KAGAME YONGEYE KWIHA URW’AMENYO, YIBUKA IBISUBIZO AMAZI YARARENZE INKOMBE

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Bimaze kumenyerwa ko kuva FPR yafata ubutegetsi, yaranzwe no guteza ibibazo mu baturage birimo kubaheza mu bukene, akarengane k’ubwoko bwose, guhonyora uburenganzira bwa muntu, kudatanga ubutabera buboneye, kwimakaza umwiryane na munyangire, kubakira ku muco mubi wa ruswa ikimenyane n’icyenewabo, gusiragiza abashaka services n’andi mabi menshi, kandi bigakorwa n’abambari ba FPR iba yarashyize mu myanya itandukanye y’imirimo, bakanayigezaho raporo iruhukira kwa Perezida Kagame.

Icyakomeje kubera urujijo abantu banyuranye ni uko aya mabi yose FPR ikorera Abanyarwanda nta wundi uba wayahaye umugisha uretse Kagame, nyamara uyu munyabinyoma agaca inyuma akigira mwiza, akereka Abanyarwanda ko ari we mucunguzi wabo, akiyerekana nk’ubashakira ibyiza, nyamara byahe birakajya. Uku kwigira mwiza kwa Kagame kongeye kugaragara kuri uyu wa Mbere, tariki ya 09/01/2023, ubwo yayoboraga umuhango wo kurahira kwa Dr. Kalinda François Xavier, wari uherutse kugirwa umusenateri, ngo asimbure Dr. Iyamuremye Augustin, weguye ku wa 08/12/2022, avuga ko ari ku mpamvu z’uburwayi. Uyu Dr. Kalinda wari ukubutse mu Nteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yagizwe umusenateri na Perezida Kagame, ndetse akimara kurahira, mu gisa n’ikinamico atorerwa kuba Perezida, atowe ku majwi 26 kuri 26, bitangaza abantu ukuntu atowe 100% ari bwo akinjira muri sénat.

Mu buryo bw’ubufindo agiye kuyobora Sénat

Nk’aho yari yibagiwe ko ari we uri ku isonga ry’ibibazo byose Abanyarwanda bafite, Perezida Kagame yavuze ko mu mwaka wa 2023 abayobozi bakwiye guhindura imikorere ndetse agaragaza ibibazo bigomba gukemuka muri uyu mwaka birimo icy’ibirarane by’imishinga y’abaturage yadindidiye, ikibazo cyo gutwara abantu n’ibintu, icy’ubwiyongere bw’imisoro, imitangire ya services itanoze no kujya mu mahanga gukabije ku bategetsi, nyamara akirengagiza akayabo kagiye gatikirira mu ngendo yagiye akorera mu mahanga. Perezida Kagame yavuze ko ari byiza kuba Dr. Kalinda atangiranye n’umwaka bityo we na bagenzi be bakwiriye gutekereza imikorere mishya, bakibaza icyo bakora kitari gisanzwe. Ati: «Dukwiriye kuba twiteguye kugendera kuri iyo ngendo yongera imbaraga, izana ibishya byiyongera ku byiza tumaze kugeraho, tugakomeza iyo nzira». Yakomeje agira ati: «Iteka dukwiriye gushaka icyahinduka, cyatuzanira ibishya twifuza, cyaduteza imbere kurusha, ntibibe uburyo busanzwe tugenderamo. Niba dushobora kwihuta tugatera intambwe 100 ku munsi, ntabwo bikwiriye kugarukira kuri 60, ahubwo bigomba kugera ku 100 kuko biba bishoboka».Abasesenguzi batandukanye bahise bemeza ko uru ari urwiyerurutso no kwisama yasandaye kuko ibi ntiyakabaye abyibuka nyuma y’imyaka hafi 29 amaze ku butegetsi. Mu gihe ibikorwa ari ugutsikamira Abanyarwanda, Perezida Kagame we nibwo yibutse ko ibyo abategetsi basezeranya abaturage kubakorera birangirira aho, wajya kureba umusaruro ugasanga utangana n’amasezerano atabarika baba batanze.

Perezida Kagame yongeye kwiyerurutsa avuga ko hari ibigomba guhinduka mu 2023 birimo n’izamuka ry’imisoro aho yavuze ko kuremera kw’imisoro atari byo bituma iba myinshi. Aha naho ni ukwibuka ibitereko zasheshe kuko byagaragaye kera ko u Rwanda rwifuza mu misoro ihanitse, bigatuma ibicuruzwa bihenda abaturage ku buryo bukabije. Dufashe nk’urugero, nta wa kumva ukuntu ibicuruzwa biva ku cyambu cya Mombasa, bikanyura muri Uganda no mu Rwanda, ariko byagera mu Burundi bikagura make ku giciro cyo mu Rwanda, kubera imisoro yo mu Rwanda iba iruta kure igiciro bwite cy’ibicuruzwa. U Rwanda ni kimwe mu bihugu abacuruzi bakwa imisoro myinshi kandi iri hejuru cyane. Urugero nk’umusoro ku nyongeragaciro (TVA), u Rwanda rusaba umusoro wa 18 % kimwe n’ibindi bihugu nk’u Burundi, Tanzania na Uganda, mu gihe muri Kenya ari 16 %, nyamara u Rwanda rukarenzaho indi misoro myinshi ku buryo ibicuruzwa bigera ku baturage bihenze cyane, bikarenga kure amikoro yo guhaha mu baturage. Ibi rero Perezida Kagame byose arabyirengagiza, agashaka kwereka abaturage ko ari umurengezi wabo, ndetse agasaba ko imisoro igabanywa, kandi azi neza ko ari we wasinye kuri iyo misoro yose. Ikindi kigaragaza ko Kagame ari we uri inyuma y’iri zamuka ry’imisoro ni uko Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahōro (RRA), mu mwaka w’ingengo y’imari ushize warangiranye na tariki ya 30 Kamena 2022, cyabashije gukusanya miliyari 1907.1 FRW, mu gihe cyari cyarasabwe gukusanya miliyari 1831.3 FRW. Ibi bivuze ko RRA yarengejeho miliyari 75.8 FRW ku ntego yari yahawe. Ni mu gihe ugereranyije n’ayo yari yakusanyije mu 2020/21 habayeho inyongera ya 15.3%. Uku kurenza intego RRA iba yahawe nta handi biva uretse mu kurenganya abaturage no kubahana bitajyanye n’ukuri kugira ngo abatumwe imisoro bashimwe. Barashimwa, uwabatumye akuzuza imifuka ye, nyamara abaturage bicira isazi mu jisho.

Mu kongera gutera izaharurutswe, Perezida Kagame yagize ati: «Umwaka wa 2023 uje ukurikira imyaka twagize ingorane zitandukanye ubukungu bwarazahaye.Ukwiriye kuba umwaka wo kubaka, wo kongera kuzamura imibereho y’abanyarwanda,kuzamura iterambere ryacu nkuko mbere byari bimeze». Perezida Kagame kuri iyi nshuro yareruye abwira abategetsi yashyizeho ko abaturage batagishoboye kwihanganira amabi FPR ibakorera. Yagize ati: « Hari byinshi bigenda bivugwa hanze, ibyo abaturage bagenda bavuga, banenga, bagira bate … ndashaka ko tubyitaho». Yongeyeho ko hari ibirarane agenda yumva mu baturage hirya no hino, avuga ko hari ibyo basezeranya abaturage bikamara imyaka 2, 3, 4 cyangwa 5 bitarabageraho, ndetse wabaza impamvu ku bari babishinzwe ntigaragare, bitavuze ko hari icyabuze kuko baba batakivuze ngo gishakwe kiboneke, ahubwo ugasanga harimo uburangare. Aha na none harimo kwibuka ibisubizo amazi yarenze inkombe kuko imyaka yose amaze ku butegetsi atayobewe ko abategetsi yohereza mu baturage, bakorera ku jisho rye kandi bagakora mu izina rye. Ibi rero nta kindi bihatse ni kwa kwigira mwiza kwa Kagame kandi ari we uri inyuma y’amabi yose ari mu Rwanda.

Perezida Kagame yongeye kwigira mwiza avuga ko kugira ngo abantu bashobore gukora imirimo yabo mu buryo bwa buri munsi, baragenda, ariko agaragaza ko hari ikibazo cy’imodoka nini zibafasha mu ngendo. Avuga ko ari ibyo yumva mu baturage, ko mu babishinzwe nta wuramugezaho ikibazo. Yabwiye abategetsi bari babuze ayo bacira n’ayo bamira ati: «Muve hano mujya gukurikirana uko ikibazo gikwiye gukemuka.Mugishakire umuti gikemuke». Ibi rero ni ukwigiza nkana agakabya kuko ukuri kuzwi. Ubu se tuvuge ko kuva mu 2015 Umujyi wa Kigali wahaye isoko ryo gutwara abantu amakampani atatu ya FPR ariyo Loyal, KBS na Jali Transport, izindi modoka zose zigakumirwa, amazi yamara kurenga inkombe bakongeramo Volcano Express na Yahoo Express? Ayobewe se ko iyi monopole ariyo yishe ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose? Ni gute abantu babura imodoka kandi inyinshi ziparitse mu bipangu?

Ikindi kibazo yavuze ko “kitajya kiva mu nzira, kimaze imyaka myinshi ” kandi kizamura ubukungu kuko bugishingiyeho ni ugutanga serivisi mu buryo bunoze. Aha naho yumvikanye yigira nk’utazi akarengane abaturage bahura nako, aho yibaza uko ikintu kigomba gukorwa mu minota 5 gitegereza amasaha 5, icyagakozwe umunsi umwe kigategereza icyumweru, igishobora gukorwa mu cyumweru kigategereza ukwezi.Mu kwigira mwiza na none Kagame yarongeye ati: «Ntabwo numva ko twagakwiriye kumvikana nabyo. Abayobozi muri hano mukwiriye kuba mubyumva kuko tubivuze inshuro nyinshi. Mukwiriye gusubira inyuma uyu mwaka mushya tugiyemo bigahinduka. Ndabasezeranya ko ku ruhande rwanjye ikigomba gukorwa ngo ibintu bihinduke nzagikora». Yongeyeho ati: «Ndaza kubaremerera ku kintu cya “accountability”… nabibasezeranya». Akumiro karagwira!

Intumwa za Kagame

Mu kuyobya uburari na none, Perezida Kagame yavuze ko agiye gushyira feri ku ngendo z’abategetsi mu mahanga zihora ari urujya n’uruza ndetse asaba Minisitiri w’Intebe kubimufashamo bigahagarara kuko abagenda batwara imari ya Leta kandi ibyo bagombaga kuba bakora bigapfa, nta kigaragara kibajyanye. Ibi rero ni agahomamunwa kuko uyu munyagitugu avuga ibi yibagiwe ibyegeranyo byagiye bikorwa n’abahanga barimo Dr. David Himbara, berekana akayabo Kagame akoresha mu ngendo akorera mu mahanga.Abantu batandukanye bagiye bagira icyo bavuga kuri uku kwiyerurutsa no kwigira mwiza kwa Kagame. Umwe muri bo ni Dr. Frank Habineza, Umuyobozi wa Green Party. Uyu munyapolitiki utatandukanya cyane n’izindi nkomamashyi, yavuze ko imisoro iremereye cyane Abanyarwanda, asaba ko yagabanywa vuba, Abanyarwanda bakongera gukora bishimye. Nyamara se bimubwiye iki ko ahembeshwa igitiyo?Dr. Habineza yasubiyemo imvugo ya shebuja, ati: «Imisoro ifite uko idindiza ishoramari mu bikorera, sinzi impamvu bitasuzumwa abantu bakareba imisoro impamvu yayo….uburyo bw’inyoroshyo kuko n’imisoro ntigabanuka ahubwo iyo babyize neza iriyongera. Ntabwo bivuze ko kuremereza imisoro aribyo biguha imisoro myinshi». Yongeyeho ko iyi mvugo yamushimishije ndetse asaba ko byakorwa vuba, nk’uko Perezida Kagame akunze kuvuga ko “imvugo ari yo ngiro”. Igitangaje ni uko yirengagije ko iyi mvugo imenyerewe, ariko irangirira mu mvugo gusa. Nawe ubwe arabizi neza cyane.Depite Frank Habineza yavuze ko Abanyarwanda batanga gusora, ariko iyo imisoro ibaye myinshi abantu bananirwa kuyishyura bakayikwepa. Atanga urugero ku bamotari bahora bakwa imisoro utabara, abatwara amatagisi, abacuruzi, imisoro y’ubutaka yarengeje ubushobozi abasora n’indi myinshi cyane, yose ihoza hasi abaturage. Yanavuze ko iyi mvugo nitaba ingiro Green Party izongera ikabishyira muri manifesto yayo.Mu kwanzura iyi nkuru rero twavuga ko izi mvugo za Kagame zo kwiyerurutsa no kwigira mwiza, Abanyarwanda bamaze kuzivumbura, kandi bakaba batagishoboye kuzihanganira. Izi mvugo nta kandi kamaro zigifitiye Kagame uretse kumutamaza no kumuha urw’amenyo, kuko ageze aho kwibuka ibisubizo amazi yararenze inkombe. Aba ashinja kurenganya abaturage niwe ubatuma yarangiza agaca inyuma akigira umutabazi w’abaturage, kandi ari we ubamarishije igitugu n’igisuti.Birababaje kandi biteye agahinda kumva ko Kagame ari we ujya imbere y’abantu akababwira ko agiye kugabanya imisoro itabarika yashyizeho kugira ngo yongere yiyegereze rubanda rwamaze kumutera icyizere. Niba atekereza ko iyi ari iturufu azazana mu matora y’abadepite ateganyijwe muri uyu mwaka, nasubize amerwe mu isaho, abaturage bamaze guhumuka ntibakibeshywa ibishunga nk’inkoko zibishukishwa, bashaka kuzihindira mu nzu ngo babone uko bazifungirana. Ibimenyetso birivugira, nta mwanya wo guha intebe ikinyoma abaturage bagifite, nk’uko badahwema kubigaragaza hirya no hino mu gihugu.

Dusanga Kagame atari mu mwanya mwiza wo kunenga abategetsi bahora mu ngendo mu mahanga kandi ntacyo zungura Abanyarwanda kuko ibyegeranyo bitandukanye byagiye bimushyira hanze, bikerekana akayabo atsinda mu mahoteri yo mu mahanga ndetse n’ubukode bw’indege ze agendamo, nyamara ubihomberamo akaba umuturage uhozwa ku nkeke yakwa imisoro y’umurengera bigatuma ibiciro ku masoko bitumbagira, bikarenga ubushobozi bwo kugura ku muturage, kandi bitari bikwiye.Kuba Kagame ahonyora Abanyarwanda yarangiza akabakina ku mubyimba, ni ibintu biteye agahinda kandi bigomba kugera ku iherezo. Amarira FPR yarijije Abanyarwanda arahagije, ntibikwiye ko akomeza kwihanganirwa. Igihe ni iki ngo Abaturage bahumuke bamenye ko ubicira ku rwara ari we uca inyuma akabasongesha akarimi gasize umunyu no kubereka ko ari we uzabakura ku ngoyi. Nta na rimwe ukuboshye ashobora kukubohora. Uboshye ni we wa mbere ufite inshingano yo kwibohora. Igihe ni iki rero ngo buri munyarwanda aharanire kwivana ku ngoyi ya FPR ikomeje guca ibiti n’amabuye nyamara bigaragara ko abambari ba FPR na Kagame wabo badafite gahunda kurekera ubwigenge Abanyarwanda bakandamije.

FPR, IBIKORWA BYAWE BYAGUHAYE URW’AMENYO, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!

Ahirwe Karoli