Yanditswe na Remezo Rodriguez
Abantu batandukanye bataka akarengane FPR yabakoreye, ariko wababaza ako ariko bakakavugira mu matama. Ikimaze kugaragara ni uko noneho abarengana bakomeje gutobora bagashyira hanze akarengane kabo. Ni nako byagenze kuri Mukansabimana Emerita umaze imyaka 29, ingana n’iyo FPR imaze ku butegetsi, asiragizwa mu nkiko aburana imitungo yasigiwe n’ababyeyi be, ndetse n’umukecuru witwa Nkundabanyanga Eugénie umaze imyaka 8 afungwa afungurwa hejuru y’umwambari wa FPR umwe witwa Karangwa Charles ukingiwe ikibaba, aho inkiko zihora mu ikinamico ngo yatsinzwe arajurira kandi nta ngingo nshya azanye.
Uyu munsi tugiye kugaruka ku karengane k’aba babiri kugira ngo bahagararire abandi bose barenganyijwe na FPR kuva yagera ku butegetsi, kimwe n’abandi bose barengana bagahatirwa guceceka cyangwa bakicwa, abandi bakaburirwa irengero akarengane kabo ntikazamenyekane. Uyu munsi umuvuno ntukiri ukuraswa ku manywa y’ihangu kuko abasigaye baraswa biba mu rucyerera, hagati ya cyenda (3h00) na saa kumi n’imwe (5h00) za mu gitondo. Abo bose twihanganishije imiryango yabo reka tugaruke kuri aba babiri bigaragaje.
Mukansabimana Emerita utuye mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Kabacuzi, Akagari ka Shori, Umudugudu wa Jandari n’umuryango we baratabaza inzego zose zishoboka ku kibazo cy’imitungo y’umuryango wabo iri mu Kamenge, mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, ho mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yigaruriwe n’umwambari wa FPR, udashaka kuyirekura, wayigaruriye nk’igihembo yahawe na FPR nyuma yo gufata ubutegetsi, imushimira uruhare yagize ku rugamba.
Uyu munsi Mukansabimana n’umuryango we barasaba kurenganurwa kubera gusiragizwa mu nkiko ari nako bahatakariza ibyakabatunze. Ni urugero rwiza rero rw’akarengane FPR yazaniye Abanyarwanda, kuko muri iyi myaka 29 uyu muryango wabonye ibyo abandi Banyarwanda benshi batabonye.
Mukansabimana avuga ko musaza we mukuru witwaga Hitayezu François na mukuru we witwaga Mukarusine Jeanne d’Arc batangiye kuburana imitungo yabo mu kwa 12 mu 1995, ubwo bari bamaze kurokoka Jenoside, ariko birakururana, umusirikare ababwira ko azabarasa.
Mu 1998 hagiyeho itegeko ryo gusubiza imitungo bene yo ku bayibohoje, ariko ku muryango wa Mukansabimana ntibyaba, imitungo yayo iguma mu maboko y’abayibohoje. Hitayezu na Mukarusine bakomeje kugana inkiko, birangira mu 2003 bashubijwe iyo mitungo ariko bahita baburirwa irengero, wa musirikare wayibahaye igito gito ahita ayisubiza. Uyu munsi nta wuzi niba bakiriho cyangwa niba barishwe. Mukansabimana agira ati : « Mu 2003 nari umwana mutoya w’imyaka 17 ntashobora kujya mu nkiko, ariko urubanza rwabaye, urukiko rwemeza ko tugomba gusubizwa imitungo y’ababyeyi bacu, birakorwa tuyijyamo, ariko hashize igihe igito mukuru wanjye Mukarusine na musaza wanjye Hitayezu turababura, ntitwamenye aho babajyanye. »
Mukansabimana akomeza agira ati : « Hashize igihe twarababuze bamwe batuberaga mu nzu bazanye abapolisi badusohora mu nzu, kuko bari bafite inyandiko mpimbano zivuga ko Hitayezu François na Mukarusine Jeanne d’Arc babagurishije. Tweze twahise dushwiragira, mbuze aho njya mpita nishyingira ku mugabo undusha imyaka 15 ; yari afite 32 njye mfite 17 gusa ! »
Uyu mwana w’umukobwa wabonabonnye akomeza agira ati : « Igihe cyarageze umugabo wanjye asubira mu rukiko, bamubwira ko nta ruhare ayifiteho kuko tutari twarasezeranye imbere y’amategeko, ntari ntaragira imyaka y’ubukure. Bamubwira ko bene yo bayigurishije, bityo ko atsinzwe. Nategereje kugira imyaka y’ubukure njya kuregera urukiko nerekana ko bakuru banjye baburiwe irengero bityo impapuro zo kugurisha zidakwiye guhabwa agaciro, urukiko runsaba ibimenyetso ko abavandimwe banjye bapfuye ndakibura, mpera mu cyeragati. »
Igihe cyarageze Mukansabimana agira imyaka y’ubukure, asezerana n’umugabo we, baboneraho kongera gusubukara imanza, ariko zibatwara amafaranga menshi cyane ku buryo basigaye batabona ibitunga abana babiri bari bamaze kubyarana.
Mu magambo ye Mukansabimana agira ati : « Muri make nabaye nk’usahuye urugo, njyana amafaranga yakadutunze, ngo ndaburana imitungo yacu yabohojwe, na bene mama bakayizira, kugeze ubwo mu kwezi kwa Mbere 2018, nari maze gutanga 200,000 FRW by’igarama ry’urubanza gusa, utabariye ingendo, n’ibyo twaryaga mu nzira ijya ku rukiko. Icyo gihe nahamagawe mu rukiko ndi ku gise nagiye kubyara umwana wa kane, sinaboneka, urubanza ruraba bemeza ko nsinzwe. »
Mukansabimana avuga ko imitungo yabo igizwe n’amazu ane akodeshwa ari mu Kamenge, mu Mudugudu wa Karama, mu Kagari ka Kamuhoza, mu Murenge wa Kimisagara w’Akarere ka Nyarugenge, hamwe n’indi nzu yo kubamo ituwemo n’uwahoze ari umusirikare mukuru, ayo ane akayakodesha kuko akorerwamo ubucuruzi. Avuga ko ari amazu yose hamwe yari yarubatswe n’ababyeyi babo mu 1992, bayaturamo ariko baza kwicirwa i Gitarama, mu gihe cya jenoside, ayo mazu yose ahita abohozwa n’umusirikare wa APR. Uyu mubyeyi w’abana batanu akomeza agira ati : « Mfite imyaka 17 mu 2003, twasubijwe amazu yacu tuyajyamo twishimye nk’umuryango, ariko bituma abavandimwe banjye bicwa, abari barayatunyaze badusohoramo nabi, bituma nishyingira none n’umugabo twasezeranye amafaranga yamushizeho kuko duhora mu ngendo tuburana imitungo yacu. Uyu munsi bazayiduhe cyangwa bayireke, kuko itazazura abavandimwe banjye nakundaga. Ababohoje imitungo yacu bashyigiwe na Leta nawo twe turapfa rubi kandi yaraje itubwira ko ije kutubohora, irangije iratuboha. »
Mukansabimana na none avuga ko amarira amaze kurira mu nkiko ahagije, atacyizeye ubutabera, akumva ko Perezida Kagame abishatse yabagirira impuhwe agakemura iki kibazo nk’uko abikemurira abandi. Mu magambo yagize ati : « Ku itariki ya 17/02/2023 nibwo urubanza rwacu rwari gusomwa bwa nyuma mu Rukiko Rukuru, tugezeyo batubwira ko rwimuriwe kuri 27/07/2023, nabwo tugezeyo turarubura, nyuma haza undi atubwira ko rudasomwa kuko ruzongera kuburanishwa mu mizi ku itariki ya 05/05/2023, ngo kuko bagishakisha ibimenyetso. Ese ibyo bimenyetso bagishaka kuva mu 1994 ni ibihe ? Rwose ndasaba umusaza wacu Kagame adutabara akumva ikibazo cyacu, akagikemura, nk’uko akemura iby’abandi. »
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko we na musaza we basigaranye, Niyibizi Justin, bahora baterwa ubwoba ko bazicwa, bagakurikita Hitayezu François na Mukarusine Jeanne d’Arc, akumva ko nta wundi wabakiza aka karengane utari Perezida Kagame kuko nta nzego batatakambiye ariko byaranze biba iby’ubusa, kuko uwabohoje imitungo yabo arakomeye, ku buryo n’umuyobozi wo hasi ugiye kugira izyo amubaza bucya yirukanwe mu kazi, none abayobozi bose batinye gusubira mu rugi rwe kuko yica agakiza.
Abatuye muri aka gace nabo ntibumva uburyo aba bana badahabwa uburenganzira ku mitungo basigiwe n’ababyeyi babo. Uwitwa Safari Abdou utuye mu Mudugudu wa karama, mu Kagari ka Kamuhoza, mu Murenge wa Kimisagara, aho iyi mitungo iherereye avuga ko iki kibazo akizi neza.
Safari yagize ati : « Aha hantu nahatuye kuva mu 1989, ababyeyi b’aba bana ndabazi neza, Se ubaryara yitwa Niyibizi Jonas, akaba yari aje gutura hano mu 1990, abanza gukodesha, bigeze mu 1992 arubaka. Aho yubatse yahaguze n’umusaza witwaga Semanyenzi Thomas, ariko bose barishwe muri jenoside. Uyu munsi rero sinibaza icyo bigikora mu nkiko kuko amakuru yose yari akenewe twarayatanze. »
Undi witwa Nyandwi Jean Damascène wo mu Murenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga, avuga ko yinjiye mu Mujyi wa Kigali ari umukozi wa Niyibizi Jonas, akemeza ko yatangiye gutumirwa mu nkiko mu myaka 6 ishize, agatanga ukuri kwe kose, ariko akibaza impamvu aka karengane katarangizwa.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Karama, Ntabuhungiro Jean Bosco, avuga ko yageze muri uyu Mudugudu muri 2012, asanga ikibazo kimaze imyaka 18, avuga ko atigeze akinjiramo kuko yasanze kiri mu nkiko, ariko avuga ko niba aya mazu ari aya Niyibizi Jonas, agomba guhabwa bana be basigaye. Nta byinshi avuga kuri iki kibazo kuko atinya ingaruka yagira kubera ko yaba yavuzwe ku muntu utavugwaho. Ni akumiro !
Si umuryango wa Mukansabimana Emerita wonyine usaba kurenganurwa nyuma yo gusiragizwa mu nkiko imyaka 29, kuko n’uwa Nkundabanyanga Eugénie umaze iyingayinga iyi ngiyi usiragizwa kubera imitungo yawo iherereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Ibyago byose by’uyu muryango babiterwa na Karangwa Charles wahose ari Chairman wa FPR mu Murenge wa Gatenga, akaba yarahahamuye uyu muryango ku buryo abawugize bumiwe. Bijya gutangira uyu Karangwa yafashe imitungo y’umuryango wa Nkundabanyanga ayandikisha kuri murumuna we Jean Pierre Mbarushimana. Nkundabanyanga Eugénie,umukecuru w’imyaka 83, washakanye na Birushyabagabo Antoine yaje guhimbirwa urubanza ruhimbano rwahimbwe na Karangwa Charles, Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rurabyemeza, ko agomba gufungwa imyaka 30, afungirwa muri Gereza ya Nyarugenge, ariko nyuma y’amezi 10 Urukiko Rwisumbuye rwa Kigali rumugira umwere, ariko akomeza gusiragizwa, aho ubu urubanza rugeze mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza, kandi nta kindi azira uretse kuba umugabo we yaramusigiye isambu ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari (1,000,000,000 FRW). Ibi rero bikaba ntaho bitandukaniye n’abandi bose bagenda bazizwa imitungo yabo, bagafungwa.
Umuryango wa Nkundabanyanga uvuga ko usaba kurenganurwa kuko umaze imyaka 8 usiragizwa mu nkiko, kandi uwabatwariye isambu, Karangwa Charles nta kintu na kimwe agaragariza urukiko ashingiraho. Abo muri uyu muryango bavuga ko batakambiye inzego zose kugeza no kuri Perezida Kagame, ariko byaranze biba iby’ubusa, ku buryo n’ubushize bandikiye Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, bamubaza impamvu uyu Karangwa adafatwa ngo afungwe kandi yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi, ahubwo akarenga agahora afungisha abo yarenganyije nta kindi yitwaje, uretse uburiganya gusa. Karangwa amaze gutsindwa inshuro eshanu ariko agakomeza akajurira inkiko zikabyemera.
Uyu Karangwa yabanje kuburana avuga ko isambu yayiguze na Nkundabanyanga ariko nyuma aza kubihindura agaragaza inyandiko mpimbano zivuga isambu ari iya Mbarushimana Jean Pierre, murumuna we, ngo yaguze muri cyamunara ya Gacaca, kandi nta yabaye. Aha rero niho akarengane kigaragariza.
Umuryango wa Nkundabanyanga ntiwumva aho Karangwa Charles akura imbaraga ku buryo afungisha buri muturage uvuze ibyo adashaka, agafungisha abo muri uyu muryango, kugeza n’aho yareze abanyamakuru bamuvuze ariko aratsindwa, kugeza n’aho yareze aba OPJ bagiye bamuhamagaza ngo bamubaze ku buriganya bwe. Mbarushimana Jean Pierre aherutse gufungirwa arekurwa amaze gusinyira ko yitandukanyije na mukuru we Karangwa, ariko na n’ubu Karangwa aracyasiragiza uyu muryango mu nkiko.
Ese niba Karangwa Charles ahora atsindwa ariko imanza ntizirangizwe amaherezo azaba ayahe ? Nta kindi rero kihishe inyuma y’aka karengane kose uretse FPR ikingira ikibaba abambari bayo bigabiza iby’abandi. Tukaba rero tuzakomeza kubakurikiranira no gukorera ubuvugizi abarengana bose.
Remezo Rodriguez