RDC : KAGAME AKOMEJE GUSHYIRWA HANZE





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Mu gihe abantu batandukanye bakomeje kwigobotora ingoyi y’ikinyoma cya Paul Kagame bakamushyira hanze, bakerekana ukuntu mu mizo ya mbere abareshyareshya bagakorana, bamara kuvumbura imigambi mibisha aba ahishe, bakamutera umugongo, abo yagize ibyo yizeza mu bihe bitandukanye, barimo n’abamotari bagorewe ku ngoma ya FPR, amaso yaheze mu kirere, ibyo yabijeje byose imbeba zabiririye mu nzira.

Inkuru dukesha Bwiza.com yo ku wa 07/01/2022, yahawe umutwe ugira uti: «Umujyanama wihariye wa Tshisekedi yahishuye imipangu yari afitanye na Kagame mbere yo gushwana», yavugaga ko umujyanama wihariye wa Perezida Félix-Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, Fortunat Bisesele, yahishuye ko Tshisekedi hari imipangu yari yarabanje kugirana na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda mbere y’uko bombi bashwana. Yemeza kandi kandi uku gushwana kwaturutse ku kutanyurwa kwa Kagame. Bisesele yabihishuye mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru Alain Foka wa Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI. Uyu mujyanama yavuze ko Tshisekedi akimara kugera ku butegetsi yegereye Kagame nk’umuntu wari uziranye n’abantu batandukanye hirya no hino ku isi, akamusaba ko babyaza umusaruro amabuye y’agaciro ya Congo Kinshasa ku bw’inyungu z’ibihugu byombi. Yagize ati: «Perezida Tshisekedi yasabye mugenzi we w’u Rwanda ikintu cyoroshye. Yaramubwiye ati: “Turi igihugu gikize, muri abaturanyi bacu. Nta ntambara n’imwe izakuraho kuba turi abaturanyi. Ngiye kukugezaho imishinga izatubyarira inyungu twembi”». Bisesele yakomeje avuga ko icyo gihe Tshisekedi yabwiye Kagame ati: «Mfite amabuye y’agaciro iwanjye kandi agushimishije, nawe ufite ubushobozi kubera za adresses z’abashoramari bo ku isi yose; bityo tugiye gukorana mu buryo bwo gufatanya guteza imbere akarere». Uyu mujyanama wa Tshisekedi avuga ko inshuro nyinshi we ubwe yagiye aza i Kigali ashyiriye Kagame ubutumwa bwa mugenzi we. Yavuze kandi ko u Rwanda na RDC bari bamaze gutera “intambwe ishimishije”, kugeza ubwo ibyo yise inyungu zidasobanutse zitangiye gushwanisha ibihugu byombi. U Rwanda na RDC bashwanye nyuma y’igihe gito ibihugu byombi bisinyanye amasezerano agamije kwimakaza umucyo mu bucukuzi n’ubucuruzi bwa zahabu hagamijwe guhashya ubucuruzi bwayo bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 26 Kamena 2021, ubwo Kagame yasozaga uruzinduko rw’umunsi umwe yari yagiriye mu Mujyi wa Goma muri RDC. Ni uruzinduko rwaje rukurikira urundi mugenzi we wa Congo, Félix-Antoine Tshisekedi yari yagiriye mu Rwanda ku munsi wari wabanje. Ku ruhande rwa RDC, amasezerano yo kunoza ubucuruzi bwa zahabu yashyizweho umukono na Société Aurifère du Kivu et du Maniema (SAKIMA s.a), mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Dither Ltd. Yari amasezerano asekeje kuko iyi société ya FPR itagaragazaga ikirombe na kimwe ikuramo zahabu, ahubwo icungira gusa kuri zahabu yibwa muri Congo, binyuze mu bujura cyangwa ikagurwa kuri make mu mitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa RDC. Abasesenguzi batandukanye bashingira uku gushwana nyuma y’aya masezerano ku kuba Kagame yari abonye ko hajemo umucyo mu bucukuzi n’ubucuruzi bwa zahabu, yabihomberamo kuko “yamenyereye kwikoreramo, akaba adashaka kugenerwa na nyir’imari ari we Tshisekedi”. Iyi rero niyo mpamvu nyamukuru yatumye Kagame ahindura ibipapuro aya masezerano, ahubwo akaza guhungabanya umutekano muri aka gace kugira ngo akomeze yikoreremo, Tshisekedi abivumbuye bacana umubano. Uyu rero yaje yiyongera ku rutonde rw’abandi benshi bagiye binjizwa mu mikoranire na Kagame, ariko irimo amayeri n’uburyarya bikarangira asheshwe cyangwa adakurikijwe, kuko umuvumbuye wese amwereka umugongo.

Mutimukeye Constance