KUNENGA FPR NA KAGAME BIKOMEJE GUSHYIRA INTWARI  MU KAGA GAKABIJE

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Ubaze umunsi ku munsi, ku wa 23/05/2021-23/05/2023, imyaka ibiri iruzuye neza, Umuryankuna w’Umushumi, Cassien Ntamuhanga, akaba n’umunyabwenge utangaje, aburiwe irengero. Ibi biteye impungenge abamukunda bose ndetse bigahangayikisha bikomeye abo bari basangiye ibitekerezo.

Umuryankuna mu Baryankuna, Cassien Ntamuhanga w’imyaka 41, ni mwene Nyirajanja Raphaël na Nyirabahashyi Julienne, yavukiye mu Mudugudu wa Rubona, Akagali ka Nyaburiba, Umurenge Jali, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Arangije kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangiye akazi k’itangazamukuru, ndetse mu 2009 agirwa Umuyobozi wa Radiyo ya Gikiristu, Ubuntu Butangaje (Amazing Grace).

Ubwo hatangizwaga kwibuka ku nshuro ya 20, ku wa 07/04/2014, Ntamuhanga yaburiwe irengero, nyuma y’icyumweru, ku wa 14/04/2014, Polisi imwerekana hamwe na Kizito Mihigo, Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnès Niyibizi baregwa ibyaha bihimbano gutegura ibikorwa by’iterabwoba. Uyu munsi berekanwa, undi baburiye mu gihe kimwe, Umuryankuna w’Umushumi, Gérard Niyomugabo yakomeje kuburirwa irengero kugeza n’uyu munsi. Aba bose rero nta kindi baziraga uretse kuba bari bamaze iminsi bavuze ko batangije Urugaga rugamije “Impinduramatwara Gacanzigo”, maze kugira ngo FPR iruce umutwe ibahimbira ibyaha.

Hakurikiyeho urubanza rw’ikinamico, maze Ubushinjacyaha busabira Ntamuhanga, Dukuzumuremyi, Niyibizi na Kizito Mihigo gufungwa burundu, ariko ku wa Gatanu, tariki ya 27/02/2015, Urukiko rwabahamije ibyaha bine birimo gushinga umutwe w’abagizi ba nabi, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda na Perezida Kagame, ubufatanyacyaha mu gukora iterabwoba no guhuriza ku mugambi wo gukora ubwicanyi, ariko rubahanisha ibihano bitandukanye, Ntamuhanga ahabwa ikiruta icy’abandi.

Ntamuhanga Cassien yakatiwe gufungwa imyaka 25, Kizito Mihigo akatirwa gufungwa imyaka 10 naho Jean-Paul Dukuzumuremyi na Agnès Niyibizi bahanishwa gufungwa imyaka 30 umwe umwe. Ni ibihano byahise byamaganwa n’imiryango mpuzamahanga irimo Reporters sans frontières (RSF) nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wayo wungirije, Virginie Dangles, wavuze ko ibi bihano biremereye cyane ndetse bigomba gukurwaho, kuko yabonaga bigamije kuniga itangazamakuru no kubuza gutanga ibitekerezo.

N’ubwo Ntamuhanga Cassien yari afunzwe, umuryango we wakomeje gutotezwa, ndetse barumuna be batatu (3) baburiwe irengero kuva mu kwezi kwa 10/2016 kugeza uyu munsi, nta wongeye kumenya inkuru yabo. Si aba gusa kuko mubyara we witwaga Iriboneye Jean Félix yiciwe ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) biri i Huye, hafatwa umuforomo washinjwaga kugira uburangare, ariko aza kuba umwere, yisubirira mu kazi.

Mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017, byatangajwe ko Ntamuhanga yatorotse Gereza ya Mpanga iri mu Karere ka Nyanza akoresheje imigozi. Kuva ubwo ntihongeye kumenyekana irengero rye. Amakuru yaje kwemeza ko asigaye aba muri Mozambique. Aya makuru ntiyashimishije agatsiko kari ku butegetsi i Kigali kuko kakomezaga kumukubitira agatoki ku kandi kugeza n’ubwo kakomeje kumuhimbira ibyaha adafite aho ahuriye nabyo, ndetse yongera no kuburanishwa adahari, anakatirwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku wa Kane, tariki ya 06/05/2021, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwaburanishije ku rwego rwa mbere urubanza RP 00021/2019/HC/HCCIC hagati y’Ubushinjacyaha na Ntamuhanga Cassien, Ndayizera Phocas, Karangwa Eliakim, Niyonkuru Emmanuel, Niyihoza Patrick, Byiringiro Garno, Bikorimana Bonheur, Bizimana Terrance, Munyensanga Martin, Mushimiyimana Yves, Nshimyumuremyi Jean Claude, Rutaganda Bosco, Shiragahinda Erneste na Ukurikimfura Théoneste. Bashinjwaga ibyaha bihimbano bitatu birimo: Gucura umugambi wo gukora icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa cyo kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga zose; Kugambana no gushishikariza abandi gukora igikorwa cy’iterabwoba; no Gucura umugambi wo gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika cyangwa ikindi kintu gihumanya ahantu hakoreshwa na rubanda. Byose byari ugukomeza guhimbira ibyaha Cassien Ntamuhanga.

Urukiko rwemeje ko Ntamuhanga Cassien, Ndayizera Phocas, Karangwa Eliakim, Niyihoza Patrick, Niyonkuru Emmanuel, Byiringiro Garno, Mushimiyimana Yves na Munyensanga Martin bahamwa n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda n’icyaha cy’ ubugambanyi bwo gukora igikorwa cy’iterabwoba. Gusa rwemeje ko badahamwa n’icyaha cyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga zose. Ibi rero byabaye agahomamunwa ko byasaga nk’aho FPR igeze ku mugambi wayo.

Uru Rukiko Rukuru rwahanishije Ntamuhanga Cassien igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25); ruhanisha Ndayizera Phocas, Karangwa Eliakim, Niyihoza Patrick, Niyonkuru Emmanuel, Byiringiro Garno, Mushimiyimana Yves na Munyensanga Martin buri wese igifungo cy’imyaka icumi (10). Rwemeje kandi ko Bikorimana Wax Bonheur, Bizimana Terrance, Nshimyumuremyi Jean Claude, Shiragahinda Erneste, Rutaganda Bosco na Ukurikiyimfura Théoneste badahamwa n’ibyaha baregwa; rutegeka ko bahita barekurwa urubanza rukimara gusomwa. Ni urubanza rwagiye rugaragaramo guhindaguranya inyito z’ibyaha bigaragaza neza ko amayeri yo guhimbira ibyaha inzirakarengane yashiranye FPR.

Phocas Ndayizera na bagenzi be 12 baritaba urukiko kuri uyu wa 08 Mutarama 2020.

Ntamuhanga Cassien, guhera ku itariki ya 24 Gicurasi 2021, nibwo inkuru zimuvugaho zatangiye kuba nyinshi, zivuga ku ifatwa rye. Kuva icyo gihe ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye, byaba ibyo mu Rwanda cyangwa ibyo muri Mozambique, hakomezaga gucicikana amakuru avuga ko Ntamuhanga Cassien yafatiwe ku kirwa cya Inhaca kiri mu Burasirazuba bwa Maputo, aho yari asigaye atuye, nk’uko polisi yabyemereye umunyamategeko we, ariko Leta y’u Rwanda, binyuze mu Muvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, ibitera utwatsi, bitabujije ko ababa muri Mozambique babyemeza, nk’uko bymejwe  nuhagarariye impunzi z’Abanyarwanda muri iki gihugu.

Mu itangazo Ubuyobozi bw’Urugaga RANP-Abaryankuna bwasohoye ku wa 28/05/2021, bwavuze ko “bubabajwe” no gutangaza ko “Cassien Ntamuhanga yafashwe agafungwa mu gihugu cya Mozambique ku Cyumweru, tariki 23 Gicurasi 2021.” Ubu buyobozi bwari buhangayikishijwe n’uko Ntamuhanga yafashwe na Polisi ya Mozambique bisabwe n’u Rwanda, kandi ko ashobora koherezwa i Kigali.

Kuva icyo gihe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Mozambique n’ahandi yatangiye kwamagana igikorwa cyo kuba yakoherezwa mu Rwanda, kuko yavugaga ko aramutse yoherejwe mu Rwanda bitemejwe n’inkiko byaba ari ishyano. Iyi miryango yavugaga ko kohereza Cassien Ntamuhanga mu Rwanda byaba binyuranyije n’amategeko cyane cyane ko nta masezerano ibi bihugu bifitanye yo guhanahana abakekwaho ibyaha. Ikongeraho ko Ntamuhanga yari afite ibyangombwa byuzuye by’ubuhunzi kandi amategeko mpuzamahanga akaba atemera ko impunzi ifite ibyangombwa byemewe n’amategeko, byatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha idashobora koherezwa mu gihugu yahunze. Ni mu gihe kandi impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zahagurutse zirahagarara, zivuga ko zitewe impungenge nuko ashobora koherezwa mu Rwanda akaba yagirirwa nabi. Amakuru ya BBC yo ku wa 7 Kamena 2021 yavugaga ko abategetsi ku ruhande rw’u Rwanda n’abo ku ruhande rwa Mozambique nta kintu na kimwe bigeze batangaza ku ifatwa rya Ntamuhanga Cassien. Ku bijyanye no kumwohereza mu Rwanda, byakomeje kwamaganwa. Ku itariki ya 15/06/2021, Human Right Watch yavuze ko Ntamuhanga aramutse ajyanwe mu Rwanda byaba ari amahano.

Ubu rero hakaba hakibazwa aho Ntamuhanga Cassien yaba aherereye kuko inzego zose zibishinzwe zatereye agati mu ryinyo.

Mu bandi bibasiwe na n’agatsiko ka FPR kari ku butegetsi i Kigali, harimo Aimable Karasira Uzaramba wahise afatwa nyuma y’igihe gito, ku wa 31/05/2021, nawe akurikiranyweho ibyaha bihimbano bigamije kumupfuka umunwa kugira ngo adakomeza kuvuga ko ingabo za FPR zamwiciye ababyeyi n’ababyeyi n’abavandimwe, bikaba byaramuviriyemo kurwara indwara y’agahinda gakabije ndetse n’uruhuri rw’indwara ziyishamikiyemo.

Aimable Karasira Uzaramba yavutse mu w’1977 avukira i Mwendo, Segiteri Rwaniro, Komini Rusatira, mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu cyabaye Akarere ka Huye. Ni imfura mu muryango w’abana bane, Ingabire Goretti yarushaga imyaka ibiri, Tuyisenge Emmanuel yarushaga imyaka ine na bucura bwabo, Uyisenga Aimé, wavutse mu mwaka w’1990, intambara itangiye, akaba nawe afite uburwayi butandukanye.

Se umubyara, Karasira Claver, wamenyekanye nk’umunyamahoro wuje ubunyangamugayo, yari agoronome muri Minisiteri y’Ubuhinzi, ashinzwe cyane cyane Inganda z’icyayi za Mulindi na Shagasha, naho Nyina umubyara, Mukaruzamba Goretti, yari umwarimukazi mu Ishuri Ribanza rya Ruhashya, mbere yo kujya gukora mu Isanduku yo Kuzigama y’u Rwanda. Aba bombi bishwe na FPR mu 1994, ibakurikiza abana babo Ingabire Goretti na Tuyisenge Emmanuel. Gutinyuka kubishyira ku mugaragaro nibyo byamukururiye ibyago byinshi.

Aimable Karasira wabashije kwiga mu buryo bugoye kugeza ku rwego rwa Masters yabaye umwarimu w’Ikoranabunga muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2008, akabivanga no guhangana n’agahinda gakabije, indwara yari yaramufashe mu 2003, ariko ntiyamubuza kwigisha kugeza yirukanywe kuri ako kazi mu 2020.

Intandaro yo kwirukanwa mu kazi ko kwigisha muri Kaminuza yabaye ubusabe bwa Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, wa vuze ko “umuntu utifuza kubyarira igihugu atakagombye no kukirerera”. Ni igihe Karasira yari yaravuze ko “…atabyarana n’umunyarwandakazi….”. Mu ibaruwa yandikiwe na Kaminuza y’u Rwanda yashyizweho umukono n’Umuyobozi wayo, Prof. Philipp Cotton, Karasira yabwiwe ko yirukanwe nyuma yo guhuriza hamwe amakosa ashingiye ku myitwarire. Mu by’ukuri, ntabwo Karasira yirukanywe kubera makosa y’imyitwarire ahubwo kuva mu 2019 yari yarashinze urubuga rwa YouTube, Ukuri Mbona, rwakurikirwaga n’abantu 62,000 yifashishaga atanga ibitekerezo bye FPR itashakaga. FPR yahangayikishijwe bikomeye n’uko uyu mwarimu wa Kaminuza yari atangiye kuvuga uko FPR yamumariye umuryango, kandi ikawica urupfu rubi rubabaje.

Yirukanwe nyuma y’uko ku wa 27 Nyakanga yari yandikiwe na Kaminuza y’u Rwanda imusaba gutanga ibisobanuro ku birimo ibyo atangariza ku rubuga rwa YouTube agaragaza ko adashyigikiye Guverinoma y’u Rwanda, ndetse no gutuka abayobozi bayo. Muri iyo ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, CST, Dr. Ignace Gatare, yagaragaje ko Kaminuza yagiye yandikira Karasira kenshi kugira ngo yisobanure ariko akaba atarigeze ahinduka. Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Philipp Cotton, yavuze ko ibisobanuro Karasira yatanze ku wa 27 Nyakanga bitanyuze Kaminuza. Karasira we yemezaga ko intandaro yatumye Kaminuza imusaba ibisobanuro ari umuyobozi uri muri Guverinoma y’u Rwanda, Edouard Bamporiki, wabisabye, akemeza ko kuba Kaminuza yari yamwandikiye imusaba ibisobanuro ku byo atangariza ku rubuga rwa YouTube nta bushobozi ibifitiye, kandi byari byo, hari inzego zibishinzwe.

Karasira yarirukanywe bicira aho, ariko Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ntirwigeze rumuha agahenge kuko yahozwaga ku nkeke, yitaba akisobanura, ibyaha bikabura agataha, ariko bigeze ku wa Mbere, tariki ya 31/05/2021, icyumweru gikurikira ishimutwa rya Cassien Ntamuhanga, arafatwa arafungwa ariko bimugwa nabi kuko yatangiye kurwara indwara zitandukanye zirimo na COVID-19 ziyongera ku burwayi yari afite.

Karasira yaje kugezwa mu Rukiko Rwisumbuye, ariko kuburana mu mizi biranga kuko yakorerwaga iyicarubozo kandi akaba ataremererwaga kuvurwa uko bikwiye, mu gihe agifatwa Ibitaro bya CHUK byari byemeje ko afite indwara y’agahinda gakabije, binyuze mu muganga wamusuzumye witwa Dr. Murekatete Chantal.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2021 nibwo Urukiko rwategetse ko Aimable Karasira afungwa iminsi 30 by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi, ariko ntirwabaye kuko nyuma y’umwaka wose afunze, ku wa 30/05/2022, urubanza rwagiye kuba, uruhande rwa Karasira rugaragaza inzitizi ruvuga ko atiteguye kuburana kubera uburwayi atemererwaga kwivuza, iyicarubozo yakorerwaga muri gereza ndetse no kutabona dossier ye. Karasira yagize ati: “Nta cyaha nakoze, kugeza ubu ndi umwere ariko uburyo mfunzwemo buteye agahinda…Nkorerwa iyicarubozo, n’ubu mfite isereri. Nta mpamvu yo kuburana kandi naratangiye ibihano.” Yongeyeho ko akubitwa kenshi, ko yambuwe imiti imuvura kandi afite uburwayi bwo mu mutwe na diyabete. Me Gatera Gashabana umwunganira yavuze ko yangiwe kugera kuri dosiye y’umukiliya we. Ubushinjacyaha bwabiteye utwatsi, ariko urubanza rwimurirwa ku wa 07/07/2022. Kuri iyi tariki nabwo urubanza ntirwaburanishijwe mu mizi kubera inzitizi zishingiye ku kwimwa dossier ye ngo ategure urubanza, guhondagurwa bya hato na hato no kwangirwa kuvuzwa. Yagiye yumvikana atakira urukiko uko yabaga aje kuburana, rukamwima amatwi, rukavuga ko nta kimenyetso yatanze kigaragaza ko afunzwe nabi. Iki gihe Karasira yareruye yisabira ko “ko yakwicwa ako gukomeza kugaraguzwa agati”.

Nk’aho ibi bitari bihagije, noneho ku wa Gatanu, tariki ya 02/09/2022, byabaye agahomamunwa kuko yazanywe kuburana nk’uko bisanzwe, ariko abacungagereza bamugejeje ku rukiko ntibamwinjiza, ahubwo hatangira kumvikana induru mu modoka itwara abafungwa. Iyi nduru ntiyari iy’ikindi yari Aimable Karasira waborogaga cyane atabaza kuko yarimo gukubitirwa mu marembo y’urukiko n’abacamanza bamwumva ariko baramwihorera. Ababikurikiye bumvise arekeye aho gutaka bagira ngo baramwishe birarangiye, ya modoka bayikubita ikiboko bayisubiza i Mageragere, ariko agerayo avirirana umubiri wose, afite igikomere kigaragara mu mutwe, ndetse imyenda yose yahindutse amaraso bamusubiza mu mwobo afungiwemo nta n’ikinini bamuhaye.

Mu minsi yakurikiyeho, byakomeje kuba bibi cyane akomeza kwicirwa urubozo muri gereza, ariko biba iby’indengakamere ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwiyamburaga ububasha bwo gukomeza kuburanisha urubanza rwa Karasira Aimable, rurwimurira mu rugereko rw’Urukiko Rukuru i Nyanza ngo kubera ko ibyaha yakoze biri ku rwego mpuzamahanga ndetse byambuka imbibi, kuko yabikoreye kuri YouTube. Ibi byatangarijwe mu iburanisha ryabaye tariki ya 18/11/2022, ubwo Karasira yari yongeye kugezwa mu rukiko.

Akigezwa mu Rukiko Rukuru, ku wa Mbere, tariki ya 03/04/2023, yunganiwe na Me Evode Kayitana na Me Gatera Gashabana, Karasira yagaragaje ko atiteguye kuburana arwaye, ati: “Ndashaka ko muburanisha umuntu muzima”. Yongeyeho ko amaze icyumweru n’igice afite crise mentale kandi agifunzwe nabi. Umwanzuro kuri iri buranisha wasomwe ku itariki ya 06/04/2023, Urukiko rutegeka ko agomba gusuzumwa n’abaganga batatu bakemeza niba koko “ashobora gukora ibintu atatekerejeho” nk’uko we n’abunganizi be bavuga. Raporo y’isuzuma ryakozwe na Dr. Muremangingo Arthur Rukundo wo muri CARAES-Ndera yagejejwe mu Rukiko ku wa 15/05/2023, igaragaza ko uyu mugabo afite uburwayi butandukanye burimo ubwo mu mutwe. Benshi bumvaga ko Karasira agiye guhita arekurwa, ariko ntibyabaye kuko Ubushinjacyaha bwanze iyi raporo, ku wa 17/05/2023, Urukiko rutegeka ko isuzuma rizasubirwamo, raporo ikazaba yageze mu Rukiko bitarenze tariki ya 16/06/2023. Tukazakomeza kubakurikiranira iyi kinamico igamije gucecekesha abatinyuka bose kuvuga amabi FPR yakoreye Abanyarwanda. Ntituzahwema gutabariza abari mu kaga bose.

Manzi Uwayo Fabrice