KERA KABAYE IMYANZURO Y’INAMA Y’UMUSHYIKIRANO 2023 IRASHYIZE IGIYE AHAGARAGARA

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryatowe mu 2003 rivugururwa mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 140, iteganya ko iyo nama ihuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage, igaterana buri mwaka, igasuzuma ubuzima bw’igihugu, hanyuma imyanzuro igashyikirizwa inzego zibishinzwe ngo ziyishyire mu bikorwa.

Iyi ngingo yarirengagijwe hitwaje ingaruka za COVID-19, ariko habura n’Iteka rya Perezida rigira ikindi riteganya kuko iheruka yabaye tariki ya 19 n’iya 20 Ukuboza 2019, ikaba rero imaze imyaka itatu idaterana mu gihe Itegeko Nshinga riteganya ko yagombaga guterana buri mwaka, nyamara Abadepite baba bashinzwe gushyiraho amategeko nabo barumye gihwa, kuko nta watinya kuvuguruza uwamushyizeho ari we Kagame.

Ikindi kirengagijwe ni imyanzuro y’iyo nama iheruka uko ari 12, yose yabaye amasigaracyicaro, harimo :

(1) Kwihutisha igikorwa cyo kwimura abatuye mu bishanga, mu manegeka n’ahandi hatemewe guturwa, bagatura neza kandi impamvu z’icyo gikorwa zikarushaho gusobanurirwa abaturage ko ikigamijwe ari uko abantu batura ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga ;

(2) Gukomeza gufatanya n’abikorera mu kongera ubushobozi bw’inganda mu bikorwa bizamura umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, cyane cyane ibikorerwa mu Rwanda ;

(3) Gukemura imbogamizi ba Rwiyemezamirimo bagihura nazo, cyane cyane abakizamuka zirimo kutabona ibyo bapfunyikamo imbuto, ifumbire, ibyumba bikonjesha n’inganda zitunganya umusaruro bidahagije, no gushaka igisubizo cy’umusaruro ukomoka ku bworozi cyane cyane uw’amata ;

(4) Kuvugurura imikorere y’amavuriro y’ibanze ku buryo ayubatswe yose akora neza, kandi aho bikenewe serivisi zitangwa zikongerwa kugira ngo ayo mavuriro arusheho gufasha uko bikwiye abayagana ;

(5) Kugira imihigo yo kwivana mu bukene n’abaturage bagifashwa na Leta bafite ubushobozi bwo gukora, no gushyiraho ingamba zifasha kwihuta mu rugendo rwo kwigira ;

(6) Gushyiraho, ku bufatanye n’imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku myemerere, ingamba zihamye zo gutegura neza abitegura gushinga urugo n’abarushinze hagamijwe kubaka umuryango utekanye no kubahiriza inshingano za kibyeyi ;

(7) Kwihutisha gahunda yo gushyiraho no kongera amarerero mu Midugudu yose y’igihugu no kongera ubumenyi abayakoramo kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza ;

(8) Gushyiraho uburyo bwo gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga kunganira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zinyuranye harimo ubwisungane mu kwivuza no gukoresha ubumenyi bafite mu ngeri zitandukanye iyo baje mu kiruhuko mu Rwanda ;

(9) Kwihutisha, mu gihe kitarenze imyaka ibiri, igikorwa cyo kubaka amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike n’urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri ;

(10) Kuvugurura ku buryo bwihuse ibishingirwaho mu gutanga inguzanyo zo kwiga mu mashuri makuru na kaminuza hatitawe ku cyiciro cy’ubudehe ;

(11) Gukemura ibibazo by’itumanaho n’ibindi bikorwaremezo by’ibanze bikenewe mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu ;

(12) Gukurikirana ko abaturage bakoze imirimo muri VUP bishyurirwa ku gihe, kwishyura abandi baturage bagifitiwe imyenda kandi hagafatwa ingamba zihamye zituma abaturage bakoze imirimo mu nzego za Leta n’iz’abikorera bazajya bishyurirwa ku gihe.

Mu gihe rero imyanzuro y’inama iheruka mu 2019 yose yaheze mu nyandiko, kuva ku itariki ya 27 kugera ku ya 28 Gashyantare 2023, i Kigali hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18, yitabirwa n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere hamwe n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye harimo ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ibyo ku rwego mpuzamahanga. Muri uyu mushyikirano habaye n’umwanya wo kwerekana uko Uturere twarushanyijwe mu kwesa imihigo mu mwaka ushize no gusinya amasezerano y’imihigo mishya, aho Akarere ka mbere kabaye Nyagatare, aka nyuma kaba Burera, ariko ugasanga nta kintu na kimwe abaturage barushanwa, uretse gutaka ubukene no kwinubira akarengane bazaniwe na FPR, maze Perezida Kagame abuze icyo avuga aravuga ngo Nyagatare yabaye iya mbere kuko yagabanyije kanyanga, naho Burera iba iya nyuma kuko ifite kanyanga nyinshi. Impamvu ya kanyanga yahawe urw’amenyo.

Iyi nama kandi yerekaniwemo ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 5, aho Abanyarwanda bageze kuri 13,246,394, aho 51.5% ari abagore naho 48.5% bakaba abagabo, bose ahanini batuye mu cyaro ku kigero cya 72.1%. Umubare w’urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30 wabaye 65.3% uvuye kuri 70.3% mu 2012, abaturage bafite imyaka hagati ya 16-64 baba 56%. Nk’uko bisanzwe hafashwe indi myanzuro 13 nayo bidashidikanywa ko izahera mu nyandiko, nk’uko byagenze ku myanzuro 12 yafashwe mu 2019. Nta muntu watekereza ko imyanzuro 12 yananiranye gushyirwa mu bikorwa mu myaka irenga 3, none hafashwe indi igomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’umwaka umwe.

Imyanzuro yafashwe nayo yatinze gutangazwa kuko yategereze hafi ibyumweru bibiri kugira ngo ibanze ikorerwe itekinika, inahabwe umugisha na FPR kuko imyanzuro idatangazwa nyuma y’inama ahubwo ibanza kujya kunogerezwa i Rusororo, ku cyicaro cya FPR, ikazaza itandukanye cyane n’iyafatiwe mu nama.

Twebwe rero nk’Abaryankuna biyemeje gukubitira ikinyoma ahakubuye twahisemo kubegeranyiriza imyanzuro yavuye mu itekinika rya FPR, i Rusororo, kugira ngo buri munyarwanda abe azi ibyo twabeshywe, azanabashe kuvumbura ikinyoma, mu gihe hazaba hatekinikwa ibyagezweho umwaka utaha.

Muri rusange, iyi myanzuro igabanyije mu byiciro bitanu (5) ari byo : Ubukungu, Uburezi, Ubuzima, Imibereho myiza n’Uburere mboneragihugu, aho utamenya icyo FPR yashingiyeho ibigena kuko hari ibindi bibangamiye abaturage kurusha ibi nk’ubutabera, ariko bikaba bikomeje kwirengagizwa kuko bidahabwa agaciro kabyo.

Mu rwego rw’ubukungu hafashwe imyanzuro irindwi (7) irimo : (1) Kunoza ingamba zo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi harimo: (a) Koroshya kubona inguzanyo zo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi; (b) Gufasha aborozi kongera umukamo; (c) Gushishikariza abahinzi n’aborozi kwitabira ubwishingizi bw’imyaka n’ubw’amatungo; no, (d) Gukemura ikibazo cy’udukoko n’indwara byangiza imyaka.

Harimo kandi (2) Gukemura vuba ikibazo cy’imodoka rusange zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hagurwa izindi no kuvugurura gare z’imodoka ndetse no kongera imodoka zihuza imijyi itandukanye, hagendewe ku zikenerwa n’abagenerwabikorwa ; (3) Kunoza imikorere ya One Stop Centre ya RDB kugira ngo ihurize hamwe serivisi zose abantu bakenera, harimo n’izikenerwa n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga ; (4) Gukemura byihutirwa ibibazo bituma interineti idakora neza kandi ikiguzi cyayo kikaba gihenze ; (5) Kurushaho kunoza serivisi zitangwa n’Irembo no kongeramo izikenerwa zose ; (6) Gukomeza gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda ; no (7) Gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro.

Mu burezi, hafashwe umwanzuro wo (8) Gukemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri kugira ngo abarangiza kwiga bashobore guhangana n’ibibazo biri ku isoko ry’umurimo, hibandwa kuri ibi bikurikira: (a) Kongera umubare w’abanyeshuri bajya mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro; (b) Gukorana n’abikorera mu kumenyereza abanyeshuri umwuga mbere y’uko bajya ku isoko ry’umurimo; no, (c) Kuzamura ireme ry’ubushakashatsi.

Mu rwego rw’ubuzima, hafashwe imyanzuro itatu (3) irimo : (9) Gushyira mu bikorwa, mu gihe cy’imyaka ibiri, ingamba zo kurwanya igwingira ry’abana. Mu bigomba kwitabwaho harimo kurushaho kwifashisha Abajyanama b’ubuzima mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gikorwa aho bazajya bigisha ababyeyi kurwanya imirire mibi no gutanga indyo yuzuye ; (10) Kongera imbaraga mu gukumira indwara zitandura harimo kwisuzumisha hakiri kare indwara ya kanseri, iy’umutima na diyabete no kurushaho gukora imyitozo ngororamubiri. Gukangurira Abaturarwanda bose kugira isuku muri rusange harimo n’isuku yo mu kanwa hagamijwe kwirinda indwara ; no, (11) Kuvugurura ibikorwa remezo by’ubuvuzi, kongera umubare w’abakozi, kongera isuku ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi no kwakira neza abagana amavuriro. By’umwihariko kwita ku mibereho myiza y’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi.

Mu rwego rw’ubuzima, hemejwe (12) Gukomeza guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye harimo: (a)Gukumira amakimbirane mu miryango; (b) Kongera amahugurwa y’abita ku marerero y’abana bato; (c) Kongera ubukangurambaga bwo kwirinda ibisindisha no kurwanya ikoreshwa, ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge; (d) Gushyira mu bikorwa neza ibiteganyijwe n’amategeko abuza urubyiruko kunywa inzoga kimwe n’ahana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge; (e) Kongera ibigo by’imyidagaduro by’urubyiruko hirya no hino mu gihugu; (f) Kugira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe y’abantu basambanya abana.

Ibi birimo no gukora ubukangurambaga ku ruhare rw’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera mu kugaragaza abakoze icyo cyaha.

Mu burere mboneragihugu, hafashwe umwanzuro umwe wo (13) Guteza imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, gukomeza kwigisha amateka, umuco n’indangagaciro nyakuri by’Igihugu no kongera ingufu mu mikorere y’Itorero haba mu Rwanda no mu mahanga.

Ngiyo rero imyanzuro 13 yashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Werurwe 2023, kugira ngo turusheho gufatanyiriza hamwe gukubitira ahakubuye n’ahakoropye itekinika rya FPR, aho yirengagiza ibibazo by’ingutu byugarije Abanyarwanda nk’akarengane no gukeneshwa bikorerwa abaturage, ahubwo hagafatwa imyanzuro ya nyirarureshwa, yo kwikiza kandi nayo ntishyirwe mu bikorwa, bigahora bityo.

FPR, ITEKINIKA RYAWE TWARARIRAMBIWE, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA !

Manzi Uwayo Fabrice