POLISI Y’U RWANDA IKOMEJE GUCA AGAHIGO MU KURASA ABATURAGE MU CYICO

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Iyo wanditse mu ishakiro ry’amakuru ngo “polisi yarashe umuturage” wakirwa n’inkuru zitagira ingano zerekana ukuntu, mu bihe bitandukanye, abapolisi bagiye barasa abantu bagapfa, hakavugwa impamvu z’uko abo baraswa baba barwanyije abapolisi, ubundi bikavugwa ko abarashwe bari abajura, n’izindi mpamvu zidahwitse, ugahita wibaza niba abapolisi bigishwa kurasa mu cyico gusa kuko abicwa baba bavukijwe uburenganzira bwo kugezwa mu nkiko ngo zibacire imanza, ibyaha nibibahama bahanwe cyangwa babe abere.

Inkuru irimo kuvugisha benshi muri iyi minsi ni inkuru y’UMUSEKE yo ku wa 06/02/2023, yahawe umutwe ugira uti: «Nyaruguru: Umupolisi yarashe umugore ufite uruhinja rw’amezi 4», yavugaga ko umupolisi ukorera mu Murenge wa Ngera, mu Karere ka Nyaruguru yarashe umugore ufite uruhinja rw’amezi ane, abo mu muryango we bavuga ko bakeneye ubutabera, n’uburyo bwo kwita kuri uwo mwana yasize. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CP Hitiyaremye Emmanuel yabwiye UMUSEKE uko byagenze. Yavuze ko ku wa Gatanu, tariki ya 03 Gashyantare 2023 abapolisi bo kuri Sitasiyo y’Umurenge wa Ngera bahawe amakuru ko hari umuturage witwa Sibomana Jean Paul w’imyaka 23 y’amavuko, ucuruza inzoga zo mu bwoko bw’ibikwangari zitemewe.

CP Hitiyaremye yavuze ko Polisi ikimara kumva iyo nkuru yihutiye kujyayo kugira ngo imufate. Avuga ko bahageze uwo mugabo hamwe n’agatsiko bari kumwe bashatse kubarwanya, babatera amabuye, bagerageza no kubambura imbunda. Umwe muri abo bapolisi yahise arasa umuturage witwa Yankurije Espérance w’imyaka 19 y’amavuko ahita yitaba Imana.

CP Hitiyaremye yakomeje avuga ko hari n’undi witwa Tuyizere Elizabeth wari kumwe n’abo baturage, na we isasu ryakomerekeje, ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa. Ati: «Sibomana wateje izo mvururu zose yahise atoroka uwo mwanya, arimo gushakishwa. » Yongeyeho ko umurambo wa nyakwigendera wabanje kujyanwa ku Iitaro bya Kaminuza bya Butare kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. Aha rero niho abaturage bo muri ako gace bibazaga icyo isuzuma rimaze kandi babizi neza ko bamwishe, nyamara icyo batari bazi ni uko ubutegetsi bwa FPR bwamaze kwishora mu bucuruzi bw’ingingo cyane cyane inyama zo mu nda. Birumvikana rero ko uwo warashwe yashyinguweho bazimukuyemo uko zakabaye. Abaturage bo muri aka gace kandi barasaba ubutabera, n’ubwo CP Hitiyaremye yababwiye ko inzego zibishinzwe zirimo gukora iperereza kuri iki kibazo cy’uyu mupolisi ushinjwa kurasa umuturage, nyuma icyaha nikimuhama ngo azahanwa hitawe ku mategeko. Uwizeyimana Claire, wo mu Mudugudu wa Nyamirama, muri uriya Murenge wa Ngera, avuga ko uwarashwe ari mubyara we, naho uwakomeretse ngo ni uwo kwa Se wabo. Aganira na channel ya YouTube, BIG WORLD MEDIA TV yavuze ko intandaro y’imvururu ari 10,000 FRW yasabwaga uriya musore Sibomana bavuga ko yacuruzaga inzoga zitemewe, kuko yayimye ubuyobozi bw’Akagari n’Umurenge bitabaza abapolisi.

Ibyo ngo byabaye hari Komite y’Umudugudu, Gitifu w’Akagari na Gitifu w’Umurenge. Icyo gihe ngo hari abaturage bahuruye, bashaka kumenya icyo izo nzego zikorera uwo musore, nibwo ngo umupolisi yarashe mu bantu, isasu rifata uriya mugore Yankurije Espérance wapfuye. Nyuma ngo abaturage baje kugaruka, umupolisi yongera kurasa isasu rifata uwitwa Tuyizere Elizabeth, akomereka akaboko no mu gatuza. Uwizeyimana yagize ati: «Turagira ngo baturenganure, batubwire n’ukuntu uwo mwana azabaho, bafashe umuryango wasigaranye uriya mwana, banakurikirane abo bayobozi bari bahari.» Uwizeyimana yavuze kandi ko uwo Sibomana bari bagiye gusaka, yaje gutorokana amapingu, ati: « Ntabwo tuzi niba na we baramurashe ».

Umuturage utarashatse kuvuga amazina ye, ariko akaba ariwe wasigaranye umwana wanyakwigendera, yavuze ko ku wa Gatanu, biriya bikimara kuba abayobozi basabye abaturage guceceka. Ati: «Tuvuge ko baduha iyo nka ikamukamirwa ariko umwana azaba umunyarwanda nk’abandi, azakenera kwiga, kuvuzwa n’ibindi umwana akenera. N’ayo mata bavuze, iyo nka ntiturayibona nitwe tugura amata ku muturanyi ufite inka. Icyo dushaka ni ukugira ngo baturenganure, baduhe impozamarira izadufashe kwita kuri uwo mwana.» Tuyizere Elizabeth na we warashwe, yavuze ko avuzwa n’umubyeyi we, ngo nta cyo ubuyobozi bubafasha. Mu kwanzura iyi nkuru rero turasanga biteye agahinda kuba abapolisi bikora bakarasa amasasu ya nyayo mu kivunge cy’abaturage badafite ikosa na rimwe bashinjwa. Dusanga kandi n’ubwo haba hari ukekwaho icyaha igisubizo atari ukuraswa kuko aba agomba kugezwa mu nkiko zikamuburanisha. Si rimwe si kabiri abapolisi barashe inzirakarengane abandi bagakubitirwa mu ma sitasiyo ya Polisi hirya no hino bakicwa. Gusa igitangaje ni uko tubona abasirikare barashe abaturage baburanishwa ariko niturabona na rimwe abapolisi baburanishijwe ngo imiryango yasizwe n’abarashwe ihabwe ubutabera.

Kuba agatsiko ka FPR kari ku butegetsi karebera ubu bugizi bwa nabi, kakanimakaza umuco wo kudahana, bizatuma abapolisi birara, bakomeze guhitana ubuzima bw’inzirakarengane. Ubu bwicanyi rero bukwiye kwamaganwa n’isi yose kuko bigoye kumvikanisha ukuntu umuturange wambitswe amapingu arwanya abapolisi bafite imbunda, bikagera ubwo araswa inzego zose z’ubutegetsi zihari, bikarangira bityo.

Turifuriza uwagiye kuruhukira mu mahoro, tugasaba inzego z’ubutegetsi kuvuza uwakomerekejwe no kwita ku mwana wasizwe na nyakwigendera, kuko Polisi yamugize imfubyi niyo ikwiye kumwitaho bwa mbere.

Remezo Rodriguez