UBUSESENGUZI : NI NDE UBESHYA UNDI HAGATI YA PEREZIDA KAGAME N’ABAMUTEGEKERA ?

Yanditswe na Manzi UwayoFabrice

Mu minsi yashize ndetse n’uyu munsi dukomeza kumva imvugo za Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, iyo yifatira ku gahanga ku bategetsi yishyiriyeho cyangwa yashyiriweho n’abambari be, akabatuka, akabandagaza, akabita ibizongwe, ibihindugembe, ibintu bitagira urutirigongo, bifobagana, bifufumanga n’ibindi nk’ibyo.

Mu kwezi gushize ubwo Perezida Kagame yasozaga itorero rya ba Rushingwangerero, ari bo ba Gitifu b’Utugari, uko ari 2148, n’ubwo izo ngerero bashinzwe utamenya icyo zimara, yitwaye gishumba atuka abategetsi ku nzego zose, abita ibyo atazi, ndetse agera n’aho yicuza kuba ari umwe muri bo.

Ibi rero byatumye twebwe, nk’Abaryankuna twiyemeje gukubitira ikinyoma ahakubuye, duhitamo kubakorera ubusesenguzi, kugira ngo tubarebere umubeshyi mukuru hagati ya Perezida Kagame n’abamutegekera, dore ko usanga abategetsi bose basa n’abagambanye ngo bajye bamubeshya mu gihe agize ibyo ababaza, n’ubwo aba azi ko nawe yijijisha, hakaba n’ibyo abaza abo hasi kandi ari we wabibategetse.

Biragoye kumva ko Caleb Rwamuganza na bagenzi be barimo kuborera muri Gereza ya Mageragere, yahinduriwe izina ikitwa « Igororero », n’ubwo itagorora ahubwo muri make izina bwite ryayo ari

« Ibohero »; uyu munsi ukumva ngo uwahoze ayobora Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Steven, uwari umwungirije, Mberabahizi Raymond-Chrétien, uwahoze ari Umuyobozi w’Ibiro by’Ubutaka, Nyirabihogo Jeanne d’Arc, uwahoze ashinzwe imyubakire muri Gasabo, Bizimana Jean Baptiste n’umushoramari Nsabimana Jean, uzwi ku izina rya Dubai, batawe muri yombi, bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha bahabwaga n’amategeko mu nyungu zabo bwite;

Nyamara wabireba neza ugasanga bose bafite aho bahuriye n’inzu zirenga 118 zubatswe zitujuje ubuziranenge bw’imyubakire kandi zikubakwa n’uyu Dubai mu Mudugugu w’Urukumbuzi, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo; wakongera kureba ugasanga uyu Dubai yazanywe na FPR ya Kagame, yayoborwaga na Mayor Rwamurangwa asimbuye Rwakazina, wibaza ubeshya undi ya Perezida Kagame n’abamutegekera bikakuyobera !

Iyo urebye imijugujugu yateraguwe uwari D.E.A wa Kicukiro, Solange Umutesi ndetse akirukanwa shishi itabona, azira inzu ngo yari ituzuye, itwikirije ibinyabasazi, nyamara iri ku muhanda Perezida Kagame akunda kunyuramo ajya ku kibuga cy’indege cya Bugesera, cyanze kuzura, akabona hakwishamo abashobora kumurasa, nyama akibagirwa ko FPR ya Kagame ariyo yazamuye uyu Solange, ikamukura mu Karere ka Nyanza, ikamutereka mu ka Kicukiro, wibaza hagati ya Perezida Kagame n’abamutegekera ubeshya undi ugasanga ni agatereranzamba ka nyina wa Nzamba gusa gusa !

Iyo urebye abatagira ingano bashinjwa kurya ruswa bagakomeza kwidegembya cyangwa bagahabwa uduhano twa nyirarureshwa, ariko ukumva umubyeyi nka Idamange Yvonne Iryamugwiza ahanishijwe gufungwa imyaka 21 no gutanga ihazabu ya 8,000,000 FRW kugira inzu ye itezwe cyamunara, abana be bajye kuba mayibobo, bajye barara mu matete ya Nyabugogo, ahari baba bakeka ko tutazi amategeko bishyiriyeho !

Nibahumure rero ibyo baba babeshyana hagati kuri ruswa, nyamara turabizi neza cyane, ndetse tubizi umuzi n’umuhamuro. Ingingo ya 15 mu Itegeko ryo kurwanya ruswa ivuga ko « Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ibibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha. »

« Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi. » Iyi ngingo ikomeza kandi ivuga ko« Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ubarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari mu nsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse. » Harya Bamporiki wiyemereye kwakira indonke ya 15,000,000, akatiwe iki ?

Ese uyu munsi Perezida Kagame yibagiwe uburyo abamutegera bajyaho ? Niba ushinzwe ubutaka ashyizweho na Général mu gisirikare cyangwa igikomerezwa cy’umupolisi, bugacya kiza kumusaba ubutaka bw’umuturage, yabyanga ashingiye he ? Iyo hasohotse umuntu kuri « Yellow Paper » akumva yongeye yariye, agatangira kubara ama-étages azubakira umuryango we, aba yibagiwe ko birirwa baririmba ngo « umuturage ku isonga » ?

Ni gute Perezida Kagame yirirwa yita abamutegekera ibiwerere nk’uko yabyise Dr. Diane Gashumba, JMV Gatabazi, Mayor Pudence Rubingisa, Mayor Paul Jules Ndamage, n’abandi, ariko bakaguma mu nshingano cyangwa bagahabwa izisumbuye, aba bona abeshya nde ? Aba abeshya abaturage cyangwa aba abeshya abo bategana, birirwa muri za duhishirane na simbe ari njye biturukaho ?

Uyu munsi twirirwa tubona abirirwa bashimagiza ibikorwa n’ubutegetsi bw’agatsiko, nyamara bakirengagiza ko hari ibiba bigaragazwa, ngabo abana bagwingiye, ngabo abaturage bicwa n’inzara, ngayo amavuriro atagira imiti, ngiryo ifaranga ryataye agaciro, ngayo amadeni y’amahanga yarenze 76% bya GDP y’igihugu, nyamara mu mboni za Perezida Kagame ati : « Nicuza kuba umwe muri mwe, muri ibihwerahwere, murafobagana…» Ese ubu aba yibagiwe ko Abanyarwanda bakangutse, abadakamirwa n’ingoma bacanye ku maso, kandi babona amabi yose n’akarengane FPR yabateretseho mu myaka 29 imaze ku butegetsi?

Hibazwa icyo aba bategetsi bahora babyukira ku kazi baba bagiye gukora. Ese inshingano baba barimo baba bazibashije ? Icyihishe inyuma y’ibi byose se si uko abasenateri n’abadepite bitwa ngo ni intumwa za rubanda, nyamara ntibavugire iyo rubanda, kongeraho abirirwa ku mbuga nkoranyambaga berekana ko bakunda u Rwanda kurusha abandi, nyamara wabisesengura neza ugasanga bakunda inda zabo gusa.

Uyu munsi iyo umusesenguzi nka Désiré Ntaganzwa avuze ibitagenda, abibwira ko ari abakunzi b’ubutegetsi nka Roger Marc Rutindukanamurego barahaguruka bagatangira kuvuga ko abanenga ibitagenda babaye ibipinga, ibigarasha, n’ibindi bitutsi utabara. Ese kuki iyi myanya yose idatorwa n’abaturage?

Kugeza uyu munsi urubuto rumwe rw’avoka ruragura amafaranga y’u Rwanda 500, abategetsi bakumva nta kibazo, nyamara ubukangurambaga bwo kugira ibiti 5 by’avoka kuri buri muturage bwatangijwe na Perezida Habyarimana, mu 1982, bwakomwe mu nkokora kuva mu 1994, nyamara bwaari gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’abana bagwingira. Ubu koko avoka zabaye zikigurwa iyo ubwo bukangurambaga bukomeza?

U Rwanda rwa kabiri muri Afurika muri doing business, rukamenyekana mu kohereza ingabo mu mahanga, ni gute umuturage abarirwa umusaruro mumbe w’amadolari 882 ku mwaka? Ese ibyo Dr. Frank Habineza wa Green Party na Christine Mukabunani wa PS Imberakuri, bavugaga ko bari muri opposition n’uko uyu munsi barwana umuhenerezo basaba ko mandat yabo yongerwaho umwaka wose ikazageza mu 2024, bihuriye he?

Iturufu y’urukundo abategetsi bakunda Perezida Kagame ntikwiye kureberwaho ubushobozi aho inzu zubakwa na Dubai nyuma y’imyaka 2 zigatangira kugwira abantu, kuko ari ibyondo bisize amarange. Ese hagati ya Dubai, uvugwaho bigatera ibibazo na Perezida Kagame wamuzanye ni nde ubeshya undi?

Dusanga uyu munsi kugira ngo umuco wo kugabirwa umwanya ngo ni uko abakunda Perezida Kagame bikwiye kuvaho, abategetsi bose kuva mu Mudugudu, ku Kagari, ku Murenge, ku Karere, ku Ntara, Abadepite n’Abasenateri, kugeza kuri Perezida wa Repubulika, bakwiye gutorwa n’abaturage bose, mu bwisanzure, atari amakinamico ahoraho, ngo abantu batoye abazabatorera (grands électeurs) cyangwa ngo abategetsi bashyizweho na Perezida Kagame, mu bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga, bigasinywa na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, basigaye bita Nsinyente, usinya ibyo yabwiwe gusa, hakaba n’ubwo asinya kuri yellow papers zahaye imyanya abategetsi zikirukana abandi, rimwe na rimwe akazisinya atari no mu Rwanda. Ibi byo kugaba imyanya bivuyeho abategetsi bagasaba amajwi abaturage byakemura byinshi!

Ibihe byo guha imyanya abategetsi kuko ba Se cyangwa ba Nyina babaye abakada byararangiye. Igihe kirageze ngo mu Turere 30, Imirenge 416 n’Utugari 2148 abaturage bose bitorere ababategeka, aho kugira ngo aba bategetsi bajye bahora bashimisha ababashyizeho, bagahora barya za ruswa kugira ngo babone ibyo kwitora ababagabiye imyanya. Ese kuki mu Nteko, buri Karere katatanga abadepite babiri, bakaba babaye 60, diaspora nyarwanda igatanga 10 abandi 10 bagashyirwaho mu byiciro byihariye, ibi byo kugira Inteko ishyirwaho na FPR bikavaho? Iyi nteko se yakongera kuruca ikarumira ku mazu ya Dubai n’abandi agwira abantu, cyangwa ku ruhuri rw’ibibazo byugarije abaturage bakicecekera ???

Abanyarwanda baravuze ngo “Utabusya abwita ubumera”, ariko abategetsi ba Kagame barabinduye byabaye ngo “Utabumera abwita ubusya”, ugiye mu myanya ikomeye arambagizwa ate? Agakorera iki abaturage? Ese raporo za Auditor General zimara iki niba amamiliyari ahora agenda nta wubibazwa???

Mu kwanzura rero ubu busesenguzi twabwira FPR n’agatsiko kayo ko igihe kigeze ngo ibintu bihinduke. Abategetsi bakwiye kureka gukora bashimisha abaranga, bagashyirwaho n’abaturage, bagakorera abaturage kandi bagakurwaho n’abaturage. Iyi niyo demokarasi ya nyayo ureke ibinyoma bya FPR.

Birarambiranye kubona Général ahura n’ibibazo, abategetsi bose yarangiye FPR bakiruhutsa kubera amafaranga atagira ingano bamusororega buri kwezi. Ipiganwa se riba rimaze iki mu gihe abakozi bajya gupigana, uzahabwa akazi azwi? Ibyo bintu bikarenga bikagera no kwa muganga bakirirwa bakina ku magara y’abantu? Perezida wa Repubulika akirirwa abona ko abamutegekera bose bamubereye imfabusa!

Byaba bibabaje Abanyarwanda bakomeje guceceka akarengane bakorerwa. Ubu birakwiye koko ko Abaturarwanda bakomeza imyaka 30 ishize nk’imfabusa? Twemere se ko abategetsi bose bakomeza kuba ab’agateganyo, bahora batanga amasoko ya Leta bagamije gushimisha ababashyizeho, aho gukorera abaturage? Dukomeze twemere amazu y’abashoramari akomeze agwire abaturage bayatanzeho akayabo?

Ubu abahanga nka Dr. Kayumba Christopher akomeze asiragizwe mu nkiko, aregwa ubusa, akagirwa umwere, nyuma y’amezi abiri ngo Ubushinjacyaha bwajuriye, tubyemere dutyo? Ese ya nama nzahurabukungu Dr. Kayumba yifuzaga yarananiranye burundu burundu?

Banyarwanda, Banyarwandakazi, abantu nka Prof. Romain Murenzi, Prof. Silas Lwakabamba, Dr. Donald Kaberuka, Dr. Agnes Kalibata, Dr. Teddy Kaberuka, Dr. Canisius Bihira, n’abandi byagenze bite ngo bisange bakorera ibyiza abanyamahanga, ariko batabikorera u Rwanda? Dukomeze twemere se ko FPR izakomeza gukinga ibikarito mu maso, ikoresha ibicucu byimuriye ubwenge mu gifu, bikibagirwa, bikabunnya nka Edouard Bamporiki, Tom Ndahiro, Fred Ibingira, n’abandi nkabo bakangisha akarimi gasize umunyu kandi mu mutwe ari zeru? Umuntu aba umushakashatsi ate nta gitabo na kimwe arandika?

Ese mu by’ukuri hagati ya Kagame n’abamutegekera ubeshya undi ni uwuhe? Ni Kagame ubeshya abamutegekera ko bakorera abaturage kandi bagamije kuzuza amakonti ya FPR cyangwa n’abamutegekera bashyirwaho bamubeshya ko bamukunda, bageraho bakuzuza ibifu byabo?

FPR, ABO WIMITSE BARARAMBIRANYE, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!

Manzi UwayoFabrice