ABAJYANAMA BA FPR BAYIGIRIYE INAMA YO KWIGISHA ABAYEDE MU BUVUZI.

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Muri iyi minsi, Isi yose yugarijwe n’ibibazo by’urusobe birimo intambara, inzara, ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ikirere, ihungabana ry’ubukungu, indwara z’ibyorezo n’ibindi. Mu gihe isi yose ihanze amaso icyorezo cya COVID-19, igikwiye kurebwa cyane ni ingufu buri gihugu gishyira mu rwego rw’ubuzima, zikaba ari zo zishingirwaho mu guha icyizere cy’ubuzima abaturage bacyo. Agashya FPR bazanye ni Ubuyede! Ubu buyede se buzamara iki mu kongera ireme ry’ubuvuzi? Nibyo tugiye kureba.

Mu Rwanda, na mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyaduka, urwego rw’ubuzima rwari rusanzwe rutifashe neza cyane, kuko hari hakigaragara umubare udahagije w’abaganga, abaforomo n’ababyaza ndetse n’abandi bakora imirimo ishamikiye ku buvuzi (Medical Allied Staff).

Kuri ibi hiyongeraho ikibazo cy’ibikorwa remezo bidahagije ndetse n’imiturire itatanye ituma abagenerwabikorwa batagerwaho n’ibikorwa by’ubuvuzi ku buryo bushimishije (Access to health services). Hakaniyongeraho ubumenyi budahagije abaturage bafite ku ndwara zimwe na zimwe, aho hari indwara zikomeye ariko umuco nyarwanda ukaba utazifata nk’indwara bityo kuzivuza bigatera ipfunwe. Biragoye kubona umunyarwanda wagiye kwivuza inkorora, ibicurane n’izindi bafata nk’aho zikiza.

Amateka y’urwego rw’ubuzima mu Rwanda si aya vuba kuko na mbere y’umwaduko w’abazungu, ubuvuzi bwari buteye imbere cyane, aho bashoboraga kuvurisha imiti ikomoka ku bimera (phytotherapy), ndetse bakizera ko bashobora kugusha neza imyuka mibi itera indwara biciye mu guterekera abazimu cyangwa kubandwa. Iyi migenzo ibiri ikaba yari ifite uruhare runini mu guhuza abazima n’abazimu, bityo abazima bakagira ubuzima bwiza biciye mu gutsirika ibibatera indwara.

Aho ubukoloni buziye, nk’uko byagenze mu zindi nzego z’imibereho, urwego rw’ubuvuzi bw’Abanyarwanda rwarahutajwe cyane kuko akenshi bwagiye bwitiranwa n’imihango ya gipagani, bituma abavuzi gakondo badahabwa agaciro, ahubwo himakazwa ubuvuzi bwa kizungu, bukoresha imiti yakorewe mu nganda z’i Burayi n’Amerika.

Ibi byatumye abavuzi bazwiho ubwo buhanga, bagenda bapfa buhoro buhoro, ntibagire uwo basigira ubwo bumenyi, dore ko banabikoraga bihishe.

Imyigishirize y’ubuvuzi mu gihe cy’abakoloni ntiyigeze iha abiga umwanya wo gutekereza, aho bigishwaga gusa kugira ngo bazabe abafasha b’abaganga b’abazungu (Assistants médicaux). Ibi byatumye umuganga witwa ngo yaraminuje adashobora guha agaciro imbaraga zivura ziri mu kimera runaka (pouvoir médicamenteux, principes actifs) cyavura hadakoreshejwe ibinini n’inshinge.

Ese igicuncu, umuravumba, igifashi, umukubayoka, umubirizi, umugombe, umugorora, ikinetenete, ubwunyu bwa nyamanza… n’ibindi biti ntibyavuraga indwara zizwi neza? Abanyarwanda se bari bayobewe ko imirire myiza irinda indwara? Bacaga umugani ngo “amagara ntamerwa aramirwa”, bashaka kuvuga ko ibyo turya ari byo biduha ubuzima bwiza (Suppléments alimentaires).

Nyuma y’ubukoloni, ubuvuzi bwakomeje kugira isura ya kizungu, ubuvuzi bwa gakondo bwakomeje gutsikamirwa, bukabangamirwa n’amadini yabushinjaga gukorana n’imyuka mibi, ariko bugenda bwiyubaka nk’uko ubwa kizungu nabwo bwagendaga bwiyubaka, ariko inzira iracyari ndende.

Mu ntambara zibasiye u Rwanda, harimo n’iyatewe n’Inkotanyi, umubare munini w’Abaganga warapfuye, abandi bijandika mu bwicanyi barafungwa cyangwa barahunga, urwego rw’ubuzima rusigara ku izina gusa, ku buryo nyuma ya Jenoside, byasabaga imbaraga zidasanzwe, ubushake n’ubushobozi by’umurengera kugira ngo uru rwego rwiyubake. N’ubwo hari byinshi byakozwe, inzira iracyari ndende ku buryo hakenewe icyunganira uru rwego.

Ubu nyuma y’imyaka 27, Leta ya FPR ibonye igishishikaje ari ukwigisha “Abayede b’Abaforomo” (Aide- Infirmier), mu gihe ibindi bihugu bikataje mu kwigisha abaganga n’abakora imyuga ishamikiye ku buvuzi?

Mu Rwanda rwo hambere ubuvuzi bwari bushingiye ku muryango. Nta mavuriro cyangwa ibigo nderabuzima byabagaho. Umuvuzi yavuriraga mu muryango we cyangwa akaba yasohoka agasanga umurwayi mu muryango we, agashakisha impamvu y’uburwayi, ndetse akamuha n’umuti uzamukiza.

Imiryango y’abavuzi yari izwi cyane ndetse ibayeho neza cyane kuko uwajyaga kwivuza atagendaga imbokoboko ahubwo yitwazaga umufuragiro (ibihabwa umuvuzi ngo bimutunge) ndetse akazagaruka gushimira igihe yakize neza, icyo bitaga guhigura. Byatumaga abavuzi ari abantu bubashywe mu muryango nyarwanda, kuko bari babayeho neza cyane, ndetse bakanarenza ubukungu abategetsi.

Gusa hari indwara zananiraga abavuzi zikitirirwa amarozi cyangwa imyuka mibi. Ibi nyamara ntibyabujije ko indwara hafi ya zose zavurwaga kandi zigakira, kandi uyu mwuga ugatunga abawukora, ndetse neza kurusha abari batunzwe n’indi myuga, kuko nyine abawukoraga binjizaga agatubutse.

Mu Rwanda rwa none, ibintu byose byarahindutse, hariho inzego z’ubuzima zubakitse kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Igihugu, ariko kubera ikibazo cy’ubushobozi, ziracyahura n’uruhuri rw’ibibazo ku buryo icyizere cy’ubuvuzi kuri bose nka politike y’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (OMS), kikiri kure nk’ukwezi. Ubu igisubizo babonye ni ukuzana “abayede b’abaforomo”?

U Rwanda nk’igihugu cyari cyarasenyutse, abantu bagapfa amahanga arebera, nta gikozwe, byatumye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rubona inkunga zitabarika, harimo igisa n’ipfunwe no kwihohora, kuko amahanga yishinjaga kuba ntacyo yakoze ngo atabare abicwaga. Byamaze iki se?

Imiryango n’ibigo mpuzamahanga byarahuruye birahutera, maze bitanga inkunga n’impano bitagira ingano. Aha ni ho usanga amafaranga yaje agamije kwigisha no guhugura abaganga, kubaka ibikorwa remezo no kugura ibikoresho, kugura imiti no guhemba abaganga n’ibindi. Nyamara izo nkunga n’inguzanyo byari bigenewe urwego rw’ubuzima yagiye akoreshwa nabi hamwe na hamwe ubundi akanyerezwa.

Biragoye kuba mu myaka ya mbere byari kumara iminsi ibiri utumvise uwafunzwe cyangwa uwahunze azira kunyereza cyangwa gukoresha nabi inkunga zigenerwa uru rwego dore ko ari na nyinshi ugereranyije n’izindi nzego zita ku mibereho myiza y’abaturage n’ubukungu muri rusange. None igisubizo kibaye “abayede b’abaforomo”?

Ingengo y’imari yagenerwaga urwego rw’ubuzima yagiye izamuka, ku buryo yavuye kuri 3% muri 2003, igera kuri 12.6% muri 2017, kandi ikomeza kugenda izamuka ku buryo bitanga icyizere, ariko urugendo ruracyari rurerure. Ndetse muri 2007, inkunga zose zigenerwa uru rwego zatangiye kunyuzwa mu ngengo y’imari y’igihugu, ku buryo imicungire yazo yagiye yoroha, hagabanuka no kuzinyereza.

Muri 2021, ingengo y’imari ishyirwa mu rwego rw’ubuzima yarazamutse ku buryo bugaragara ariko bijyana n’uko inkunga zigenda zigabanuka, n’ubundi ikibazo gikomeza kuba ikibazo. None gisubijwe n’”Ubuyede”?

Dufashe nk’urugero, inkunga iterwa urwego rw’ubuzima yagiye igabanukaho 6% kuva mu 2003. Inkunga ya Gahunda ya Perezida w’Amerika igamije gutanga ubuhamya bwihuse mu kurwanya SIDA (President’s Emergency Plan for AIDS Rerief- PEPFAR) igabanukaho 9% buri mwaka. Urugero, mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2015-2016, amafaranga ava ku nkunga zo kurwanya SIDA, igituntu na malaria, ava hanze yari USD 289,902,774 mu gihe ava mu ngengo y’imari y’Igihugu yari USD 214,736,397. Ubu “buyede” bumaze iki?

Kimwe n’izindi nzego zo mu Rwanda, ubumenyi buhabwa abaganga n’abakora mu buvuzi bwarashegeshwe cyane. Nyuma y’uko bamwe bari bamaze gupfa, abandi bahunze, abandi bafunze, urwego rw’ubuzima rwisanze nta bakozi bahagije rufite, kandi abafite n’ubumenyi ari hafi ya ntabo. None ngo “ubuyede”?

Ku ikubitiro, habanje gukurwaho amashuri yose yigisha ubuvuzi ku rwego rw’amashuri yisumbuye (A2). Aya mashuri yari afitiye runini Abanyarwanda, kuko abayigaga basohokaga bafite ubumenyi buhagije, bakavura mu bigo nderabuzima no mu bitaro, ari abafasha b’abaganga  kandi bafite ubumenyi buhagije. Ubu rero hagaragara icyuho kinini cyane bitewe n’uko hubakwa za Postes de Santé nyamara abakazikozemo nabo. Aba “bayede b’abaforomo” baje gukemura iki mu by’ukuri? Tubatege amaso!!!!

Aya mashuri amaze gufungwa hadutse abantu bashaka kwiga uburezi muri Kaminuza kandi hasi batarabonye ubumenyi buhagije bubategurira kwiga imyuga ya kiganga, kuko iyo urebye neza iyi myuga iba igomba umwihariko kuko iba ireba bwa mbere ubuzima bw’abantu, kandi nta kiburusha agaciro. Nzaba ndora!!!!

Aha rero niho abanyarwanda bayobotse ibihugu birukikije cyane cyane muri DR Congo na Uganda, bakiga igihe gito, muri weekend, cyangwa bakazana impapuro zigaragaza ko bize kandi batarize. Aha rero ni naho kandi abantu batangiye kunenga ubuvuzi bwo mu Rwanda, kuko bitumvikanaga ukuntu umuntu usanzwe ari umukanishi, umufundi cyangwa umwogoshi, wagiye muri Congo umwaka umwe, akagaruka afite diplôme y’ubuvuzi, kandi akavura abantu basanzwe bamuzi mu yindi myuga. None “ubuyede” buje gukemura iki?

Ikigo gishinzwe Amashuri makuru na Kaminuza (HEC) gihora kigorwa no gusuzuma ko mwene izo diplômes zikurwa mu baturanyi ziba zuzuje ibisabwa, maze bagatanga équivalence. “Ubuyede” buzamara iki? Nta kintu na kimwe ubu “buyede” bwamara uretse kubeshya abanyarwanda ko bize ariko ntacyo bimaze!

Nyuma yo kubona ko abantu babona izo za équivalences ariko nta bumenyi buhagije bafite, hashyizweho ibizamini bikorwa ku bashaka kwinjira mu mwuga ariko nabyo biracyari induru kuko hatsinda mbarwa. Ni ikibazo gikwiye gukorerwa inyigo yimbitse. None abajyanama ba Leta ya FPR bayigiriye inama yo kugarura amashuri yigisha “abayede b’abaforomo” (aide- infirmier)? Ngo bimare iki Banyarwanda?

Ukwezi kwa cumi kwa 2021 kwatangiranye n’inkuru y’uko amashuri y’abaforomo yagarutse mu mashuri yisumbuye, agashyirwa ahagiye hegereye ibitaro by’uturere turindwi (7) cyangwa by’intara, ari ho aha hakurikira: ESSA RUHENGERI, G.S.O. BUTARE, G.S. KIGEME, G.S. REMERA-RUKOMA, G.S.

ADAMSON KIBOGORA, G.S. St ALOYS RWAMAGANA na G.S. GAHINI. Yari inkuru nziza rwose!!!

Inkuru y’incamugongo yabaye ko muri aya mashuri bagiye kwigisha “Abayede b’abaforomo”, batazigera na rimwe batera urushinge cyangwa batange ikinini, ahubwo bazajya basasa uburiri bw’abarwayi cyangwa bagakoropa ibyumba abarwayi bararamo. Ubuse mu by’ukuri aba bajyanama ba FPR batekerereza u Rwanda cyangwa baba bashaka kuzuza ibifu byabo?

Aba bana b’abanyarwanda bagiye kwiga “ubuyede” baziga iki muri Kaminuza niba zizaba zitarafunga imiryango? Rwanda wagowe uravahe ukajyahe? Abandi barigisha ubuganga n’ubuvuzi naho FPR yo irigisha abayede? Twitege ingaruka zizava muri iki gikorwa cy’ubugome ni nyinshi!!!

Umunsi aba bayede babuze aho bakora icyo kiyede cyabo bazaba bamaze imyaka 3 bigishwa, hazacura iki? Aho ntituzaba tugwije za mayibobo zirirwa ku irigara zifashe mu mifuka bwakwira zigatera Gatarina?

Kamikaze, Bigiye guhumira ku mirari FPR yandikira Abayobozi bakuru b’Ibitaro (DGs) babaha link ngo wa muganga umwe wavuraga abantu 10,000, nawe atibereyeho ngo yongerewe inshingano zo kujya kwigisha “Abayede b’abaforomo”, ariko abisabe anyuze kuri link, ubuse “job” irimo aha ngaha ni iyihe? Kwigisha “abayede”? Ubu aba baganga bazigisha iki mwo kagira Imana mwe!

Iyi nama rutwitsi abajyanama ba FPR bayigiriye nta kindi igamije uretse kumara Abanyarwanda binyuze muri twa tuzi twa Dan Munyuza, nka tumwe Jay Polly aherutse kunyweshwa bikabeshywa ko yanyoye Méthanol nk’aho ari wayinjije i Madrid yo mu Murenge wa Mageragere! Utu tuzi tuzahorwa n’Imana!!!

NTABWO ABARYANKUNA BABIREBERA, TURABYAMAGANYE, TURABYAMAGANYE!

Ni muri urwo rwego ABARYANKUNA bashishikariza buri wese ubifitiye ubushobozi ngo agire uruhare mu gutanga ubuvuzi bufite ireme kandi bugamije gutuma buri wese agira ubuzima buzira umuze, kugira ngo abone uko ategura ejo heza, ari umuntu uhagaze neza mu Iterambere ry’Ubukungu , mu Mibereho Myiza no mu Kubungabunga Ibidukikije.

Izi rero zikaba ari zo nkingi z’Iterambere Rirambye rizatuma buri muntu yihaza mu byo akeneye uyu munsi ariko ntabuze abazadukomokaho kuzabona nabo ibyo bakeneye (Satisfy the needs of nowadays generations without compromising those of the future generations). Atari ibyo buri wese utuye isi yumve ko Kagame atumariye ku icumu!

FPR MUDAHANGAYIKISHIJWE N’UBUVUZI, NTITUZABAKUMBURA NA RIMWE!

Ahirwe Karoli