KWIHANGANA BIRANZE, KAGAME YEREKANYE KO AZASIMBURWA N’UMUGORE MU 2034

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Mu minsi ishize Perezida Kagame yagiye avugira mu migani ko ashobora gusimburwa n’umugore none biranze arabyerura aho Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 01 Kanama 2023 yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’igihugu aho umukobwa we, Ange Kagame yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida (Deputy Executive Director, Strategy & Policy Council/SPC). Uyu rero ukaba ari umwanya ukomeye werekana yuko Ange Kagame ategurirwa gusimbura Se ku butegetsi nyuma yuko umuhungu we Ivan Cyomoro Kagame amubereye igihombo, akabona ko atamusimbura ahubwo akwiye gusimburwa n’umukobwa we.

Abandi bahawe inshingano nshya ni Gen Maj Charles Karamba wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia aho agomba kuba anahagarariye igihugu muri AU, mu gihe Michel Sebera yagizwe Ambasaderi muri Guinée naho Shakila Umutoni Kazimbaya agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc.

Gen Maj Karamba wagizwe Ambasaderi muri Ethiopia yari aherutse gusoza manda ye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania. Muri Ethiopia asimbuye Hope Tumukunde Gasatura nawe uherutse gusoza manda ye. Ni mu gihe Michel Sebera wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinée, abaye uwa mbere ufashe izo nshingano kuko ubusanzwe uwarebereraga inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu, ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria. Sebera yari asanzwe ari Umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, aho yakoraga nk’ ijisho ry’umuturanyi” kuri Olivier Nduhungirehe, utarizerwa mu byo atangaza kubera ubuhubutsi bwe.

Shakila Umutoni Kazimbaya we yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Agiye gusimbura Zaina Nyiramatama wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc. CG Dan Munyuza wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri agiye gusimbura Alfred Kalisa wari muri izi nshingano. Hari hashize amezi ane Munyuza asimbuwe ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu na DCG Namuhoranye hakaba hitezwe ibyo uyu mwicanyi ruharwa agiye gukorera mu Misiri kuko nta kindi kimujyanyeyo, kuko amenyerewe gutanga uburozi mu cyiswe “Utuzi twa Munyuza”, hakaba rero hagiye gushya, hagakongoka kuko yitezweho ubucuruzi bw’intwaro mu buryo butemewe.

Muri kwa kwivamo gusanzwe, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yagaragaje impamvu byari ngombwa ko Ange Kagame ahabwa akazi mu biro by’Umukuru w’Igihugu. Bijya gutangira ikinyamakuru BBC cyashingiye ku cyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri gishyira Ange Kagame muri uriya mwanya maze cyandika inkuru igira iti: “Umukobwa wa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahawe akazi mu biro bye. Ange Kagame yagizwe umuyobozi wungirije w’akanama gashinzwe ingamba na politiki. Babiri mu bandi bana ba Perezida na bo bafite imyanya muri Leta.” Byahise bituma Seguhubuka Busingye asubiza BBC, abinyujije ku rubuga rwa Twitter maze avuga ko Ange yahawe akazi abikwiye, aboneraho kugaragaza amashuri yize, kuri we abona yamuha uburenganzira bwo gusimbura Se ku butegetsi.

Busingye yagize ati: “Ange ni muto, yize muri kaminuza ya SIPA muri Colombia, arubatse, ni umubyeyi w’abana babiri, ni umukozi wa rubanda.” Yongeyeho ati: “Ange ni umwe mu bakada benshi b’urubyiruko rw’abahanga rurimo kuzamuka muri serivisi za gisivili n’iza rubanda, rwahaye urwego rw’abikorera urugero rwo gukurikiza.” Yakomeje avuga ko Perezida Kagame, mu rugendo rwo kuzana impinduka mu Rwanda nyuma y’umwaka w’1994, ubutegetsi bwe buzwiho guhugura no guha akazi abagore n’abagabo bakiri bato, haba muri guverinoma, inzego zo mu biro by’Umukuru w’Igihugu, mu bigo bya Leta, mu nzego z’ibanze, mu myanya tekiniki n’ahandi. Ibi bikaba byafashwe nko gutegura Abanyarwanda ko igihe bahatirwa kwimika Ange Kagame bagendera kuri aya magambo ya Seguhubuka Busingye Johnston.

Ange Kagame yagiye aboneka mu nama zikomeye mu Rwanda, zirimo nk’inama y’igihugu y’umushyikirano. Mu 2016 ibinyamakuru bimwe byatangaje amakuru ko yari umwe mu bagize itsinda rikoresha imbuga nkoranyambaga ryo mu biro bya Perezida, ariko Ange Kagame n’ibiro bya Perezida barabihakanye. Ange Kagame ni we wa vuba aha mu bana ba Perezida Kagame ushyizwe mu mirimo yo mu nzego za Leta, nyuma ya Ian Kagame wagaragaye muri Mutarama uyu mwaka ari mu itsinda ry’abacunga umutekano wa Perezida Kagame. Muri Kanama mu 2022, Ian Kagame yashoje amasomo ya gisirikare ku ishuri Royal Military Academy Sandhurst ryo mu Bwongereza. Mu 2020, Ivan Cyomoro Kagame, wize ubukungu muri Amerika kuri Pace University n’icungamari kuri University of Southern California, akaba n’imfura ya Perezida Kagame, yashyizwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, Rwanda Development Board-RDB, bigaragazwa ko yabereye Se igihombo kuko yamushyize mu gisirikare bikamunanira.

Mu gihe abasesenguzi batandukanye bakomezaga gutanga ibitekerezo kuri uyu mukobwa wa Kagame ugaragara nk’uzamusimbura, Kagame we yagaragaye afungura ku mugaragaro uruganda rw’Ikigo Anjia Prefabricated Construction Rwanda Campany Ltd, rukorera Sima mu Rwanda, mu karere ka Muhanga. Byavuzwe ko uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya imifuka ya sima miliyoni makumyabiri buri mwaka, rukaba rwubatse mu cyanya cy’inganda cy’Akarere ka Muhanga, ahitwa i Gihuma, aho abaturage bambuwe ubutaka buhabwa umushinwa nta ngurane bahawe, barataka ariko amaso ahera mu kirere.

Mu gukina ku mubyimba abaturage bambuwe ubutaka bwabo, Kagame yafunguye uru ruganda aherekejwe n’abayobozi barwo, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn n’abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda. Tukaba tuzakomeza kubacukumburira ikihishe inyuma y’iki gikorwa cyavanzwemo uwavuye ku butegetsi muri Ethiopia.

Uru ruganda rwa Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd rufite inkomoko ku kigo West International Holdings Ltd cyo mu Bushinwa, rukorera Sima mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika y’Iburengerazuba, rukaba rwaraje mu Rwanda mu rureshyejwe na Crystal Ventures ya FPR-Inkotanyi, rwemeza ko rugiye gushora imari isaga miliyoni 50$, rukaba rwubatse ku buso bungana na hegitari 16 mu Cyanya cy’Inganda cy’Akarere ka Muhanga, ubutaka bwambuwe abaturage ku maherere mu 2021, bakarira bakihanagura, rukaba rwarijeje FPR ibidashoboka kuko rwiyemeje kuzajya rushyira ku isoko toni miliyoni ya Sima, iri mu bwoko bwa 42.5N ndetse na 32.5N, buri mwaka mu gihe ibikoresho by’ibanze byo gukoramo iyo sima bitaboneka muri Muhanga, ariko uru rugamba rukavuga ko ruzakora sima ikomeye ku rwego rwa 52, rukaba ari urwego rukorwaho inkingi zishyirwa mu mazi, nyamara bikaba bigaragara ko ari ikinyoma nk’uko kiranga FPR. Ibi rero nabyo tuzakomeza kubibakurikiranira kuko ari byo twiyemeje, gukubitira ikinyoma ahakubuye n’ahakoropye. Biragoye ko Abaryankuna bakwihanganira kurebera ibi binyoma bya FPR.

Ubundi busesenguzi bwagiye bucicikana mu itangazamakuru bwerekanaga ko Kagame yananiwe kwihishira kuko abana be bose bamaze guhabwa imyanya mu bushorishori bw’igihugu, none akaba ageze aho ashyira Ange Kagame ku mwanya ukomeye cyane, ndetse wagereranya nk’uwungirije Se, bikaba bigaragaza ko iyi ari népotisme yo mu rwego rwo hejuru, bikaba bigaragaza ko Ange Kagame azaba Perezida mu 2034, noneho akajya akora ibyo Se amutegetse kuko azaba ari umwami uganje, na cyane ko mu nama y’umushyikirano iheruka Kagame yeruye akavuga ko ashaka gusimburwa n’umugore. Abenshi bakekaga ko avuga ko azasimburwa n’umugore we, Jeannette Nyiramongi cyangwa Louise Mushikiwabo, abanda bakavuga Aurore Mimosa Munyangaju, ariko noneho uyu munsi agatsiko kivuyemo kagaragaza ko uzasimbura Kagame ari umukobwa we Ange Kagame. Ibi kandi byakomeje gutsindakirwa n’abamotsi ba FPR barimo Sadate Munyakazi, usanzwe akoreshwa nk’umuzindaro uvugira FPR, kuko aho yananiwe ituma ibigoryi bibyemera nk’uyu Sadate Munyakazi. Ikiriho rero ni ukwitega Ange Kagame mu mwaka wa 2034 ubwo azaba agize imyaka 45 y’amavuko, akayobora mu mwanya wa Se uzaba ari umwami kugeza apfuye. Byaba rero ari agahinda mu gihuu cyitwa ngo Repubulika, nyamara nta kindi bihatse uretse gukingira ikibaba Kagame ngo atabaza amabi yakoreye u Rwanda n’amahanga, ariko yagera kuri RDC agasya atanzitse. Nguwo rero umugambi mubisha wa FPR ugiye ahagaragara, bikaba ntawe bikuye gutungura kuko nta keza agatsiko ka FPR gashakira iki gihugu cy’u Rwanda.

Remezo Rodriguez