IGISIRIKARE CY’U RWANDA RDF CYUGARIJWE N’ITOROKA RY’ABASIRIKARE MURI IKI GIHE KURUSHA IBINDI BIHE BYOSE.

Amakuru agera ku ijisho ry’Abaryankuna aratugaragariza ko  igisirikare cy’u Rwanda RDF,cyugarijwe n’itoroka ry’abasirikare kurusha ibindi bihe cyabayemo. Igikomeye kurusha ibindi ni uko ubusanzwe bari basanzwe batoroka bagakomeza kwihishahisha mu gihugu,ariko ubu amakuru dufite ni uko bari guhita basohoka mu gihugu kandi ntihagire umenya irengero ryabo.

Amakuru tuvana ahantu hizewe aratubwira ko muri uku kwezi gushize kwa Werurwe gusa hamaze gutoroka abasirikare benshi naho abagera kuri 27 bakaba bamaze gufatwa bagerageza gutoroka ubu bakaba bari ku Mulindi ahafungirwa abasirikare. Aho ku Mulindi kandi naho twamenye ko umubare w’abasirikare bahafungiwe wazamutse cyane.

Iri toroka riravugwa cyane cyane mu basirikare bo hasi kuko bari gutoroka bari ku marondo cyangwa mubikorwa bya gisirikare bisanzwe, ibi bita operations. Ikindi kandi biri mu ma units yose kuko umutwe udasanzwe (Special Force) uri mu imaze gutorokwa n’abasirikare benshi.

Iri toroka riravugwa mu gihe igihugu cy’u Rwanda kitarebana neza n’abaturanyi cyane cyane Uganda n’u Burundi. Rije nyuma y’aho kandi igihugu kiri kwikanga ibitero bishora gutuka mu majyepfo,amajyaruguru no mu burengerazuba. Amakuru dukura mu gisrikare cya RDF aratubwira ko ingabo zo mu mutwe w’Abakomando ari zo ziri mu bice bihana imbibe na Uganda kuva mu Umutara ukageza i Byumba.

Ubu abasirikare bari gucungwa bikomeye cyane kuburyo kuba ngo bari kumwe ari babiri biganirira bisanzwe abayobozi bari guhita babaza ibyo barimo kuganira! Umusirikare wavuganye n’Ijisho ry’Abaryankuna yadutangarije ko igisirikare kidashobora kurwana ngo gitsinde igihe harimo urwikekwe rungana rutya!

RUBIBI Jean Luc

Umutara-Intara y’Uburasirazuba