AKARENGANE GAKORWA N’ABATEGETSI BA FPR KAMAZE GUTERA ICYO NI IKI MURI RUBANDA

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ushinzwe Gahunda y’Ubudaheranwa, Uwacu Julienne, arashinjwa n’abaturage gufungisha mugenzi wabo wo mu Murenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu, witwa Ntabarifasha Nsabimana, ariko we akabihakana.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’umunyamakuru wa BTN TV, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Werurwe 2023, Uwacu yaramubajije ati : « None se njyewe ndafunga ? Ibibazo by’ubutabera bibaze abantu bamufunze. Ntabwo mfunga, simfungura, sinca imanza, ikibazo umbaza rwose nta gisubizo ngifitiye. »

Bamwe mu bahoze bagize Inteko iburanisha mu Rukiko Gacaca rwa Mugongo C mu 2006, batangarije uyu munyamakuru ko muri uwo mwaka Uwacu Julienne yareze Ntabarimfasha Nsabimana ko yishe umubyeyi we Ndabarinze, wabaye Burugumesitiri wa Komini Mutura mu gihe cya Jenoside yo mu 1994.

Aba baturage babarizwaga mu nteko yitwaga iy’inyangamugayo bavuga ko nyuma y’iperereza bakoze, basanze Ntabarimfasha ari umwere, ahubwo ngo abishe Ndabarinze ari abasirikare baturutse mu kigo cyari gishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi (ISAR) cya Tamira, kandi ngo icyo kigo cyari cyarafashwe na FPR- Inkotanyi. Ariko ibi Uwacu Julienne yabiteye ishoti, akoresha ububasha yari afite nka Minisitiri asaba ko urubanza rucibwa, uwishe Ndabarinze, ari nawe Se umubyara akabihanirwa bikomeye.

Abari bagize Inteko iburanisha bavuga ko mu rubanza mu Rukiko Gacaca baciye, bifashishije ubuhamya bw’abantu batandukanye barimo uwari umukozi wa Ndabarinze witwa Canisius. Uyu mugabo na we mu kiganiro n’umunyamakuru yagize ati : « Abamwishe ni abasirikare, nta bandi. Nta wundi muntu, nta musivile wari kwica Burugumesitiri urinzwe n’abapolisi, uretse abasirikare batamushakaga. »

Mu bari bagize Inteko iburanisha yagize Ntabarimfasha umwere harimo na mwishywa wa Ndabarinze witwa Nyirandayambaje Marisiyana, akaba na mubyara wa Uwacu Julienne, icyo gihe wari Minisitiri. Ubu Nyirandayambaje asigaye atuye i Mudende. Uyu nawe muri iki kiganiro yagize ati: «Njyewe mu muryango , Uwacu Julienne ni mubyara wanjye kuko Se umubyara Ndabarinze ari marume. Mama yavutse muri uyu muryango. Ni mwene se wa Simoni Sinanga, nawe akaba ari marume kimwe na Ndabarinze. Nta kuntu rero nabeshya mu rubanza ruvugwamo marume. »

Yakomeje agira ati : « Icyo twashingiyeho tugira Ntabarimfasha umwere ni uko twakoze iperereza hose, abo tubajije bakatubwira ko ari abasirikare bakoze ibara kwa Ndabarinze, bakamwicana n’abari iwe bose, baturutse muri ISAR/Tamira ». Yongeyeho ati : « Twabajije Niyibaho Yohani, umwana wa Gapfakubaho, uyu akaba mwene nyina wa Ndabarinze. Ni we twashingiyeho cyane kuko na bo ni we bashingiragaho, bavuga ko ibyo yari kuvuga bari kubyemera. Avuga ko abasirikare bavuye muri ISAR/Tamira ari bo bishe kwa Se wabo, Ndabarinze. »

Inteko iburanisha rero ngo yamaze gukusanya amakuru yose isanga Ntabarimfasha atari gushobora kwica umuryango wa Ndabarinze, kuko yari Burugumesitiri kandi arinzwe n’abapolisi, maze imugira umwere. Gusa Uwacu Julienne ntiyishimiye uyu mwanzuro yongera gutanga ikirego, avuga ko Ntabarimfasha ari we wishe umubyeyi we, noneho amuregera Ubushinjacyaha Bukuru, buhita butangira iperereza, ariko bushidikanya kuri kopi y’icyemezo kigaragaza ko uyu mugabo yagizwe umwere, ni ko kwitabaza MINUBUMWE kugira ngo ibufashe gushaka mu bubiko bwayo iki cyemezo.

Ubushinjacyaha Bukuru, bwasabye umwimerere bubizi neza ko urega ari we Uwacu Julienne ari Umuyobozi Mukuru muri iyi minisiteri, maze abantu batangira gutekereza uko bizagenda kuko hatari kuboneka igishinjura Ntabarimfasha kandi umushinja yica agakiza muri MINUBUMWE; yagiye muri MINUBUMWE avuye muri FARG ku buryo icyo cyemezo yari no kukirigisa, kugira ngo uwo ashinja abure ikimushinjura. Abashinzwe ububiko bwa MINUBUMWE barakoreshejwe, kandi ntacyo bari kusabwa na n’iki gikomerezwa ngo bacyange, kandi abenshi bahamusanga, ku buryo ububasha abafiteho bwatuma bakora icyo abategetse cyose. Gusa inzirakarengane Ntabarimfasha Nsabimana we ari mu mazi abira kuko yitendetsweho n’abakomeye.

Mu ibaruwa BWIZA TV ifitiye kopi, Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yandikiye MINUBUMWE, tariki ya 6 Gashyantare 2023, agira ati: «Tubandikiye tubasaba kudusabira muri serivisi ibishinzwe dosiye ya Gacaca, ikayi y’ibikorwano kutumenyesha ko amakuru ari ku cyemezo cy’Urukiko Gacaca kiri ku mugereka, aho Ntabarimfasha alias Nsabimana agaragaza ko yaburanishijwe n’Urukiko Gacaca rwa Mugongo C, mu Karere ka Rubavu, yaba ari ukuri

Iki kinyamakuru kandi cyabonye kopi y’ibaruwa Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MINUBUMWE, uyobora Ishami ryo Kwibuka no Gukumira Jenoside, Dr. Assumpta Muhayisa, yandikiye Umushinjacyaha Mukuru, tariki ya 24 Gashyantare 2023, amusubiza ko iki cyemezo kigira Ntabarimfasha umwere kitagaragara mu bubiko-shakiro, yewe ngo nta na kopi yacyo. Ati: «Hakwiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane aho cyavuye.» Dr. Muhayisa Assumpta yagiriye inama Umushinjacyaha Mukuru inama yo kwitabaza Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze kugira ngo bukusanye amakuru, bwazayabona bukazayashyikiriza Urukiko rw’Ibanze kugira ngo rwandike icyemezo bundi bushya.

Izi nyandiko rero zatumye tubona ibintu bitatu by’ingenzi muri uru rubanza:

(1) Abaciye urubanza mu Rukiko Gacaca bakagira umwere Ntabarimfasha baracyahari kandi bemeza ko bamuhaye icyemezo, n’ubwo cyabuze mu bubiko bwa MINUBUMWE;

(2) Nta kuntu MINUBUMWE yari gutanga icyemezo gishinjura Ntabarimfasha kandi umurega ari kibamba muri iyi Minisiteri;

(3) Nta muntu n’umwe utakwibaza ukuntu urubanza rwaciwe n’Urukiko Gacaca rwasimbutse rukarega Urukiko rw’Ibanze, rukarenga Urukiko Rwisumbuye n’Urukiko Rukuru, Rukarenga Urukiko rw’Ubujurire ngo haburanwe akarengane, ahubwo rukikubita mu Rukiko rw’Ikirenga, aho Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye ari we wasabye icyemezo kigira Ntabarimfasha umwere, akanabisa muri Minisiteri azi neza ko urega ari we Uwacu Julienne ari igikomerezwa aho ngaho.

Ibi rero n’utashaka kubitekerezaho cyane yabona ko Ntabarimfasha Nsabimana amaze imyaka 17 asiragizwa mu nkiko ku maherere kuko yarezwe na Uwacu Julienne wabaye mu myanya ikomeye kuko yabaye umudepite, aba minisitiri, ayobora FARG none uyu munsi araganje muri MINUBUMWE ashinzwe Gahunda y’Ubudaheranwa. Ni gute iyi Minisiteri yari gutinyuka gutanga icyemezo kigira umwere uwo arega?

Ubu uyu munsi Ntabarimfasha akurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside, aho Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, tariki ya 14 gashyantare 2023, mu gihe haburaga iminsi 10 ngo MINUBUMWE ihakane ko nta cyemezo kimugira umwere ibitse, ndetse n’inama Dr. Muhayisa yatanze zo gusaba Ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’Ibanze, ahatuye abaciye urwo rubanza mbere ntiyitaweho. N’ubwo ariko iyi nama itubahirijwe, Ntabarimfasha aracyafungiye muri Gereza ya Rubavu, aho ategereje kuzaburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2023.

Undi muturage witwa Mucumbitsi Paul utuye mu Mudugudu wa Gahinga, mu Kagari ka Basa, Umurenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, avuga ko ubutaka bwe bwiswe ubwa Leta kuko yabuze 50,000 FRW yasabwaga n’umuyobozi ngo abwandikweho. Avuga kandi ko mu 2019, ubwo yari agiye kugeza ikibazo cye kuri Perezida Kagame, ubwo yari yabasuye, abayobozi b’Akarere n’Umurenge bamukumiriye, bamubwira ko ikibazo cye bazagikemura mu minsi ya vuba, bamushyira mu modoka bamukura aho, none imyaka ine (4) ishize agisiragizwa, ikibazo cye kitarakemuka.

Mucumbitsi avuga ko mu 1947 haje umushinga witwa Fond du Bien-Être Indigè waje gusimburwa na Association Interanationale pour le Développement Rural (AIDR) wubakaga ibikorwa remezo by’amazi ahantu hatandukanye mu mirima y’abaturage. Amavomero yubatswe yaje kwangirika, imirima isubizwa bene yo.

Mucumbitsi avuga ko yagumanye ubutaka yasigiwe n’ababyeyi be nk’umuzungura, akomeza kububyaza umusaruro kugeza muri 2012 ubwo hazaga gahunda yo kwandikisha ubutaka. Icyo gihe uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Burinda yamwatse 50,000 FRW kugira ngo yandikweho ubwo butaka, arayabura buhita bwitwa ubwa Leta, asigarira aho. Yagize ati: «Igihe cyo kubaruza ubutaka, Gitifu w’Akagari ka Burinda yaraje arampagarika ngo ni ubwa Leta, ngo niba ntamuhaye 50,000 FRW ntatuma hanyandikwaho, mubwira ko ntayo mfite, kandi ntakwiye kugura ubutaka nasigiwe na data.» Ni uko ubutaka bwa Mucumbitsi bwabaye ubwa Leta abandi bo barabugumana.

Uyu muturage avuga ko amaze guhuguzwa ubutaka bwe yitabaje inzego zikuriye Akagari ngo zimurenganure, ariko n’ubu ziracyakomeza kumusiragiza. Ati: «Kugeza n’ubu ndacyandika kandi mfite impapuro zose natangiriyeho kuva mu 2012.» Mu kwezi kwa 05 muri 2019, Perezida Kagame yasuye Akarere ka Rubavu, mu Murenge wa Nyundo, Mucumbitsi wari umaze imyaka hafi 7 asiragizwa, arahaguruka ajya kubaza ikibazo cye, kuko ahandi hose byari byaranze, ariko ntiyagize amahirwe yo kukibariza aho ngaho.

Mucumbitsi avuga ko akigera ku murongo yahise akumirwa n’abayobozi b’Umurenge, Akarere na Polisi, bamubwira ko ikibazo cye cyakemutse, ahubwo yazaza gutwara icyangombwa cy’ubutaka bwe, babonye atabyumva baramuterura bamushyira mu modoka ya Polisi, bamujyana ku Murenge, babonye Perezida Kagame atashye baramurekura, bamubwira ko azajya gufata icyangombwa ku Karere akabaza ushinzwe ubutaka witwa Bigaya, agiyeyo asanga nta cya ngombwa gihari, na n’ubu imyaka ibaye ine (4) agisiragizwa.

Mu 2018, Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwagiriye inama ubw’Akarere ka Rubavu ko kareba abantu bose bafite ubutaka bwakoreshwaga mu buryo bumwe n’ubwa Mucumbitsi Paul kugira ngo busubizwe mu maboko ya Leta, niba kandi bidakozwe uyu Mucumbitsi nawe agahabwa ubutaka bwe kuko yabwambuwe wenyine, abandi bari basangiye ikibazo bakaba barabubaruweho, n’ubu bakaba bakibufite.

Mu kwanzura rero twavuga ko aka karengane kadakorerwa aba bonyine, ahubwo gakorwa n’abategetsi batandukanye kuva mu nzego z’ibanze kugeza ku rwego rw’igihugu. Ibi byose rero nta handi biva ni muri wa mugambi wa FPR wo gukenesha abaturage, kugira ngo bazahore iteka bayipfukamiye, bayitezeho amaramuko.

Kuba Ntabarimfasha Nsabimana amaze imyaka 17 asiragizwa mu nkiko, aho ashinjwa n’igikomerezwa Uwacu Julienne, wabaye umudepite, minisitiri, akahobora FARG none akaba ari Umuyobozi Mukuru muri MINUBUMWE, ikibiri inyuma nta kindi kitari akarengane no kumuheza hasi, kuko abari bagize Inteko iburanisha y’Urukiko Gacaca rwa Mugongo C rwamugize umwere ariko icyemezo nticyahabwa agaciro kuko muri MINUBUMWE bagisabwe n’Umushinjacyaha Mukuru kirabura. Nabyo rero ni akarengane kageretse ku kandi, kuko utakwiyumvisha uburyo urubanza ruva muri Gacaca rugasimbuka inkiko zose rukagera mu rw’Ikirenga, byose nta kindi kibyihishe inyuma uretse umuntu umwe wica agakiza muri iyo minisiteri.

Aha rero turasaba abaharanira uburenganzira bwa muntu guhanika amajwi bagashyira igitutu ku Mushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, akiyambura ububasha muri uru rubanza, rukoherezwa mu Bushinjacyaha bw’Ibanze aho kubona ukuri kw’ibyabaye byoroshye, nk’uko Dr. Assumpta Muhayisa yabimugiriyeho inama, na cyane ko abaciye urubanza mbere, mu Rukiko Gacaca rwa Mugongo C bagihari.

Ku kibazo cya Mucumbitsi Paul umaze imyaka 11 asiragizwa, Intara yari yabifasheho umwanzuro, ariko Akarere ka Rubavu kanze kuwushyira mu bikorwa: Mucumbitsi nasubizwe ubutaka bwe nk’abandi cyangwa n’abo bahuje ikibazo babwamburwe bube ubwa Leta; igihe bahuje ikibazo ari benshi byakumvikana. Ese kuki aba bose barenganywa n’abategetsi bahora bategereje ko Perezida Kagame ari we uzaza gukemura ibibazo byabo? Icyo batazi ni uko ari umurongo mugari FPR yahisemo, kandi ntiwashyirwa mu bikorwa Kagame atabizi. Aka karengane rero kakaba gateye icyo ni iki kuko abaturage batagishoboye kukihanganira, kandi guhora biteze amakiriro kuri Kagame ni ukwibeshya ko umuyaga ari igaju kuko biri mu migambi ye!!!

Ahirwe Karoli