Yanditswe na Kamikazi Umuringa Josiane
Guhera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 08/02/2023 kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 09/02/2023, inkuru yakomeje kuba ikimenamatwi ni iyo mu Murenge wa Muko, mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, aho Ubuyobozi bw’uyu Murenge bwategetse abahinzi kurandura imigozi y’ibijumba, bunabaca amande ya 10,000 FRW buri wese, bubateza igihombo kitagira ingano.
Aba baturage bataka igihombo batewe n’Umurenge wa Muko ni abo mu Tugari twa Mburabuturo na Kivugiza, bavuga ko bahisemo guhinga ibijumba nyuma yo kubona ko bamaze kugira isoko rihagije mu Mujyi wa Musanze no mu bigo by’amashuri, ariko ubu bakaba barategetswe kurandura imigozi yari imaze ukwezi itewe. Uyu Murenge uvuga ko waranduye iyi migozi y’ibijumba ushaka ko abaturage bahinga ibishyimbo, ariko abaturage bakavuga ko ari mu mugambi mubisha wo kubakenesha, kuko batabanje kubagisha inama, nk’uko babitangarije Radio&TV 10. Aba baturage bavuga ko ari ubugome bukomeye bakerekana igihombo batewe.
Mu mibare n’ingero bavuga ko impamvu bahisemo guhinga ibijumba aho guhinga ibishyimbo nk’uko babitegekwa n’ubuyobozi ari uko aho batuye hamaze guturwa cyane bitakiborohera kubona imihembezo yo gushingirira ibishyimbo, na cyane ko umuturage uciye imihembezo mu ishyamba rye yitereye, ahanirwa kwangiza ibidukikije, agacibwa amande ari hagati ya 50,000 FRW na 300,000FRW. Kuri iki kibazo cyo kubura imihembezo, ibishyimbo bikaborera hasi, hiyongeraho imbuto y’ibishyimbo ihenze cyane, ifumbire n’imirimo y’inyongera nko gushingirira, kubagara, gusarura no guhura ibishyimbo byeze. Aba baturage bakongera bakareba igiciro cy’umusaruro uva mu murima bawuvunje mu mafaranga, aho usanga uw’ibishyimbo ari muke cyane kuko ibijumba uhinga rimwe ntubagare, ababigura bakazabigurira mu murima kandi kuri menshi, abahinzi bakavanamo amafaranga ahagije bakagura ibyo bakeneye n’ibishyimbo birimo. Aba baturage bereka ubuyobozi bwabo ko nta wakweza ibishyimbo ngo akureho ibyo arya asagurire isoko abone uko agura ibindi akeneye, ariko ubuyobozi ntibubikozwa bubategeka ibishyimbo ubyanze bukarandura ikindi cyose ahinze, ntibunamwereke icyo yasimbuza ibishyimbo kuko byagaragaye ko nta musaruro bibaha. Umwe muri abo bahinzi, Nizeyemariya Emerance, yagize ati: «Nari nahinze ibijumba kubera ko ntari kubona imihembezo y’ibishyimbo, kandi ibijumba ni na byo dusigaye dukuramo inyungu. » Yongeyeho ati: «Nk’ubu hano nahahinze ibigori nkuramo umufuka umwe bangurira ku mafaranga 350 ku kilo, nkuramo 35,000 FRW, nongeye kuhahinga ibijumba nkuramo imifuka ibiri n’igice ipima yose hamwe 250 Kg, mbigurisha kuri 320 FRW ku kilo, bampa 80,000FRW, urumva ko ibijumba bitwungura kurusha ibindi bihingwa, kandi bitaguteye imvune mu kubihinga. » Akomeza agira ati: «Baje kumfata aho nkorera baranjyana birirwa badufungiye muri salle y’Umurenge, twavuyemo nimugoroba dutanze amande ya 10,000 FRW buri wese, ndetse batwandikisha ko tugomba kurandura imigozi y’ibijumba, niyo mpamvu ndi kuyirandura kandi murabona ko yari imaze gufata, n’igihe cyo guhinga cyararenze. Umugabo wanjye na we ntabyumva, yansembeye ngo sindutahamo ntasubijemo iyi migozi, kandi nyisubijemo inyandiko badusinyishije ku Murenge yamfungisha. Ubu nabuze iyo njya n’iyo ndeka. » Undi witwa Mujawimana Jeanne d’Arc na we ati: «Ubundi dukora ubuhinzi ngo dutere imbere, ntidukora ubuhinzi ngo dushimishe ubuyobozi. Aho ubuhinzi bugeze ubu ibijumba biri kutwungura kubera ko tubijyana mu mujyi no mu bigo by’amashuri aho nakuraga nk’ibihumbi 100 FRW nahinze ibishyimbo cyangwa ibigori uri gusanga mu bijumba havamo nka 200,000 FRW arenga kandi nta mvune umuntu yagize nk’indi myaka.» Agasanga rero ubuyobozi bukwiye kureka bagahinga ibihingwa bibateze aho gutegekwa ibyo abayobozi babo nabo bategetswe.
Umukozi w’Umurenge wa Muko ushinzwe imiyoborere myiza, ari na we wasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge uri mu kiruhuko cy’akazi, Valentin Uwayezu, yemereye UMUSEKE ko aya makuru ari ukuri. Avuga ko impamvu bategetse abahinzi kurandura imigozi y’ibijumba ari uko bari bavogereye site y’ubuhinzi yahujwe ngo ijye ihingwamo ibihingwa by’indobanure. Yagize ati: «Ikibazo uko giteye urabona mu buhinzi haba harimo site zatoranyijwe zigahingwaho ibihingwa byatoranyijwe, aho rero niho abo bahinzi bari batangiye kuvogera, kandi haragenewe guhingwa ibishyimbo muri iki gihembwe cy’ihinga. Nibyo twanze ko byabaho kuko ahantu hose ntihaba haratoranyijwe byumvikana ko ibijumba babihinga mu yindi mirima aho kwangiza site kuko na byo birakenewe. » Akomeza agira ati: «Abashobora kubura imihembezo bo harebwa uko icyo kibazo cyaganirwaho dufatanyije n’izindi nzego dukorana, ariko murabizi ko gahunda yo guhuza ubutaka hagahingwa igihingwa kimwe cyatoranyijwe biri mu murongo wa Leta wo kongera umusaruro, no kwihaza mu biribwa kandi iba yashoyemo amafaranga menshi mu kubabonera imbuto, ifumbire n’ibindi. » Aba baturage ntibavuga rumwe nawe kuko inshuro zose bahinze ibishyimbo nta mbuto bahawe, yewe ngo n’ifumbire bategetswe aho bayigura bababwira ko iri muri nkunganire, ariko bayigura ku giciro nk’icy’ahandi, babura ibiti byo gushingirira ibishyimbo, biborera hasi, ku buryo bahisemo kubisarura bitarera birira igitonore ntihagira usagura n’imbuto cyangwa ngo asagure ibyo ajyana ku isoko, igihombo nticyasiga n’umwe. Iyo urebye mu mujyi wa Musanze wegeranye n’uyu Murenge wa Muko, usanga ikilo cy’ibijumba kigeze kuri 400 FRW naho ikilo cy’ibitoki kigeze kuri 350 FRW. Biragoye rero ko wahinga ibishyimbo ngo uzakuremo amafaranga yo kugura ibindi ukeneye, mu gihe ibijumba birangurirwa mu murima biguzwe n’abacuruzi cyangwa ibigo by’amashuri, abahinzi bakabasha kugura ibindi bakeneye, kandi batashoyemo byinshi. Uko ikibazo giteye rero kuba Umurenge ubahatira kurandura imigozi y’ibijumba si uko uyobewe ko aribyo bifitiye inyungu abaturage, ikibazo gihari ni uko nabo babitegetswe n’inzego zibakuriye, bagacinyiza abaturage, batinya gutakaza akazi kabo. Nibyo bituma bakenesha abaturage kuko icyo baba bareba ni ukuzahembwa, bagahaha ibyo bakeneye mu tundi Turere, abaturage bo bagahora bateze ibiganza, bagahebera urwaje. Gahunda yo guhuza ubutaka hagahingwaho igihingwa kimwe ikiza bwa mbere FPR yabeshyaga ko abaturage bazajya bicara bagahitamo igihingwa kibabereye bakagihinga, ariko siko byagenze ahubwo abategetsi batangiye guhitamo ibihingwa abaturage badashaka, nyamara mu by’ukuri, umuturage ntiwamurusha kumenya icyo ahinga akeza, na cyane ko aba bategetsi batabanza gupima ubutaka bwa buri gace.
Ikindi aba bategetsi batareba kure batazi ni uko ibijumba aba baturage babihinga kuko bazi icyo bibungura. Umuti ntiwakabaye kubirandura n’ibyo bishyimbo bashaka igihe cyo kubihinga cyararenze, ahubwo baramutse bakunze abaturage babareka bagahinga ibyo bijumba ku bwinshi, bakabashakira uburyo bwo kubyongerera agaciro kuko bishobora gukorwamo ibisuguti cyangwa inzoga, ndetse bikaba bikize kuri Vitamine B n’ibindi. Ubu bugome FPR ikorera abaturage yabwizeho neza kuko itayobewe ko guhinga igihingwa kimwe ubwabyo (monoculture) bigira ingaruka nyinshi zirimo uburwayi bw’ibihingwa no kurumbya ubutaka. Ibi ni umugambi mubisha wo gukenesha abaturage kugira ngo bahore babara ubukeye, bareke gutekereza ku mabi FPR ibakorera, ahubwo bahore bataka inzara. Bigomba guhagarara rero kuko nta wugishoboye kubyihanganira. Mu gihe abaturage bo mu Murenge wa Muko, mu Karere ka Musanze bataka igihombo baterwa na Leta, abo mu Murenge wa Byimana bo bakomeje gutaka umutekano muke baterwa n’abagizi ba nabi bitwikira ijoro bakabateragura ibyuma. Ubushize ubwo aba baturage baheruka gusurwa na ba Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, babwiwe ko bagiye gukarizwa umutekano, ariko urwishe ya nka ruracyayirimo, kuko batangirwa bagateragurwa ibyuma ibyabo bikibwa. Dufashe nk’urugero rw’ubugizi bwa nabi buheruka kuba mu minsi ibiri ishize, mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 07/02/2023, mu Mudugudu wa Nyaburondwe, Akagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana, mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo, abagizi ba nabi batangiriye abantu bajya gusengera mu ishyamba rya Kanyarira, babateragura ibyuma, babambura telefoni ngendanwa, n’amafaraga asaga ibihumbi 200 FRW. Gitifu wa Byimana, Patrick Mutabazi, avuga ko yahawe amakuru n’abaturage, avuga ko uwitwa Gatsimbanyi Pierre Célestin, w’imyaka 57 y’amavuko, n’abo bari kumwe, ubwo bajyaga gusengera mu ishyamba rya Kanyarira, batangiriwe n’abagizi ba nabi, bitwaje intwaro gakondo, babateragura ibyuma, babambura ibyo bari bafite byose, ubundi bashimuta umugore we n’abakobwa babiri, kugeza n’ubu nta wuzi aho bari, baracyashakishwa; ariko Gatsimbanyi we arimo kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Byimana.
Aba bahuye n’abagizi ba nabi uko ari bane, Umugabo umwe n’abagore batatu, bakomoka mu Murenge wa Mimuri, mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba, bari bazanywe i Kanyarira no gusenga dore ko kuva mu myaka ya 2005 abantu batandukanye, cyane cyane abarokore, badasiba kuza gushakira Imana kuri uyu musozi, nk’uko bajya ahandi nka Kizabonwa, baba bakeka ko bahakura ibisubizo by’ibibazo byabo.
Abaturage batangatanzwe impande zose kuko abaticishijwe inzara, bategetswe kurandura imyaka yabo no guhinga ibitabungura, bazira ibyuma baterwa ibyuma cyangwa bagatemagurwa n’abagizi ba nabi, bamwe bakabiburiramo ubuzima, mu gihugu cyuzuyemo abashinzwe umutekano, bahembwa imisoro y’abaturage, ariko ngo abagizi ba nabi baburiwe irengero, mu gihugu cyuzuye maneko. Aba bose bakiyongera ku bafungirwa ubusa, abanyerezwa ndetse n’abicwa mu makinamico y’impanuka cyangwa kwiyahura. Aba bose rero bacundwa ay’ikoba, bakabuzwa uburyo, nta wundi ubiri inyuma uretse FPR. Birababaje kubona Gatsimbanyi azana n’umugore we n’abakobwa be, bagaturuka i Nyagatare bakarenga Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Kamonyi, Muhanga bakaza gushaka Imana mu Ruhango, none umugabo akaba arwariye mu Byimana adafite umurwaza, atazi n’aho abe barengeye. Byaba se bimaze iki imbaraga zose zishyirwa mu kwirirwa abambari ba FPR bahiga abavuga ibitagenda, FPR iba idashaka kumva, inzego z’ibanze zikirirwa ziruka inyuma y’abaturage ngo zibarandurire imyaka, nyamara abagizi ba nabi bagahora bica cyangwa bagakomeretsa inzirakarengane, abandi bakaburirwa irengero. Turasaba ababishinzwe bose ngo batabarize abagize umuryango wa Gatsimbanyi Pierre Célestin. Kuba aba babyeyi bararenze Uturere 10 bakaza gushaka Imana ariko bagaterwa ibyuma, bakamburwa ibyabo, ndetse hakaba nta rwego na rumwe ruzi aho bari ni ikibazo gikomeye, cyakwiye gutuma inzego za FPR zose zigaya.
FPR, WABURABUJE INZIRAKARENGANE NYINSHI, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!
Kamikazi Umuringa Josiane