Twasuye abafungwa kuri Gereza ya Nyanza baduha amakuru y’imvaho y’ubuzima buteye agahinda babamo.
Diregiteri wa gereza Karera Rutayisire, yashyizeho umutwe ugizwe n’abafungwa witwa RP (Ubusanzwe uba mu gisirikare) ushinzwe gukubita no kubuza abandi bafungwa epfo na ruguru, ashinga undi ugizwe n’abacungagereza ushinzwe gucisha abafungwa kucyo yita “icyocyezo”(Gukubitabata bakura inyama barangiza bakabavuruga mu miferege irimo amazi yuzuyemo umwanda ubwoko bwose!), arangije ashyiraho uburyo bwo gukora uko ashoboye kuburyo umunyururu ugemeriwe nibura 80% y’ibyo agemuriwe bitamugeraho!
Uyu mudiregiteri gica yafashe umunyururu gica witwa RUTUNGURAMAHINA Benjamin, amugira igitangaza amuha amahirwe n’uburenganzira birenze ibyay’abandi, amushinga umutekano kandi amushingira umutwe w’abafungwa bameze nk’ibyihe (RP), mu gihe abandi bicishwa inzara abo bo babona ibyo kurya kugira ngo bakoreshwe mu kubangamira no gukora amabi uyu muyobozi ashaka!
Amakuru ateye agahinda ni uko ku kagambane ka CSP Karera Rutayisire afatanyije n’ushinzwe iperereza (IO) aho ngaho CIP Deo Mudacyahwa bahaye uburenganzira uwo mufungwa Rutunguramahina yo gukura abanyururu bagenzi be mu biryamo bikagurishwa abandi, agashyiraho uburyo bunyuranye bwo gushaka amafaranga mu bafungwa bagenzi be maze akajya kumurikira uwo mudiregiteri urya akaribwa n’akataribwa bakagabana!
Ku rundi ruhande, uyu muyobozi yashyizeho amategeko ko nta muntu wemerewe gusuza umuntu we imbuto cyangwa amata kabone n’iyo waba ufite amashyo n’amashyo y’inka cyangwa ufite hegitari 100 z’imirima y’ibiti by’imbuto zinyuranye!
Canteen bahahiragamo bayihinduyemo restaurant. Igitangaje ni uko mu gihe muzindi restaurant igiciro kigenwa bagendeye ku isahane, muri restaurant yo kuri gereza ya Nyanza ho babaje imidaho itandukanye bakoresha barura, iyo midaho ikaba ariyo bagenderaho bagena ibiciro.
Dore ibiciro by’ibiryo hakurikijwe iyo midaho. Umudaho w’igitoki ni 250 Rwf, umudaho w’umuceri 250 Rwf, umudaho w’ibirayi bitogosheje 300 Rwf, umudaho wa kawunga ni 300 Rwf, umudaho w’ifiriti ni 300 Rwf, Umudaho w’ubugari ni 250 Rwf, umudaho w’imboga 200 Rwf, umudaho w’isupu y’ubunyobwa 200 Rwf, intore (akanyama kangan urwara) y’inyama 300 Rwf, Umwumbati, ikijumba (Cyangwa igice k’ikinini) ni 500 Rwf. Ukurikije uko iyo midaho ingana nibura ngo ifunguro ryahaza umuntu, ni imidaho ine! Ngaho nawe kuba urebe n’ubukene buri mu gihugu. Uhaye umufungwa ibihumbi icumi akeka ko amukijije, naho impyisi zirekerereje! Kubijyanye n’imbuto Avoka imwe ni 100 Rwf, umuneke ni 50/100 n’120 Rwf naho amata igikombe ni 250 Rwf!
Aha murabona ko abasura abafungwa mukabasigira amafaranga muri service sociale (Dore kobyemewe), mugira ngo azabagirira akamaro 80% yigira mu gifu cyangwa mu mifuka ya diregiteri Karera Rutayisire, afatanyije n’umudamu ukora muri iyo restaurant witwa MUNYANA Anisie! Rubanda ntirugira n’ubwoba! Kurya iby’imbabare!!!
Iyi migirire y’ubugome bukabije kandi bugambiriwe nk’ubwo Hitireri yakoreye abanazi mu ntambara ya 2 y’isi yose nta kabuza bushyigikiwe na Leta ya Kagame, ariko kandi bunashyigikiwe n’abandi banyarwanda benshi kuko ntaw’ubwamagana cyangwa ngo bagire icyo babikoraho kandi baba babimenyeshejwe.
Muri rusange u Rwanda kuri ubu rufunze abantu bagera hafi ku bihumbi mirongo inani, muribo 75% bafungiye ibyaha bisanzwe naho abandi bakaba bafungiye ibyaha bya jenoside!
Emmanuel NYEMAZI
Intara y’Amajyepfo.