BIRABABAJE: IMVUGO MBI Z’ABATEGETSI FPR YASHYIZEHO ZIKOMEJE GUTANGAZA BENSHI

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Abatari bacye baherutse gutungurwa n’imvugo mbi yakoreshejwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, wagereranyije bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze nk’ibikeri byahagamye mu itiyo y’amazi. Ibi Guverineri Habitegeko yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego z’ubuyobozi zitandukanye kuva ku rwego rw’Umudugudu, kugeza ku rwego rw’Akarere mu Karere ka Rubavu.

Bivugwa ko iyi nama yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, yari igamije guhwitura abayobozi ngo babashe gukemura ibibazo by’abaturage, baharanira imibereho myiza y’abo bayobora. Ubwo yagarukaga ku ngingo y’imyitwarire ya bamwe mu bayobozi idahwitse, yagereranyije bamwe nk’ababaye nk’ibikeri byahagamye mu itiyo y’amazi bikabuza amazi gutambuka. Yagize ati: “Umuntu wese ukora ibibujijwe, Umuyobozi urya ruswa ntacyo yabasha kubwira abaturage, aba yarabaye nk’igikeri cyahagamye mu itiyo y’amazi kikabuza amazi gutambuka, tukaba dusanga umuyobozi witwara nabi ashobora kuba intambamyi y’imyumvire y’abaturage.”

Muri iyi nama kandi hari umwe mu bayobozi bo ku Mudugudu bayitabitabiriye wo mu Murenge wa Rubavu, wagaragaje ko abayobozi bo hejuru iyo bagiye mu Mudugudu usanga babasaba kubakira, ibyo bavuga ko bitabanezeza. Birababaje rero kandi biteye agahinda kubona abategetsi bahembeshwa ibitiyo bajya kugondoza Umukuru w’Umududugu bamusaba kubakira, akabagurira amayoga n’inyama, kandi nta handi akura ubushobozi, none bamwe bakaba batangiye kugereranywa n’ibikeri byapfiriye mu itiyo y’amazi bikayabuza gutambuka. Ku rundi ruhande Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, uherutse kwifatira ku gahanga abanyamakuru akabita ba Rusahuriramunduru, aherutse kongera kubahamagara kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17/07/2023, ababwira ko Minisiteri ayoboye igiye gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga buzagaragaza imibereho y’umuturage, ibyo atunze n’ibyo yinjiza, ku buryo bitazongera kuba ngombwa ko umuntu amenya icyiciro cy’ubudehe abarizwamo, kizaguma ari ubwiru buzwi n’agatsiko kari ku butegetsi gusa.

Imyaka 12 irashize u Rwanda rushyizeho gahunda yo gufasha abaturage hashingiwe ku byiciro by’imibereho yabo hagendewe ku byiciro by’Ubudehe byashyizweho muri 2011, kugeza ubu bimaze kuvugururwa inshuro eshatu. Ibi byiciro by’ubudehe byatangiriye ku mazina atandatu (umutindi nyakujya, umutindi, umukene, uwifashije, umukungu n’umukire), muri 2015, aya mazina yasimbujwe imibare kuva kuri 1 kugeza kuri 4. Nyuma y’imyaka itanu, ni ukuvuga muri 2020, iyi mibare na yo yasimbujwe inyuguti eshanu, A, B, C, D na E, ariko bigirwa ibanga ntibyatangarizwa abaturage bari babitegereje none imyaka itatu irihiritse nta kanunu. Abaturage benshi baracyagorwa no kubona serivisi zitangwa hashingiwe kuri ibi byiciro by’ubudehe bishya.

Ni kenshi abategetsi bagiye bumvikana bahinduranya imvugo kuri ibi byiciro by’ubudehe. Ku ikubitiro ibi byiciro byahinduwe, bikurirwaho amazina, byitwa imibare bishinjwa ko aya mazina yateraga ipfunwe abayitwa. Amavugurura aheruka yavuye ku mibare ajya mu nyuguti, byavugwaga ko azatandukanya imitangire ya serivisi za Leta ndetse n’ibi byiciro by’ubudehe. None ubu haratangazwa ko hagiye kuza izindi mpinduka zidashingira gusa ku byo umuntu yinjiza nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru muri MINALOC ushinzwe Imibereho y’Abaturage, Kayigana Goffrey, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere. Kayigana yagize ati: “Hari sisitemu turimo kubaka izajya ijyamo amakuru y’abantu bose, yenda kumera nk’amakuru twafataga mu byiciro by’ubudehe, ariko aho bitaniye ntabwo ari ukuvuga ngo tugufate tugushyire aha undi tumushyire ahandi, ahubwo ni ukumenya ngo wowe uteye ute? Umuryango wawe ugizwe n’abantu bangahe? Abashobora gukora ni bangahe? Mwinjiza ibingana iki? Musohora ibingana iki? Noneho iyo sisitemu igahura n’iy’ubutaka, ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro, ikigo gishinzwe ubwiteganyirize, Banki Nkuru y’Igihugu, iya LODA na Minisiteri y’Ubuzima. Niba dushyizemo indangamuntu yawe tugahita tubona ubutaka bukubaruyeho, amafaranga winjiza, utunze imodoka, amafaranga ari kuri konti no kuri telefoni yawe.”

Kayigana yakomeje avuga ko izi mpinduka zizagira n’ingaruka ku musanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Ati: “Ni ibintu bishobora guhinduka kuko ubu nshobora kuba ninjiza ibihumbi Magana atanu, ejo nibiba magana inani, sisitemu yakabaye igira icyo izamura. Niba nishyuraga ibihumbi bitatu ikaba yanzamura ikanshyira kuri bitatu na magana atanu. Nyuma y’amezi atandatu nshobora gutakaza ya mafaranga nkamanuka. Sisitemu yakabaye ivuga ngo uyu muntu yasubiye hasi, amafaranga reka tuyagabanye.” Ibi ni ukubusanya na Minisitiri Musabyimana wari wabanje kuvuga ko nta serivisi n’imwe izajya itangwa ishingiye ku byiciro by’ubudehe, uwo bakorana ahita avuga ko agahu kagiye guhura n’umunyutsi.

N’ubwo Minisitiri Musabyimana na DG Kayigana batagaragaza igihe ubu buryo buzatangirira gushyirwa mu bikorwa, bavuga ko ubu buryo buzakemura inenge zose zagaragaye mu miterere y’ibyiciro by’ubudehe bigana ku iherezo. Nyamara abandi bakabona ko ari uburyo FPR yavumbuye bwo kumenya aho umuturage akura ibimutunga kugira ngo ibone uko imunyunyuza, imukuremo ibyakamutunze byose.

Babishingira ko ubugenzuzi bwakozwe bwasanze mu ngo zisaga 800,000 Leta yishyuriraga ubwisungane mu kwivuza, abakwiye gufashwa ari 106,000 gusa. Ibyo ngo byatewe n’uko ibyo byiciro byari byarahujwe n’imitangire ya serivisi. Ababikurikiranira hafi rero bagasanga umugambi wa FPR wo gukenesha abaturage ugejejwe ku ndunduro, bakaba bateze amaso ibigiye gukurikiraho byamaze kugaragara ko biteye ubwoba.

FPR, IMVUGO MBI NI UMUGAMBI MUBISHA WACUZE, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA

Remezo Rodriguez