Yanditswe na Umuringa Kamikazi Josiane
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 12/07/2023, impaka zabaye urudaca mu Rukiko Rukuru rwa Kigali ubwo haburanwaga ubujurire bwa Yves Kamuronsi wahitanye Dr Fabien Twagiramungu amugonze mu mwaka ushize wa 2022. Kamuronsi wishe agonze Dr Twagiramungu, umugore wa Nyakwigendera avuga ko mu bundi buzima ntaho yari amuzi, akemeza ko yakoreshejwe n’abanyabubasha mu kumwicira umugabo.
Mu mpera z’umwaka ushize Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahanaguyeho Kamuronsi icyaha cyo kudatabara umuntu uri mu kaga, ariko rumuhamya icyaha cyo gusibanganya ibimenyetso rumukatira igihano cy’igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri (2) no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 500,000. Abakurikiye uru rubanza babonye ko rwarimo amanyanga ateye ubwoba kuko Kamuronsi yiyemereraga kwica Dr Twagiramungu, ariko birangira Urukiko rumuhanaguyeho icyo cyaha, bituma abo mu muryango we bajurira iki cyemezo, none mu bujurire byageze aho uruhande rurega rwihana umucamanza rumushinja kubogama. Abanyamategeko, Jean Bosco Ntirenganya Seif na mugenzi we Milton Nkuba Munyandatwa bunganira umuryango wa Nyakwigendera bihannye umucamanza wo mu Rukiko Rukuru, Sauda Murerehe, bamushinja ubucuti bwihariye hagati ye n’uruhande ruregwa. Bakibona uyu mucamanza yinjiye mu rukiko bahise bagira impungenge ku butabera buboneye bwazatangwa muri uru rubanza. Ku isonga, bibukije ko uyu mucamanza Murerehe afitanye ubucuti bwihariye na Françoise Mushimiyimana, umushinjacya mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo. Aba banyamategeko basanga kuba dosiye yarakozwe na Mushimiyimana idakwiye kuburanishwa na Murerehe, na cyane ko basanzwe ari inshuti z’akadasohoka, bakavuga ko ubwo uyu mucamanza yakoraga ubukwe umushinjacyaha yamuhagarariye nka “marraine”, bityo bakemeza ko ashobora kumubogamiraho.
Mu kwikura mu isoni, umucamanza Murerehe yasabye abanyamategeko kureka icyo yise “ubwiru” bakavuga mu mazina abantu benshi bavuga ko bavuzwe muri dosiye ya Kamuronsi. Yongeyeho ko yahawe n’umuyobozi we kuyobora iri buranisha, bityo ko icyo bumva kibabangamiye bakigaragaza bashingiye ku ngingo z’amategeko. Batazuyaje, aba banyamategeko bahise bihana umucamanza. Yategetse ko bagenda bakandika inyandiko isobanura impamvu z’ubwihane bakazayishyikiriza urukiko rukazayisuzuma rukayifataho umwanzuro.
Si mu nkiko gusa hagaragara akarengane kuko umukecuru w’imyaka 74 y’amavuko witwa Mukamusoni Alexia, utuye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Kinazi, Akagari ka Kabona, Umudugudu wa Mujyejuru, aherutse kwandikira Perezida Kagame, amusaba kumurenganura ku karengane yakorewe na Gitifu w’Akagari afatanyije n’Umuyobozi wa Sacco ya Kinazi, aho barigishije agatabo ke ko kubitsa, bakajya bamusinyira ku ifishi, amafaranga yahabwa nk’inkunga y’ingoboka muri VUP bakayabikuza, bakayirira, yagira ngo aravuze bagahita bamuhubuza ku rutonde. Avuga ko bamuriganyije agera ku 132,700 FRW kuko yagombaga kuba yarahawe 222,700 FRW ariko ngo ayamugezeho ni 90,000 FRW gusa kandi arwaye hakaziramo na zabukuru.
Uyu mukecuru avuga ko inshuro zose yagerageje gusaba agatabo ke karigishijwe byanze, ariko icyo batazi ni uko umwuzukuru we yari yaragafotoye. Avuga ko umuyobozi wa Sacco yigeze kumubita yagiye kwaka agatabo ke, aregeye Umurenge wa Kinazi, Gitifu Migabo Vital ategeka ko ikibazo cye gikemuka ariko biranga. Yagiye ku Karere ababwira akarengane ke, maze ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere witwa Déo yandikira Gitifu wa Kinazi amusaba gukemura ikibazo ariko nabyo ntibyakorwa kuko nawe atinya umuyobozi wa Sacco.
Ikibabaje cyane ni uko aba bariye amafaranga ya Mukecuru Mukamusoni bakingiwe ikibaba na Mayor wa Huye, Ange Sebutege, wavuze ko inkunga zose zihabwa abatishoboye zikurikiza amabwiriza, ko kuba uyu mukecuru yarakuwe ku rutonde ari uko atari yujuje ibisabwa, maze mu kutabasha kubyakira, akavuga ko yaririwe amafaranga. Nyamara Mayor Sebutege yibagiwe ko ifishi y’uyu mukecuru isinyweho n’abantu batandukanye bagiye bamusinyira yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Burya akarenze umunwa karushya ihamagara! Si ubwa mbere abagenerwa inkunga bataka muri aka Karere kuko hari n’abandi benshi bagiye bataka ko bakatwa amafaranga yitwa aya koperative, nyamara akarengera mu mifuka y’abategetsi bashyizweho na FPR.
Ku rundi ruhande ibyaha bikomeje kwiyongera aho RIB ivuga ko yataye muri yombi abarimu bane bo mu Karere ka Nyanza, bafatiwe mu cyuho ubwo bageragezaga gukuriramo inda umunyeshuri bigishaga. Ni abarimu bo mu Ishuri ryisumbuye rya Sainte Trinité ry’i Nyanza batawe muri yombi ku wa Gatatu, tariki 12/07/2023, ku bufatanye bwa RIB na Polisi y’u Rwanda. Uyu munyeshuri wari wahawe imiti myinshi yahise ajyanwa kwitabwaho kwa muganga, abarimu nabo bajya gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango, mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye ishyikirizwe urukiko. Ikibabaje ni uko umwe mu barimu yari ashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri.
Nyamara aho kugira ngo Inteko Ishinga Amategeko itore amategeko akuraho akarengane k’abaturage, abayigize birirwa bikina mu mategeko adashinga ntabyine, aho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12/07/2023, abadepite bateranye amagambo bibaza niba amabere y’abagore abarirwa mu myanya ndagagitsina cyangwa niba atarimo. Izi mpaka zazamuwe ubwo hatangwaga ibitekerezo ku ivugururwa mu itegeko rihana ibyaha mu Rwanda.
Biteganyijwe ko muri iri vugurura, mu Itegeko riteganya ibyaha muri rusange, hazashyirwamo ibyaha bishya bitari bisanzwe muri iki gitabo birimo icyo kwiyandarika. Itegeko rishya risobanura ko umuntu, mu ruhame, wambara ubusa buri buri, ugaragaza imyanya ndangagitsina ku bushake, cyangwa ukora imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300 FRW ariko itarenze ibihumbi 500 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ku rundi ruhande ariko, kugeza ubu biragoye kumenya umuntu wagaragaje imyanya ndangagitsina ye nk’uko byasobanuwe na Depite Uwambaje Aimée Sandrine. Ati: “Iyo uvuze ngo umuntu ugaragaza imyanya ndangagitsina ku bushake, imyanya ndangagitsina turayizi ariko hari n’ibindi bikigaragaza […] biri ku mubiri w’umuntu. Muri iyi minsi usanga abantu bambaye amabere ari ku gasozi, sinzi niba ayo mabere nayo twayafata nk’imyanya ndangagitsina.” Yongeyeho ko niba mu itegeko havugwa imyanya ndangagitsina, bikaba bizwi ko ari igitsina, bishobora kuzatiza umurindi abagaragaza amabere yabo.
Umunyamategeko Ibambe Jean Paul yanenze imyumvire y’aba badepite avuga ko ibintu by’urukozasoni akenshi usanga biterwa n’imyemerere y’umuntu cyangwa uko abyumva. Ati: “Hari ushobora kwambara ikariso akajya mu muhanda, akumva ko yambaye ariko undi wowe wamubona, atari n’ikariso yambaye ijipo ngufi, ukavuga uti ishyano ryaguye. Niyo mpamvu rero ari ngombwa kuvuga ngo ibyo twafata nk’icyaha ni ibi ngibi.” Yongeye ko iri tegeko riramutse ritowe ryaba rivangura abantu.
Mu magambo ye Me Ibambe Jean Paul yagize ati: “Ndatanga urugero rw’amabere, ni ukuvuga ngo umukobwa nagenda yakuyemo ishati hejuru nta kintu yambaye, ari kumwe n’umusore nawe wakuyemo, utambaye ikintu hejuru, ukavuga ngo umukobwa ugiye kumukurikirana, hazavuka ikibazo cyo gutekereza ngo ese kubera iki wumva ko amabere y’umugore yatekerezwa nk’imyanya ndangagitsina mu gihe ay’umugabo bitari uko?” Uyu munyamategeko avuga ko abantu bose bakwiye kureshya imbere y’amategeko ari nayo mpamvu mu kugena ibigenderwaho hasobanurwa imyanya y’ibanga muri iri tegeko, hakwiye kurebwa ku mpande zombi. Izi mpaka zasamiwe hejuru zitangira kutavugwaho rumwe.
Abasesenguzi benshi bakomeje kwibaza niba koko amabere y’abagore ari ingingo ikomeye ikwiye gutwara umwanya ungana kuriya Inteko Ishinga Amategeko, mu gihe abaturage hirya no hino mu gihugu bakomeje gutaka akarengane gakabije katagishoboye kwihanganirwa. Bamwe basanga ari bwa buryo bwa FPR ikoresha igamije kurangaza abaturage bari mu kaga k’inzara ikoreshwa nk’intwaro ya jenoside kandi bakabeshywa ko bari ku isonga. Ese koko umuturage ari ku isonga cyangwa ari ku musonga? Ibyo ari byo byose ubuhamya burivugira!
Umuringa Kamikazi Josiane