Yanditswe na Remezo Rodriguez
Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano 2023 yateraniye i Kigali ku matariki ya 27 na 28 Gashyantare 2023 havugiwemo akarengane kagabije abaturage batandukanye bakorerwa n’abategetsi harimo ni urusimbi rwazanywe na Leta mu guhatira abaturage gushora amafaranga yabo mu buhinzi bw’igihingwa cya “Chia Seeds”, abandi bagashora muri kompanyi za FPR, ariko amafaranga bakayanganywa bikozwe n’abategetsi bakomeye barimo abaminisitiri, abadepite, abajenerali n’abandi bacuruzi bari ku ibere ry’agatsiko.
Ubuhinzi bwa “Chia Seeds ” bwazanywe mu Rwanda mu mwaka wa 2017 buzanwa n’Abanyarwanda bari baturutse muri Rwanda day yabereye mu Bwongereza maze bashishikarizwa gushora imari yabo mu Rwanda, abashoramari mu buhinzi babisamira hejuru, ndetse batangira gutanga imigabane, Leta nayo itanga ubutaka bwa 200 Ha mu Karere Rulindo, 800 Ha mu Karere ka Gisagara na 50 Ha i Mahama mu Karere ka Kirehe.
Mu 2018, hatangiye kuba amageragezwa ndetse abaturage batangira kwigishwa guhinga icyo gihingwa bakagurirwa umusaruro, na 2019 birakomeza, ariko bigeze muri 2020 umusaruro wabo utangira gutwarwa batishyuwe, bitabaza inzego zitandukanye zirimo za Minisiteri nka MINALOC, MINAGRI, MINICOM, MINECOFIN n’ibigo nka RAB, NAEB, abashoramari ndetse komite y’abahinzi, ariko inama zose zabaye nta cyagezweho, abashoye imari barasa n’abamaze guheba ayo bashoyemo, abahinzi nabo batanze umusaruro ntibishyurwa.
Nk’aho bitari bihagije ngo abaturage batahe amara masa gusa, ya kompanyi y’ubuhinzi bwa FPR yazanye undi mushinga “API Organic Rwanda”, wavugaga ko uzafasha korora inzuki aho buri muzinga umuturage yagomba kuwishyura 100,000 FRW, akabwirwa ko ubuki nibugurishwa azungukirwa, ariko aba nabo barayambuwe, basigara bibaza aho imizinga iri, ariko hari ntaho, ahubwo cyari ikinyoma cyimitswe kandi gishyigikiwe na FPR. Hari ababeshywaga ko baguze imizinga myinshi bishyuye amafaranga nayo aribwa.
Aho bimariye rero gusakuza bikanavugwa mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano 2023, Kagame yahisemo kwirukana ibitambo byagize uruhare rugaragara mu rusimbi rwa “Chia Seeds”. Ku ikubitiro, ku wa Kane, tariki ya 02 Werurwe 2023, hirukanywe Dr. Gérardine Mukeshimana, wari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi wari umaze imyaka hafi 9 muri iyi Minisiteri, kuko yinjiyemo muri Nyakanga 2014, amusimbuza Dr. Ildephonse Musafiri wari utaruzuza umwaka ari Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI.
Izi mpinduka kandi zasize zimitse Dr. Télésphore Ndabamenye wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ndetse na Clarisse Umutoni agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari (Chief Finance Officer) muri RAB. Byanze bikunze rero izi mpinduka zahiswe zihuzwa na “Chia Seeds”, maze Dr. Mukeshimana Gérardine wayoboraga MINAGRI na Dr. Karangwa Patrick, wayoboraga RAB, baba babaye ibitambo by’abasirikare bakuru n’abapolisi bariye amafaranga ya rubanda bihekesheje “Chia Seeds”, nk’uko Perezida Kagame yabibashinje mu Nama y’Umushyikirano iheruka.
Kuri twebwe rero dusanga ibi byiswe amavugururwa ntacyo bihinduye kuko n’ubundi hahindutse imitwe ariko umugambi wo gukenesha abantu ntaho wagiye, kuko FPR yazanye ibi byo guhinga “Chia Seeds” no korora inzuki ari uburyo bwo kwiba abaturage, bababeshya gukirigita ifaranga none bose bararirira mu myotsi. Nta kabuza rero iyi mishanga yombi yaje nk’indi yose iba igamije gukama abaturage bikorwa n’ubutegetsi buriho.
Mu kwifatira ku gahanga abategetsi yishyiriyeho bakamunga abaturage, Perezida Kagame yagize ati: « Ibi bikorwa birimo abaminisitiri, birimo abajenerali, biri mu gisirikare, biri mu gipolisi, mukajya aho mukajya muri “Chia seeds,” mwamara guhomba udufaranga mwari mufite mwagiye kuturunda mu mwobo uri budutware mukaza ngo “urareba tugomba gufasha abaturage‟…mufasha abaturage? Ayo mafaranga iyo uyabaha se ahubwo niba ushaka gufasha abaturage?»
N’ubwo ibitambo birimo Dr. Mukeshimana Gérardine na Dr. Karangwa Patrick bibishije abandi bajura, ingaruka bisize muri iyi minisiteri ni uruhuri, ku buryo uretse inzara, hari abahinzi borozi bagihohoterwa.
Dufashe urugero rw’ihohoterwa rimaze gufata indi intera twavuga bamwe mu borozi bajyana amatungo yabo mu isoko rya Misizi ryo mu Karere ka Muhanga, bavuga ko iyo basoreshejwe umusoro ntibawubone kuko baba batagurishije, bafungirwa mu ibagiro ry’amatungo ryegereye iri soko ndetse n’amatungo yabo bakabafungana. Aba baturage babwiye RADIO&TV10 ko atari rimwe cyangwa kabiri hagize abafungirwa mu ibagiro, mu gihe babuze amafaranga y’umusoro. Bavuga kandi ko kabone n’ubwo uwatswe umusoro akawubura kuko atagurishije itungo yazanye mu isoko, bitabuza abamufunga kubikora, bakabona ari akarengane gakabije. Umwe muri aba baturage yagize ati: «Ikibazo cya mbere dufite ni uko iyo ubuze amafaranga yo gusora utagurishije wirirwa muri iri soko, akenshi bakadufungira mu ibagiro, ahantu habi cyane.»
Undi muturage avuga ko n’ababa batabashije kugurisha amatungo bazanye, na bo bakwa umusoro kandi batigeze bakora ku ifaranga. Ati: «Rwose iyo tutagurishije badufungira hariya mu ibagiro amatungo bakayashyiramo, tukirirwamo...». Abandi baturage kandi bavuga ko hari abagera muri iri bagiro bafungirwamo bakaremberamo, kubera imiterere yaho, bamwebakarekurwa bagiye gupfa.
Undi nawe yagize ati: «Hari n’igihe nigeze kurwara rwose ndaremba, babonye ko ngiye gupfa, barandekura.» Ikindi kandi ngo hari n’ababura amatungo yabo baba bazanye mu isoko kuko afunganwa n’ay’abandi, bigatuma hari abashobora kubyuririraho bagatwara ay’abandi. Ati: «Ndetse hakaba n’abayahaburira, ukabura aho watangira icyo kibazo cy’amatungo yawe bikagushobera, ugataha. Nta mbabazi batugirira.»
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Jacquéline Kayitare avuga ko ibitangazwa n’aba baturage atari byo kuko nta muturage urema isoko ajyanye itungo ngo asoreshwe atagurishije. Yavuze ko abanga gusora bakabiryozwa ari abacuruzi b’amatungo baba bashaka kwanga gutanga umusoro kandi bari mu bucuruzi, aboneraho kwizeza abaturage bajyana amatungo mu isoko bagiye kujya batandukanywa n’abayacuruza.
Ati: «Ikibazo gihari si icy’abaturage bazana amatungo ahubwo ikibazo ni icy’abacuruzi baza kurangura amatungo barangiza ntibasorere ubwo bucuruzi bakoze, bakaza kwisanisha n’umuturage wazanye itungo rye.» Yavuze kandi ko abo bacuruzi iyo batabonye abakiliya b’amatungo baranguye bagashaka kuyatahana ari bwo bagira ibibazo n’abasoresha.
Mu by’ukuri ntabwo Mayor Jacquéline yigeze ahakana ko hari abafungirwa ahantu habi cyane, hatemewe, hakabatera uburwayi butandukanye, ahubwo yavuze ko abahafungirwa ari abacuruzi banga gusora, atari abaturage baba baje kugurisha amatungo yabo. Ariko nawe arabizi ko uwanze gusora adafungwa kuko abasoresha atari abagenzacyaha, ahubwo iri ni iyica rubozo rikoreshwa banyunyuza udufaranga tw’umuturage, bagashyira ubuzima bwe mu kaga, hakaba n’abahibirwa amatungo yabo yiganjemo amagufi aba yarabavunnye ngo bazayikenuze, ariko ugiye kurigurisha ntabone urigura, agafungwa byarimba itungo rikitwarirwa n’abandi.
Kuba Minisitiri wa MINAGRI n’Umuyobozi Mukuru wa RAB birukanywe, nta kintu na kimwe bizahindura ku musaruro muke uhora utera inzara n’itumbagira ry’ibiciro, ndetse abahinzi borozi bakaba bakomeje gutotezwa ngo ntibatanze umusoro kandi icyo bagombaga gusorera kiba cyabuze ukigura.
Dusanga rero ibi nabyo biri mu mugambi mubisha wo gukenesha abaturage ngo bazahore batishoboye, bapfukamiye FPR, kuko ari yo ntego ifite, aho abajura bari mu butegetsi bitwaza imishinga ya baringa, bakayogoza abaturage, aho babambura utwo bavunikiye, bakabura uwabacyemurira ikibazo n’umwe.
Remezo Rodriguez