Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice
Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara abantu batandukanye bagiye bagezwa imbere y’inkiko bashinjwa ibyaha bihimbano, bigahimbwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR, ahanini bugamije kubacecekesha cyangwa kubanyaga imitungo. Bamwe muri aba bahimbirwa ibyaha bareruraga bagahamiriza imbere y’abacamanza ko nta butabera bategereje, ko ubwo mu Rwanda bwahindutse ubutareba, ko ubutabera bizeye ari ubuva ku Mana yaremye ibiboneka n’ibitaboneka, kandi ikaba umucamanza utabera cyangwa ngo yibeshye. Ibi byatumye hari abagiye bagezwa mu nkiko bitwaje Bibiliya irimo ijambo ry’Imana kuko ari ryo ryonyine babaga bizeyeho ukuri.
Kwitwaza Bibiliya byagaragaye cyane ubwo umuryango wa Assinapol Rwigara wasiragizwaga mu nkiko na magingo aya ugisiragizwa nyuma yo kwicirwa umutware w’urugo yishwe urupfu rw’amayobera, mu mpanuka yateguwe na FPR yafashije kugera ku butegetsi, nyuma umuryango we ugatangira guhimbirwa hagamijwe kunyagwa imitungo no kubishyuza amafaranga y’agatsi ngo ntibasoze kandi mbere yo kutavuga rumwe na FPR barahoraga bahabwa ibikombe kuko basoraga neza, nta birarane bibarangwaho. Umupfakazi Adeline Mukangemanyi Rwigara yagaragaye kenshi mu nkiko zitandukanye afite Bibiliya nk’ikimenyetso cy’uko yizeye Imana nk’umunyakuri, ariko iri jambo ry’Imana rititiza bikomeye ubutegetsi bwa FPR kugeza irekuye abo muri uyu muryango bari bafungiye agatsi, biba binagaragariye benshi ko Bibiliya ari imwe mu ntwaro FPR itinya.
Ntibyateye kabiri, ubwo intwari Idamange Iryamugwiza Yvonne yatangiraga kubwiza ukuri amabi FPR ikora, yifashishije Bibiliya kugira ngo yerekane ko ibyo yavugaga ari ukuri nyakuri kuri ko kandi kuzuye, byongera kugaragara ko agatsiko ka FPR kari ku butegetsi gatinya Bibiliya kuko kahise gashya ubwoba kamuhimbira ibyaha, kamufungira mu mwobo kugeza na magingo aya aho yasabiwe gufungwa imyaka 21 no gutanga ihazabu ya miliyoni 8 FRW, hagamijwe gusa kumucecekesha no kumunyaga imitungo yakareze abana be.
Undi wagiye agaragara kenshi mu nkiko zitandukanye yitwaje Bibiliya nk’intwaro y’ukuri ishegesha agatsiko kari ku butegetsi ni Aimable Karasira Uzaramba wahoze ari umwarimu muri Kaminuza akirukanwa, nyuma agahimbirwa ibyaha agafungwa, kandi abaganga ba Leta baremeje ko arwaye indwara zitandukanye zirimo agahinda gakabije n’izindi zishamikiyeho, none ubu akaba agisiragizwa aho kumurekura ngo ajye kwivuza.
Ni benshi bagiye bitwaza Bibiliya bajyanwe mu nkiko, ariko duhisemo kugaruka ku nkuru y’ikimenamutwe imaze iminsi ivugwa cyane haba mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ndetse n’ibyo mu mahanga. Ni inkuru y’itabwa muri yombi rya Fulgence Kayishema, wari umaze imyaka 20 ashyizweho ibirego bya jenoside n’ubutegetsi bwa Kagame, akaba yarafatiwe mu gace ka Paarl, muri Cape Town, muri Afurika y’Epfo, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 24 Gicurasi 2023, ahita ajya gufungirwa ahitwa Pollsmoor.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 26 Gicurasi, Kayishema Fulgence, w’imyaka 61, yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Bellville rw’i Cape Town kugira ngo aburane ku byo ashinjwa n’inzego z’iki gihugu cya Afurika y’Epfo. Ubutegetsi bw’i Kigali bwabyiniye ku rukoma kuko bwari bwaramushyizeho ikirego cyo kugira uruhare rukomeye muri jenoside cyane cyane bukamushinja imfu z’Abatutsi biciwe kuri Paruwase ya Nyange, mu Karere ka Ngororero.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko byabonye inyandiko iriho ibirego bishinjwa Kayishema n’ubutabera bw’Afurika y’Epfo, itangaza ko yabonye ashinjwa ibyaha bitanu birimo bibiri by’uburiganya. Ni ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano mu gusaba ubuhunzi muri Afurika y’Epfo, aho Ubushinjacyaha bw’iki gihugu bumushinja kuba yaravuze ko afite ubwenegihugu bw’u Burundi ndetse no kwiyita izina ritari ryo. Reuters, itangaza kandi ko iri buranisha ryasubitswe, rikimurirwa tariki ya 2 Kamena 2023.
Amafoto yagiye hanze, ubwo uyu mugabo yari mu rukiko, yagaragaye afite igitabo cy’ijambo ry’Imana, Bibiliya yanditseho ngo “Jesus First” ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo “Yezu imbere ya byose”, nk’uko byagaragajwe n’ifoto yasohotse mu kinyamakuru Alarabiya.net. Yumvikanye kandi avuga ko Imana ari yo mucamanza w’ukuri, bisobanuye ko yamaze kumenya ko akagambane ka FPR gatsindwa no kwizera Imana. Harakibazwa kandi niba azaburanishwa na IRMCT cyangwa niba azoherezwa mu Rwanda rumushaka cyane.
Ifatwa rya Fulgence Kayishema ryakozwe nyuma y’iperereza rikomeye ryakozwe n’inzego z’ubutasi, atungurwa no kwisanga akikijwe n’abapolisi. Aho bamusanze, abantu bo muri ako gace bamuzi nka Donatien Nibasumba, ndetse bamufataga nk’umuntu mwiza. Amakuru atangazwa n’abatuye aho yafatiwe avuga ko aho yakoraga, yari umuntu wizerwa cyane ko ngo akazi k’uburinzi yakoraga mu gace k’abahinzi b’imizabibu bo muri Paarl, yagakoraga neza. Icyo cyizere cyashingiraga ku kuba ngo hari umugore wo muri ako gace yigeze kurokora akamukiza abantu bari bagiye kumugirira nabi. Ibi byatumye afatwa nk’intwari yo kandi akubahwa mu gace.
Kevin Hughes na Ewan Brown, umwe ni Umunyamerika undi ni Umwongereza. Nibo bari bakuriye itsinda ryamuhize bukware kugeza afashwe. Umwe mu bagenzacyaha bagize uruhare mu ifatwa rye yatangaje ko uyu mugabo amaze gufatwa, yayobewe ibimubayeho kuko ngo atiyumvishaga ko n’ubwo yafatwa, yasangwa aho akorera uburinzi mu mirima y’imizabibu. Yagize ati: “Ntiyiyumvishaga ko bishoboka kandi ko twamufashe byihuse cyane. Yatunguwe no kwisanga afashwe, ari mu gace akoreramo, azengurutswe na Polisi y’Afur!ka y’Epfo yar! yambaye !ngofero z!h!sha !sura hamwe n’amakote ar!nda ko umuntu ashobora kw!nj!rwa n’amasasu (bullets proof).”
Ibikorwa byo kumufata byari birangajwe imbere n’ Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz. Umwe mu bakoraga iperereza yagize ati: “Byasabye gutangirira ku busa, nta kintu na kimwe twacyekaga, twatangiye ibintu byose bundi bushya, dukora iperereza duhereye muri Mata 1994.”
Yakomeje agira ati: “Twaranarenze tugera mu gihe cy’ubuto bwe avuka, bituyobora ku kumenya ibintu byose twamenye kuri we.” Yongeyeho ko amakuru yose iperereza ryashingiyeho ryayahawe na Leta y’u Rwanda, aho yavugaga ko Kayishema yafatanyije n’abandi barimo Padiri Seromba Athanase guhirika Kiliziya ya Paruwase Nyange yari yahungiyemo Abatutsi bagera kuri 2000.
Ibi byabaye urujijo kuko abarokokeye i Nyange bashinje abandi batarimo Kayishema ndetse baranabihanirwa, ariko bageze kuri Kayishema baramushinjura bavuga ko mu myaka ya mbere ya jenoside yigeze kuba umujandarume muri Komini Kivumu, ariko bakemeza ko jenoside yabaye atagikora ako kazi ku buryo ntaho yari guhurira n’inzego zafataga ibyemezo. Ibyo u Rwanda ntirubikozwa kuko rwo rwumva ari igifi kinini kirobwe.
Uyu uri mu bakoze iperereza kandi avuga ko uretse amakuru yose bayahawe n’u Rwanda, banoroherezwa akazi n’amavugururwa yakozwe na Minisitiri w’Umutekano w’Afurika y’Epfo, Aaron Motsoaledi, yatumye Polisi ya Afurika y’Epfo ishyiraho itsinda ryo gukurikirana abakekwa, u Rwanda ruhita rwoherezayo ibirego rwaregaga Fulgence Kayishema, mu gihe we ntacyo yikekaga uretse guhindura amazina ngo ahabwe ubuhungiro.
Kugira ngo Kayishema afatwe, umwe mu bantu bamuzi yatewe ubwoba ko agomba gukurwa ku butaka bw’Afurika y’Epfo, ahabwa amasaha yo kuba yahinduye intekerezo akemera gukorana n’itsinda ryamuhigaga. Ibyo nibyo byaganishije ku iperereza ryatumye haboneka inyandiko z’ibyangombwa bigaragaza umuntu wihimbye izina rya Donatien Nibasumba. Mu museso wa kare izuba ritangiye kurasa, Abapolisi bo muri Afurika y’Epfo hamwe n’itsinda ryari rishinzwe kumushakisha, bahuriye mu gace ka Paarl, bamufatira aho yakoraga.
Kayishema yageze mu rukiko acungiwe umutekano ku buryo bukomeye, ndetse yari arinzwe n’abapolisi bambaye imyenda ihisha amasura yabo, bafite imbunda ndetse banambaye amakote atamenwa n’amasasu. Yari yambaye ikote ry’imbeho ry’ubururu, ipantalo y’umukara, inkweto z’umukara n’amataratara. Yagaragaraga nk’umuntu wari usanzwe ubayeho neza kuko yari afite isuku ku mubiri kandi yiyogoshesheje. Agisohoka mu rukiko, urubanza rwe rusubitswe, abanyamakuru bamubajije niba hari ijambo afite yabwira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu gusubiza yagize ati: “Ni iki navuga? Tubabajwe nibyabaye”. Yongeyeho ati: “Byari mu gihe cy!’ntambara…ntacyo nari nshinzwe.” Iburanisha rye ntiryamaze umwanya, yavuze ko yiteguye kuburana mu Cyongereza, ko adakeneye umusemuzi. Yahakanye uruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Umucamaza yavuze ko iburanisha rye rizasubukurwa ku wa 2 Kamena 2023 kugira ngo haboneke umwanya uhagije wo gukora iperereza ku byaha ashinjwa.
Iri fatwa rero rya Kayishema ryatumye abantu benshi bakanguka bibaza ukuntu agatsiko ka FPR gashora akayabo Kangana gutya, abaturage bicwa n’inzara.
Abasesenguzi benshi bahurije ku mafaranga atagira ingano Leta ya FPR ishora mu guhiga abo ishaka kwikiza, nyamara ikaba yaragabanyije 50% ku ngengo y’imari yagenerwaga ubuhinzi, nyamara ari bwo butunze Abanyarwanda benshi. Banagaruka kandi ku baturage bataka inzara hirya no hino, batanga urugero ku baturage b’Akarere ka Bugesera batabaza Leta bayisaba kubafasha kuko bahinze ariko uruzuba rwinshi rwumisha imyaka.
Abahinzi bavugwa cyane ni abo mu kibaya cy’Umwesa mu Karere ka Bugesera bahangayikishijwe no kutagira uburyo bubafasha kuhira imirima yabo mu gihe cy’izuba; ubu ibyo bahinze bikaba byaratangiye kuma, inzara yaramaze gukomanga ku muryango, ndetse ikaba yaratangiye gukora ibara, aho imaze guhitana benshi. Bamwe mu bibumbiye muri Koperative yitwa GROJEM ihinga ku buso bungana na Hegitari 15 babwiye itangazamakuru ko iki gihembwe cy’ihinga bazataha amara masa. Iki kibaya gihingwamo n’abo mu Mirenge ya Mayange na Rilima, bavuga ko baburaga imvura ebyiri gusa ngo babashe kubona umusaruro, ubu ibigori bahinze byatangiye kuma. Bemeza ko mu gihe bafashwa kuhira imyaka mu gihe cy’izuba batsinda inzara ibahora ku gakanu kandi bahinga. Ikibatera agahinda ni uko Leta ibatererana mu gihe cy’amapfa, ariko bagira amahirwe bakeza, abambari bayo bakabategeka aho bagemura umusaruro bagahabwa udufaranga tw’intica ntikize, bikabatera inzara.
Uwamariya Agnes avuga ko babonye za damu afata amazi aturuka hirya no hino yajya abafasha mu gihe cy’izuba bakweza. Ati: “Byadufasha mu kuhira dukoresheje amapompo akurura amazi akoreshwa n’ imirasire yi’zuba, tukabasha kweza nk’abandi.” Mukabutera annonciata avuga ko iki kibaya gihuza Umurenge wa Mayange na Rilima n’ubwo babona ifumbire, idahagije kandi itabonekera igihe, umusaruro ugahora ari hafi ya nta wo. Ati: “Urabona ko ibi bigori byamaze gupfa kuko imvura yamaze gucika burundu, amafumbire yose twafumbije yabaye imfabusa kandi twarayaguze, abanda bayahabwa ku ideni.” Didas Uwavutsehe, Umujyanama w’Ubuhinzi mu Kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Mayange avuga ko bijejwe za damu ariko amaso yaheze mu kirere. Ati: “Baratubwira ngo bazadukorera inyigo amaso yaheze mu kirere ntabyo turabona, tumaze igihe dutahira guhinga, nta musaruro ducyura.” Uwimana Jeanne d’Arc, ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Mayange avuga ko ku rwego rw’Akarere bababwiye ko nta bushobozi bwo kuhira bafite. Ati: “Ikibazo cya za damu keretse MINAGRI ibashije kugira icyo idufasha mu kuzubaka, ku rwego rw’Akarere batubwiye ko batabibonera ubushobozi.”
Kwibuka Eugene, Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’amakuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, yabwiye abanyamakuru ko hariho gahunda yo kunganira abahinzi kubona ibikoresho bibafasha kuhira ku buso buto, ariko ubushobozi bukiri bucye. Ati: “Buri mwaka MINAGRI ishyiraho ingengo yi’mari muri buri Turere twose cyane cyane turiya tugira izuba nka Bugesera, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza. Iyo umuhinzi ashaka kubaka damu ya miliyoni 10 FRW, yandikira Akarere kakamutera inkunga ya miliyoni 5 FRW, izindi akazishakira, ariko kugeza uyu munsi iyo nkunga ntiraboneka, hategerejwe umushoramari wigenga uzashoramo imari akajya yishyuza abaturage amazi bakoresheje.”
Ibi rero biteye kwibaza icyo imvugo ngo “Umuturage ku isonga” isobanuye mu gihe ahubwo umuturage ari ku musonga w’inzara. Si ni inzara ikomoka ku mihindagurikire y’ikirere gusa kuko abandi benshi basenyerwa bakimurwa hirengagijwe amahame y’uburenganzira bwa muntu, bikabashyira mu bukene bukabije. Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango irengera Uburenganzira bwa Muntu, CLADHO, Emmanuel Safari, yavuze ko bandikiye umujyi wa Kigali bawubwira ko abaturage badakwiye kwimuka batategujwe kandi badahawe indishyi ikwiye ku mitungo yabo, na n’ubu nta gisubizo barabona.
Kuri aka kaga kose rero FPR yamaze kubona ko Bibiliya ari imwe mu ntwaro zikomeye zizageza ubutegetsi bwayo ku ndunduro, tukaba dusaba abashakira icyiza Abanyarwanda, guhaguruka bakegura Bibiliya zabo bagasomera agatsiko ka FPR kari ku butegetsi i Kigali mu gitabo cya Daniel 5:25-28, atari ibyo ibitereko bizibukwa zasheshe.
Manzi Uwayo Fabrice