Yanditswe na Remezo Rodriguez
Mu gihe ibihugu byinshi by’ibihangange bikomeje gufatira u Rwanda ibihano bitewe no kugira uruhare mu ntambara ikomeje kuyogoza Uburasirazuba bwa RDC, Abanyarwanda benshi bakomeje kugerwaho n’ingaruka zikomoka kuri ibyo bihano, nyamara abakabaye bashinzwe kubavugira barimo abagize Inteko ishinga Amategeko ndetse n’Ihuriro rya Sosiyete Sivile bakomeje kugaragaza ko batitaye ku baturage, ahubwo bahindutse inkomamashyi biyemeza kuvugira Leta y’abicanyi n’abajura bakomeje kuyogoza akarere kose.
Nk’uko bigenda ku Isi hose, ibihugu bigendera kuri Demokarasi biha abaturage umwanya uhagije wo kugira uruhare mu bibakorerwa. Demokarasi ubwayo isobanurwa nk’ubutegetsi bw’abaturage, bukorera abaturage kandi bugashyirwaho n’abaturage; ibi binyura mu Ntumwa za Rubanda ziba zigize Inteko ishinga Amategeko, imitwe yombi, ikabanza gufata imyanzuro kuri buri cyemezo kigiye gufatwa mu izina ry’abaturage, iyo bidashyizwe mu bikorwa uko Inteko ishinga Amategeko yabyemeje, haba hatahiwe uruhare rwa Sosiyete Sivile, igahwitura Leta ndetse ikanagaragaza ingaruka mbi ziba zageze ku baturage b’inzirakarengane, bikanarinda Leta kwishora mu bikorwa bitagamije inyungu z’abaturage, nyamara mu Rwanda siko bimeze, kuko ujya kumva ukumva ngo ingabo zoherejwe kurwana intambara Abanyarwanda badafitemo inyungu, cyangwa ukumva ngo u Rwanda rwacanye umubano n’ibindi bihugu bidaciye mu Nteko ishinga Amategeko, byose bikagaragaza igitugu cya Leta iri i Kigali, ifata ibyemezo byose ititaye ku ngaruka byagira ku baturage.

Muri iyi minsi Abanyarwanda benshi bari mu gihirahiro bibaza ikigiye gukurikiraho, Abadepite bakaba baruciye bakarumira, Ihuriro rya Sosiyete Sivile mu Rwanda (Rwanda Civil Society Platform-RCSP) ryatunguye abatari bakeya ubwo ryafataga uruhande ubutegetsi bw’igitugu bwa Kigali bushaka, maze kuri uyu wa 17 Werurwe 2025, butangaza ko gufatira u Rwanda na AFC/M23 ibihano bitazigera bikemura ikibazo ahubwo bizacyongera, bigatuma rero buri wese yakwibaza impamvu iri huriro ryari ryaracecetse akandi karengane gakorerwa Abanyarwanda, ariko kuri iyi nshuro rikaba rivuze kuko Leta mpotozi yafatiwe ibihano birimo ibyafatiwe abayobozi ba AFC/M23 n’u Rwanda, ibyafashwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Bwongereza, u Budage na Canada, ndetse rikagaragaza ko ibyo bihano bizabangamira ibiganiro.
Iri huriro ryongera kugaragaza ko ari inkomamashyi aho rivuga ko rishyigikiye ibyakozwe n’umutwe wa M23 ubwo wangaga kwitabira ibiganiro byagombaga kubera i Luanda muri Angola, kuri uyu wa 18 Werurwe 2025, witwaje ko bafatiwe ibihano, ukanavuga ko abatarahanwe bumva ko bashyigikiwe. Iri huriro na none rivuga ko ryakoze ubushakashatsi ribona ko ibyo bihano aho gukemura ikibazo ahubwo bizangiza imbaraga zose zari zashyizwe mu kwimakaza inzira y’ibiganiro yemejwe na AU, EAC na SADC nk’umuti wa nyawo w’ibiri kubera mu Burasirazuba bwa RDC; rinongeraho ko ibi bihano bizongera ikibatsi mu ntambara, ngo kuko bifasha abahezanguni, bigatuma habaho kurwanya ibyemeranyijwe mu biganiro, bigatuma intambara irushaho gufata indi ntera; nyamara ibi biravugwa mu gihe iri huriro ryaruciye rikarumira ku bibazo bidasiba kugera ku baturage b’inzirakarengane bagirwaho ingaruka n’ibyemezo bikocamye, biba byafashwe n’agatsiko ka FPR kari ku butegetsi, nyamara uyu munsi ikibuga cyacuramiye i Kigali, induru batangiye kuyivugisha ibirenge.
Uku kubogamira kuri Leta y’abicanyi bigaragarira mu byatangajwe n’iri huriro aho ryerekanye ko ibihano bishobora kugira ingaruka ku basivili, bikazahaza ubukungu, bigatiza umurindi umutekano muke, hatibagiwe kugira ingaruka ku butwererane mpuzamahanga, nk’uko bugarukwaho mu ntego ya 17 y’iterambere rirambye (SDGs). Ntibyagarukiye aho kuko iri huriro ryavuze ko abayobozi batandukanye by’umwihariko abihutiye gufata ibyo bihano, bakwiriye kongera gutekereza kuri ibyo byemezo bafashe bigakorwa mu murongo wo kwimakaza amahoro n’iterambere, ibisaba uburyo buboneye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke byugarije akarere, ndetse rivuga ko ritewe impungenge n’ibiri kubera muri Kivu zombi, byazamuye ubwoba bwinshi bw’uko intambara ishobora kurota hagati ya RDC, u Rwanda n’u Burundi, igakwira akarere kose. Nyamara se iri huriro ryari hehe igihe Paul Kagame yoherezaga ingabo z’u Rwanda mu Burasirazuba bwa RDC?
Mu kwerekana ko iri huriro rya Sosiyete Sivile ari inkomamashyi za Leta y’abicanyi iri i Kigali, ryongeye gusubiramo intero yayo, aho risaba abafatanyabikorwa kugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi, ndetse risaba LONI kumvisha RDC amasezerano ya Luanda na Nairobi, nyamara hakirengagizwa umwanzuro wa 2773 w’Akanama ka LONI gashinzwe amahoro ku Isi, wasabye u Rwanda kuvana ingabo zarwo muri RDC, ndetse umutwe wa M23 ukava mu duce twose wafashe, tugasubizwa mu biganza bya FARDC, ibintu Leta ya Paul Kagame idakozwa habe na busa, kuko akayo kaba gashobotse, icyuho yacagamo igiye gusahura RDC cyaba gisibwe burundu, imizinga ikavamo imyibano, na cyane ko amahanga yose yamaze gusobanukirwa iki kibazo.

Birababaje rero kandi biteye agahinda kuko Abanyarwanda bakomeje kwirengera ingaruka zikabije zikomoka ku ntambara agatsiko ka FPR gakomeje kwimakaza mu karere, mu gihe abari bashinzwe kubavugira bose bamaze guhinduka inkomamashyi zikorera mu kwaha kwa Paul Kagame n’agatsiko ka FPR kamuri iruhande. Ubwabyo kuba Ihuriro rya Sosiyete Sivile ryabogamiye kuri Leta ya Kagame na AFC/M23 ashyigikiye, aho gushaka ibisubizo bifasha buri ruhande mu kwimakaza amahoro n’umutekano birambye mu karere, nyamara bigaragara ko nta wundi muti w’ikibazo waramba uretse kuba u Rwanda rwavana ingabo zarwo muri RDC, rukareka Abanyekongo bagakemura ibibazo byabo, nta wubavangiye yitwaje kurengera bamwe muri bo, nyamara wabireba neza ugasanga ari intambara igamije gusahura imitungo, ariko igahitana abatagira ingano.
FPR, WIYEMEJE KUYOGOZA AKARERE KOSE, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA
Remezo Rodriguez