Yanditswe na Nema Ange
Bimaze kumenyerwa ko Perezida Kagame n’agatsiko ke kari ku butegetsi i Kigali barara badasinziriye batekinika imishinga ya baringa, bagashakisha ahava amafaranga yo kuzuza amakonti ya FPR mu gihugu no hirya no hino ku isi. Muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 05 Mata 2023, i Kigali bacinyaga akadiho k’ibyishimo, akamwenyu ni kose kuko Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI/IMF) cyamaze kwemeranya na Guverinoma y’u Rwanda ku nguzanyo ya miliyoni 319$ kigiye kuyiha, bivugwa ko izifashishwa mu bijyanye no kurengera ibidukikije. Gusa nk’uko tubizi izi nguzanyo ntacyo zimarira abaturage ahubwo ziherera ku makonti ya FPR, abaturage bagakomeza bakabaho mu mibereho mibi, abanyantegenke bakahasiga ubuzima.
Ni inguzanyo biteganyijwe ko izemerezwa mu Nama y’Ubutegetsi ya IMF izaterana muri Gicurasi uyu mwaka. Mu gihe inguzanyo yaba yemejwe, u Rwanda ruzaba ruhawe aya mbere angana na miliyoni 74.6$. Amafaranga u Rwanda ruzahabwa azaturuka mu Kigega cya IMF cyizwi nka Resilience and Sustainability Facility (RSF), kigamije gufasha ibihugu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibiza.
Haimanot Teferra wari ukuriye itsinda rya IMF ryaganiriye n’u Rwanda kuri iyi nguzanyo, yavuze ko bemeye gutanga inguzanyo nyuma yo gusanga ibyo basabaga u Rwanda byuzuye, bivuze ko ikinyoma cyo gutekinika cyaciyemo. Teferra yavuze ko n’ubwo ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 8.2% umwaka ushize, hakiri ibibazo by’ubukungu bishingiye ku izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko by’umwihariko iby’ibiribwa. Yavuze ko hakenewe ingamba zikomeye zo guhangana n’iryo hindagurika ry’ibiciro, kongera ubushobozi bw’igihugu bwo guhaha ibiturutse mu mahanga n’ibindi.
Teferra avuga ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza guhungabanywa n’ibibazo biturutse hanze y’igihugu nk’izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ifumbire ikoreshwa mu buhinzi ndetse n’ibindi bibazo bya politiki bigenda biba hirya no hino. IMF yagaragaje ko bizaha ubuyobozi bw’u Rwanda gufata ingamba zikomeye zigamije gukingira ubukungu bw’igihugu ibibazo bishobora guturuka imbere cyangwa mu mahanga, ku buryo budapfa guhungabana byoroshye. Ibyo bisaba kongera amafaranga aturuka imbere mu gihugu hibandwa ku kugabanya igiciro kigenda ku bintu bidakenerwa cyane, amavugurura mu micungire y’umutungo wa Leta n’ibindi. Icyo atazi ni uko iri zamuka rivugwa ari ikinyoma kuko abaturage bicwa n’inzara buri munsi.
Mu gihe Perezida Kagame n’abambari be barimo kubyinira ku rukoma bishimira amamiliyoni y’amadolari bagiye kwibikaho ntazagire icyo amarira abaturage bugarijwe n’inzara, hakaba nta ngamba zifatika zo kongera umusaruro w’imbere mu gihugu kugira ngo ibiciro by’ibiribwa bigabanuke, Louise Mushikiwabo, uyobora Organisation international de la Francophonie (OIF), we ararira ayo kwarika, akaba ageze habi cyane. Ni nyuma y’aho Canada itangaje ko igiye guhagarika inkunga ingana na miliyoni 3$ yageneraga uyu muryango, nyuma y’uko ubushakashatsi bwerekanye amabara ku miterere y’akazi n’ibyemezo bidasobanutse bifatwa n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.
Mu ibaruwa yo ku wa 02 Mata 2023 dukesha Ikigo QMI, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada, Mélanie Joly avuga ko ababajwe n’ibikobwa « biteye ubwoba », akanashinja OIF gusubira inyuma mu buryo bw’imicungire bw’uyu muryango.
Minisitiri Joly yasobanuriye Madamu Mushikiwabo ati: «Duhora tubisubiramo aho ari ho hose, Canada ntishobora kwihanganira ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Icyo twiyemeje mu miryango minini, natwe turi mu bayigize, nitigitandukana n’indangagaciro zo gukorera mu mucyo, imicungire mizima no kuzuza inshingano».
Ibiganiro byihariye n’abakozi 209 muri 300 bakorera OIF byerekanye ko imiterere y’akazi kabo iri mu mazi abira: 44% by’abasubije batekereza ko bahungabanyirijwe amarangamutima naho 9% bakorewe itotezwa rishingiye ku gitsina. Inyandiko dukesha Ikigo QMI yerekana ko 46% by’ababajijwe batashoboye kuvuga no kugaragaza akarengane kabo, naho 75% by’ababashije kuvuga batekereza ko «ntacyo byatanze» mu buryo bw’ibyagezweho bifatika.
Amakuru agera kuri Guverinoma ya Canada avuga ko mu nama iheruka y’Akanama gahoraho ka Francophonie, Umunyamabanga Mukuru, Louise Mushikiwabo yateye utwatsi ibyavuye mu bushakashatsi, anenga ko abashubije batanze amakuru atizewe ndetse anagaya uburyo bwakoreshejwe muri ubu bushakashatsi. Aya makuru kandi yerekana ko nta cyizere ubuyobozi bwa OIF butanga ku hazaza h’uyu muryango, cyane cyane ko hejuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hiyongeraho ibyemezo bidashinga bya Louise Mushikiwabo afata ku mavugurura y’igenamikorere ry’uyu muryango.
Umunyamabanga Mukuru yihaye ububasha bumwe na bumwe abwambura bamwe mu bayobozi bakuru ba OIF, barimo umunya-Québéc Caroline St-Hilaire, uherutse guhabwa umwanya wa kabiri (2) muri OIF, aho yahawe akazi k’umuyobozi w’ubutegetsi (administratrice).
Bimwe mu byo yakoze bidakwiye, Louise Mushikiwabo yuririye ku gihe cy’ibyumweru bibiri byabanjirije kwinjira mu mirimo kwa Caroline St-Hilaire amwambura ububasha bwo guhitamo abahagararira uyu muryango ku ruhando mpuzamahanga, nyuma yo gushyiramo abantu benshi mu ibanga. Izi mpinduka – «ibikorwa bitamenyeshejwe, nta wundi ubajijwe hari icyuho cy’umuyobozi w’ubutegetsi », Mélanie Joly yagaye mu ibaruwa ye – zatumye hafatwa icyemezo cya minisitiri cyo kuba ahagaritse inkunga Canada yageneraga OIF, byibuze mu gihe cy’umwaka umwe.
Amafaranga ahubwo azahabwa «abantu ku giti cyabo n’ibigo kugira ngo ashyigikire manda zabo, mu bufasha bagenera abaturage bavuga igifaransa». Minisitiri Joly yongeyeho ati: «Twizeye kubona impinduka zifatika kuri ibi bibazo mu byumweru biri imbere no mu mezi azakurikiraho».
Miliyoni 3$ zigize inkunga yose Canada itanga muri OIF ku bushake, mu gihe inkunga yose y’iki gihugu irenga miliyoni 15 z’amayero buri mwaka. Kimwe mu byarakaje Guverinoma ya Canada ni uko ubushakashatsi bwakorewe imbere muri OIF, mu 2023, bwerekanye umwuka utari mwiza na gato.
Ibindi byarakaje Canada ni imicungire mibi y’umutungo muri OIF aho Ibiro by’Iperereza by’iki gihugu byerekanye ko Umunyamabanga Louise Mushikiwabo yakoresheje 120,000$ yimukira mu nzu nshya, akodesha 18,000$ ku kwezi. Ni ukuvuga ko OIF yishyurira Mushikiwabo agera ku 216,000$ ku bukode bw’icumbi gusa. Nyamara mu 2018, OIF yari yashyizeho amabwiriza mashya yo gukoresha imari mu mucyo.
Itangazamakuru naryo ryibasiye Louise Mushikiwabo rimushinja ko ntacyo yarushije uwo yasimbuye, Michaëlle Jean kuko uyu mu 2016 yakoresheje 500,000$ yimukira mu nzu y’akazi aniyongerera amafaranga y’ingendo. Ikindi uyu wabanjirije Mushikiwabo ashinjwa ni ukuba muri uwo mwaka yarakoresheje 50,000$ mu minsi ine (4) yamaze muri hoteli y’agatangaza Waldorf Astoria y’i New York.
Ku rundi ruhande, mu gihe Louise Mushikiwabo yahisemo kubaho nk’umwamikazi, FPR na Kagame bakaba bishimiye kuzuza amakonti yabo mu Rwanda no mu mahanga, abaturage hirya hino mu Rwanda barataka ko bagiye kwicwa n’inzara kandi baba bahinze ibibatunga ariko bikitwarirwa n’abambari ba FPR ku dufaranga dukeya, nyamara bo bakenera ibiribwa bakabigura kuri menshi cyane, atajyanye n’ubushobozi bwabo. Ibi ni byo bituma hari abaturage batebya bakavuga ko bambikanye iy’urudashira n’inzara.
Urugero rufatika ni uko Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yemeje ko amanyanga ari muri zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu bice bitandukanye by’igihugu abima umuceri uhagije wo kurya, ahubwo akishimira kujyana umusaruro hafi ya wose, bakazagura uwo kurya bahenzwe, bikabaviramo guhezwa mu butindi bukabije, ikintu kibabaje cyo kwicwa n’inzara barahinze bakeza.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 03 Mata 2023 ubwo yari imbere y’abadepite n’abasenateri bagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, abasobanurira ibyo guteza imbere ubuhinzi no kwihaza mu biribwa.
Dr. Ngirente yavuze ko iki kibazo yagejejweho na Depite Mukabarisa Germaine gikomeye, ariko ko guverinoma yagihaye umurongo. Ati: «Twagihaye umurongo. Ubu MINALOC na MINAGRI ngira ngo niko kazi gakurikiyeho muri za koperative.» Yongeyeho ko nta muhinzi w’umuceri ukwiye kubura uwo arya, nityo agomba kubanza kwihaza mbere na mbere akabonana gusagurira isoko. Yagize ati: «Nta muntu ugomba guhinga ngo koperative itware umuceri we wose, ngo we aburare. N’ejo bundi mu nama y’icyumweru gishize twabigarutseho n’abaminisitiri banyuranye. Umuturage arahinga cyangwa akorora kugira ngo abanze atunge umuryango we, nicyo kintu cya mbere. Icyemejwe ni ijanisha agomba gutanga muri koperative, agasigarana umuceri umuhagije mu muryango we».
Yemeje ko ikibazo cyo kugenera abahinzi umuceri cyarimo amanyanga, gusa ngo ntikizongera. Ati: «Byajemo amanyanga ariko nta koperative izongera kwitwara gutyo, twabikuyeho. Twagiye tubyumva, abaturage bataka, umuturage akavuga ngo “yatanze ibilo 100 by’umuceri, ariko abana be bakaburara”, abandi bakavuga ko “bagurirwa umuceri kuri 400 FRW bazajya kuwugura bikabasaba 1,500 FRW cyangwa 2,000 FRW”. Icyo kintu ntabwo twacyemera mu Rwanda».
Dr. Ngirente yemereye abagize Inteko ishinga Amategeko ko nyuma y’amezi abiri iki kibazo kitazongera kubaho. Nyamara birazwi neza ko iyi politiki yo guhuza ubutaka, guhinga igihingwa kimwe no kugemura umusaruro ku makusanyirizo ya koperative za baringa zigizwe n’abambari ba FPR ari umugambi muremure cyane Kagame n’agatsiko ke bakopeye kuri “Holodomor” ya Joseph Stalin, aho yicishije inzara iteye ubwoba abaturage bo muri Ukraine na Kazakhstan mu 1932-1933. Ninde se uyobewe ko ari yo gahunda?
Mu rwego rwo gukenesha abaturage no kubicisha inzara, hari na none igikorwa cyabaye cyo kugira ubutaka bwose ubwa Leta, bene bwo bakabusorera, aho hari ibice byinshi byiswe imijyi, bituma abaturage bahinze barandurirwa imyaka kandi ari ko kazi kabatunze, ahubwo bagasoreshwa amafaranga y’umurengera ku butaka batuyeho, budafite icyo bwinjiza, bananirwa kubusorera Leta ikabutwara bakajya kwangara ku gasozi.
Iki kibazo nacyo abagize Inteko ishinga Amategeko bakibajije Dr. Edouard Ngirente, abasubiza ko Guverinoma y’u Rwanda iteganya gusubiza ibice bimwe byitwa imijyi mu bikorwa by’ubuhinzi no kwemera ko ibikorwa by’ubuhinzi byajya bikorerwa mu bice by’imijyi imwe n’imwe. Hahise rero hibazwa uko bizagenda ku baturage batemewe urutoki banarandurirwa indi myaka mu mijyi ya Musanze, Muhanga, Gicumbi, Huye n’ahandi. Ibi na none bigaragaza no guhuzagurika kwa guverinoma biheza abaturage mu cyeragati.
Dr. Ngirente yavuze ko hari ubutaka bwo mu mijyi buzashyirwa mu butaka bw’icyaro kugira ngo bukorerweho ibikorwa by’ubuhinzi ndetse no mu mujyi hemererwe guhingwa mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubutaka bwera. Ibi yabisobanuye uwo Depite Nizeyimana Pie yamubazaga ikibazo cy’uko ubutaka bwera bukomeje kubakwaho, aho guhingwaho, kiri mu mbogamizi y’umusaruro ukomoka ku buhinzi mu Rwanda, avuga ko bibaye byiza ubutaka bwera butakabaye bwubakwaho amazu, kuko iyo ubutaka butuweho buruta ubuhingwaho biteza inzara. Nyamara icyo atazi ni uko inzara iri mu ntwaro za FPR.
Mu kwanzura rero twavuga ko bibabaje cyane kuba agatsiko kari ubutegetsi i Kigali gashishikwajwe no kwigwizaho imitungo y’abaturage no kurunda ku makonti ya FPR inguzanyo zizishyurwa n’abana b’u Rwanda, Louise Mushikiwabo akaba ari mu mazi abira kubera gushaka kubaho nk’umwamikazi, nyamara abaturage bataka ko bahinga bakanorora ngo batunge imiryango yabo, umusaruro ugashiririra mu ma koperative ya FPR.
FPR, WASAHUYE RUBANDA, UKENESHA BENSHI, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!
Nema Ange