PEREZIDA KAGAME YAHISEMO KUREKA UBUBANYI N’AMAHANGA AKIBERA UMUPFUMU

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Inkuru dukesha Bwiza.com yo ku wa 09/02/2023, yahawe umutwe ugira uti: «Perezida Kagame abona Tshisekedi atazigera yubahiriza amasezerano y’amahoro», yavugaga ko mu mirebere ya Kagame abonamo mugenzi we wa RDC, nk’utazigera yubahiriza amasezerano y’amahoro agamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cye. Abenshi bahise bavuga ko ahindutse « umupfumu ».

Ibi yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’aba-diplomates bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Gashyantare 2023, Perezida Kagame yibanze ku mubano w’ibi bihugu utameze neza, avuga ko Tshisekedi yanze kubahiriza amasezerano menshi yagiranye n’abantu be, bityo akaba amubona nk’utazagira andi masezerano yagiye asinya. Abatamuzi nk’umupfumu bibaza igihe yabyigiye ! Yabwiye aba ba-diplomates ko mu gihe ibihugu byabo bigerageza gutanga umusanzu mu gukemura iki kibazo cyo muri RDC, bikwiye kwibuka ko Tshisekedi ntacyo ajya yubahiriza. Ati: «Uyu mugabo yatesheje agaciro amaduzeni y’amasezerano yagiranye n’abantu, none muratekereza ko hari icyanyu azaha agaciro?» Ibi ngo abishingira ko mu nama ya Bujumbura, yo mu cyumweru gishize, abakuru b’ibihugu bigize EAC basohoye itangazo, Perezida Tshisekedi ahari, ariko ageze i Kinshasa asohora irindi rihabanye n’iryo, akavuga rero ko we abona atazigera yubahiriza amasezerano yo kugarura amahoro mu gihugu cye. Iyi mvugo rero yatunguye abantu benshi maze birara ku mbuga nkoranyambaga barandika, bamwe babitera urwenya bati: «Kagame ntakiri Perezida, diplomatie yamunaniye none ahisemo kwibera umupfumu!» Abandi bagize bati: «Ko Kagame atari umuhanuzi kandi akaba aterekwa, ni gute yicaye akamenya icyo mugenzi wa RDC atekereza gukora mu minsi iri imbere?» Hari n’abagiye kure bagarura amagambo ya Kagame yiyama abakozi b’Imana bagiye bamubwira ibyo Imana yabamutumyeho, akababwira ko adakeneye abahanuzi, ahubwo ashaka ko iyo Mana izaza ikabimwibwirira, none yageze imbere y’aba-diplomates bahagarariye ibihugu byabo nawe arenga ubuhanuzi ahubwo ahinduka

« umupfumu », aragura uko mugenzi Tshisekedi wa RDC azitwara mu kibazo yamuteje. Aba ba-diplomates Kagame yababajije ati: «Ufite ibibazo aho kubikemura cyangwa ngo ukenere ubufasha, ukavuga ko udakeneye ubigufasha niyo yaba inshuti yawe, uba wumva bizakemuka gute?» Aha rero niho hahise havugisha benshi kuko mu bupfumu bwe yari atangiye kwerekana ko ikibazo ari Tshisekedi ugitera, akaba ashaka kukegeka ku Rwanda, ariko ntiyibuka ko ariwe Kabitera.

Mu busesenguzi twabakoreye twasanze Kabitera Kagame yihugikanye aba ba-diplomates abatuma ku bihugu byabo, ayobya uburari, ahitamo gukoresha ubupfumu ngo asubize mugenzi we wa RDC, kuko yari yaraye atangarije i Cape Town muri Afurika y’Epfo ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’umutungo w’igihugu cye. Ibi rero nta wutabyumva kuko niba Tshisekedi avuga ko Kagame ashaka imitungo ye birigaragaza. Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 07/02/2023, ubwo Perezida Tshisekedi yari i Cape Town, yitabiriye inama mpuzamahanga y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa “Mining Indaba 2023 ”, yari yatumiwemo na mugenzi we Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo. Muri iyi nama, nk’ibisanzwe, Umukuru w’Igihugu cya RDC yongeye kwamagana u Rwanda arushinja gutera igihugu cye rwitikiriye umutaka wa M23. Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda, RDF, zateye igihugu cye ari uko zifitiye irari amabuye y’agaciro gikungahayeho. Yagize ati: «M23 itagize ikindi ivuze uretse kwihishamo n’umuturanyiwacu w’u Rwanda urarikiye ubutunzi bwacu, gusa ikiduhangayikishije ni uburyo bwo kubugeraho binyuze mu guhitamo intambara aho kunyura mu nzira y’amahoro yabyarira inyungu impande zombi.» Yongeye gushinja u Rwanda kwita ku butunzi bw’igihugu cye, mu gihe mu mwaka ushize Kagame yakomeje kumvikana yamagana ibi birego, avuga ko u Rwanda rutiba, ko rutunzwe n’ibyo rwiyuhira akuya, none birangiye abaye umupfumu atangiye kuragurira aba-diplomates uko Tshisekedi azitwara mu gihe kizaza. Aka ni akumiro !

Icyahahamuye cyane Paul Kagame kigatuma ahinduka umupfumu imbere y’aba-diplomates bahagarariye ibihugu byabo ni uko yari yumvise ko mugenzi we, Tshisekedi wa RDC yamuvuzeho i Cape Town. Kuba yaramugarutseho ntibyatunguranye kuko ibiro bye byari byatangaje ko Perezida Ramaphosa yamutumiye, kandi mu byo bagombaga kuganira harimo ibibazo bireba SADC nk’umuryango Afurika y’Epfo na RDC bihuriyemo, ndetse hakanavugwa ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Nta kuntu rero bari kuvuga kuri uyu mutekano muke ngo bareke gukomoza ku Rwanda rufasha M23 iteye ikibazo. Ikindi cyateye ubwoba Kagame kikamuhindura umupfumu ni uko yari yumvise ko Tshisekedi akomeje kubana neza n’ibihugu bituranyi bye, kuko yageze i Cape Town muri Afurika y’Epfo akubutse muri Repubulika ya Congo i Brazzaville no muri Angola. Yaganiriye n’abakuru b’ibi bihugu byombi by’umwihariko ku mirwano ingabo ze zihanganiyemo n’umutwe wa M23 muri Masisi, kandi ukaba ufashwa bikomeye n’u Rwanda. Na none i Brazzaville n’i Luanda Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye kugaragaza ko M23 ifashwa n’u Rwanda kuko rwohereza ingabo zarwo muri Kivu y’Amajyaruguru, aboneraho gusaba ibi bihugu ndetse n’andi mahanga kwamagana iki gihugu cy’abaturanyi no kugifatira ibihano. Nta kabuza rero Kabitera Kagame yabonye ko mugenzi we Tshisekedi amutsinze ruhenu ku ruhando rw’ububanyi n’amahanga, maze ahitamo kwibera umupfumu ajya kuragurira aba-diplomates uko umushinja kumutera azitwara mu minsi iri imbere. Uretse ubupfumu nta kindi na kimwe cyerekana uko umuntu uyu n’uyu azitwara mu gihe kizaza, none Kagame arabwifashyije avuga ko Tshisekedi atazubahiriza amasezerano. Kabitera Kagame kandi ahisemo kuba umupfumu nyuma y’igihe gito u Rwanda rukoze icyo rwise gusubiza Perezida Tshisekedi warwise umwanzi w’amahoro mu maso y’Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Francis, ubwo ku wa Kabiri, tariki ya 31/01/2023, yamubwiye ko u Rwanda ari umwanzi w’amahoro mu gihugu cye ndetse arirwo rwihishe inyuma y’umutekano muke waranzwe muri RDC. Icyo gihe u Rwanda rwavuze ko ibyo Perezida Tshisekedi akomeje gukora byo kurugira urwitwazo mu bibazo by’igihugu cye biteye isoni ndetse agamije kuyobya abantu, kuko atabasha kwerekana ko RDF ifasha M23.

U Rwanda rwiregura ku magambo yabwiwe Papa Francis, Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo yabwiye Reuters ati: «Ni ibintu bisanzwe kandi biteye isoni Perezida Tshisekedi yiyemeje byo kugira u Rwanda urwitwazo ku mpamvu z’amatora, zo kuyobya abantu kugira ngo ntibite ku musaruro mubi wa Guverinoma ye, no kunanirwa kugeza ku baturage ibyo yabemereye.» Ibi ntibyari kugira agaciro kuko atari asubije ku mpamvu ingabo za RDF ziri muri RDC zifasha M23, Yolande Makolo abonye byanze gufata abwira Jeune Afrique ati: « Mu gihe cyose amahanga na Guverinoma zagiye zisimburana muri Congo bagumye muri iyi ntero, ntabwo igisubizo kirambye cy’ibibazo by’Uburasirazuba bwa Congo kizigera kiboneka. Ni ibintu bigaragara mu maso yanjye ko inshingano za mbere kuri iki kibazo, ziri mu biganza by’abayobozi ba Congo, ku rundi ruhande, no ku bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byagize n’ubundi uruhare mu ntangiriro z’ibibazo.» Mu bupfumu bwa Kagame, impamvu aragura ko mugenzi atazigera yemera amasezerano ni uko azi neza ko ikibazo kiri muri kariya gace ari we ubwe ukiri inyuma. Mu magambo ye Kagame yagize ati : « Ikibazo cy’umutwe wa FDLR kimaze imyaka hafi 30 kidakemurwa muri RDC. Impamvu yo kuvana u Rwanda muri icyo kibazo ni ukugikemura. » Yongeyeho ati : « Rero mbwira abantu ngo ‘mbere yo kumbaza impamvu twaba turi muri Congo cyangwa tutariyo, banza unsubize kuri icyo kibazo’ [cya FDLR]. » Yongeyeho ati : « Kuki umuntu yarasa ibisasu mu Kinigi n’ahandi, ukambaza impamvu yo ku murwanya ? Sinanagusaba ngo ngwino umfashe gukemura icyo kibazo, iyo bambutse umupaka turabyikemurira.» Aha rero noneho yari yemeye ku mugaragaro ko ari muri RDC kuko yanavuze ko azakora ibishoboka byose inkuru ya FDLR na jenoside n’ibyo byose abantu bakina nabyo ntibyongere gusura u Rwanda na none.

U Rwanda rudashobora gusobanura impamvu ingabo zarwo ziri muri Congo zifasha M23, ahubwo rukirirwa rugira urwitwazo FDLR mbere rwavugaga ko itakibaho, ni ikimenyetso simusiga ko Kabitera Kagame yatsinzwe intambara ya diplomatie none arimo gushakishiriza mu bupfumu, aho yaraguriye aba-diplomates bahagarariye ibihugu byabo ko Tshisekedi atazigera yubahiriza ibyo yumvikanye n’abandi. Ashobora rero kuba yahindutse umuhanuzi cyangwa aka yerekwa nk’uko bivugwa. Dusanga kuba uko abakuru b’ibihugu byombi babonye akanya bashinjanya, amahanga akwiye guhumuka agashaka ipfundo ry’ikibazo, rigapfundurwa, kigahita kirangira mu buryo burambye. Iryo pfundo rero RDC ntihwema kuryerekana ni umutungo kamere uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Iyo ikibazo kiza kuba ari FDLR si uko FPR yari kugikemura yari kurinda imipaka y’u Rwanda aho kujya guteza umutekano muke mu kindi gihugu. Ipfundo rero si umutekano muke ku Rwanda, ahubwo ni inyota yo gusahura ubutunzi bwa RDC. Kuba mu gusangira n’aba-diplomates bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, aho kubifuriza umwaka mushya, kuko ari cyo bari batumiriwe, ahubwo Kabitera Kagame akongera gutunga agatoki ko ingabo za ONU, MONUSCO, ziri muri RDC yerekana ko zananiwe kugarura amahoro kandi zitwara akayabo k’amafaranga, ni urundi rwitwazo yari abonye rwo gusasira ubupfumu bwe. Ibyo avuga ko n’ubwo ibihugu bishobora gufasha ikindi gihugu gukemura ibibazo byacyo ariko icyo gihugu ubwacyo ari cyo gifata iya mbere kwikemurira ibibazo byacyo, ni ukujijisha amahanga no guhindura aba ba- diplomates yakiriye impinja kuko ikibazo afite bose barakizi ni umutungo wa RDC yanze kuvirira. Biragaragara ko ubu bupfumu bwa Kagame ntacyo bwamugezaho kuko ashinja mugenzi we wa RDC kutubahiriza amasezerano y’i Bujumbura, nyamara aba yibagiwe ko nta gishya yari azanye kirenze ku myanzuro ya Nairobi na Luanda, yose ashingiye ko M23 isabwa guhagarika intwaro igasubira mu birindiro yahozemo mbere. Ibi rero nibyo Kagame adakozwa, kuko umutekano ugarutse muri kariya gace atakongera kubona uko asahura, kandi ari ryo pfundo ry’ikibazo rigomba gupfundurwa kugira ngo gikemuke burundu.

Ahirwe Karoli