Yanditswe na Nema Ange
Ubucamanza bwo mu Rwanda bukomeje kwikoza isoni kuko bwikirigita bugaseka bigatuma benshi bitega ubutareba aho kwizera ubutabera buboneye. Ibi bifite ingaruka nyinshi, kuko uretse no kubura k’ubutabera buboneye, hahita haziramo ubwihebe no kwigomeka, abantu batandukanye bakishakira ubutabera kuko baba batakibwizeye mu Bucamanza. Ikivamo rero nta kindi uretse imfu zitewe no kwiyahura cyangwa ubwicanyi.
Ibi byongeye kugaragara kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 08/03/2023, ubwo Ubushinjacyaha bihimbano bwongeraga gusabira Madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza gufungwa imyaka 21 muri gereza no gutanga ihazabu ya miliyoni 8 FRW, bukavuga ko umucamanza wa mbere yagaragaje kubogama mu cyemezo yamufatiye, aho yari yaramukatiye gufungwa imyaka 15 muri gereza, amaze kumuhamya ibyaha byo gupfobya no guhakana jenoside, nyamara nta cyaha kigaragara yakoze, kuko byose byari ibihimbano. Ikigaragaza ko Ubucamanza bwikirigitaga bugaseka ni uko yaba Madamu Idamange, yaba n’abanyamategeko bamwunganira nta numwe wagaragaye mu cyumba cy’urukiko rw’ubujurire, ahubwo hagaragaye umushinjacyaha Me Côme Harindintwari n’umucamanza maze batangira kwikinisha. Umucamanza wumvaga ari we uyoboye umukino wo kwikinisha, yahise avuga ko impande zombi zari zarajuririye icyemezo cy’Urukiko Rukuru, aho yavuze ko ku itariki ya 24/01/2023, ubwanditsi bw’Urukiko rw’Ubujurire bwandikiye uregwa bumumenyesha ko agomba gusubiza ku myanzuro y’ubujurire.
Umunyamahoro Madamu Idamange yarabyubahirije, maze arasubiza ati: « Njyewe Idamange Iryamugwiza Yvonne ndabamenyesha ko ntigeze njurira na cyane ko ibyemezo nabifatiwe ntarigeze mburana». Umucamanza akavuga ko nyuma yo kwandika aya magambo Madamu Idamange yayashyizeho umukono. Umukino wo kwikinisha wari utangiye kuko mu rubanza hari umuburanyi umwe. Rushingiye ko iyo nyandiko yariho umukono w’uregwa, Urukiko rwaketse ko ari na yo mpamvu abagombye kumwunganira mu mategeko bahisemo kutaza mu Rukiko, runavuga ko n’iyo bahaza ntawe byari kuba bigaragara ko bahagarariye mu mategeko, ruhita rwanzura ko ubujurire bwa Madamu Idamange butariho, ko umukino ugiye gukinwa hagati y’urega n’urega kuko uregwa yivanye mu mukino. Kwikinisha birakomeza! Umucamanza ati: «N’ubwo Madamu Idamange atajuriye, ntabwo byari kumubuza kuza kuburana ku bujurire bw’Ubushinjacyaha kuko bumurega». Yongeyeho ko bigaragara ko hari itariki uregwa yamenyeshejwe ko agomba kuburaniho; ariko Madamu Idamange yanze kubishyiraho umukono.
Kwikinisha birakomeza, Umushinjacyaha, Me Harindintwari ati: «Ndasaba Urukiko ko urubanza ruburanishwa Madamu Idamange adahari na cyane ko yahamagajwe mu buryo bwubahirije amategeko, kuba yarahisemo kwanga kwitaba ntibivuze ko urubanza rutaburanishwa». Umucamanza yemeye ko kwikinisha bikomeza maze Umushinjacyaha akomeza kwikirigita, ati: « Mu mwaka wa 2021, Urukiko Rukuru mu cyemezo rwafashe rwahanishije Madamu Idamange igihano cyo gufungwa imyaka 15 muri gereza, kikaba ari gito kuko gihabanye n’uburemere bw’icyaha».
Umucamanza ati: «None urifuza iki?» Me Côme Harindintwari wari mu kibuga wenyine ati: «N’ubwo adahari ndamusabira igihano cyo gufungwa imyaka 21 gutanga ihazabu ya miliyoni 8 FRW».
Umucamanza avuga ko azatangaza umwanzuro ku itari ya 27/03/2023, umwanzuro udafite ikindi ugamije uretse kumvisha Madamu Idamange no guteza cyamunara imitungo ye yari kuzarera imfubyi yasize, kuko agifatwa yakomeje kumvikana avuga ati: «Ndabizi muzanyica, ariko ntimuzankorere ku bana»; none FPR ibonye ko kumufunga ntacyo bimutwaye, ikubiseho ihazabu ya 8,000,000 FRW, kugira ngo imitungo itezwe cyamunara, abana bajugunywe hanze bajye kongera umubare wa mayibobo muri Nyabugogo.
Ku rundi ruhande na none Urukiko Rwisumbuye rwa Kigali, ku wa Kabiri, tariki ya 07/03/2023, rwari mu yindi kinamico ya Ruvebana Antoine wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri Minisiteri ishinzwe Ibiza no Gucyura Impunzi (MIDIMAR) ikaza guhinduka Minisiteri y’Ubutabazi bwihuse (MINEMA) wahanishijwe igihano cyo gufungwa imyaka 10 muri gereza n’indishyi zingana n’ifaranga rimwe ry’u Rwanda (1 FRW).
Ruvebana yakatiwe iki gihano nyuma yo guhamywa icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure yakoze kuva mu 2005 kugeza mu 2013, agikorera mu Busuwisi aho yari mu kazi ka Leta n’icyo gusambanya abandi bakobwa batandukanye, aho byavugwaga ko yagiye abashukisha amafaranga, abayanze akabasambanya ku gahato, yarangiza akabashyiraho ibikangisho ko nibabivuga azabica.
Abasesenguzi bahise bibaza uburyo uyu mubyeyi-gito, Ruvebana wakoze ibyaha by’ubugome mu gihe cy’imyaka 8, ahanishijwe igihano gito cy’imyaka 10, aho kuba burundu, akanahanishwa gutanga indishyi y’ifaranga rimwe (1 FRW), aho kumuca amamiliyari y’impozamarira ku bo yahemukiye no ku miryango yabo.
Nyamara Madamu Idamange Iryamukwiza Yvonne werekanye urukundo ruhebuje, akavugira Abanyarwanda, akerekana amabi FPR ibakorera, arasabirwa gufungwa imyaka 21 nk’uwarimbuye imbaga, ariko hakanongerwaho ihazabu ya 8,000,000 FRW, kuko bazi ko atazibona aho afungiye muri gereza, ahubwo kuko bazi neza ko afite imitungo yagomabaga kurera abana be igomba guteshwa agaciro, igatezwa cyamunara ku dufaranga dukeya, abana be bagahita bajugunywa hanze bakajya kuba munsi y’ibiraro ku mihanda ya Nyabugogo. Ni agahinda kageretse ku kandi kuba tugifite ubucamanza bukora butyo!
Mu rwego rwo gushaka icyo Abanyarwanda barangariraho ngo hatagira uwibaza ku kigiye kuba ku bana ba Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne, cyangwa ngo hagire uwibaza ku mpamvu Ruvebana Antoine yategetse gutanga indishyi z’ifaranga rimwe (1 FRW), no gufungwa imyaka 10 hatitawe ku mubare w’abana yiciye ubuzima bwabo bw’ahazaza, bwa bucamanza bwahise butangaza ko Urukiko Rukuru rwimuye iburanisha ku bujurire bw’Ubushinjacyaha mu rubanza bwarezemo Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid mu myidagaduro wateguraga amarushanwa rya Miss Rwanda.
Iburanisha ryari riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Werurwe 2023, ariko Urukiko Rukuru rwararisubitse ruvuga ko uwo munsi hateganyijwe inama y’Urukiko. Bityo, imanza zari ziteganyijwe zahawe amatariki mashya, urwa Prince Kid rukazaburanishwa ku wa Gatanu, tariki ya 31 Werurwe 2023.
Isubikwa ry’iburanisha ribaye mu gihe Ishimwe Dieudonné amaze icyumweru kimwe asezeranye imbere y’amategeko na Iradukunda Elsa, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, bakemeranya kubana nk’umugore n’umugabo. Iki rero ni ikimenyetso simusiga cyerekana ko Ubucamanza bwateganyaga kwikinisha mu rubanza rwa Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne kwagombaga kuba tariki ya 08/03/2023 no kwikirigita bugaseka kwateganywa mu rubanza rwa Ruvebana Antoine rwagombaga kuba tariki ya 07/03/2023, bwahise bwimura urubanza rwa Prince Kid kugira ngo hamwe n’ubukwe bwe itangazamakuru rirangare, abatanga ibitekerezo bahugire muri ibyo, abana ba Madamu Idamange babure ubatabariza.
Ingaruka z’ubucamanza budatanga ubutabera buboneye
Inkuru dukesha Umuseke.rw yo ku wa Gatatu, tariki ya 08/03/2023, yavugaga ko umunyerondo witwa Habanabashaka yatewe icyuma n’abazungayi arapfa, ku wa 07/03/2023. Ibi byabereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, hafi y’inyubako y’ubucuruzi ya CHIC, nk’uko byemejwe na Gitifu w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie.
Umwe mu ba-DASSO wari ahabereye ubu bwicanyi yabwiye Igihe.com ko byaturutse ku muzunguzayi uzwi nka Maman Mugisha, wafashwe n’imodoka y’irondo ashinjwa gucururiza ahatemewe, yamburwa ibyo yacuruzaga bishyirwa muri iyo modoka, abanyerondo batangira kumukurura hasi yanga kwinjira mu modoka, ari nako ataka cyane, bagenzi batereka hasi ibyo bacuruzaga batitaye ko byakwibwa baza kumutabara.
Uyu mu-DASSO akomeza avuga ko kubera urusaku n’akavuyo kenshi, abazunguzayi baje ari benshi maze barwana n’abanyerondo barabatatanya, imodoka y’irondo bayitera amabuye irahunga isiga abanyerondo aho ngaho, maze abazunguzayi bafata umwe bamutwara bamukurura nk’uko we na bagenzi be bakururaga Maman Mugisha muri kaburimbo, hanyuma bamutera icyuma bifashisha bakata imbuto, ahita apfa.
Undi munyerondo wari uri muri abo bakururaga Maman Mugisha hasi yabwiye itangazamakuru ko muri ako kavuyo ko kurwana, abazunguzayi batangiye gutera amabuye abashinzwe umutekano. Ati: «Tubonye amabuye abaye menshi, uwari utwaye ya modoka yahise ayikura aho natwe turiruka buri wese ukwe, turatatana. Nyuma nibwo naje kureba inyuma mbona Habanabashaka bamusigaranye ariko abandi nanjye bari kunyirukaho, nkomeza kubahunga, nkiza amagara yanjye».
Yakomeje agira ati: «Twamaze gutatana nyuma turongera duhurira ku modoka turebye abo twari kumwe dusanga haraburamo Habanabashaka, tumuhamagaye hari uwafashe telefoni ye aratubwira ngo “mugenzi wanyu ari aha ngaha kuri statistique yapfuye”». [ndlr: Aho abaturage bita kuri statistique ni Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR].
Uyu munyerondo yongeyeho ati: « Ubwo twahise tujyayo dusanga bamuteye icyuma, bigaragara ko bakimuteye ntahite apfa, agakomeza kwiruka ahunga, nyuma akaza gucika intege akagwa aho».
Ibi rero byabaye kuko n’ubwo aba bazunguzayi bari bazi ko ubuzunguzayi butemewe, ariko ntibari bizeye ubutabera, mu mitwe yabo hari hakirimo uburyo Madamu Théodosie yafatiwe muri gare ya Nyabugogo, akicwa urupfu rubi n’umu-DASSO, kandi nta rubanza rwigeze rucibwa, ngo ahanirwe icyaha cye.
Kuba Madamu Théodosie atarabonye ubutabera byagize ibyihebe abazunguzayi kuko bakibona Maman Mugisha akururwa hasi, bahise batekereza ko nawe agiye kwicwa, birengagiza ibyo bacuruzaga, binjira mu ntambara yo kurwanya abagizi ba nabi, batitaye ku kuba banahasiga ubuzima ariko bagatabara inzirakarengane. Nta kindi rero gitera guhara ubuzima bwawe ngo urengere ubw’abandi, uretse kubura ubutabera. Iyo Leta ya FPR iba yarimakaje uburenganzira bwa muntu, nta muzunguzayi wari kwicwa na DASSO cyangwa ngo abazunguzayi bice umunyerondo. Gukoresha imbaraga zidasanzwe nicyo bibyara.
Ng’iyo rero imwe mu nyungu iva mu Bucamanza bwa Kagame na FPR ye bukomeje kwikoza isoni, kwikinisha no kwikirigita bugaseka, bukaba rero butuma abaregwa baba batacyizeye ubutabera buboneye, buzahora bubyara imfu zitari ngombwa, nko kwiyahura cyangwa kwicwa hakabura n’umwe ugezwa mu rukiko.
FPR, WOROYE UBUCAMANZA BWO KWIKINISHA, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!
Nema Ange