Yanditswe n’Ahirwe Karoli
Inkuru dukesha RBA iratugezaho ingaruka abahinzi bahinga ubuso bunini bahura nazo nyuma yuko RAB ibijeje kubagezho imashini zo guhinga bikarangira babuze naho bavana ba nyakabyizi.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda RAB cyasabye abahinzi bahinga ubutaka bunini guhingisha imashini kibizeza kuzibagezaho; ibyo bikaba byari no koroshya uburyo bwo kwirinda Covid-19. Gusa RAB yibagiwe kubwira abo bahinzi ko hari “abahinzi bari batoranyijwe bari guhingirwa kuri hegitari 1030 gusa, iyo gahunda igahita irangira, ko nta amikoro yari ahari yo guhingira abahinzi bose bari babisabye” nkuko umuyobozi Mukuru wungirije wa RAB Dr Bucagu Charles yabitangaje.
Abahinzi batahingiwe babimenyeshejwe ku munota wa nyuma aho igihembwe cy’ihinga 2020 cyari cyaratangiye. Ubu bakaba barimo guhura n’ingaruka nyinshi zirimo guhomba no kubura abakozi.
Umuhinzi umwe witwa Rushirabwoba Aimable, umuyobozi wa kampani Agri-Vision Moderne ikorera mu Karere ka Gasabo yagize ati ”Turavuga tuti twebwe nimuduhe imashini twikodeshereze bakaduha abandi ba rwiyemezamirimo, kandi na bo kuva mu Mutara kuza guhinga hegitari 10 muri Gasabo Kinyinya byonyine bizadusaba ngo dushake imodoka yindi yo kuyiterura ikayizana no kuyisubizayo, wareba ayo mafrw ugiye gutanga ugasanga wamaze kugwa mu gihombo. Aho rero bikaba ari ikibazo gikomeye cyane . Ubwo rero RAB kari akazi kayo ko kudufasha niba imashini zabo zitabonetse idushakire na ba rwiyemezamirimo s baze kuduhingire.”
Naho Mugabarigira Pascal, Perezida wa Koperative Twiteze imbere Muhinzi-Mworozi ati ”Mbere bari baratubwiye ko bazaduha ubufasha bwo guhinga ku buntu tubajije baratubwira bati ibyo byararangiye, ubuso bwari buteganijwe guhingwa bwararangiye nta mashini zihari nta bushobozi tufite bwo kongera kubahingira ni bwo twagiye kwishakira izo kwishyura amafaranga na zo turazibura baduhaye n’abigenga na bo baraduhenda cyane ugasanga ni ibihombo gusa duhura na byo.”
Kuri icyo kibazo RAB, mu ijwi rya Dr Bucagu, iraha inama abahinzi bafite icyo kibazo kuyegera ikabafasha kwikodeshereza imashini zihinga. Igihe umuhinzi azajya aba yitangiye amafaranga yo gukodesha imashini RAB izajya imufasha mu kigero cya 18%. Gukodesha imashini ihinga Hegitari imwe bitwara amafaranga 100 000 Frw aho guhingisha abakozi bitwara hagati ya 250 000 na 300 000 Frw.
Biragaragara ko umuntu akurikije imibare akazi ko guhinga gashobora kuzacika mu Rwanda, Leta ya FPR yaba yarabiteganyije ishakira amahugurwa abatunzwe n’akazi ko guhinga kugirango batazicwa n’inzara? Ntawabihamya!
Ahirwe Karoli