ABAGABO BRARYA IMBWA ZIKISHYURA : KAMBOGO WA RUBAVU ABAYE IGITAMBO CYA BENSHI

Spread the love

Yanditswe na Umurungi Jeanne Gentille

Mu Rwanda, nk’igihugu kiyoboreshejwe igitugu cya gisirikare, hari amabanga menshi yerekeye igisirikare abasivile batemerewe kumenya.

Iteka rya Perezida wa Repubulika No 35/01 ryo ku wa 03 Nzeri 2012, rigena ibikoresho bya gisirikare bijyanye no kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano ariko bigomba kugirwa ibanga rikomeye. Iri teka rivuga ko umenye amakuru yerekeranye na byo akayasakaza aba agambaniye igihugu. Ingingo ya 3 y’iri teka iteganya ko bikwiriye kugirwa ibanga intwaro n’amasasu yazo, imodoka za gisirikare zikoreshwa mu mirwano, ibifaru hamwe imodoka zidatoborwa n’amasasu, indege za gisirikare, ibikoresho by’itumanaho, amazu yose ya gisirikare, ububiko bw’imbunda n’amasasu, imyambaro ya gisirikare n’ibindi n’ibindi. Ese mu byo Mayor wa Rubavu, Kambogo Ildephonse yazize nta mwene aya mabanga arimo ? Niba se koko yarazize kunanirwa imicungire y’ibiza, mu by’ukuri ni we wa mbere wagomba kugenda ?

Amakuru yizewe avuga ko ubutegetsi bwa RDC bufite gihamya ko hari ingabo z’u Rwanda (RDF) nyinshi zikomeje kwinjira ku butaka bw’iki gihugu, cyane cyane muri Teritwari ya Rutshuru.

Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Jean Pierre Bemba, tariki ya 28 Mata ubwo yari yitabiriye inama y’abaminisitiri ya 96, yabahaye amakuru yahawe n’urwego rw’ubutasi bw’igisirikare. Yababwiye ko umutekano wo muri Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo uhangayikishije kuko umutwe wa M23 ukomeje kugenzura ibice byaho. Muri Rutshuru by’umwihariko, Minisitiri Bemba yavuze ko M23 ikomeje kongererwa ingufu n’abo yemeza ko baturuka mu Rwanda, baza bazanye ibikoresho byinshi n’ingabo.

Minisitiri Bemba yagize ati : « Mu bice bimwe cyane cyane nka Cyanzu, Runyoni na Bigega, imbaraga nshya zituruka mu Rwanda zarahageze. »

Raporo y’ubutasi bwa RDC ikomeje kunyurana n’u Rwanda rwo rukomeje guhakana ko rufasha M23. Ibi birashimangira impamvu Mayor Kambongo yejujwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 06/05/2023.

Hagati aho RDC ntiyishimiye ishyirwaho rya Maj. Gen. Alphaxard Muthuri nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo za EACRF.Mu cyumweru gishize Maj. Gen. Jeff Nyagah wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za EACRF yeguye ku nshingano ze. Byari nyuma yo kugaragaza impungenge z’uko umutekano we muri Congo wari ubangamiwe ndetse ukaba wari uri no mu kaga, ibyahuriranye n’igitutu yari amaze igihe ashyirwaho. Maj. Gen. Jeff Nyagah wahise agirwa, na Perezida William Ruto, Umuyobozi w’Ingabo mu Burengerazuba bwa Kenya (Western Command), inshingano yari asanganywe muri RDC azisimburwaho na Maj. Gen. Alphaxard Muthuri Kiugu. Ni icyemezo kitishimiwe n’abantu ba hafi ya Perezida Félix-Antoine Tshisekedi wa Congo-Kinshasa, bakavuga ko batunguwe nacyo, kuko basanzwe bamuziho gukorana bya hafi n’u Rwanda, bagahita bibwira ko azahita abogamira kuri M23, kandi impungenge zabo zirumvikana cyane.

Indi mpamvu batanga ni uko Perezida William Ruto yafashe iki cyemezo atigishije inama ubutegetsi bwa Kinshasa, ahubwo akumva ibitekerezo n’inama yagiriwe na Perezida Kagame. Aha rero bakahahera bumva ko uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za EACRF azahita abogamira kuri M23 byanze bikunze. Umwe mu bagize Guverinoma ya RDC wavuganye na RFI yayibwiye ko iki cyemezo gisa n’icyahubukiwe. Uyu yunzemo ko Congo-Kinshasa cyakora idashaka kujya mu mitsi, ikavuga ko icyo ishyize imbere ari inzira ya dipolomasi mu rwego rwo koroshya ibibazo ndetse no kugira ngo ingabo z’akarere zizabashe gutanga umusaruro. Bivugwa ko mu byo ubutegetsi bwa Congo bwifuza harimo kuba ubuyobozi bwa EACRF bwajya buzenguruka bugasimburanwaho n’ibihugu byose bya EAC bihafite ingabo, aho kuguma mu maboko y’Abanyakenya buri gihe. Basanga byavanaho urwikekwe rwo uyu Mugaba Mukuru yabogamira ku Rwanda.

Bifuza kandi ko imiterere y’uduce twahoze tugenzurwa na M23 mbere yo kudushyikiriza Ingabo za EAC isobanuka, mu rwego rwo kubaha ubusugire bwa Congo-Kinshasa. Kugira ngo ibi bigerweho Kinshasa irasaba ko sitati igenga ziriya ngabo yavugururwa mbere y’uko igihe zigomba kumara muri Congo cyongerwa. Kuri ubu Kinshasa irashinja M23 kongera abarwanyi mu birindiro ifite mu duce dutandukanye, nyamara ngo uyu mutwe waremeye kuva mu duce twose wahoze ugenzura. Izi ngabo rero zijya gufasha M23 nta handi ziva hatari mu Rwanda, kandi zose zinyura mu Karere ka Rubavu, none Mayor Kambogo Ildephonse yananiwe kubisobanura, ahita agirwa igitambo cyo kubisa abandi, byitwazwa ko yananiwe kurinda abaturage bazahajwe n’ibiza byahitanye amagana y’abantu, abandi basigara batakigira aho gukinga umusaya, byabaye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi. Ese niba ari ibiza hari kwirukanwa Mayor Kambogo wenyine ?

Bivugwa ko Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yafashe icyemezo cyo kweguza Kambogo Ildephonse wari umaze umwaka n’igice ari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu. Amakuru yizewe ni ko Inama Njyanama ya Rubavu yateranye saa tanu z’ijoro, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 05/05/2023, mbere yo gufata icyemezo cyo kweguza Mayor Kambogo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

Amakuru avuga ko mu byo Kambogo yazize harimo gutanga amakuru atari yo ku bahitanwe n’ibiza biheruka kwibasira Akarere yayoboraga, kuko yemeje ko hapfuye 26 mu Karere ke kandi mu by’ukuri bararengaga 100. Ku wa Kane, tariki ya 04/04/2023 ni bwo mu irimbi ryo mu Murenge wa Rugerero habereye umuhango wo gushyingura abantu 13 bari mu bahitanwe n’ibiza biheruka kwibasira Intara y’Uburengerazuba ndetse n’iy’Amajyaruguru. Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente arabashinyagurira.

Ubwo umuhango wo gushyingura wari wegereje, hari umukecuru wagaragaye aririra ku irimbi avuga ko yari yimwe amahirwe yo gusezera ku mwana we uri mu bahitanwe na biriya biza. Ni ibyateje umwuka mubi Minisitiri w’Intebe abajije Mayor Kambogo impamvu batatanze amahirwe ku miryango yari yabuze abayo ngo ibanze kubasezera asubiza ko ari icyemezo cyafashwe na Gitifu w’Intara.

Ibi byatumye biba ngombwa ko bafungura isanduku yari iriho ifoto ya wa mwana, ariko batungurwa no gusangamo umurambo w’umukecuru barumirwa. Ibi kandi bijyanye no kuba amazina y’abitabye Imana yari mu masanduku yari ahabanye n’ayari yanditse ku misaraba, abaturage babifata ku kubashinyagurira no gushinyagurira imirambo imbere ya Minisitiri w’Intebe.

Mayor Kambogo kandi mu byo ashinjwa harimo kuba yaratangaga raporo z’ibinyoma agateranya inzego, gutoteza abamwungirije ndetse no gusuzugura itangazamakuru. Amakuru avuga ko Nzabonimpa Déogratias, wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, ari we wahise asimbura Kambogo by’agateganyo.

Kwirukanwa kwa Mayor Kambogo rero byaje nk’igiteranyo cy’ibintu byinshi ariko impamvu nyamukuru ni ukunanirwa gusobanurira itangazamakuru icyo abasirikare bahora banyura mu Karere bajya muri Congo baba bagiye gukora, n’amakuru atanze akaba atarakiriwe neza n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Kigali.

Birumvikana rero ko Mayor Kambogo abaye igitambo cy’ibindi bifi binini byinshi bikavuga ko yananiwe gucunga ibiza ndetse n’agashinyaguro kakorewe imirambo nyamara Gitifu w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, wabanje kuba Mayor wa Burera, wategetse uku gushinyagurirwa arigaramiye ndetse na Minisiteri ishinzwe Imicungire y’Ibiza (MINEMA) irimo gukomeza gushinyagurira abasizwe iheruheru, aho yaka amafaranga kuri Mobile Money, ikaba imaze gukusanya arenga miliyoni 21 FRW yitwa ayo kubafasha, mu gihe isanzwe ifite ingengo y’imari yagenewe imicungire y’ibiza.

Ibi rero igitangaje si uko Kambogo asutswe hanze kuko atari ubwa mbere bibaye. Ni akamenyero kuko uwo FPR yamazemo uburyohe imucira nka shikarete, ikamushyira mu bishingwe. Ni iki se cyaba gitangaje ko atari we wa mbere, akaba atari nawe wa nyuma ugiye nk’imbwa kandi yaraje ahabwa amashyi n’impundu nk’umugabo. Icyo bivuze rero ni uko bimaze kumenyerwa ko muri FPR abagabo barya imbwa zikishyura.

Umurungi Jeanne Gentille