IGISIRIKARE CY’U RWANDA RDF CYAKAMBITSE HEJURU Y’INKAMBI YA KIZIBA. IMPUNZI ZITI BIRABE IBYUYA!

Amakuru Ijisho ry’Abaryankuna ryo mu Karere ka Karongi-Kibuye,ni uko ku cumweru taliki 31 Werurwe 2019, Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyashinze ibirindiro  mu Murenge wa Rwankuba ho mu Karere ka Korongi nko mu birometero 2 uvuye ku nkambi ya Kiziba, icumbikiye impunzi z’Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Abo basirikare babarirwa muri za mirongo baje bitwaje intwaro inini n’intoya, abaturage bakibabona bahiye ubwoba cyane cyane impunzi zo mu nkambi ya Kiziba, kuko bahise bibuka ko nubushize ubwo baraswagaho n’igipolisi cy’u Rwanda nabo babanje kuza bagkambika gato hakurya y’inkambi aho bita mu Bisesero ,biza kurangira bayigose kugeza ubwo barashe imbunzi abagera kuri 11 bakahasiga ubuzima,abandi benshi bakahokomerekera!

Usibye ubu bwoba busanzwe bw’impunzi kubera ibyazibayeho mu mezi ashize,byanashoboka ko ari ibikorwa bisanzwe bya gisirikare. Gusa nabyo bika bikomeje kwerekana icyuka cy’intambara itutuma mu gihugu kuko ubusanzwe ntabwo abasirikare bamenyerewe gukambika ku misozi,mu gihe kitari ik’intambara.

Dukomeje gukurikiranira hafi ikigenza izi ngabo muri aka gace!

UWAMWEZI Cecile

Karongi-Kibuye

Intara y’Uburengerazuba