ABAMBARI BA FPR BAKOMEJE UMUGAMBI MUBISHA WO GUKENESHA ABATURAGE

Spread the love

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Bimaze kumenyerwa ko FPR ishyiraho abakozi mu nzego zose kuva ku Isibo no ku Mudugudu, kugeza ku rwego rw’igihugu. Ibi bikorwa bitya kuko FPR ivuga ko ari moteur ya Guverinoma, maze igashyiraho abategetsi bazayifasha gukandamiza umuturage, ubundi ikirirwa ibeshya slogan ishaje ngo “Umuturage ku isonga”, nyamara wareba uburyo umuturage asongwa ugasanga ahubwo imvugo ya nyayo ikwiye gukoreshwa ari “Umuturage ku musonga”. Ntabwo umuturage yaba ku isongwa ahora atsikamirwa ngo akeneshwe.

Mu nzego z’imitegekere bwite ya Leta usanga uyobora FPR ari na we ufite inshingano za Leta, ugasanga Mayor runaka ari nawe Chairman wa FPR mu Karere cyangwa Guverineri akaba ari na Chairman wa FPR mu Ntara. Bitera ikibazo gikomeye iyo umutegetsi ku rwego runaka atandukanye n’umuyobozi wa FPR kuri urwo rwego. Aba bombi bahora bumvana imitsi, maze aho inzovu zirwaniye ibyatsi bikahahungabanira. Ibi byatsi rero byahinduwe abaturage ureke kubabeshya ko bari ku isonga, nyamara FPR yarabashyize ku musonga, imyaka 30 irihiritse, intero ikiri ya yindi. Ese ko bucya bukira umuturage akeneshwa, amaherezo azaba ayahe? Uku rero niko bimeze mu Karere ka Kayonza kuko umuyobozi wa FPR atandukanye n’umuyobozi w’Akarere, abaturage bakaba bahora bishyura ihangana hagati y’aba bombi. Mayor wa Kayonza ahora ku cyoba ko Chairman wa FPR amurega i Rusororo, bakamukuraho, bigatuma amureka agahonyora abaturage, kuko aba yanga kwiteranya. Ibi se nibyo byari bikwiye ku muturage koko? Kuki akarimi keza katarangira muri FPR ?

Muri aka Karere, haravugwa inkuru y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude watereranye umuturage we warenganywaga na chairman wa FPR ku rwego rw’Akarere, ubu umuriro ukaba urimo kwaka, umuturage yatakambiye inzego zose abura igisubizo.

Ikibazo kiri mu Murenge wa Ndego gishingiye kuri Nyakarundi Télésphore, chairman wa FPR mu Karere ka Kayonza wigabije imitungo y’umuturage witwa Ndoli Lauben, Gitifu w’Umurenge ajya ku ruhande akomeza kogeza kugira ngo aramire imbehe ye, ejo itazubikwa, ariko umuturage arahagwa.

Ni imitungo iherereye mu Mudugudu wa Gasabo, Akagari ka Kiyovu, Umurenge wa Ndego, Akarere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba. Ndoli Lauben avuga ko Nyakarundi yamutwariye ubutaka, amushimutira n’inka enye (4), amusenyera ikiraro ndetse azana insoresore zimukubitira abashumba.

Nyuma yo gusaranganywa nk’abandi, Ndoli yabonye ubutaka bungana na Hegitari ebyiri (2 Ha), yiyemeza kububyaza umusaruro, abukoreraho ubworozi bw’inka zari kumuha amata n’ifumbire, agahinga ubutaka busigaye, ibimasa akabigurisha akiteza imbere, dore ko yari afite umuryango munini, atabashaga kwitaho mbere, ariko ukuntu yateye imbere vuba vuba, ntabwo byakiriwe neza, abambari ba FPR byarabababaje.

Ndoli wari ufite abana barwaye bwaki, yazamutse vuba vuba bitangira gutera ikibazo ko abaturage bose bashobora kumureberaho bakiteza, bityo bakaba batacyongeye gupfukamira FPR, bituma chairman wa FPR muri Kayonza yiha cyangwa ahabwa inshingano zo gukenesha uyu muturage ku maherere.

Ndoli Lauben avuga ko afite umugore n’abana umunani (8) b’indahekana, bahoze mu mirire mibi, ariko nyuma yo gusaranganywa, agahabwa igisagara cya Leta, yakoze atikoresheje ku buryo uyu munsi yabashije kwiteza imbere ndetse atanga akazi ku baturanyi bamukorera akabahemba, ibidashimisha FPR na rimwe.

 Nyuma y’igihe kitari gito uyu muturage Ndoli Lauben atangiye kwiteza imbere, Nyakarundi Télésphore, Chairman wa FPR mu Karere ka Kayonza, utuye mu Murenge wa Rukira, yafashe insoresore zigaba igitero mu Murenge wa Ndego, zikubita abashumba ba Ndoli, zisenya ikiraro, ndetse zinyaga inka enye (4) kugeze uyu munsi zikaba zaraburiwe irengero, ubutegetsi burebera, barangiza ngo “umuturage ku isonga”, byahe byo kajya. Ese baturage bazareka gukomeza kurenganywa ryari? Ni ukuvuga se ko FPR itazi ibyo ikora?

Gitifu w’Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude, hamwe n’umukozi w’Akarere ka Kayonza ushinzwe ubutaka Gakunzi Emile, bateranyije abaturage, babasobanurira ko Akarere n’Umurenge bamenye akarengane kagiriwe mugenzi wabo, ariko bababwira ko Nyakarundi Télésphore ari umuntu ukomeye cyane mu Karere, ko bagomba kumutwara gahoro, akavuga icyatumye ahohotera Ndoli Lauben.

Imbere y’abaturage bose Gitifu Bizimana n’umukozi w’Akarere ka Kayonza, Gakunzi, berekanye ko ntacyo barenganuraho umuturage wabo kuko Nyakarundi akomeye cyane ku buryo na Mayor amutinya, kandi nta kindi bamutinyira ni uko baba bumva uwamwitambika yamutanga ku biro bya FPR, i Rusororo, bagahita bamwubikira imbehe, bigatuma rero bahora mu cyoba cyo mu rwego rwo hejuru.

Ndoli yatunguwe no kumva ko ubwo atari iwe, Chairman Nyakarundi yohereje abashumba be bane (4), bamugabaho igitero, bashimuta inka enye (4) zirimo amajigija atatu (3) n’ikimasa kimwe, none kugeza uyu munsi, ntazi aho izo nka zarengeye, abashumba bari baziragiye bagizwe intere, n’ikiraro cyarasenywe. Aha rero niho wibaza ukuntu umuntu umwe arenganya abaturage mu gihugu kivuga ko kigendera ku mategeko, inzego zose zikababwa ngo ni uko ari umwambari ukomeye wa FPR.

Ibi si ubwa mbere byumvikanye kuko Mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Akagari ka Murambi, Karangwa Charles, wahoze ari Chairman wa FPR mu Murenge wa Gatenga, yigabije isambu ya Nkundabanyanga Eugénie, ifite agaciro karenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000,000FRW), arangije amuhimbira ibyaha bya jenoside, ubu uyu munsi umukecuru w’imyaka 75 arananara mu Rukiko Rukuru rukorera i Nyanza, mu gihe Karangwa abyinira mu mitungo y’uyu muryango. Uyu mukecuru Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamugize umwere, afungurwa i Mageragere, ariko abambari ba FPR banga kunyurwa, icyo bashaka kumufunga akazagwa muri gereza, dore ko anisaziye, bityo imitungo ye igatwarwa ku maherere, umuryango we ugataha amara masa.

Ndoli Lauben wasagariwe na Nyakarundi Télésphore ni umwe muri benshi cyane bakomeje kugenda bamburwa imitungo yabo kugira ngo bakeneshwe, bangare, igihe cyose bazahore bapfukamiye FPR. Ubu Ndoli agiye guhimbirwa ibyaha, afungwe cyangwa yicwe, imitungo ye yigabizwe n’abambari ba FPR, umuryango we ugizwe n’umugore n’abana umunani (8) wangare, abo yari yarahaye akazi nabo bakeneshwe.

Iyi rero niyo mikorere ya FPR, nta kindi igamije uretse gukenesha no kwangaza abaturage. Ni uruhare rwa buri wese kugira ngo dukomeze duharanire kwimakaza amatwara y’Impinduramatwara Gacanzigo, kuko niyo yonyine izashyira ibintu mu buryo, tukaba mu gihugu kizira imiryane n’intambara umunyarwanda arwana n’undi, atari ibyo FPR irakomeza ikore amabara, Abanyarwanda bicwe n’umukeno, nyamara bitakagombye.

FPR, UMUGAMBI WAWE WARATAHUWE, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!

Remezo Rodriguez