ABADIPROMATE BA KAGAME BAKURIKIRANIRWA HAFI N’INZEGO Z’UBUTASI Z’IBIHUGU BAKORERAMO.

UKO AMBASEDERI CLAUDE NIKOBISANZWE YEGUYE DOSIYE Y’ABO YITA ABICANYI B’INTERAHAMWE MURI MOZAMBIQUE KANDI NAWE ARI KU RUTONDE RW’ABICANYI ICYO GIHUGU KIZI.

Nubwo iyi si ya none yimakaje inyungu kuruta ibindi inda ikaba yarasumbye indagu iby’ibumuntu no kubahiriza amategeko bikirengagizwa nkana, nyuma y’aho Kagame yemeye gutangaho abanyarwanda igitambo hagapfa amamiliyoni n’amamiliyoni kugira ngo gusa  barusahurira mu nduru bagere ku butunzi bwa Congo ituranye n’u Rwanda, ibikorwa bye bitihishira byarenze igaruriro, we ubwe n’abadiplomate yakwirakwije ku isi hose bakabakirana yombi ubu aho bari hose bakurikiranirwa bya hafi n’inzego z’ubutasi z’ibihugu byabakiriye.

Nubwo muri iki cyegeranyo tugiye kwibanda kuri Ambasderi wa Kagame muri Mozambique, ahari ambasade hose y’u Rwanda icyo gihugu kiba gihangayitse. Ni nko kuba hari umuntu ufite mu mujyi hamwe bororera inyamaswa zo mu gasozi (zoo). Hahora impungenge y’icyo izo nyamaswa zakora ziramutse zitorotse iyo zoo yazo! Kugeza ubu ibihugu nka Uganda, Congo Kinshasa, Afurika y’Epfo, Ububiligi,Ubwongereza, Canada n’ibindi ijisho ricunga abakozi ba Kagame ntirihumbya ngo hato batabiba umugono bagacura inkumbi.

Abakunda gukurikirana amakuru y’ibitero by’ibyihebe mujya mwumva iyo hari icyagize gutya kigaba igitero kikagira abo gihitana cyangwa kikaburizwamo itangazamakuru,igipolisi cyangwa izindi nzego z’umutekano zitangaza ko ikihebe kanaka “cyari gisanzwe kizwi n’inzego z’ubutasi “. Mu buryo busa n’ubwo Claude Nikobisanzwe Ambasaderi wa Kagame muri Mozambique nawe azwi n’inzego z’icyo gihugu ndetse bikanarenga akaba azwi n’inzego z’umuryango w’iterambere uhuza ibihugu by’Afurika y’amajyepfo SADC. Igitangaje kuri uyu mugabo ni uko yigira nyoni nyinshi agahisha umutwe nka Otrishe maze akikinga mu ikoti ry’ubwambasaderi, akajya kugambanira abandi banyarwanda bagenzi be abashinja kuba interahamwe cyangwa abicanyi kandi abo aregera nawe babitse dosiye ye ko ari umwicanyi karundura. Abategetsi ba Mozambique ntakindi bakora usibye kumuhema bakamwihorera amadosiye abahaye bakayabika mu kabati gashyinguyemo n’iye ubwe.

MUGIHE AMBASADERI CLAUDE NIKOBESANZWE ABA ATANGA AMADOSIYE Y’ABANTU HAKENEWE IPEREREZA NGO RYEMEZA KO ARI ABANYABYAHA KOKO, WE IRYE RYARARANGIYE N’UMWICANYI UZWI.

Claude Nikobisanzwe Afurika y’Epfo yamuhamije uruhare mu rupfu rwa Col P Karegeya no mu iraswa rya Gen Kayumba imwirukana ku butaka bwayo!

Nyuma yo kugira uruhare mu rupfu rwa Col Patrick Karegeya no mukugerageza inshuro 3 zose kwivugana Gen Kayumba Nyamwasa wigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda RDF,  kuwa 7 Werurwe 2014 leta y’Afurika y’Epfo yirukanye shishi itabona Claude Nikobisanzwe wari umunyamabanga wa mbere wa ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu imuhambirizanya na bagenzi 2 barimo uwitwa Didier Rutembesa  ndetse n’umudipromate umwe wakoraga muri ambasade y’u Burundi. Mu kwikura mu isoni, Leta ya Kagame nayo yirukanye abakozi ba Ambasade y’Afurika y’Epfo mu Rwanda 6, mucyo bita kwihimura. U Burundi nyuma y’uko bugenzuye bugasanga ibyo umukozi w’ambasade yabo yazize ari ukuri bwo ntibwihimuye ngo bugire umunyafurika y’epfo bwirukana.

Claude Nikobisanzwe amaze kugira amahirwe agakingirwa n’ubudahangarwa yari afite nk’umudiplomate ntatabwe muri yombi n’igipolisi cy’Afurika y’epfo, Paul Kagame yamuhaye indi mirimo bajijisha,nyuma y’imyaka itanu gusa yumva ko byibagiranye maze babiri muri babicanyi Afurika y’Epfo yirukanye, arongera arabahambirira umwe amugira ambasaderi undi umukozi ukomeye muri ambasade ngo bajye gukorera i Maputo muri Mozambique igihugu gihana imbibe n’icyo babirukanye mo. Ni nko kukwirukana Saint Paul ukajya Saint Famille.

Amakuru yizewe atariho umukungu, ni uko Afurika y’Epfo nk’igihugu gikomeye muri SADC inzego zacyo z’ubutasi zazamutse zikajya kuburira umuturanyi wazo wa ruguru, zikamubwira ko uwo yakiriye ari umurozi ari umwicanyi gica. Nyuma yo guhabwa ayo makuru abanyamozambique nabo baravuze bati “mwivunika ubwo aturimo tumuzi.”

Ijisho ry’Abaryankuna ryashatse kumenya byinshi maze ryitabaza umugabo Rwibasira (izina twamuhaye kubera impamvu z’umutekano we) umaze igihe aba muri Afurika y’Epfo maze atubwira ko Claude Nikobisanzwe yamenyekanye cyane nk’umuntu wagize uruhare mu kuzengereza abanyarwanda bari barahungiye muri Afurika y’Epfo akaba yarimonogoje nyuma y’aho Ihuriro nyarwanda RNC ritangiriye gukorera ku mugaragaro muri Afurika y’Epfo. Bwana Rwibasira yatubwiye ko yaje gufatwa n’idosiye yo kugira uruhare mu gushaka kwica Gen Kayumba Nyamwasa Kagame agatambikamo ruswa itagira ingano ariko bikarangira abicanyi be bahawe amasaha 48 birukanwa nk’inkozi z’ibi zose.

UKO AMBASADERI CLAUDE NIKOBISANZWE YIGIZE UMUTURAGE USANZWE AKAZENGURUKA MU MADUKA Y’ABANYARWANDA INZEGO Z’UBUTASI ZIKAMWIYAMA AGAKANJA AMANWA.

Abanyarwanda baciye umugani ngo utazi ubwenge ashima ubwe kandi ngo uwububa abonwa n’uhagaze. Mugihe ku isi hose hari amategego agenga abadiplomate by’umwihariko abambasaderi bahabwa icyubahiro n’ubudahangarwa buheranije, bakaba bakunda kurangwa no kugenda mu modoka zifite ibirango bizwi yemwe n’akadarapo kamwe cyangwa tubiri imbere tw’igihugu bahagarariye, Claude Nikobisanzwe we ageze Mozambique yihutiye gupanga uko azakora akazi ka shebuja ariko ko gucura inkumbi. Vuba na bwangu aba agiye muri diaspora ashatse abamwereka amaduka y’abanyarwanda maze akajya ajya kuguramo ikintu runaka yicupije yigize umuntu usanzwe , akagendara mu imodoka isanzwe n’umushoferi, maze azenguruka mu makaritsiye hirya no hino mu mujyi wa Maputo.

Ambasaderi Claude Nikobisanzwe yarihinduranyaga akajya mu maduka y’Abanyarwanda…ubutegetsi bwaramwiyamye abona kubicikaho!

Kera kabaye inzego zishinzwe iperereza zaje kubimenya maze zimugenda runono zisanga uwo atari ambasaderi ahubwo ari akaje gushyikira. Iyo migirire ya Claude umwicanyi nyir’ingeso itarara bushyitsi yiyongereye ku makuru yatanzwe n’inzego z’Afurika y’Epfo igihugu cya Mozambique gishaka kumwirukana ataranatangira imirimo, kigeze aho kiti “ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka” tuzamutunga uko tumubonye. Yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Mozambique kuya 03 Mata 2019 nyuma y’amezi 7 yose ashyizwe muri uwo mwanya na Paul Kagame.

Twifuje kumenya niba ari impamo koko, ko Claude Nikobisanzwe yiyambuye umwambaro w’ubwambasaderi akajya kuzenguruk atata abanyarwanda, maze twegera Bwana Musonera (izina twamuhaye) ukorera ubucuruzi mu mujyi wa Maputo, maze atubwira ko ari ukuri kwambaye ubusa ndetse ko yanarenze aho akajya no misa y’impunzi zahunze Leta ahagarariye!

Bwana Musonera, yabwiye Ijisho ry’Abaryankuna ko bishoboka ko inzego za Leta ya Mozambique zishobora kuba zaramuganirije nyuma yo kumufatira mu cyuho agacanja amanwa, zikamubwira ko ari kwica protocole isanzwe iranga abadiplomate bahagarariye ibihugu byabo akabona guhina akarenge!

KUBERA IZINA RIBI IMIPANGO YOSE AMBASADERI NIKOBISANZWE APANZE AKAMA IKIMASA.

Abanyarwanda bagira bati icyo ubibye nicyo usarura, kandi ugira neza ukayisanga imbere wagira nabi nabwo bikaba ibyo. Kagame hutihuti yafunguje ambasade i Maputo ngo abone uko akomeza umugambi we w’ubwicanyi kubanyarwanda bari mu bihugu bya SADC cyane cyane abari muri  Mozambique n’Afurika y’Epfo, ariko agiye guhitamo ahitamo nabi none usibye n’abo yatumye nawe ubwo byaramutemanye yamaze kugwa mu gihombo. Aho Claude Nikobisanzwe na Didier Rutembesa bashinze ikirenge, abantu baryana inzara bati dore babicanyi ba Kagame, bahashingura ikirenge bagakubita igitwenge bamwe babaza abandi bati “bariya bicanyi bagenzwaga n’iki?”

Ambasaderi Nikobisanzwe Claude na Didier Rutembesa aho bakandagiye babaryanira inzara bati dore ba bicanyi ba Kagame!

Nguko uko mu Ukwakira 2019 Ambasaderi Nikobisanzwe yazengurutse mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bwa Mozambique harimo iz’igipolisi, ubushinjacyaha no mu butegetsi bwite bwa Leta,  hose agenda atanga amafaranga ndetse asezeranya no gutanga andi akayabo igihe icyo asaba yagihabwa: Imitwe nibura itatu y’abacuruzi bakomeye b’abanyarwanda muri Mozambique we yita interahamwe. Ambasaderi yashoyemo ruswa itagira ingano ariko birangira akubise igihwereye, kuko nawe ubwe ariwe ubanza kuri urwo rutonde rw’abicanyi!

Nyuma y’aho ibihugu bya SADC, bikajirije umurego mu kugenzura abanyarwanda bakirwa mu bihugu byabo bavuga ko ari impunzi, ariko nyuma y’igihe gito bakaza kugaragara mu bikorwa binyuranye biba byateguwe n’Ambasade y’igihugu bahunze. Kubw’ibyo bihugu, iyo umuntu yitabiriye igikorwa nk’icyo biba bivuze ko atari impunzi kuko Ambasade iba ihagarariye icyo gihugu. Claude Nikobisanzwe murwego rwo gushyirishamo impunzi mu mpera za Gashyantare 2020 yakugiriye atya ategura umuganda rusange maze atumira abanyarwanda bose n’impunzi zirimo ndetse n’abayobozi banyuranye b’ubutegetsi bwa Mozambique. Aha naho benshi baraburiwe acyura umunyu.

IFUNGURWA RY’AMBASADE AHO KOROSHYA IBINTU BYABISUBIJE IRUDUBI.

Amakuru agera ku ijisho ry’Abaryankuna aratubwira ko kuva aho Kagame afunguriye Ambasade muri Mozambique aho gushyiramo abantu bazima akayuzuzamo abicanyi nkawe ku isonga Nikobisanzwe na Didier Rutembesa, aho kugira ngo abanyarwanda bakorera ingendo muri Mozambique boroherezwe byarushijeho gukazwa kuruta uko byari bimeze batarafungura ambasade.

Mu gihe mbere y’umwaduko wa Nikobisanzwe abantu basabwaga kuzuriza ku mupaka cyangwa ku kibuga cy’indege impapuro bita “Termo de compromisso” aribyo bivuga “ibyo wiyemereye kubahiriza”, ubu uri umunyarwanda ntiwakandagira ku butaka bwa Mozambique udafite urwandiko rw’ubutumire washakiwe n’uwo ugiye gusura rutangwa n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka.

Urengurira intumva ngo amara ibintonko! N’ubwo ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika ntacyo bitakoze ngo byereke Kagame n’agatsiko ke ko bakazi neza, kakaba nta mutwe kabatekera ngo ushye, Claude Nikobisanzwe we nan’ubu aracyakubita agatoki ku kandi ngo arashaka kwesa imihigo yo kwisasira bamwe mu bacuruzi b’abanyarwanda bakomeye muri Mozambique.

Amakuru agera ku Ijisho ry’Abaryankuna ni uko ngo muri 3 Ambasaderi Claude Nikobisanzwe arwaye harimo uwitwa Levocate Karemangingo.

 Amambere abicanyi bari bafatanyije na Nikobisanzwe uyu barimo Lt Col Francis Gakwerere babashije guca mu myanya y’intoki inzego z’ubutasi za Mozambique nyuma yo kuhanyura bavuye gukora ishyano muri Afurika y’Epfo kubera ko gusa bibeshye ku izina, bagafata Augustin Gakwerere mugihe bashakishaga Francis Gakwerere.

Lt Col Francis Gakwerere wagize uruhare mu iyicwa rya Col Patrick Karegeya yafashijwe ku isonga na Claude Nikobisanzwe!

Usibye kwigerezaho ntawavaho ngo yemeze ko aba bagabo Claude Nikobisanzwe na Didier Rutembesa bakongera gukora ishyano muri SADC ngo bibahire. Kabiri mu rugo rw’umugabo ntibibaho.

Ubwanditsi

One Reply to “ABADIPROMATE BA KAGAME BAKURIKIRANIRWA HAFI N’INZEGO Z’UBUTASI Z’IBIHUGU BAKORERAMO.”

  1. ” nyuma y’aho Kagame yemeye gutangaho abanyarwanda igitambo hagapfa amamiliyoni n’amamiliyoni kugira ngo gusa barusahurira mu nduru bagere ku butunzi bwa Congo ituranye n’u Rwanda, ibikorwa bye bitihishira byarenze igaruriro, we ubwe n’abadiplomate yakwirakwije ku isi hose bakabakirana yombi ubu aho bari hose bakurikiranirwa bya hafi n’inzego z’ubutasi z’ibihugu byabakiriye.”

    None Se ko Wewe urwanya U Rwanda ibi bikugize iki? reka kwimena amaso ntaco mushoboye

Comments are closed.