ITANGAZO RYAMAGANA IFATWA RYA MAJOR CALLIXTE NSABIMANA SANKARA

Gicumbi, kuwa 01 Gicumbi 2019

Ref 004/HQ/2019

Twebwe urubyiruko rwibumbiye mu Rugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Amahoro y’Igihugu (Rwandan Alliance for the National Pact/RANP-Abaryankuna),

Dushingiye ku mahame n’amategeko mpuzamahanga aha uburenganzira abaturage b’ibihugu bwo kugira uruhare mu miyoborere y’ibihugu byabo n’ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo bya buri wese mu miyoborere y’igihugu, twamaganye twivuye inyuma ifatwa n’ifungwa ry’umuvugizi w’igisirikare cy’umutwe wa gisirikare FLN w’impuzamashyaka MRCD bwana Major Callixte NSABIMANA SANKARA, wafashwe bushimusi n’ubutegetsi bw’u Rwanda bubindikiranyije ibihugu bitazi ukuri kw’ibebera mu gihugu.

Turasaba ubutegetsi bwa FPR-Inkotani kurekura Major Callixt SANKARA agakomeza gahunda ye ahuje n’abandi banyarwanda benshi bari hirya no hino mu gihugu n’abari hanze yacyo cyane cyane urubyiruko rushaka impinduka mu miyoborere y’u Rwanda n’abantu bose bifuza ko ubutegsti bw’u Rwanda buvanwa mu maboko y’agatsiko bugahabwa Abanyarwanda muri rusange.

Turasaba kandi abayobozi b’impuzamashyaka MRCD by’umwihariko abarwanashyaka b’umutwe wa politiki RRM uyobowe na Major SANKARA, abasirikare bose ba FLN n’abandi banyarwanda bose baharanira impinduka mu miyoborere y’u Rwanda kudacika intege, ahubwo tukarushaho gukaza umurego, kuko iminsi ibarirwa ku ntoki umwanzi w’Abanyarwanda wihinduye intama agatsindwa.

Turakangurira Abanyarwanda bose, ari abari mu Rwanda no mu mahanga cyane cyane urubyiruko kuba maso no gushyira hamwe tukarwanya Sekibi wiyimitse mu Rwanda, bikadufasha kwishyiriraho icyerecyezo gishya kibereye buri munyarwanda.

Turasaba imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu gutabara abarengana mu Rwanda duhereye kuri Major SANKARA wafashwe azira kugaragaza ibitekerezo bye muri gahunda yo kunoza imiyoborere y’u Rwanda n’abandi benshi bafungwa umunsi ku munsi bazira ibitekerezo byabo.

Twese hamwe ntawusigaye, nta kurobanura, nta nzigo cyangwa inzika, nta bujiji cyangwa ubwoba, twamagane ikibi, duharanire icyiza twimure inzigo twimike igihango cy’amahoro!

Bikorewe i Gicumbi, kuwa 01 Gicurasi 2019

NDABARINZE Mugabo

Umuhuzabikorwa wa RANP-Abaryankuna