ABADEPITE BA FPR BAKOMEJE KUNENGWA N’ABATURAGE BASIZE IKI MURI MANDA Y’IMYAKA ITANU?

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Kuwa Kabiri, tariki 31/05/2022, umuzindaro wa FPR witwa Igihe.com wasohoye inkuru yahawe umutwe ugira uti «Manda y’Abadepite irabura umwaka : Bararuciye bararumira ku bibazo by’ingutu». Nubwo uyu muzindaro wa FPR ukunze kwivugira imigabo n’imigambi ya FPR, kuri iyi nshuro cyagerageje kuvuga ibibazo kibona byugarije abaturage, nkaho ari byo by’ingutu. Kuko ntawe ukemera kubeshywa mwene utu tunyoma two kurangazwa nk’abana b’ibitambambuga batazi kwirebera, Ijisho ry’Abaryankuna riragaragaza muri iyi nkuri ibibazo nyirizina byugarije Abanyarwanda, biri mu nshingano z’abadepite ariko birengangije gukemura.

Mu gihe mandat yabo isigajemo umwaka ngo irangire aba Badepite uko ari 80, bagizwe na 64% by’abagore, bakomeje kunengwa n’abaturage bagiye bahura n’akarengane gatandukanye, bigeza n’aho babona ko iyi nteko idakorera abaturage kuko si nabo bayishyiraho, ahubwo ishyirwaho na FPR ikaba ari nayo ikorera. Ibyo bituma abadepite benshi bagera imbere y’ibibazo byugarije abaturage, bakaruca bakarumira, bagasigara bishimira imishahara n’ibindi bagenerwa biva mu misoro y’abaturage ariko ibyo kubakorera no kumenya ibibazo byabo ntibabyiteho na busa.

Aba Badepite bari babukereye ku wa 19 Nzeri 2018, bagiye kurahirira gutangira manda ya 4 yo ku butegetsi bwa FPR kuva mu 1994, wareba amakote n’imikenyero itagira uko isa, ukagira ngo wenda hari icyo biteze kugeza ku baturage byitwa ko babatumye aho batakwigerera, dore ko nyine banitwa intumwa za rubanda. Ingingo ya 75 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, iteganya ko Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite uba ugizwe n’Abadepite 80 barimo 53 batorerwa ku malisiti ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa bakiyamamaza ku giti cyabo; 24 b’abagore batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere z’igihugu; babiri ( 2) batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’umwe (1) utorwa n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga. Ingingo ya 64, Igika cya 2 cy’iri Tegeko iteganya ko “Inteko ishinga Amategeko ijya impaka ku mategeko ikanayatora. Ishyiraho amategeko ikanagenzura imikorere ya Guverinoma mu buryo buteganywa n’iri Tegeko Nshinga”.

Imirimo y’iyi nteko ya 4 nyuma y’inzibacyuho yamaze imyaka 8 irangira mu 2003, hajyaho iyiswe iya mbere yarangiye muri 2008, ikurikirwa n’iya 2 yarangiye mu 2013, hajyaho iya 3 yarangiye mu 2018. Iyi ya 4 rero ikaba yaratangiye ku wa 5/10/2018. Yari inteko itegerejweho kugenzura Guverinoma bya nyabyo, dore ko iyari icyuye igihe yari yaranenzwe kunyurwa manuma, yaba itananyuzwe ntifatire imyanzuro uwanenzwe.

Muri kwa gusigiriza no kwivuga ameza, umuzindaro ukwirakwiza imigabo n’imigambi ya FPR ari wo Igihe.com, warihanukiriye impamvu zose iyi nteko ya 4 ntacyo yakoze izegeka kuri Covid-19, nyamara byitwa ko batahagaritse akazi, ariko ukumva ngo ibibazo bari gukemurira abaturage cyangwa byabananira bakabikorera ubuvugizi kuri Guverinoma, Perezida Kagame yabihaye umurongo wahe wo kajya.

Mu gihe habura umwaka umwe ngo mandat yabo yabo irangire, Igihe.com gisanga hari ibibazo abaturage bagiye bahura nabyo bagategereza ijwi ry’aba Badepite bagaheba, hakaba n’ibindi bikibagoye, ariko abiswe intumwa zabo bakaruca bakarumira, bakibaza akamaro k’izi ntumwa za rubanda bakakabura. Uyu muzindaro wa FPR wasanze ibibazo by’abaturage byirengagijwe n’abadepite bikubiye mu bika 6 bikurikira :

Ibiciro by’ingendo byarikoroje

RURA yazamuye ibiciro ku wa 04/05/2020, abantu bavuye mu minsi 46 ya Guma mu rugo, abandura bakiri benshi, abapfa nabo bakaba uruhuri. Ariko ibyo ntabwo RURA yabyitayeho, ku wa 14/10/2020 yarongeye izamura ibiciro, abantu batandukanye barahaguruka barabyamagana, ariko Inteko ishinga Amategeko iricecekera kuko ibiciro byarebaga abatega imodoka za rusange kandi bo batazigendamo. Ku wa 23/10/2020 byarongeye biravugururwa na none abadepite baricecekera. Kuba nta mudepite n’umwe abaturage bigeze bumva abavuganira kuri iki kibazo, ni byo bituma bavuga ko aho bari bakomerewe Inteko ishinga Amategeko itigeze ibavuganira.Kandi byarumvikanaga kuko bo iki kibazo nticyabarebaga, ariko niyo baba badakunda Abanyarwanda babahemba, byibuze bagirira impuhwe

bene wabo, cyangwa abandi bafitanye amasano ya kure. Ariko ukuri ni uko bangaga kwiteranya kugira ngo badakurwa ku ntonde bakazabura izindi mandats, dore ko ubarije umuturage aba abaye umwanzi wa Leta.

Camera zo ku muhanda

Uwavuga ko Ugushyingo kwa 2021 kwaranzwe n’impaka z’urudaca kuri Camera zo ku muhanda ntiyaba abeshye. Abaturage bagaragazaga ko zibandikira amande zibarenganya mu gihe Polisi yo yavugaga ko ibyo bidashoboka. Ni ikibazo cyacanye umuriro ku mbuga nkoranyambaga kigera no mu bitangazamakuru birimo na televiziyo y’igihugu. Ni henshi abantu bagiye bagaragaza ko Camera zigenzura umuvuduko ziba zihishe mu miyenzi, mu byatsi n’ahandi bakibaza niba ibyo bikorwa byubahirije amategeko. Abaturage bifuzaga kandi ko ibyapa by’umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha byagabanuka bigasigwa mu nsisiro hanyuma ahandi hose hakaguma ibyapa bya 60 Km/h. Ni ikibazo cyakozweho ubuvugizi n’inzego zitandukanye ariko bigeze mu Nteko Ishinga Amategeko bararuca bararumira. Byategereje ku wa 19/11/2021, Perezida Kagame avuze kuri iki kibazo kibona kwitabwaho, abaturage barumvwa.

Umusoro w’ubutaka

Umusoro w’ubutaka ni ikibazo cyavuzwe cyane n’abaturage by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali guhera muri Nyakanga 2020, ubwo batangiraga gucibwa amafaranga ari hagati ya 0 na 300 kuri metero kare, avuye hagati ya 0 na 80 Frw. Ni umusoro wahabije benshi by’umwihariko mu gihe ubukungu bwasubijwe inyuma na Coronavirus ku buryo hari abari bafite impungenge ko ubutaka bwabo bushobora gutezwa cyamunara kubera kunanirwa kwishyura umusoro. Umuturage wo mu mujyi wa Kigali yakibajije Perezida Kagame, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana ahabwa umwanya ngo asobanure, yizeza ko impungenge z’abaturage zumviswe kandi zatangiye gusuzumwa. Icyo gihe nabwo abaturage batereye icyizere abadepite kuko nibo bari batoye iryo tegeko batitaye ku bukungu bw’umuturage.

Umushahara fatizo

Umushahara fatizo u Rwanda rwagize umaze imyaka isaga 40 ugiyeho, wateganyaga ko umukozi wese ukorera abandi mu gihugu, atagomba guhembwa munsi ya 100 Frw ku munsi. Umushahara fatizo ni ingingo igarukwaho cyane hagendewe ku kuba ibihe byarahindutse yaba ku isoko no ku murimo. Itegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda ryemeje ko umushahara fatizo ugomba kujyaho ariko bikagenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze. Kugeza ubu iri teka ntirirajyaho. Kuba iteka ritarajyaho ku kibazo nk’iki kibangamiye abanyarwanda benshi, cyakabaye ikibazo gihangayikishije Abadepite nk’intumwa za rubanda, bakabaza impamvu Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo atabikora. Ariko aba badepite bibereye umurimbo baricecekera nta kindi bitayeho.

Ibiciro bya Gaz

Izamuka ry’ibiciro bya Gaz yo gutekesha ni indi ngingo ibangamiye abaturage ku buryo babuze ayo bacira n’ayo bamira. Ni uburyo bwiza bwo guteka bwihuse kandi burengera ibidukikije ariko bugoye abaturage. Hirya no hino mu gihugu, usanga abatekeshaga gaz bamwe barayivuyeho kubera guhenda. Guverinoma iheruka gutangaza ko icupa rya Gaz rya 3Kg rizajya rigurishwa 3780Frw, irya 6Kg rigurishwe 7560Frw, irya 12Kg ryo rizajya rigurishwa 15120Frw, irya 15Kg ryari ryashyizwe 18900Frw, irya 20Kg rishyirwa 25200Frw mu gihe irya 50Kg ryari 63000Frw. Icyakora ibi biciro bitandukanye n’ibiri ku isoko kuko hari aho usanga icupa rya gaz ry’ibiro bitandatu rigurishwa ibihumbi 10Frw kuzamura. Abacuruzi bavuga ko nabo barangura bahendwa nk’aho iya 6Kg kuri ubu irangura 10000Frw. Kuri iki ibazo naho Abadepite baricecekeye, barareka abaturage barihanganira kandi bitwa ngo ni intumwa za rubanda yagowe.

Serivisi mbi zihabwa abaturage

Kuba hari aho umuturage yakenera umuyobozi akamubona nyuma y’icyumweru cyangwa ntanamubone burundu, ntibitangaje. Iki kibazo ahanini gitizwa umurindi n’uko hari abayobozi birirwa mu nama zidasobanutse abaturage baza kubashaka ntibababone bagataha badakemuriwe ibibazo. Perezida Kagame aherutse kubyitsaho ubwo yasozaga amahugurwa y’abayobozi b’inzego z’ibanze yabereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana. Iki ni ikibazo Abadepite bari bakwiye gukoraho ubuvugizi no kugenzura kigakemuka kuko ni ijisho ry’abaturage muri guverinoma, ariko bararuciye bararumira umuturage akomeza kugoka no gupfa urupfu rubi kandi yitwa ngo afite intumwa za rubanda yatoye ngo zijye zimuvugira.

Nta shiti rero ibi bibazo kimwe n’ibindi biri mu byatuye abaturage batera icyizere Abadepite, kugeza ubwo bamwe muri bo bavugaga ko uru rwego ntacyo rumaze, urets e kwemeza amategeko atarengera umuturage.

Mu by’ukuri ibi bibazo 6 nibyo byonyine Abanyarwanda bari biteze ku Badepite?

Inshingano ikomeye y’Abadepitere ni yo kugenzura gahunda za Guverinoma nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga. Mu by’ukuri abaturage bari biteguye ku Badepite kubahiriza amategeko bishyiriyeho bahereye ku risumba ayandi. Muri make hari ingingo zigera kuri eshanu (5) z’Itegeko Nshinga, abaturage bari biteze kuri aba Badepite buzuyemo abagore, ubundi barangwa no kutabogama no kugira impuhwe za kibyeyi, ariko ahari ububyeyi himukiye inda nini, hazamo munyangire na munyumvishirize za FPR, abaturage bakomeza kwicwa urupfu rubi, bahonyorerwa ku rwara n’inda, uzamuye umutwe bakawumena cyangwa agatuzwa muri gereza.

Zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga muri nyinshi umuturage yari yiteguyeho ubuvugizi bw’abadepite ni:

Ingingo ya 35 igena uburenganzira ku mutungo bwite w’ubutaka yari ikeneye kwitabwaho bikomeye n’aba Badepite kuko akarengane mu kwamburwa no gusenyerwa imitungo nta ngurane cyangwa indishyi ikwiye byagaragaye mu duce twinshi, abaturage bakandikira Abadepite, ariko nta buvugizi na buke bigeze bakorerwa, ahubwo habagaho kureregwa gusa

.

Ingingo ya 38 iha muri muntu wese ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru (Liberté de presse, d’expression et d’accès à l’information), ariko uwakora urutonde rw’impirimbanyi, abanyamakuru, n’abantu ku giti cyabo bazize gutanga ibetekerezo byabo, bwakwira bugacya, nyamara aba Badepite ntibigeze banijijisha ngo bavugire izi nzirakarengane.

Ingingo ya 40 iteganya uburenganzira bwo guteranira hamwe, Iyi nayo abaturage bategereje ko Abadepite bagira icyo bavuga ku bagiye bafungirwa ubusa ngo bahuriye hamwe basoma igitabo, abandi ngo bagiye mu nama zitemewe bagafungwa cyangwa bakaburirwa irengero, ariko amaso yaheze mu kirere, Abadepite babereka ko ntacyo bapfana, uwo bareba ni FPR yabagabiye gusa.

Ingingo ya 42 iteganya guteza imbere uburenganzira bwa muntu, uwarondora abantu bose bavukijwe uburenganzira bwabo bakaburirwa irengero, abandi bakicwa, abandi bagafungirwa ubusa, bazize gusa kuvuga amahano FPR ikorera Abanyarwanda ntiyabarangiza. Abaturage bategereje ko iyi mitako yiswe intumwa zabo ivugira izi nzirakarengane, gusa nta byabaye habe na rimwe.

Ingingo ya 54 iteganya iyemerwa ry’imitwe ya politiki, aba Badepite bose 100% bafite imitwe ya politiki bakomokamo cyangwa bitirirwa, ariko yose ikaba ifite aho ihuriye na FPR, kugeza ubwo ari nayo igena abagomba kwinjira muri iyi nteko bose. Birababaje rero kubona umudepite yumva ko yageze mu nteko ku itike y’ishyaka, nyamara yamara kuhagera agatimaza, akumva abandi badakwiye kumusangamo. Abaturage bari biteguye ko iki kibazo kizakorerwa ubuvugizi, kuko byitwaga ko habonetse Abadepite bitwa ngo bari muri opposition, ariko nabo bagezemo bisanga bigira mu kwaha kwa FPR, ngo barinde umugati wabo, ndetse bazemerwe muri mandat ya 5 yo mu 2023.

Tutagaye ubushakashatsi bwa Igihe.com kuko gutekereza ko icyo umuturage akeneye ku mudepite ari ubuvugizi mu gihe ibiciro byazamutse, nk’iby’ingendo, ibya gaz cyangwa iby’ibiribwa ; kumuvuganira mu gihe yashyiriweho camera zo ku muhanda na mubazi kuri moto, kumuvuganira mu gihe imisoro yazamutse, kumucungira ko ahabwa services nziza, n’ibindi nk’ibyo bifite abantu babishinzwe, bashobora kunanirwa inshingano zabo bagasezererwa hakaza abandi, ndetse rimwe na rimwe ugasanga impamvu n’ibyo biciro byazamutse, biterwa n’impamvu rusange ku isi, badafite icyo bahinduraho.

Icyo umuturage akeneye cyane ku mudepite ni uko ashyirirwaho amategeko atamukandamiza kandi agakurikizwa, hakarekwa kuvuga ngo amategeko aranditse ariko hagakurikizwa amabwiriza y’abantu ku giti cyabo. Abaturage bakeneye ko Abadepite bajya impaka ku mategeko bakanayatora bishingiye ku nyungu z’umuturage, kandi ibyibwe bikagaruka, ntibibe kwa kundi bavuga ngo umushinga w’itegeko runaka bawanze, bakawubazaho ibibazo bitagira ingano, ariko igihe cyo gutora cyagera, ukumva ngo bawutoye 100%.

Ahirwe Karoli