INGABO Z’AMAHANGA ZIKOMEJE KWEREKANA KO ATARI IGISUBIZO KIRAMBYE MURI CONGO





Yanditswe na Nema Ange

Nyuma y’inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yateraniye i Bujumbura mu mpera z’icyumweru gishize ikitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu batandatu muri barindwi bari bitezwe, utarabonetse nawe akohereza intumwa, yanagize uruhare rugaragara muri ibi biganiro, abantu batandukanye barimo n’Abanyekongo bahise babona ko imyanzuro idafatika, kuko yasubiyemo iyari yarafatiwe mu biganiro bya Luanda na Nairobi, ariyo yo gushyira intwaro hasi no gucyura imitwe y’abanyamahanga yitwaje intwaro, hakabona gutangira ibiganiro.

Mu buryo bwo kwerekana ko inama ya Bujumbura yabaye nk’izindi zose Abanyekongo bo mu Mujyi wa Goma, kuri iki cyumweru, tariki ya 05/02/2023, beretse Umuryango Mpuzamahanga ko batishimiye ibigenda biva mu nama zikorwa imyanzuro igakomeza kuba imwe ntikurikiranwe ngo ishyirwe mu bikorwa n’impande bireba. Mu kubigaragaza abaturage biraye mu mihanda bakaza imyigaragambyo ndetse bavuga ko iri bukomeze no kuri uyu wa Mbere, tariki ya 06/02/2023, ndetse no mu minsi izakurikiraho kugeza igihe ikibazo cyabo cyumvikaniye. Ni imyigaragambyo yiganjemo urubyiruko rusaba Ingabo z’Ibihugu by’Akarere (EACRF) kurwanya umutwe wa M23 ifashwa n’u Rwanda, byazinanira zikabavira mu gihugu zigataha.

Amakuru aturuka i Goma avuga ko iyi myigaragambyo yatangiye ku wa Gatanu, ikomeza ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, none bigeze ku wa Mbere igica ibintu, nk’uko abantu batandukanye babitangarije BBC. Bamwe mu bagize sosiyete sivile i Goma basabye abaturage guhagarika ibikorwa byose bakitabira imyigaragambyo ikomeye kurushaho guhera kuri uyu wa Mbere, abandi ariko barashishikariza kutazayitabira. Aimé Patrick Mungano utuye mu gace ka Majengo i Goma yabwiye BBC ati: «Uyu munsi nabwo urubyiruko rwafunze imihanda hano. Ariko ntibyari bikaze nk’ejo [ku wa Gatandatu]. Aba Banyakenya (nibo biganje mu ngabo za EAC) nibakore icyabazanye cyangwa batahe.»

Iyi myigaragambyo irimo kuba mu gihe umwe mu myanzuro y’inama y’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Bujumbura yasabye ibihugu byose bizatanga ingabo muri uriya mutwe “guhita bizohereza”, inasaba DR Congo “guhita ifasha Uganda na Sudani y’Epfo koherezayo izabo”. Birumvikana u Rwanda ntibirureba.

Ubwo yari i Bujumbura, Perezida wa DRC, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yumvikanye abwira Gen. Jeff Nyagah, uyobora ingabo za EACRF ati: «Nimusubize ibyo abaturage basaba». Ikigaragara ni uko ashyigikiye iyi myigaragambyo, kandi FARDC ihanganye bikomeye na M23 ifashijwe n’u Rwanda ku buryo nta musaruro izi ngabo zitanga mu gihe zijyaho zahawe inshingano nyamukuru yo “kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro” mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, abaturage barakajwe n’uko izo ngabo zitarimo kurwana na M23 iboneka nk’umutwe uhangayikishije muri iki gihe kuko umaze gufata ibice bitandukanye by’iyi Ntara. Muri iyo Ntara gusa inzobere za ONU zihabara imitwe y’inyeshyamba irenga 130, irimo n’uwa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda na ADF ivuga ko irwanya Leta ya Uganda. Perezida Tshisekedi yumvikana abwira ubuyobozi bw’izi ngabo ati: «Mwaje kudufasha ntabwo mwaje kugira ngo mugire ibibazo. Icyo rero mucyiteho cyane, nimusubize ibyo abaturage basaba, muganire nabo

Buhoro buhoro, inyeshyamba za M23 zirasatira Umujyi wa Goma ziturutse mu Burengerazuba aho mu mirwano yo mu cyumweru gishize zigaruriye ibice bitandukanye muri Teritwari ya Masisi. Ingabo za M23 zivuga ko zidafite umugambi wo “kwigarurira uduce twinshi” ahubwo zikurikirana ingabo ziba zabateye zigamije “gucecekesha imbunda aho ziri ”. Ikigaragara ni uko iki ari ikinyoma kuko M23 ifashijwe n’u Rwanda ikataje mu kwigarurira uduce twinshi, cyane cyane kugira ngo Perezida Kagame akomeze ateze umutekano muke mu karere abone uko asahura umutungo kamere wuzuye muri kariya gace.

Mu gihe iyi weekend yaranzwe n’agahenge nyuma y’imirwano yari imaze iminsi itanu, M23 ntabwo iri kure ya centre ya Sake iri muri 25 Km mu Burengerazuba bwa Goma, nk’uko amakuru atandukanye abyemeza. Ingabo za EACRF zoherejwe muri aka gace mu gihe hasanzwe izindi zibarirwa mu bihumbi za ONU mu butumwa bwiswe MONUSCO, nazo bafite mu nshingano gufasha ingabo za Leta kurinda abaturage no kurwanya imitwe y’inyeshyamba ihari, inshingano itaragerwaho mu myaka irenga 20 zihamaze. Ibi rero nibyo bituma muri ubu busesenguzi twerekana ko ingabo z’amahanga zikomeje kwerekana ko atari igisubizo cy’amahoro arambye muri DR Congo, mu gihe ibura ry’amahoro ryungukirwa na ba Rusahuriramunduru batunzwe n’imitungo yo muri aka gace yuzuyemo amabuye y’agaciro, imbaho z’igiciro cyinshi n’ibindi. Ibi rero ntabwo byahagarara Kagame n’abambari be batamaganiwe kure n’amahanga yose.

Igisubizo kirambye ku mahoro arambye yo muri iki gice ntikizava mu mahanga ahubwo wava mu Banyekongo ubwabo. Abaturage batuye aka gace nibo ba mbere bakwiye kureka kubeshywa n’ababifitemo inyungu, bakitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro, ahubwo bagashyira hamwe nk’abenegihugu. Abanyekongo ubwabo nibashyira hamwe imitwe yitwaje intwaro y’abenegihugu izavaho, hasigare ikomoka mu bihugu bibakikije. Iyi rero kuyirwanya bizoroha, bashyize hamwe, amahanga nayo azabona ko hari icyo babashije kwikorera, ibone aho ihera ibatera ingabo mu bitugu, na cyane ko ak’imuhana kaza imvura ihise.

Iki gihe bizaba byagenze bityo ntaho Kagame na FPR bazongera kumenera ngo basahure umutungo kamere wa Congo, ahubwo uyu mutungo uzagirira benewoakamaro, nk’uko Perezida wa Kenya, William Ruto aherutse kubyibutsa amahanga ko umutungo kamere wa Congo ari uw’Abanyekongo mbere na mbere. Abaturage b’ibihugu byose bazungukira mu buhahirane no gutsura umubano kuko ikitaboneka hamwe kizaba kiboneka ahandi, banagire n’inyungu ikomeye yo kubungabunga ubuzima bwabo kuko izi ntambara zica abatagira ingano, kandi umunyarwanda yaravuze ngo “Intambara irasenya ntiyubaka! ”.

Nema Ange