INAMA Y’ABAKURU B’IBIHUGU BIGIZE EAC YABEREYE I BUJUMBURA YAKUBISE IGIHWEREYE

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 04/02/2023, inama ihuje Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bigaga ku mutekano muke urangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yateraniye i Bujumbura mu Burundi.

Ibiro bya Perezida w’u Burundi bizwi nka Ntare Rushatsi House byatangaje ko ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, William Ruto wa Kenya, Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze kugera mu Burundi bitabiriye iyi nama. Ibihugu bigize EAC byatangaje ko iyi nama igiye guterana ikarebera hamwe uburyo umutekano muke wo mu gihugu cya Congo wagaruka biciye mu nzira y’ibiganiro by’Amahoro. U Rwanda rwakomeje kwiraza i Nyanza ruvuga ko ntaho ruhuriye n’iyi ntamba ihangayikishije Akarere k’Ibiyaga Bigari kose, ariko kuva habaho imyanzuro yafatiwe i Luanda na Nairobi, ijyanye no kugarura amahoro muri aka gace, u Rwanda rwigize ntibindeba, rukomeza gutera inkunga umutwe wa M23, rwirengagije ko iki kibazo kitakemurwa no kwitana bamwana, ahubwo ko icyabuze ari ubushake bwa Politiki bwo kurandura umuzi w’ikibazo nyir’izina, ariwo ko u Rwanda rwakomeje kwangira kuviririra imitungo kamere iboneka mu burasirazuba bwa RDC rusahura.

Iyi nama idasanzwe ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yatumijwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, akaba ari nawe uyoboye EAC muri iki gihe, naho uwa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, yohereje umuhagararira, Minisitiri Deng Alor Kuol, kuko muri iyi minsi ahugiye mu kwakira Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, uri mu ruzinduko muri icyo gihugu. Ubunyamabanga bwa EAC, bwatangaje kuri uyu wa Gatanu, ko iyi nama igamije gusuzumira hamwe ibijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka kimwe mu bihugu binyamuryango. Ni mu gihe kandi imirwano hagati y’ingabo za FARDC n’inyeshyamba za M23 ikomeje ndetse ibikorwa biganisha ku mahoro bikaba bitaratanga umusaruro n’umubano w’u Rwanda na RDC ugakomeza kuzamba. Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa M23 ariko kubihakana ntibyumvikanwaho kimwe, kuko atari ubwa mbere u Rwanda ruhakanye kwivanga muri iyi ntambara, ariko bikazarangira rushyizweho igitutu cy’amahanga, rukabyemera, ariko kuvanayo ingabo zarwo bikaba ikibazo.

Perezida William Ruto wa Kenya, abinyujije kuri Twitter yavuze ko igihe kigeze ngo Isi yemere ko umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari uw’abaturage bayo kandi ko ibyo ikenera kuri uwo mutungo bigomba kubafasha kugira imibereho myiza aho kubakenesha. Abasesenguzi rero babonye imyanzuro y’iyi nama bahise bavuga ko nayo ikubise igihwereye kuko nta mwanzuro mushya yazanye ahubwo yasubiyemo imyanzuro ya Luanda na Nairobi maze iya Bujumbura nayo igategeka “impande zose” ziri mu mirwano muri DR Congo “guhagarika imirwano”.

Itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama ryasohowe n’ibiro bya Perezida w’u Burundi, ntirivuga by’umwihariko umutwe runaka, ahubwo ritegeka “gusubira inyuma kw’imitwe yose yitwaje intwaro harimo n’iyo mu mahanga”. Ntacyo rero iyi myanzuro irusha iya Luanda kuko nayo ivuga guceceka kw’imbunda ikanatanga igihe cy’umweru, ariko byose bigaterwa n’uko M23 yavugaga ko igiye gufata umujyi wa Sake, kandi iramutse iwufashe kongera guhuza umujyi wa Goma n’ibindi bice bitaba bigishobotse, ndetse FARDC yatangiye kwimurira intwaro zayo mu mujyi wa Bukavu, kugira ngo M23 na RDF bitazifungira i Goma. Aha rero niho buri wese yibaza icyo ingabo za EAC zimaze muri DR Congo mu gihe nazo zirebera nka MONUSCO, zikaba zinashinjwa guha amakuru u Rwanda, kugeza n’aho DR Congo yafashe umwanzuro wo

kwirukana abasirikare b’u Rwanda bakoreraga ku biro bikuru by’ingabo za EAC muri iki gihugu. Nta kabuza rero uku kuzirukana byatumye ibikoresho n’ingabo u Rwanda rwahaga M23 bituma imirwano irushaho gukara. Iyi nama kandi yanzuye ko aya makimbirane ari “ikibazo cy’Akarere cyakemurwa gusa mu buryo burambye mu nzira ya politiki” kandi ishimangira ko “hakenewe ibiganiro hagati y’impande zose”. Yategetse kandi ko Abakuru b’Ingabo b’Ibihugu by’Akarere “bazahura mu cyumweru kimwe bashyireho gahunda nshya” yo kubahiriza imyanzuro yafatiwe i Bujumbura. Utazayubahiriza ngo “azaregerwa ukuriye iyi nama” nawe “ahite abiganiraho n’abayigize”.

Ubu se mu by’ukuri, ibi byemezo by’iyi nama bitandukaniye he n’ibyafatiwe mu biganiro by’i Nairobi n’i Luanda, ko byose kugeza ubu bitubahirijwe ngo bitange umusaruro ukenewe, ari wo wo guhagarika amakimbirane ? Ibi birakuraho ko Leta ya Kinshasa ishinja iya Kigali kohereza ingabo n’ibikoresho ku ruhande rw’umutwe wa M23, ikavuga ko iyi ari intambara u Rwanda rwashoje kuri DR Congo ? Birakuraho se ko Kigali nayo ivuga ko ingabo za Leta ya Congo zirwana zifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba zitandukanye zirimo na FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse n’abacancuro bo mu bihugu by’iburayi ? Uku kwitana bamwana se bizarangira ryari ? Ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’inama ya Bujumbura nicyo cyo gutega amaso, cyane cyane umwanzuro wo guhagarika imirwano. Imirwano imaze hafi umwaka yubuye hagati ya M23 n’ingabo za Leta imaze gutuma abarenga ibihumbi 400 bava mu byabo muri Rutshuru na Masisi. Umubare w’abasivile bishwe ntabwo uzwi neza. Imiryango ifasha ivuga ko abantu ibihumbi bari mu nkambi hafi y’umujyi wa Goma, mu mashuri no ku nsengero bariho mu buzima bubi bikabije kandi bakeneye ubufasha bwihutirwa.

Aha rero niho usanga abasesenguzi benshi bemeza ko imyanzuro y’inama ya Bujumbura yakubise igihwereye kuko hanzuwe ko ibihugu byemeye kohereza ingabo bibikora vuba, kandi impande zihanganye muri Congo zigahagarika imirwano, n’imitwe irwanira muri kiriya gihugu igashyira intwaro hasi. Mu busesenguzi twabakoreye twasanze iyi myanzuro isa n’iyari imaze igihe ifashwe, gusa igikenewe cyanasabwe ni ubushake bw’impande zose zirebwa n’ikibazo. Umwanzuro wo gusaba ko impande zihanganye muri Congo zihita zihagarika imirwano no kuba imitwe ikomoka mu mahanga irwanira muri Congo igomba kuhava si mishya, ahubwo ni ukureba niba u Rwanda ruzashyira mu bikorwa icyo rusabwa cyo gukomeza gutera inkunga M23, ariko icyizere kiracyari kure nk’ukwezi, kuko u Rwanda rudakozwa kuva muri iki gihugu.

Ikindi cyavuzwe muri iyi nama ni uko ibikorwa by’Ingabo z’Akarere bigomba kujyana n’inzira y’ibiganiro, yaba iya Nairobi n’iya Luanda muri Angola, utazabyubahiriza, Umuhuza mu biganiro, Uhuru Kenyatta azahita atanga raporo ifatweho icyemezo n’Abakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama. Undi mwanzuro ugira uti : «Inama yasabye ibihugu byose byemeye gutanga ingabo kuzohereza byihutirwa, kandi Congo igasabwa guhita yorohereza kuza kw’izo ngabo, zaba iza Sudani y’Epfo, na Uganda », nawo bigaragara ko uzahera mu nyandiko kuko n’izagezeyo ntacyo zimarira abaturage bari mu kaga, bashowemo n’u Rwanda rukaba rukomeje kubamarisha, nyamara rwo rukeneye kwisahurira.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu yashimye umusanzu wa Angola na Sénégal mu bijyanye no gufasha mu buryo bw’amafaranga mu bikorwa bigamije kugarura amahoro muri DR Congo. Banashimye umusanzu Kenya na Tanzania byashyize mu kigega kigamije amahoro mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ndetse u Rwanda na Uganda na byo byiyemeje gutangamo umusanzu, ariko ntibyavuga igihe bizawutangira.

Inama nk’iyi yakubise igihwereye kuko yasubiyemo imyanzuro ya Nairobi na Luanda, ikomeza gusaba impande zirwana guhagarika urusaku rw’amasasu, ariko yirengagiza ko impande zifite uruhare muri iyi ntambara ku isonga hari u Rwanda rukomeje kugenera inkunga M23, igizwe n’ibikoresho ndetse n’abasirikare. Umwanzuro ufatika kwari ukubwiza ukuri Kagame akavana ingabo ze muri DRC.

Iyo urebye isibaniro ry’intambara ryatejwe mu Burasirazuba bwa DR Congo, u Rwanda ruri ku isonga, ariko hakaba nta gihugu na kimwe cya EAC kirahangara Perezida Kagame ngo kimubwize ukuri ko niba adakuye ingabo ze muri kariya Karere bamugabaho igitero, ni uburyo bwo gukomeza kurangaza abaturage bicwa umusubizo, babwirwa ngo amahoro araje, amahoro araje, nyamara ari ubuhendabana budafite shinge na rugero. Icyakemura ikibazo gihari ni ugutunarika Kagame akavanwa ku izima akareka ubusahuzi bwe muri DR Congo, kuko niwo muzi w’ikibazo ibibazo byose aka Karere gahora kivurugatamo, nta cyizere cyo kurangira.

Twebwe rero dusanga umuti w’ikibazo atari izi nama z’urudaca zihora zisimburana mu mirwa mikuru y’Ibihugu by’Afurika, ngaho Luanda, ngaho Nairobi, ngaho Bujumbura, nyamara imyanzuro ihora igaruka ari imwe, nta gihinduka. Dusanga umwanzuro umwe rukumbi wakemura iki kibazo ari ukubwira Perezida Kagame akavana ingabo ze muri DR Congo, akareka inkunga zose aha M23, atabikora ku neza akabikora ku gahato, nk’uko byagenze mu myaka 10 ishize. Niba bitagenze bityo azakomeza yisahurire, akize FPR ye, Abanyarwanda, Abanyekongo ndetse n’Akarere kose gakomeze kabihomberemo, mu nyungu z’umuntu umwe.

Ntabwo rero igisubizo ari ukureka umuntu akigira igikomerezwa, ahubwo kumunsinsura nibyo bitanga igisubizo kirambye, ndetse bikaba umuti w’imiryane ihora mu Burasirazuba bwa DR Congo, abaturage bakareka guhora bavutswa ubuzima bwabo bivuye ku mutungo kamere uboneka muri aka gace, ukaba ari wo utuma hahora isibaniro ry’intambara z’urudaca, kandi nta wundi zungura uretse FPR na Kagame.

FPR, WAYOGOJE AKARERE KOSE IMYAKA IBAYE 33, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA !

Ahirwe Karoli