INDI KINAMICO MU BUCAMANZA BWA KAGAME : KAJEGUHAKWA YAFUNGUWE ADAFUNZWE

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Nyuma y’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2023, ikemeza ko Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana alias Sankara bafungurwa, hashingiwe ku ngingo ya 228 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, kuko bahawe imbabazi binyuze mu Iteka rya Perezida, ndetse hafungurwa abandi bantu 18 bakatiwe hamwe n’aba babiri twavuze haruguru bahawe imbabazi rusange hashingiwe ingingo ya 229. Muri iri teka kandi hahawe imbabazi abandi bantu batatu (3), Ronaldo Bill Rutayisire, Justin Nsengiyumva na Ephraim Rwamwenge hakurikijwe ingingo ya 228 y’iri tegeko.

Uretse aba kandi, abandi bantu 358 bakatiwe n’inkiko ku byaha bitandukanye bahawe imbabazi hakurikijwe ingingo ya 229. Bivuze ko muri rusange harekuwe abantu batanu (5) hashingiwe ku ngingo ya 228, abandi 376 hashingirwa ku ngingo ya 229. Abahawe imbabazi bose hamwe bari 381 harimo 23 bazwi neza, kuko 20 bagaragaye mu rubanza rwa Rusesabagina n’abandi batatu (3) bazwi neza. Ikibazo cyari gisigaye kwari ukumenya ngo aba bandi 358 ni bande, ariko dutungurwa cyane dusanze muri aba harimo Kajeguhakwa Valens, wamenyekanye cyane ariko akaba atarigeze afungirwa mu Rwanda, bidutera gucumbura birenzeho.

Mu gusoma neza Iteka rya Perezida ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 23 Werurwe 2023 rikemezwa n’inama y’abaminisitiri bukeye ku wa 24 Werurwe 2023, ibintu ubundi byari bicuritse kuko inama y’abaminisitiri ariyo yari kubanza, ariko bigasa nk’aho iyi nama yahaye umugisha ibyakozwe na Perezida Kagame, ntacyo ihinduyeho, twabonyeho izina rya Kajeguhakwa Valens, tubanza gukeka ko ari undi bitirianwa, ariko mu kureba neza dusanga ni we, kubera umwirondoro we ugizwe n’itariki y’amavuko (01/01/1942), aho yavukiye (Rubavu) amazina y’ababyeyi (Mwene Ruhunzi na Kabungu) n’ibindi.

Icyo muri iyi gazeti bavuga ko Kajeguhakwa yafungiwe ni ubwambuzi, ubuhemu n’indonke, dutangira kubaza abamuzi niba yarigeze afungwa, bose batubwira ko atafungiwe mu Rwanda, ko ahubwo yafungiwe muri Amerika, kandi igihano cye yagarutse mu Rwanda yarakirangije, hakaba nta rundi rukiko rwigeze rumukatira gufungwa, na cyane ko imanza zose yagiye aburana ari iz’ubucuruzi kandi zikaba zararebaga ikigo cye, atari umuntu ku giti cye. Ibi rero byahise bitwereka ko ari ikinamico ikomeje kugaragara mu bucamanza bwa Kagame, yuzuye ibinyoma no gutekinika, bituma twebwe nk’Abaryankuna biyemeje gukubitira ikinyoma ahakubuye n’ahakoropye, tudashobora gufunga amaso ngo tureke kugeza ukuri ku Banyarwanda.

Kajeguhakwa Valens ni muntu ki ?

Valens Kajeguhakwa, wiyitaga V.K. cyangwa Veka, ni umucuruzi w’umuherwe wamenyekanye cyane mu gihe cya Repubulika ya 2 yari iyobowe na Juvénal Habyarimana, na cyane ko bavukaga mu gace kamwe k’Ubushiru (Gisenyi, ubu habaye Rubavu), barakurana, barushanwa imyaka mike kuko Kajeguhakwa yavutse ku itariki ya 01/01/1942, mu gihe Habyarimana yari afite imyaka itanu (5) gusa, kuko yavutse ku wa 08/03/1937, bituma amwegurira ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli, abinyujije ku masitasiyo ya lisansi ya sosiyete yitwaga Entreprise Rwandaise des Pétroles (ERP), bimugira umuherwe utangaje, ariko iyi sosiyete iza kwegurirwa uwitwa Nyagasaza, mu 1993, kuko Kajeguhakwa yari yarayitaye, yaragiye hanze.

Mbere gato mu 1988, Kajeguhakwa yaje gukekwa n’uwari ushinzwe iperereza, Capt. Simbikangwa Pascal, ko ashobora kuba akorana na FPR-Inkotanyi, ndetse afungishwa ijisho, maze bigeze mu 1990 yumvise ko FPR zizagaba ibitero i Kagitumba, ahita atoroka arayisanga, afatanya nayo urugamba n’ubwicanyi aho banyuze hose, kugeza bafashe ubutegetsi mu 1994, Kajeguhakwa ahita yigarurira ibikomoka kuri Peteroli byose byari mu Rwanda, ndetse akajya abishwanira bya hato na hato na Kagame, kugeza bituritse mu 1999, ubwo yahungiraga muri Amerika, atura muri Let aya Florida.

Muri uyu mwaka wa 1999, Kajeguhakwa yari yarabohoje banki ikomeye yitwaga Banque Continentale Africaine du Rwanda (BACAR), maze amaze gushwana na Kagame bapfa imitungo, ahita ahungira muri Amerika, atangira kwandika igitabo yise « Rwanda : De la terre de paix à la terre de sang : et après », maze gisohoka ku itariki ya 01 Mutarama 2001. Muri iki gitabo yashyize hanze umugambi mubisha w’ubwicanyi FPR yagiye ikora aho yanyuze hose, yerekana ukuntu yamwifashije muri ubwo bwicanyi, ndetse agaragaza ko u Rwanda rwa Habyarimana rwari urw’amahoro, Kagame aruhindura urw’amaraso, akibaza ikigiye gukurikiraho. Birumvikana rero ko bitari gushimisha Kagame, atangira kumuhigisha uruhindu, kuko yari amuteye icyugazi, ashaka kumwikiza kugira ngo ukuri kwahishwe na FPR kureke kujya ahagaragara.

Ni iki mu by’ukuri cyari mu gitabo cya Kajeguhakwa Valens ?

Mu gitabo cya Kajeguhakwa Valens, yasohoreye muri Amerika agahita agishyira kuri Amazon, yerekanaga ko iyo atahaba Kagame aba ataratsinze urugamba yarwanaga na Habyarimana. Kajeguhakwa asobanura ukuntu ari we washyizeho ibyiswe « Brigades calendestines », aho yashyize ba maneko batangira ingano mu Rwanda, ku nkiko zarwo, ndetse ararenga abashyira mu bihugu by’abaturanyi cyane muri Uganda, Kenya na Congo. Avuga ko ba maneko yakwirakwije mu gipadiri yari yabashinze uwitwa Ntagara, ku buryo nawe wasangaga ari nk’umutegetsi ukomeye cyane, watangaga amabwiriza yo gutegurira Kagame, agakurikizwa.

Kajeguhakwa avuga ko iyo atagira amakuru yakuraga muri ba maneko be mu Rwanda no mu bihugu birukikije, FPR itari gufata ubutegetsi. Ikindi avuga, mu gitabo cye, ni uko ngo ari we wafashije FPR gusenya inkambi z’impunzi zari zinyanyagiye mu Burasirazuba bwa Congo, aho ngo yashyizeho umutwe udasanzwe yise

« Œil du Peuple ». Si ibyo byo gushyiraho ba maneko gusa, ahubwo yageze aho ashyiraho ingabo ze bwite.

Muri iki gitabo, Kajeguhakwa avuga ko iwe yari afite imbunda ziteye ubwoba, ngo ku buryo n’ingabo za Kagame zamutinyaga, kuko yari afite abasirikare barwanye ahantu hatandukanye nko muri Mozambique na Uganda, bazana intwaro nyinshi bazirunda iwe, ku buryo nta wari kumwisukira.

Kajeguhakwa yerekana ko FPR itaratera yari yaranyanyagije ingabo mu Rwanda, akemeza ko akazi yakoze ari kanini cyane ku ko Kagame yakoze, agaheraho yiyita umurwanyi wa mbere, kuko yabateguriye inzira z’urugamba, ndetse abaha amafaranga atagira ingano. Avuga ko Inkotanyi zijya gutera yahunganye n’abantu 24 barimo Pasteur Bizimungu na we bavukaga mu gace kamwe, kandi ngo yari yaramaze gucengera ahantu hose yarahajegajeze bikomeye, kuko yari yarinjiye mu mbere h’ubutegetsi bwa Habyarimana.

Kajeguhakwa yamaze kwandika igitabo cye mu 2001 agishyira hanze, asobanura ubwicanyi yafatanyije na FPR, ndetse yerekana ko ari we ukomeye, ntibyashimisha Kagame, cyane cyane ko bavuga ngo «Nta bihanga bibiri mu nkono imwe », ntiyari kwishimira kubana n’umuntu umaze kumena amabanga yose FPR yari yubakiyeho ikinyoma cyo kwigira umucunguzi w’Abanyarwanda, atangira gushakisha inzira kumwikiza. Urugendo rwa Kajeguhakwa Valens muri Amerika ntirwabaye ruhire ! Kajeguhakwa mbere yo gutangira kwandika igitabo cye Kagame yari yaratangiye kumureba ikijisho, maze, mu 1999, abonye bikomeye akuramo ake karenge, ahungira muri Amerika, aho yamaze imyaka igera kuri 14 kuko yagarutse mu Rwanda mu 2013. Akimara guhunga Perezida Kagame yazibiranyijwe n’umujinya ategeka ko ibya Kajeguhakwa byose bigurishwa, uhereye ku ma sitasiyo ya lisansi, amazu, ibibanza n’indi mitungo, kuko yari yaramuhindutse ndetse amushinja gukorana n’imitwe yavugaga ko irwanya u Rwanda.

Ntibyarangiriye gusa ku kugurisha imitungo Kajeguhakwa yari afite imbere mu gihugu yiganjemo amazu ku Gisenyi n’i Kigali, ahubwo Kagame yabonye ko kumureka akidegembya muri Amerika yari kuzashyira akamuhindukirana, bituma amukurikira muri Amerika, aregwa ko yavuye mu Rwanda yibye amabaki y’ubucuruzi, ayayogoje , aho yashinjwaga kwiba hagati ya miliyoni 7 na miliyoni 10 z’amadolari.

Abanyamerika ntibazuyaje bahise bafata Kajeguhakwa baramuburanisha ndetse bamukatira gufungwa. Kigali yatanze iki kirego muri Amerika kuko Kajeguhakwa yageze muri Amerika ntiyaceceka, ahubwo ashinga, anabera Umuhuzabikorwa icyiswe “Igihango muri Politiki ”, yifashishije abantu bari barahunze Kagame barimo Déo Mushayidi na Dr. Ndahimana, babaga mu Bubiligi, Joseph Sebarenzi Kabuye na Kimenyi bari bafite ishyaka rikorera hanze ryitwa “ARENA-ISANGANO”, Augustin Kamongi, Ignace Murwanashyaka n’abandi, ashakisha uko bahuza imbaraga ngo bazabashe gutsinsura Kagame.

Kajeguhakwa amaze gufungwa amashyaka yari yaribumbiye mu mutaka witwa “Igihango muri Politiki” yaje kugenda yivanamo, gihita gisenyuka kandi cyari gikomeye. Mbere y’uko afungwa yari yarandikiye abaperezida b’ibihugu by’ibihanganye nka Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Ubufaransa, Ubudage, Ubwongereza n’indi, ababwira ko ingoma ya Kagame ari ingoma mbi yishe abantu kandi ikaba igikomeje kubica. Yareze FPR amakosa yose ndetse agera aho asobanurira amahanga ikinyoma cya FPR cyo kubeshya ko yarokoye Abanyarwanda, ikarenga ikaba ari yo ibica, ndetse ko n’abarokotse jenoside atabarebera izuba.

Mu nyandiko ze yerekanaga abasirikare ba FPR barimo Col. Patrick Karegeya na Gen. Jacques Nziza n’abandi bifashishwa mu gutsemba imbaga y’Abanyarwanda, batitaye ku moko. Asobanura ukuntu Pasteur Bizimungu bamuzijije ubusa kandi yarahoze ari Perezida, akavuga ko bamuziza ko ari umuhutu n’ibindi. Mu mabaruwa kandi yakundaga gusubiramo ko Kagame n’agatsiko bagamije kumaraho Abanyarwanda.

Kuri ibi birego byose, Kagame yashatse gucecekesha Kajeguhakwa maze amurega muri Amerika, ndetse bituma bamufungira muri Miami. Akimara gufungwa Joseph Sebarenzi Kabuye wahoze ari Perezida w’Inteko ishinga Amategeko na Pierre Célestin Rwigema wahoze ari Minisitiri w’Intebe mbere yo guhunga, bahise bahaguruka baramutabariza, ku itariki ya 01/09/2004, bandikira Abategetsi b’Amerika, bavuga ko Kajeguhakwa yoherejwe mu Rwanda byamuviramo urupfu, kuko Kagame atari kumurebera izuba. Undi wanditse amutabariza ni Célestin Muhinduranshuro, uhagarariye ishyirahamwe ryitwa “Rwanda National Forum”, ku itariki ya 31/08/2004, yandikira Abategetsi ba Leta zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko Kajeguhakwa adakwiye kujyanwa mu Rwanda, kuko bibaye yahita yicwa.

Kajeguhakwa yaje gufungurwa maze ubuzima busa n’aho bumunaniye, afata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda, maze ku mugoroba wo ku wa 14 Nzeri 2013, asesekara i Kigali avuye muri Leta ya Florida, muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, adatashye nk’impunzi isanzwe, ahubwo aje ku giti cye n’umuryango we. Agahenge ka Kajeguhakwa Valens atahutse ntikamaze kabiri !

Nyuma yo guhungira muri Amerika mu 1999, agasohora igitabo mu 2001, agafungirwa muri Amerika mu 2004, mu Rwanda hahise hatangira imanza z’urudaca zirega Kajeguhakwa ubujura, ubwambuzi, ubuhemu no kwakira indonke, hagamijwe gusa guteza cyamunara imitungo ye.

Ku itariki ya 09/05/2005, New Times yanditse ko Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Kigali, rwatangiye kuburanisha urubanza Kajeguhakwa Valens n’abahungu be babiri hamwe n’abandi banyamabanki 15 baregwamo ubwambuzi, ubuhemu no kwakira indonke. Kajeguhakwa n’abahungu be babiri (2) bashinjwaga kwihesha (misappropriating) arenga miliyari 2 FRW, bikavugwa ko ibi byaha byakozwe hagati ya Kanama 1994 na Kanama 2001, bacirwa urubanza badahari (in absentia), babakatira gufungwa imyaka irindwi (7), bivuze ko yagarutse mu Rwanda, nyuma y’imyaka umunani (8) igihano cyararangiye, bituma adafungwa.

Bidateye kabiri, mu 2017, Kajeguhakwa waje mu Rwanda abeshywa n’agatsiko kari ku butegetsi i Kigali ko imanza ze zarangiye, ibintu byagurishijwe, nta kindi azaburana, yatunguwe no kuregwa mu bujurire, imanza ebyiri (2) zaburanishijwe adahari, ariko ntiyitaba urukiko yoherezayo uwamwunganiraga mu mategeko.

Ni urubanza no RCOM 0054/13/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ruburanisha imanza z’Ubucuruzi, ku wa 06/10/2017, aho ENGEN RWANDA Ltd ihagarariwe na Me Kabera Jean Claude yaregaga Kajeguhakwa Valens, uhagarariwe na Me Ndagijimana Emmanuel, haburanwa kujuririra urubanza no 0316/13/HCC rwaciwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ku wa 03/05/2013, hatambamirwa imikirize y’urubanza no RCOM 0145/12/HCC rwaciwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ku wa 31/10/2012.

Imiterere y’uru rubanza yagaragaza ko: (1) Ku wa 03/03/1987, Kajeguhakwa Valens-Entreprise Rwandaise des Pétroles “ERP”, yagiranye amasezerano na CALTEX OIL CORPORATION (New York) yiswe « Depot Operation Agreement », ateganya ko Kajeguhakwa Valens- ERP azahunika ibicuruzwa bye bya peteroli mu bigega bizacungwa na CALTEX OIL CORPORATION. (2) Kajeguhakwa Valens- ERP yagiranye kandi na CALTEX andi masezerano yiswe « Ground Lease Agreement », ateganya ko Kajeguhakwa- ERP azayiha ikibanza cye gifite nº 05651 kiri i Kabuye, mu Mujyi wa Kigali, kugira ngo izacyubakemo ibigega byo ibikomoka kuri peteroli mu gihe cy’imyaka 10, ikanabibyaza umusaruro. Aya masezerano rero yari kurangira mu 1997, ariko CALTEX yari yaravuyeho Kajeguhakwa yisubiza ibye.

Ku itariki ya 08/11/1991, CALTEX yaregeye Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Kigali isaba ko ayo masezerano aseswa kuko Kajeguhakwa atubahirije amasezerano ahubwo agahitamo guhunga, Urukiko ruyegurira ikibanza n’ibigega. Kajeguhakwa yarajuriye, ahagarariwe na “Administration de la faillite’’ maze ku itariki ya 21/03/1994, Urukiko rw’Ubujurire rwa Kigali rwemeje ko gusesa amasezerano byanzwe, ko ibigega ari ibya Kajeguhakwa n’ibigo bye, ko CALTEX yari ifite gusa uburenganzira bwo gutunga ibyo bigega mu gihe cy’imyaka 10 no kubibyaza umusaruro.

Mu 2008, CALTEX yongeye kurega Kajeguhakwa mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, maze ku wa 29/12/2008, urubanza rucibwa adahari rwemeza ko amasezerano yavuzwe haruguru yubahirizwa. Kajeguhakwa yaje gusubirishamo urubanza, asaba ko rwateshwa agaciro, rwemeza ko urubanza rwo ku wa 21/03/1994 rwabaye itegeko, ntacyo baruhinduraho, Kajeguhakwa agumana ibye.

Mu 2012, ENGEN RWANDA Ltd yareze Kajeguhakwa Valens mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, maze ku wa 31/10/2012, abunganira Kajeguhakwa batanga inzitizi ko ENGEN idafite ububasha bwo kubangamira urubanza rwabaye hagati ya CALTEX na Kajeguhakwa, idatumije ababuranyi bose. Ku wa 03/05/2013, Urukiko rwanzuye ko ikirego cya ENGEN kitakiriwe kuko cyatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

ENGEN yajuririye Urukiko rw’Ikirenga igaragaza ko ikirego cyayo cyagombaga kwakirwanaho KABUYE DEPOT HOLDING COMPANY RWANDA Ltd igoboka mu rubanza igira ngo igaragaze ko ifite uburenganzira ku bigega bya Peteroli biburanwa. Mu rubanza rubanziriza urundi, ku wa 17/06/2016, Urukiko rw’Ikirenga rwemeye ko ikirego cya ENGEN cyakirwa naho icya KABUYE D.H.C.R. Ltd nticyakirwa.

Urubanza rwashyizwe ku wa 20/09/2016, rugenda rwimurwa kenshi kubera impamvu zo kwihana abacamanza no guhindura abavoka ku ruhande rwa Kajeguhakwa, ruburanwa ku itariki ya 26/07/2017, Kajeguhakwa agaragaza icyemezo cy’uko CALTEX OIL CORPORATION itakiriho kuva ku wa 12/11/1999.

Nyuma yo gusesengura urubanza, uruhande rwa Kajeguhakwa rwatanze ubujurire bwuririye ku bundi, Me NDAGIJIMANA Emmanuel asaba ko Kajeguhakwa Valens yahabwa 1,200,000 FRW yari yagenewe mbere, agahabwa 4,000,000 FRW na 10, 000,000 FRW y’igihembo cy’Avoka, naho Me KABERA Jean Claude akavuga ko amafaranga asabwa nta shingiro afite kuko ENGEN RWANDA Ltd yakoze ibyo yari yemerewe n’amategeko. Urukiko rusanga amafaranga y’igihembo cy’Avoka n’ay’ikizarubanza, Kajeguhakwa asaba, ntayo agomba guhabwa kuko ntacyo yatsindiye muri uru rubanza.

Urukiko rw’Ikirenga ruburanisha imanza z’Ubucuruzi rwemeje ko ikirego cya ENGEN RWANDA Ltd cyo gutambamira urubanza nº RCOM 0145/12/HCC gifite ishingiro, ko ubujurire bwuririye ku bundi bwatanzwe na Kajeguhakwa Valens nta shingiro bufite, kandi ko urubanza nº RCOM 0141/08/HCC rugumanye agaciro karwo. Rwategetse ko amasezerano ya “Depot Operation Agreement″ n’amasezerano ya “Ground lease Agreement″ yo ku wa 03/03/1987 yubahirizwa, ENGEN RWANDA Ltd igasubirana uburenganzira bwayo nk’uko byategetswe mu rubanza nº RCOM 0141/08/HCC. Rwategetse kandi Kajeguhakwa Valens gusubiza ENGEN RWANDA Ltd 6,000 FRW yatanze itambamira urubanza mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi n’ibihumbi 6 FRW yatanze ijurira; yose hamwe akaba 12,000 FRW.

Nta hantu na hamwe Urukiko rwigeze rukatira Kajeguhakwa gufungwa kandi nta rundi rubanza yigeze aburana. Nyamara mu Igazeti yo ku wa 23/03/2023, hasohotsemo Iteka rya Perezida rivuga ko afunguwe ku mbabazi za Perezida, abantu bayoberwa gereza yafungiwemo, bigaragaza indi kinamico yuzuyemo itekinika, aho umuntu ahabwa imbabazi ngo afungurwe, kandi atarigeze afungwa. Uyu munsi Kajeguhakwa yarakeneshejwe cyane ku buryo ashaje imburagiye, aho yatangiye kurwara zabukuru (démence sénile).

Mu kwanzura rero twavuga ko isi itagira inyiturano kuko Kajeguhakwa yafashije Kagame mu bwicanyi, ariko we amuhembye gupfa atakigira urwara rwo kwishima. Burya bwose “Imana ihora ihoze!!! ”

Manzi Uwayo Fabrice