RWANDA: NYUMA YO KWIKANGA BARINGA, PEREZIDA KAGAME YIFATIYE KU GAHANGA BA SHEBUJA

Yanditswe na Nema Ange

Mu gihe intambara Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yashoje mu Burasirazuba bwa RDC ikomeje guca ibintu, uyu munyagitugu uri ku butegetsi kuva mu myaka 30 ishize akomeje kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe aho kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Mutarama 2025 yatumiye abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda ngo basangire ku meza maze bahageze abantu bose baratungurwa kuko amabi yakoreye Abanyarwanda n’abaturanyi babo cyane cyane Abanyekongo yaramugarutse maze arahaguruka yifatira ku gahanga ba Mpatsibihugu arabatuka arabandagaza maze abita ibigoryi, ibicucu n’ibindi bitutsi byinshi. Abakurikiranira hafi politiki nyafurika muri rusange n’iyo mu Karere k’Ibiyaga Bigari by’umwihariko bahise bavuga ko noneho birangiye ko iyo umuperezida nyafurika washyizweho na Mpatsibihugu akabona ko imaze kumuharurukwa agatangira kuyigomekaho, ubwo ako kanya akaba yikatiye urwo gupfa, kuko iminsi aba asigaranye iba ibarirwa ku mitwe y’intoki y’ikiganza kimwe.

Nta mugayo kandi abumvise ibitutsi bya Perezida Kagame bahise bibuka abandi baperezida babaye inshuti z’akadosohoka z’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ariko ibyazo bikaza kurangira ubuzima bwazo burangiriye muri gereza cyangwa bagatezwa inyeshyamba zikabica nabi, ariko amaherezo nazo zikabakurikira mu rupfu rusa n’urwa bagenzi babo bababanjirije barimo nka Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaïre yaje guhinduka RDC agacudika n’Abanyamerika by’akadasohoka ariko ibye byaje kurangira nabi n’abandi bagiye bahararukwa bagapfa urw’imbwa baseka kandi barahoze bari ku ibere ariko ibyabo bikarangira nabi batanavuze nabi ba Mpatsibihugu, bakibaza rero uko noneho bigiye kugendekera Perezida Kagame we weruye akabita ibigoryi, ibicucu ku manywa y’ihangu, akabivugira imbere y’abadipolomate b’intoranywa baba baraminuje muri politiki y’Akarere, basesengura utuntu twose bamara kubona ibyegeranyo bakabyohereza mu bihugu byabo bigaheraho bifata imyanzuro ku muperezida wazamuye umutwe.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, ubwo hari ku wa 15 Ukuboza, Perezida Kagame yanze kujya gusinya amasezerano ya Luanda yagombaga guhagarika intambara yatangije yitwikiriye umutaka wa M23 nayo yashinze, nyamara Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yari yahageze maze asanga u Rwanda rwamushyizeho amananiza ngo abanze aganire na M23, nyamara rwo rudakozwa ibyo kuganira na FDLR. Ntibyateye kabiri mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 7 Mutarama 2025, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda bwatangaje ko abarwanyi batatu b’Umutwe wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda, bavuye muri RDC, ibi abenshi babibashe nko kwikanga baringa kuko mu myaka yashize u Rwanda rwavugaga ko FDLR itakibaho, none hatangiye gukinwa amakinamico kugira ngo Perezida Kagame yerekane ko impamvu ingabo ze zanze kuva muri RDC ari uko FDLR ikiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, none hakaba hariyongereyeho n’Abarundi. Byavuzwe kandi ko aba barwanyi baterekanywe cyangwa ngo batangazwe amazina binjiranye mu Rwanda imbunda eshatu zo mu bwoko bwa AK-47 ndetse n’igikoresho cy’itumano (icyombo) kimwe.

Perezida Kagame, amaze kwerekana ko FDLR itari umugani ahubwo ifite imbunda n’ibyombo, ndetse akemeza ko abarwanyi batatu bafatiwe i Rubavu bemeje ko bitandukanyije n’umutwe ukomeye wahisemo kwifatanya na FARDC n’u Burundi mu ntambara irwana na M23/RDF, ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 9 Mutarama 2025 yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, yiharira ijambo, uruhare runini rw’ikiganiro arukora mu rurimi rw’Icyongereza kugira ngo abwire amahanga yose ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC gikomezwa n’uko kitigwa giherewe mu mizi, iyo mizi ukurikije uko u Rwanda rubivuga, ngo ni ikatwa ry’imipaka ryakozwe n’abakoloni ryatumye hari Abanyarwanda bisanze babaye Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, barimo ubwoko bw’Abatutsi ruvuga ko bibasiwe n’ubwo atabibonera gihamya.

Kwitwaza ibi ngibi Perezida Kagame n’agatsiko ke barabizi neza ko atari wo muzi w’ikibazo kuko iyi RDC bavuga ifite andi moko y’Abanyarwanda, Abahutu n’Abatwa, ndetse ari na bo benshi ku Batutsi, aya moko yose yabaye Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ariko u Rwanda rukavuga ko hibasiwe abo mu bwoko bw’Abatutsi gusa, kugira ngo byitwe Ingengabitekerezo ya Jenoside, bihite bihuzwa n’abarwanyi ba FDLR maze impamvu y’ingabo z’u Rwanda  yo kuba ku butaka bwa RDC ibe ibonetse, nyamara ikiriho ari ukujijijsha amahanga yamaze gusobanukirwa ko kuba izi ngabo ziriyo ari ku mpamvu zo gusahura imitungo kamere yiganjemo amabuye y’agaciro, nk’uko bagiye bigaragazwa na raporo za LONI ndetse n’iz’indi miryango mpuzamahanga zitahwemye kwerekana ko u Rwanda rufatanya na M23 gusahura amabuye y’agaciro mu birombe bya za Rubaya n’ahandi henshi hatandukanye rukura amamiliyoni y’amadolari.

Mu gihe kandi Perezida Kagame yagiranaga iki kiganiro cya nyirarureshwa n’abanyamakuru, mu Rwanda hari hateraniye inama y’iminsi itatu, kuva ku wa 8 kugeza ku wa 10 Mutarama 2025, yahuzaga inzego za gisirikare ziturutse mu bihugu bitatu ari byo u Rwanda, Uganda na Kenya, byibumbiye mu muryango wo gutabarana hagati y’ibihugu byo mu muhora wa ruguru (Nothern Corridor Integration Projects Defence Cluster). Iyi nama y’inzego za gisirikare yateguraga iy’Abakuru b’Ibihugu igomba guterana mu minsi iri imbere, ikaziga uko ibihugu bya Uganda na Kenya byazatabara u Rwanda mu gihe rwaba rutewe na RDC, dore ko rutewe ubwoba bukomeye n’abacanshuro b’abazungu boherejwe mu Burasirazuba bwa RDC, Ingabo z’u Burundi bahuje ingengabitekerezo ndetse n’imitwe irimo Wazalendo, MAI MAI, FDLR n’iyindi.

Nk’aho ibi bitari bihagije, kuri uyu wa Kane, tariki 16 Mutarama 2025, ubwo yatumira abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, Perezida Kagame yasonze agafu ka nyuma yari asigaranye, ari ko ntwaro yakubitishije amahanga yabaga ashaka gucecekesha, aho yazamuraga intwaro yo guhagarika jenoside, ayitabaza muri iyi myaka 30 yose, yavuga jenoside Abanyamahanga bishinja kuba bataratabaye abicwaga mu 1994 bagahita bubika umutwe, bakamureka agakora ibyo ashaka akica cyangwa agakiza uwo ashaka, abandi akarunda mu magereza nta wuvuga, hakaba n’ababurirwa irengero abandi akabacira mu bihugu by’amahanga, none ntibigikunda kuko abo Banyamahanga bamaze kumenya uruhare rwa FPR muri iyo jenoside, biza guhumira ku mirari ko agatsiko kari ku butegetsi katatinye gukindagura abacitse ku icumu kandi mbere hose ari byo byitwaga ko batabawe. Abacikacumu bamaze kwicwa na FPR ntiwabarondora ku buryo Abatutsi bari imbere mu gihugu basobanukiwe ko FPR itarwaniye kubarokora, ahubwo yabagize ibitambo kugira ngo yifatire ubutegetsi, ahubwo irenga n’abarokotse ibamarira ku icumu.

Muri uyu musangiro n’abadiplomate, Perezida Kagame yavuze nk’uri kwiyahura, maze yadukira abakuru b’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi abita ibigoryi, abantu bagwa mu kantu, bavuga ko abaye nk’igikoba cyirahuriyeho amakara yaka ndetse ko nta kabuza icyo gikoba kigiye gushya ku manywa y’ihangu. Mu Cyongereza yagize ati “I know leaders when I see them, I also know idiots when I see them. You can imagine the combination of both of them, the disaster it is. A leader and an idiot, it’s a disaster. Worse, dangerous, all the powers manipulated, played, for some interests, by idiots, both of them are idiots (…). Ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Iyo mbonye abayobozi ndabamenya, na none n’ibigoryi ndabimenya, iyo mbibonye. Nawe watekereza iyo byombi byahuye, akaga gakomeye bibyara. Ibaze umuyobozi n’ikigoryi, ni akaga gakomeye. Noneho bikaba biba bibi cyane, ari ibyago, iyo abanyembaraga bafite ubuyobozi mu biganza byabo bashukashutswe, bagakinwa n’ibigoryi hejuru y’inyungu nkeya cyane, bose baba ibigoryi (…).

Yakomeje avuga ko yabwiye abandi ba Perezida ba Afurika ko ntibatiyubaha ngo bubahe n’ibyo bakora, nta n’undi uzabubaha, ahubwo bazaguma ari ibintu biri aho, bibwirizwa icyo gukora. Ati “Tuzakomeza tugume mu cyeragati tubyite ivanguraruhu dukorerwa, ariko ubirebye neza usanga abayobozi ari twebwe twishyize kuri urwo rwego kugira badukinireho batyo. Hari ibintu twakagombye kwanga ku mugaragaro, tukavuga tuti ‘ibi ntitubishaka’, ariko se kuki tutabikora? Ubundi ni gute tugifite ikibazo mu Burasirazuba bwa RDC, ariko ukumva ngo igisubizo turajya kugishakira mu Muryango w’Abibumbye, cyangwa ngo mu bindi bihugu niho tujya gushakira ibisubizo. Kuki twe tutabyikemurira?”

Muri ijambo, Perezida Kagame yakomeje kwifatira ku gahanga ba Mpatsibihugu abashinja ko nabo bivanze mu kibazo cya RDC mu buryo butari bwo kuko batabanje kukirebera mu mizi yacyo ndetse anatangaza ko “uko waba uri umunyembaraga kose ugomba kugera ku kuri kw’ibintu, aho guhora ubeshywa n’amaraporo asubiramo ibintu bimwe, agakorwa n’abiyita impuguke kandi atari azo, anashimangira ko ingabo za LONI zigiye kuhamara imyaka 30 ntacyo zirakemura kandi zihabwa amafaranga menshi kuri we akumva ko mu myaka 5 cyangwa 10 icyo kibazo cyari gukemuka.

Mu gukomeza kwihenura, Perezida Kagame yongeye gusonga ka gafu yagize iturufu ya jenoside, avuga ko nta muntu ushobora gusubiza u Rwanda mu mateka ya jenoside yo mu 1994, kabone n’iyo u Rwanda byaba bisaba ko rwahanagurwa ku ikarita y’Isi. Yakomeje avuga ko abananiwe gukemura ibibazo byabo babyikoreza u Rwanda, aho kureba ko FDLR yasize yishe abantu ikomeje gufatanya na RDC n’inshuti zayo mu gukomeza umugambi batashoboye kurangiza, ariko byose akabyita kwihunza ikibazo, abandi bagata umwanya bibaza impamvu u Rwanda rwajya muri RDC batibaza icyo FDLR ihamara kandi ikomeje gufashwa na Leta ya RDC ndetse amahanga yose arebera; aha rero niho yavuze ko amateka ya jenoside u Rwanda rwanyuzemo ashaririye cyane ku buryo rutakwemera kuyasubiramo ukundi.

Kuri Perezida Kagame, ntiyibaza impamvu ikibazo cy’abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa RDC gihora kivuka kandi no muri Uganda hari akarere kose gatuwe n’abavuga Ikinyarwanda ntibitere ikibazo, avuga ko aba bo ubwo imipaka yakatwaga n’Abakoloni babaye Abanya-Uganda kandi nta kibazo bafite, na Tanzania ni uko ariko ikibazo kigahora kivuka muri RDC kuko yo yahisemo gucumbikira no gufatanya na FDLR. Yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwashyirwa mu bibazo, abarutuye bakababazwa bishoboka, badashobora kwishyura ikiguzi nk’ikishyuwe muri jenoside yo mu 1994, anavuga ko atitaye ku mbaraga uwo muntu yaba afite, ahubwo bizasaba guhanagura u Rwanda ku ikarita.

Ibi byose rero ndetse n’ibindi yavuze, yifatira ku gahanga abo yitaga ibigoryi, yasaga n’utazi abo abwira, kuko mu by’ukuri, aba yari imbere yabo ni abahanga baminuje mu bintu bitandukanye, baba baraje guhagarira ibihugu byabo mu gihugu cyangwa mu karere kubera ko bashimwe ubunararibonye bafite. Aba rero nibo basesengura ibibazo bihari bakabisobanurira ababatumye, nabo bagafata imyanzuro ishingiye ku bihari. Bitandukanye rero n’abajenerali baragiraga inka muri Uganda ntibabone umwanya wo kwiga ariko bugacya Perezida Kagame yabagize ba ambasaderi hirya no hino.

Perezida Kagame yakagombye kuba asubiza amaso inyuma, akabona ko ubwicanyi bwe yananiwe ku bugira ibanga, akazirikana ko yatsinzwe mu ruhando rwa dipolomasi, none aho gukora igikwiye ngo akure ingabo ze muri RDC, arajya imbere y’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo n’imirango mpuzamahanga mu Rwanda, akababwira Perezida Tshisekedi wa RDC atigeze atorwa, nyamara akibagirwa ko nawe ari uko kandi abo amuregera bafite inyungu nyinshi muri RDC kurenza izo bagira mu Rwanda: ubuso bw’igihugu cya RDC bunini (2,345,000 Km2), abaturage bacyo (120,000,000), imitungo kamere ihaboneka myinshi cyane irimo amabuye y’agaciro akenewe cyane mu ikoranabuhanga, kuba ikora ku nyanja, ikikijwe n’ibihugu  byinshi (9), dipolomasi n’ibindi, ni ibigaragaza amahirwe ari muri kiriya gihugu bitatuma hari umunyamahanga uhitamo gukorana n’u Rwanda akireba. Perezida Kagame rero ibyo byose nibyo byamugiye mu mutwe arara adasinziriye, ageraho ibisazi bye birajagura atangira gutukana yita abamuhatse ibigoryi n’ibicucu kandi ntakamenye ko utazi ubwenge ashima ubwe, ibye byaratahuwe ndetse ubwo yageretseho kubifatira ku gahanga, ake kashobotse, ni imbarutso gusa itegerejwe ngo ubundi agahuru k’imbwa kagurumane amanywa ava.

Nema Ange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *