ABADEPITE 29 BO MU BUFARANSA BANDIKIYE EMMANUEL MACRON BAMUBUZA KONGERA KWAKIRA KAGAME.





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Mu Ibaruwa yashyizwe hanze na Madamu Frédérique Dumas, umwe mu ntumwa zihagarariye Abafaransa mu nteko nshinga mategeko y’icyo gihugu, abadepite 29 barasaba Emmanuel Macron umukuru w’igihugu  guha agaciro ibyo Dr Denis Mukwege asaba harimo no guhagarika kwakira n’ibyubahiro byinshi Paul Kagame.

Twabashyiriye mu Kinyarwanda iyo baruwa :

“Nyuma y’imyaka myinshi, akarere k’ibiyaga bigari muri Afurica, karimo intambara no gushyamirana bikabije bikorerwamo ubwicanyi bw’abantu benshi icyarimwe. Ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha bya jenoside nibyo biranga ako karere. Muri izo ntambara abagore benshi, nkuko bikunze kugenda, baribasiwe aho umugore umwe afatwa kungufu n’abagabo benshi, aho gufata ku ngufu byakoreshejwe nk’intwaro y’intambara.

Kuva hagati y’imyaka ya za 90, mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC), hari umugabo wiyemeje kurwanya ubwo bwicanyi bwihariye : Dogiteri Denis Mukwege. Uyu muganga yitangiye abagore baba bakorewe urugomo rwo gufatwa ku ngufu, aho abavura. By’umwihariko arabadoda, cyane cyane aho abatunganyiriza imyanya myibarukiro iyo bakorewe urugomo rurenze, imyanya myibarukiro yabo yangijwe. Nyuma yo kubadoda abaherekeza buhoro buhoro mu mikoro, mu butabera no mu kwiyubaka.

Ibirenze ibyo bikorwa by’ubuvuzi n’iby’imibereho myiza, Denis Mukwege ntahwema kwamagana ubwo bwicanyi ndengakamere akangura abaturage b’isi yose. Kubera icyo gikorwa Dr Denis Mukwege yabonye igihembo “Sakharov” mu mwaka wa 2014, n’igihembo Nobel cy’amahoro mu mwaka wa 2018, ibyo byiyongera ku bihembo byinshi yabonye.

Nubwo nta murwanyi n’umwe abogamiyeho, ahubwo kubera yamagana burigihe ubwo bwicanyi burenze, Dr Denis Mukwege ahora yibasirwa cyangwa bashaka kumwica.

Aherutse kwamagana ubwicanyi bwakorewe abacivili mu karere k’iburasirazuba ko muri Kivu y’Amajyepfo, k’umupaka w’u Rwanda na RDC, ahita akorerwa iterabwoba.

Ku i tariki ya 26 Nyakanga 2020, mu gihe hakorwaga ubundi bwicanyi bushya muri Kivu y’Amajepfo, k’umupaka w’u Rwanda na RDC, yanditse kuri Twitter ko abagore bongeye kwibasirwa. “Ni abantu bamwe bakomeje kwica (…) mu murongo umwe w’ubwicanyi bukorerwa muri Congo kuva mu mwaka w’1996”. Ibi yanditse ni ukuri ariko byabaye imbarutso yo kwibasirwa, bamwe barabyamagana, n’umuryango we ukorerwa iterabwoba.

Nyamara urwo rugomo rwagizwe akamenyero rusange kuva mu mwaka w’1996, byatangiye rukorerwa inkambi z’impunzi z’Abahutu rwibasira cyane abana, abagore n’abasaza. Gufata abagore ku ngufu byabaye intwaro y’intambara yakoreshejwe muri RDC yaje kuba rusange igera ku baturage b’abanyekongo bikorerwa abagore, abana b’abakobwa, abana b’abahungu ndetse n’impinja ntizagiriwe impuhwe. Dr Mukwege yatanze ubuhamya : “Nabaze abakecuru, mbaga abagore none ubu ngeze kukubaga abana bato, bizarangirira he?” Uko gufata kungufu gukunze gukorwa mu ruhame bigakorwa n’abantu benshi kandi bigamije kwica imiryango, umuryango mugari mu rwego rwo kwirukana inzirakarengane aho zituye, akenshi haba hari amabuye y’agaciro akenewe ku isi.

Niba nyuma ya Jenoside mu Rwanda  irenze ukwemera mu mwaka w’1994, hakenewe akazi gakomeye ko kwibuka, k’ubutabera nak’amateka, kagomba gukorwa, ntawakwihanganira ko mu izina ryo guhanganisha inzirakarengane, abakora ubwo bwicanyi batakurikiranwa mu butabera hakoreshejwe ingufu nk’izikoreshwa mu gukurikirana abakoze Jenoside.

Nibyo byonyine Dr Denis Mukwege asaba. Kuri ibyo bintu arifuza by’umwihariko ko Raporo ya Mapping Report y’umuryango w’abibumbye yasohotse mu mwaka wa 2010 ikoreshwa, hagashyirwaho urukiko mpuzamahanga mu gukurikirana abakoze ubwicanyi bwakorewe mu burasirazuba bwa Kongo kuva mu mwaka w’1996, Ubwicanyi butazwi cyangwa bugakorerwa ipfobya mu gihugu cyacu.

Nyakubahwa mukuru w’igihugu, abashyize umukono kuri iyi nyandiko bagusabye :

-Kwakira icyifuzo cye yatangaje ku i tariki ya 10 Ukuboza mu mwaka w’2018, ari cyo : “kureka kwakira n’ibyubahiro byinshi” abayobozi b’ibihugu bakoresheje urugomo rwibasira imyanya myibarukiro mu kugera k’ubutegetsi, ahubwo “gushyiraho umurongo utukura wo kudakoresha urugomo rwo gufata ku ngufu nk’intwaro y’intambara, umurongo utukura waba ari ibihano by’ubukungu, ibya politiki, no gukurikira abo bantu mu butabera”.

-Ko mwashyigikira gushyiraho, nkuko bisabwa n’Inteko y’Abadepite y’i Burayi, urukiko mpanabyaha mpuzamahanga, “rwateza imbere ugukurikirana ibyaha byibasiye uburenganzira bwa muntu buzwi bwakozwe mbere y’umwaka wa 2002” muri ako karere, icyo kikaba ari ikintu kigomba gukorwa, nkuko Dr Mukwege yabisabye kugirango “Amategeko yubahirizwe” no kugirango “abanyekongo bashobore kureba ejo hazaza mw’ituze”.

-Ko mushyigikira nkuko  madamu Michelle Bachelet, uhagarariye umuryango w’abibumbye ku birebana n’uburenganzira bwa muntu,  yavuze ko byakorwa, mu kwezi kwa kanama kwashize, gushyiraho mu buryo bwihutirwa “iperereza ricukumbuye, ryihuta kandi ritabogamye ku iterabwoba ryakorewe Dr Mukwege” mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwe.

-ko inzego zigenzura itangazamakuru zikangurwa.

Nyakubahwa mukuru w’igihugu, ntituzahagarika kwamagana Jenoside irenze ukwemera yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994. Tuzi ko kuri ubu hari umubano hagati y’u Bufaransa na Perezida Paul Kagame, uruhare afite mu karere, ariko nta mubano ushingiye k’ukuri wakwemera gucecekesha no kwibagiza inzirakarengane zitabarika, nubwo bwicanyi bugikomeza no kuri uyu munsi. Musubije neza kuri ibi twabagejejeho, muzaba mutanze umusanzu wanyu mu kubihagarika.”

Dr Denis Mukwege arifuza ko abagize uruhare mu kwica no gukoresha ifata ku ngufu nk’intwaro batakomeza guhabwa ibyubahiro.

Iyi baruwa ije mu gihe Emmanuel Macron yatangaje ko azasura Paul Kagame mu mwaka wa 2021, kandi irerekana impinduka irimo iraba mu myumvirire y’abanyepolikiki b’abafaransa. Iratanga ikizere ko ikibazo Emmanuel Macron yabonaga ko ari icy’Abanyarwanda gishobora kuzamubera mu minsi iri mbere “icy’Abafaransa” aho azabazwa uko yashyigikiye umunyagitugu n’umwicanyi ariwe Paul Kagame. Kagame ashobora kuzaba igitotsi kitazibagirana mu mateka ya Emmanuel Macron nkuko Habyarimana ari igitotsi kitibagirana mu mateka ya Mitterand.

Constance MUTIMUKEYE