Yanditswe na Ahirwe Karoli
Tumaze igihe kinini dusobanura impamvu nyamukuru u Rwanda rudashaka kuvana abasirikare barwo mu Burasirazuba bwa Congo. Nyamara nta na rimwe tutahwemye kubereka ko impamvu nyamukuru u Rwanda rudashaka kuva muri RDC ari ukubera umutungo kamere waho wiganjemo amabuye y’agaciro, none bigeze aho u Rwanda rwigamba ko rwagurishije amabuye y’agaciro agera kuri miliyari 247.5, nyamara nta kirombe agaragazwa ko yavuye, ubwo badukurikira aho ava barahumva. Yaba se yaravuye he handi?
Igice cy’Uburasirazuba bwa Congo gikize ku mabuye y’agaciro abarwa muri tantales; ni ukuvuga Gasegereti (Cassiterite) ivamo Tin, Koluta (Columbo-Tantalite) ivamo Tantalum na Wolufuramu (Wolframite) ivamo Tungsten. Ubu bwoko bw’amabuye buvamo Tin-Tantalite-Tungsten bukunze kwitwa 3Ts yiyongeraho Zahabu (Gold ) bigatuma uwageze muri kariya karere atibwiriza kuhavirira, ntacyo yigwijeho. Kuva mu myaka 25 ishize ubu bwoko bw’amabuye y’agaciro bwarahenze cyane kuko akenerwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga. Ntibyari kumvikana uko abakora telefoni ngendanwa bari kwikura imbere ya pile de coltan badafite Uburasirazuba bwa Congo. Byari nko kumva ko inganda zikora batteries zidafite Lithium nayo yuzuye mu Burasirazuba bwa Congo. Ubu iri naryo rije ryiyongera kuri ya yandi ane. Uyu munsi rero tugiye kubereka uko u Rwanda rwatangiye kwigamba aya mabuye rusahura muri Congo, akaba ari nacyo gikomeye cyane gituma Perezida Kagame adashobora kuvirira uyu mutungo kamere kuko azi neza icyo awuvanamo. Bivuze ko umunsi atajya muri Congo gusahura uruganda rwe rwitwa LUNA SMELTING rwahita rufunga imiryango kuko ibirombe byo mu Rwanda bigikora mu buryo bwa gakondo, nta musaruro. Ubwo rwaba rugikora iki ko nta mabuye yo gushongesha yaba agihari, atavuye muri Congo?
Ni iki Leta ya Kagame irimo kwirata?
Inkuru dukesha umuzindaro wa Kigali, Igihe.com, yo ku wa 03/05/2023 yahawe umutwe ugira uti : « U Rwanda rwacuruje amabuye y’agaciro ya miliyari zirenga 247Frw mu mezi atatu », yateye kwibaza abantu benshi aho aya mabuye yavuye. Niba atari ibanga se baba bazatubwira aho aya mabuye yavuye ? Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB) cyatangaje ko mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2023, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda Miliyoni 247,480,699.40$ (arenga miliyari 247 FRW). Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Gicurasi 2023, yerekana uko amabuye y’agaciro y’u Rwanda yacurujwe kuva muri Mutarama-Werurwe 2023.
Muri aya mezi byaba ari igipimo cyo hejuru kuva rwabaha, kuko uyu musaruro utigeze ubaho kuva ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwatangizwa mu Rwanda, mu 1930. Ubu uyu munsi u Rwanda rurigamba ko rwacuruje amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti (Cassiterite) angana n’ibilo 316,093 muri Mutarama, yinjije amadolari y’Amerika 5, 436,480, muri Gashyantare hacuruzwa ibilo 320,555 yinjije amadolari y’Amerika 5,398,054 naho muri Werurwe hacuruzwa ibilo 363,701 yinjiza amadolari y’Amerika 5,903,483.
Hatabayeho ibintu byo kubeshya uyu musaruro ubundi usanzwe uboneka mu myaka itanu, ntaku waboneka mu mezi atatu haramutse hatarimo amabuye y’agaciro ava mu Burasirazuba bwa Congo. Yari kuva he handi ? Umusaruro wa Koluta (Coltan), u Rwanda rwigamba ko uwo rwohereje wiyongereye cyane bitarabaho mu mateka y’u Rwanda. Ruvuga ko rwohereje mu mahanga ibiro ubundi rwari rusanzwe rwohereza mu myaka 3, none ayo rwohereje mu mezi 3 gusa, umusaruro wikubye kenshi katamenyerewe. Muri Mutarama hacurujwe ibilo 124,514 byinjiza amadolari y’Amerika 5,911,646, muri Gashyantare hacuruzwa ibilo 138,205 byavuyemo amadolari y’Amerika 6,985,467 naho muri Werurwe hacuruzwa ibilo 213,065 byacuruzwe ku madolari y’Amerika 11,415,082.
Si ibi byonyine kuko u Rwanda rwigamba ko amabuye ya Wolufuramu (Wolframite) yacurujwe muri Mutarama yanganaga n’ibilo 129,407 bingana n’amadolari y’Amerika 1,723,665, muri Gashyantare hacurujwe ibilo 211,449 bihwanye n’amadolari y’Amerika 2,973,988, naho muri Werurwe hacuruzwa ibilo 231,844 byacuruzwe ku madolari y’Amerika 3,261,757. None aho bibera agatereranzamba, u Rwanda rukigamba gucuruza Zahabu nta kirombe cyayo rugira, aho ruvuga ko amabuye ya Zahabu ari yo yinjirije u Rwanda cyane kuko muri Mutarama rwacuruje ibilo 850 byinjiza amadolari y’Amerika 53,234,196.20; muri Gashyantare hacuruzwa ibilo 745 bihwanye n’amadolari y’Amerika 46,529,585.80 naho muri Werurwe hacurujwe ibilo 1,465 byaguzwe amadolari y’Amerika 90,519,870. Ibi rero buri wese ahita abona ko nta handi iyi zahabu yinjiza gutya uretse muri Congo.
Mu kwigamba rugakabya, aya mabuye ahenze gutya u Rwanda rurarenga rukavuga andi atavugwa arimo Lithium n’ayandi yacurujwe anga n’ibilo birenze Miliyoni 2.5 (2,545,274 Kg) byavuyemo amadolari y’Amerika 5,103,379.9 muri Mutarama, ibilo 500,971 yaguzwe amadolari y’Amerika 872,301.6 muri Gashyantare n’ibilo 827,041 byagurishijwe amadolari y’Amerika 2,211,749 muri Werurwe. Ese kuki tutabyibaza muri aya mezi ? Ni gute mu mezi atatu batavuga aya mafaranga binjije ngo batubwire aho ava ?
Iyi mibare yose iteranyijwe usanga kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe, iminsi 90 gusa, u Rwanda rwarohereje mu mahanga amabuye y’agaciro angana n’ibilo 5,925,199 ruvanamo akayabo k’amadolari y’Amerika 247,480,699.40. Ngaho nihagire usobanura uburyo RDF yava muri Congo n’ibi bahakura !
Indi mibare twaje kuvumbura ni uko mu mwaka wa 2022 u Rwanda rwacuruje amabuye y’agaciro ku madolari y’Amerika Miliyoni 683, ajya kungana na miliyari 740 FRW, none mu meze atatu gusa ngo urwanda rugeze kuri miliyari 247 mu mezi atatu, atagize na 1/3 ? Ubwo twizere ko niba mu mezi atatu habonetse ariya mu mabuye ya Congo, uyu mwaka uzarangira bayakubye inshuro 10, kuko hari andi akiri mu bubiko (stock). Ubwo se niba atari ibanga hejuru y’aya mabuye yose, u Rwanda rwakura ingabo muri Congo habaye iki ? Ibi rero tutagiye kure ni yo mpamvu nyamukuru itatuma u Rwanda rukura ingabo zarwo muri Congo.
Ikindi kigaragaza ko iyi ari impamvu nyamukuru ituma ingabo z’u Rwanda ziguma muri Congo ni uko iyo ugereranyije miliyari 740 FRW zavuye mu mabuye y’agaciro mu 2022 na miliyari 486 FRW zari zabonetse mu 2021, bivuze ko mu mwaka umwe gusa amabuye y’agaciro yazamutseho 52.3%, usanga nta kuntu izi ngabo zavayo kuko M23 ni umutaka mwiza wo kugira ngo u Rwanda ruzacuruze arenze aya yose.
Kuba uyu munsi Zahabu yarinjije Miliyoni 488 z’amadolari y’Amerika, bingana na 71.5% y’amadovize u Rwanda rwinjije mu mezi 11, kuva muri Mutarama-Ugushyingo 2022, bisobanuye ko yari yiyongereho 55.5% ugereranyije na Miliyoni 314 z’amadolari y’Amerika zari zabonetse muri Mutarama-Ugushyingo 2021. Ubu se ntibiboneka ko intambara ya FARDC na M23 yinjiriza Perezida Kagame ?
Minisiteri y’Ubukungu n’Imari (MINECOFIN) ivuga ko uko kwiyongera mu gaciro kwa Zahabu y’u Rwanda kwaturutse muri gahunda yo kuyohereza yabanje kongererwa agaciro, hakiyongeraho ibiciro bya zahabu ku isoko mpuzamahanga byarazamutseho 2.8 %, ariko ibi ni ikinyoma cyuzuye kuko haterekanwa aho iyi Zahabu icukurwa. Ikigaragara rero ni cya kindi ni uko Perezida Kagame atazigera akura ingabo ze muri Congo.
Mu kwanzura rero twababwira ko iyo ari imwe mu mpamvu zitatuma Perezida akura ingabo ze muri Congo. Twebwe rero nk’Abaryankuna badashobora kwihanganira ikinyoma, tubijeje ko tuzakomeza kubikurikirana, kugira ngo ducukumbure ture niba nta yindi mpamvu afite, ariko n’iy’amabuye y’agaciro irahagije ngo ahagume, kuko aya ma miliyari ahavana atapfa kuyavirira, mu nyungu za FPA n’agatsiko kayikorera.
FPR, WIYEMEJE UBUSAHUZI, WANGA ABATURANYI, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA !
Ahirwe Karoli