Kawa ni kimwe mu bihingwa bifatiye abanyarwanda runini kuko ituma benshi bakora ku ifaranga iyo yabahiriye ikera neza. Ubusanzwe kuva mu kwezi kwa gatatu kugeza mu kwa gatandatu abanyarwanda bahinga kawa hirya no hino mu gihugu babaga bamwenyura kuko bakirigitaga ifaranga, bakanagerageza kwikura mu bucyene baterwa n’ubutegetsi bw’igitugu butabemerera guhinga uko babyifuza bakurikije ibibafitiye akamaro.
Uyu mwaka iby’abahinzi ba kawa mu Rwanda imbwa zabirwaniyemo, ubu bararira ayo kwarika, ari na ko bavumira ku gahera ubutegetsi bw’igitugu bukomeje kubakenesha, kuko ahenshi mu Rwanda igiciro cya kawa cyakubiswe hasi kugeza kuri kimwe cya kabiri cy’igiciro gisanzwe.
Usibye ko ibiciro bya kawa byakubiswe hasi, ariko hari n’ibindi bibazo abo bahinzi bagaragarije itsinda rigari ry’ijisho ry’Abaryankuna hirya no hino mu gihugu ryakurikiranye ubuzima Abanyarwanda babayemo muri aya mezi abiri y’umwero w’ikawa ritwegeranyiriza ibi hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu ntara y’i Burengerazuba n’iy’Amajyepfo.
Ibibazo by’ingutu abaturage bagaragarije “Ijisho ry’Abaryankuna” ni ibi bikurikira:
- Kubuzwa gutunganya ikawa yabo
Abaturage bo mu ntara y’i Burengerazuba batubwiye ko kuva na kera ko iyo bezaga ikawa, bazisyaga bakazitunganya, bakazanika, bakazigurisha zumye, ibyo bigatuma babonamo amafaranga menshi, ariko nanone bikabaha ifumbire iva mu bishishwa byazo. None ubu muri iyi myaka ine ishize, ngo babujije gusya ikawa zabo, ndetse n’iyo bagufashe uzisya baraguhana, kandi ntubone n’aho wazigurishiriza. Ibi abaturage batubwiye ko bibagoye cyane kuko byatumye abari batunzwe no gukora imashini zisya kawa ndetse n’abakoraga akazi ko kuzisya no kuzicuruza, ubu bagizwe abashomeri.
- Kubuza abashoramari bo muri Kongo kugura ikawa mu Rwanda no kubuza abanyarwanda kujya kuzigurisha muri kongo
Abaturage bo mu ntara y’i Burengerazuba mu turere twa Karongi, Rubavu, Nyamasheke na Rusizi batubwiye ko ubusanzwe ku mwero wa kawa bita isizeni (kawa season), nyuma yo kuzitunganya zumye, bamwe bazijyanaga mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo cyangwa se abanyekongo bakaza kuzigurira mu Rwanda bigatuma babona amafaranga atubutse, none ubu ngo ntawemerewe kuzicisha mu kiyaga cya Kivu kuko ngo abasirikare bakorera muri ayo mazi bitwa abamarine bahita bazibambura.
Ibi rero ngo byagize uruhare rukomeye mu gutesha agaciro kawa yabo kandi bigira ingaruka zikomeye mu bihombo bagize uyu mwaka, kuko ngo byanatumye amasoko ya Nyamitaka na Mukoma yo mu karera ka Nyamasheke afungwa kuko yabaga yiganjemo abanyekongo bazanye ibitoki bagatwara kawa, none ngo nta buhaahirane bakigirana n’abo baturanyi babo bo muri Kongo, kuko nta bwato bwemerewe guca mu kiyaga cya Kivu ava cyangwa ajya muri Kongo.
- Ibiciro byakubiswe hasi cyane
Aba baturage bavuze ko ibibazo byavuzwe haruguru byose bari barabyihanganiye, ariko igihombo bahuye nacyo uyu mwaka ko gikabije ndetse hari abatubwiye ko bikomeje gutya mu myaka itatu iri imbere barandura kawa bagashaka ibindi bahinga.
Agahinda kabo ngo gashingiye ku kuba uyu mwaka ari umwe mu myaka kawa zeze cyane ari nyinshi, ku buryo bari biteguye kubonamo amafaranga atubutse, ariko kubera kubura amasoko, ibiciro bikaba byaramanutseho kimwe cya kabiri, kuko umwaka ushize ikiro cy’ibitumbwe (kawa idaseye) cyaguze amafaranga 300 (0,32$) ( ubu uyu mwaka mu karere ka rubavu ngo cyaguze 180 (0,18$) , naho Nyamasheke na Karongi kigura 160 naho Rusizi kigura 170 naho mu Karere ka Ruhango na Kamonyi kigura 160 na 150(0, 16$).
Ibi kandi ngo bigendana no gukatwa ibiro runaka bitewe n’umubare w’ibyo umuntu afite. Muri Nyamasheke batubwiye ko iyo ufite ibiro 100, bagukata ibiro 10 (Kimwe cya cumi cy’izo ufite) ni ukuvuga ko iyo bapimye ibiro ijana bishyura ibiro 90, naho muri Kamoni na Ruhango ngo bakata amafaranga 30 cyangwa 40 kuri buri kiro.
Twabajije abaturage icyateye ibi bihombo, batubwira ko byatewe n’umubano mubi igihugu cyacu kigirana n’amahanga bagurishagamo izi kawa. Hari n’abatubwiye ko Abanyaburayi n’Amerika ngo bari kwanga kuzigura kubera ko u Rwanda rwanze imyenda ya caguwa iva iwabo, abandi bacyeka ko byaba biterwa n’intambara ivugwa muri iyi ntara y’i Burengerazuba.
- Gufunga amakusanyirizo y’ikawa yari yubatswe
Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke na Karongi batugaragarije ikindi kibazo kibagoye cy’uko n’amakusanyirizo ya kawa yubatswe mu myaka ine ishize ubu yafunze, amwe ngo yafunzwe kubera guhomba, andi ngo ni Leta yayafunze ngo kuko ishaka kubaka aya FPR. Ibi nabyo ngo byagize uruhare rukomeye mu gihombo bagize, kuko ubu n’iyo ugize amahirwe ukabona uzigura ufata amafaranga aguhaye kuko hari n’igihe usanga babuze uzigura ukazirirwana bakazigura nijoro nka saa yine z’ijoro iyo haje imodokaa izitwara, ariko ngo hari n’igihe bayitegereza ntize bakazirarana ku muhanda aho basanzwe baza kuyitegerereza.
Ibi ngo bituma batinda kuzisoroma iyo batizeye ko iyo modoka iza kizifata, zimwe zigahungukira hasi, byose bikabashyira mu bihombo.
KABAGEMA Epaphrodite
Nyamasheke-Intara y’Uburengerazuba.