FPR IKOMEJE KUGARAGAZA KO ICYO ITEGANYIRIZA ABANA B’U RWANDA ATARI UBUREZI KURI BOSE,AHUBWO KO ARI”UBUROZI KURI BOSE”!

Bwana Csp   Byuma Jean de Dieu, Umuyobo uhagarariye police  mukarere ka Nyabihu ari kumwe n’ushizwe uburez muri aka karere,basobanuriye abanyeshuri bo muri Groupe scolaire ya Kazuba mu murenge wa Mukamira ko umunyeshuri wese ugutinda kuntebe y’ishuri  aba arya igihe cyabandi kandi akanatwara umwanya w’abandi!

Bwana Byuma yatanze icyo kiganiro ubwo  yari yitabiriye  umunsi mukuru   wo gusoma wabereye muri  rwa GS mukamira , kuwa 18 Werurwe 2019 aho yongeye kubishimangirako  ko ntawe ugomba gusibira mumashuri abanza  n’aya “Nine years basic Education” (Uburezi bw’imyaka 9) ndetse nabo muri “Twelve years Education” (Uburezi bw’imyaka 12). Muyandi magambo ni amashuri abanza n’ayisumbuye! Yavuze ko  umunyeshuri mugihe  n’isomo ryamutsinze  bagomba kumwimura, Kandi nanone abarimu bakirinda icyatuma umunyeshuri ahabwa amanota macye !

Abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye,bakwiga batakwiga bagomba kwimuka!…ni uburezi cyangwa ni Uburozi?

Bwana Vumera NSANZABANDI ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyabihu nawe yunganiye Afande Byuma,avuga ko umwana usibira aba abangamiye barumuna be kuko ngo Babura aho bicara cyangwa bakiga babyigana!

Ababyeyi baribaza icyihishe ibi bintu noneho biza no gutsindarwa n’abantu badafite aho bahuriye n’uburezi nk’uyu mupolisi Byuma! Baribaz impamvu bakomeza gutsindagira ko kwimuka utatsinze nta kibazo kirimo rwose! Baribaza kandi impamvu abategetsi bajyana abana babo kwiga hanze no muyandi mashuri meza afite gahunda,bakaba bashaka ko abana ba rubanda rugufi bo banyura mu ishuri nk’abibijwe mu mazi bagahita bavamo nk’uko amadini abigira abatiza abantu.

Vumera Nsanzabandi ushinzwe uburezi muri Nyabihu. Ngo wamenya utamenya imuka!

Ni iyihe mpamvu ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi budahangayikishi n’ireme ry’uburezi kandi abantu bahora bataka ko abana bariho barangiza ubu nta bumenyi na mba! Bikomeje kugaragara ko politiki y’iringaniza mu mashuri FPR yaregaga MRND yo nabura yagiraga icyo imarira abigaga! Naho iya FPR yari yarise “Uburezi kuri bose” Byagaragaye ko ntashiti koko ari “Uburozi kuri bose”!

CYUHAHIRO Amani

Nyabihu-Intara y’Uburengerazuba.