ABAMOTARI BONGEYE KURUNGURIRWA BAGARAGAZA AKABABARO BATERWA NA LETA

Spread the love

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Muri rusange uyu mwaka wa 2022 waguye nabi Abanyarwanda batagira ingano, bamwe bakeneshejwe ku bushake n’abandi bakomeje gufungirwa ubusa, abandi basenyerwa imitungo yabo barangara, ndetse abandi bafungwa bazira kubaza uburenganzira ku mitungo yabo. Ibi byago byagwiriye Abanyarwanda byageze ku batwara abagenzi kuri moto bisya bitanzitse. Uyu mwaka ubabereye mubi kurusha indi yose babayeho.

Uyu mwaka ugitangira, ku itariki ya 07 Mutarama 2022, abamotari bakubiswe n’inkuba bumvise ko gukoresha mubazi (compteur) bibaye, nyamara nta muntu n’umwe iyi mubazi yunguraga yaba umumotari cyangwa umugenzi, ahubwo yunguraga Leta ndetse n’umuhinde wayizanye ngo inyunyuze Abanyarwanda.

Aka karengane katumye nyuma y’icyumweru kimwe, ku wa 13 Mutarama 2022, ibintu bihindura isura, ndetse abamotari birara birara mu mihanda, bakora imyigaragambyo y’injyanamuntu, abapolisi bategereza uwaba itegeko ryo kubarasa baramubura. Ni mu gihe kandi iyo babarasaho hari kugenderamo na maneko FPR iba yanyanyagije mu bakora uyu mwuga kugira ngo banekane hagati yabo, bananeke abagenzi babagana.

Iki kibazo cya mubazi cyazuye ibindi byinshi cyane byari byugarije abamotari birimo imisoro n’imisanzu itagira ingano, amafaranga y’ubwishingizi aruta ay’imodoka, amafaranga y’uruhushya rwo gutwara abagenzi rutangwa na RURA, ariko hejuru y’ibi byose hakaba amafaranga atagira uko angana batangaga mu makoperative bashyiriweho, nta kindi agamije uretse kubacuza utwabo bavunikiye.

Ibibazo by’abamotari byaje kuba urudaca kugeza ubwo amakoperative bari bahatiwe kujyamo Leta iyashenye, ariko ibahatira kujya mu yandi atanu, 2 muri Nyarugenge, 2 muri Gasabo n’imwe muri Kicukiro, ariko abamotari barabyanga kuko ntabwo Leta ari yo ishingira amakoperative abantu, ahubwo abahuje umurimo, baba bahuje n’ibibazo, bakishyira hamwe bagashinga koperative kugira ngo ibakemurire ibibazo, naho izo bashingirwa na Leta babona ari izo kubanyunyuza gusa, nta kindi zibamariye.

Ubwo baganiraga na Radio&TV10 kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14/14/2022, bavuze ko Leta ikwiye kureka ubuhendabana, imbaraga ishyira mu kubakuramo amafaranga ikazishyira mu kubarenganura. Berekanye mu buryo bweruye ko bamaze gusharirirwa n’ikitwa amakoperative cyose, kuko icyo yabakoze barakizi.

Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko inzego zibareberera zishyira imbaraga mu nzira zatuma babasha kubakuramo amafaranga ariko ntizizishyire mu kubarengera nibura ngo n’ayo mafaranga babifuzamo babashe kuyabona.

Byatangajwe na bamwe mu bamotari kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Ugushyingo 2022 ubwo bateranyirizwaga hamwe ngo bamenyeshwe impinduka zigiye kuba mu miyoborere yabo.

Ni inama yayobowe n’inzego za Leta zifite aho zihuriye n’uyu mwuga wo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (Rwanda Cooperatives Agency-RCA), ndetse n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Abamotari bamenyeshejwe ko ubu bagiye kwibumbira mu makoperative atanu nyuma yo gusesa ayo bahozemo yari 41.Ubwo Abamotari bahabwaga umwanya wo kugararaza ibibazo bafite, bahurizaga ku mikorere y’amakoperative yabo banenga kuba yarabakamagamo amafaranga ariko nta nyungu babonamo.

Umwe yagize ati: «Muri Koperative mazemo imyaka icumi (10) ariko twe nta mumaro ahubwo yadusubije inyuma. RCA rero nkabona ibikwepa, irinze igera aho iyasesa abanyamuryango nta nyungu turagira».

Uyu mumotari akomeza avuga ko n’ubwo aya makoperative bahozemo yasheshwe, ariko batigeze babona imigabane bari baratanzemo kandi ko yari amaze kuba akayabo. Yagize ati: «Usanga akenshi imbaraga bazishyira mu ho bakuramo amafaranga muri motari ariko mu gushyira imbaraga mu kurengera motari bikaba hafi ya ntabyo». Aha rero niho yibariza akamaro k’aya makoperative usibye kwiba gusa.

Mugenzi we yagaragaje ko nta kamaro na gato bakuye mu makoperative, ati: «Nta munyamuryango uri hano wavuga ngo yaba yaraguze ikibanza kivuye muri koperative yabayemo cyangwa ngo yubatse inzu akuye muri koperative, kandi ubundi ni cyo koperative bisobanuye».

Undi mumotari yahakanye ibyatangajwe na RCA yavugaga ko abanyamuryango bagabanye imisanzu bari baratanze. Ati: «Ntayo twagabanye, ahubwo ikintu cyabayeho batubwiye uburyo amazu yakorerwagamo n’amakoperative, abasekirite, abakozi bakoraga ku makoperative, byose byishyurwaga, bavuga ko bihuriyemo, twe dutaha amara masa».

Gusa umuyobozi wa RCA, Prof. Harerimana Jean Bosco avuga ko hari inyungu nyinshi zavuye mu makoperative acyuye igihe, ariko akibivuga abamotari bahiye bavuza induru ku buryo byagaragaje ko batari bemeye ko ibyo avuga ari ukuri. Ariko yarakomeje arapfundikanya avuga ko bamwe muri bo bungutse. Yagize ati: «Abari bafite ideni barishingiwe n’amakoperative bakaba bishyura banki, ubu barakomeza kwishyurirwa. Ndetse n’imitungo yaragurishijwe, abagize icyo babona barayigabagabanye». Ibi rero yabivugaga nk’aho abwira abana kuko amafaranga y’amakoperative yose yarangiriranga ku bashumba ba FPR, bakagira ayo bajyana irusororo n’ayo bajyana mu miryango yabo.

Prof. Harerimana yavuze ko amakoperative 5 agiye kujyaho ari gahunda ya Leta, kandi ko imikorere yayo itandukanye n’aya mbere, cyane cyane ko abakozi b’aya makoperative bazajya bahembwa na Leta, aho guhembwa n’amafaranga avuye mu misanzu y’abamotari.

Abamotari rero babiteye utwatsi babaza niba n’andi makoperative yose mu Rwanda, ay’abahinzi, ay’aborozi n’abandi azahabwa abakozi bahembwa na Leta, bakibaza impamvu uyu mwihariko ushyizwe ku bamotari kandi bagitanga umusoro uremereye, ubwishingizi n’uruhushya bikaba bitaragabanywa n’ibindi.

Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2022, ubwo Perezida Kagame yabazwaga ikibazo cy’abamotari barenganye bitavugwa, yavuze ko agiye kugikemura mu miso ya vuba, none nyuma y’ukwezi n’igice, abashumba be bati: «Koperative mwari musangwanywe, mwaratanzemo amafaranga atagira ingano zarasheshwe uko ari 41, tugiye kubabumbira muri 5, tubahe abakozi duhemba, badufashe kubakama kugeza n’ayo mu ihembe». Ibi rero abamotari ntibabikozwa niyo mpamvu banze kubisinya, bamenyeshwa ko bazongera guhura noneho byanogejwe, kandi ko kujya muri Koperative ari itegeko, ibitajyanye na gato n’amategeko agenga amakoperative, ndetse bikaba bibangamiye Itegeko Nshinga.

Ingingo ya 39 y’Itegeko Nshinga igena uburyo bwo kwishyira hamwe igira iti: «Uburenganzira bwo kwishyira hamwe buremewe, kandi ntibubanza gusabirwa uruhushya. Ubu burenganzira bukoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko». Aba bamotari rero bakibaza impamvu iyi ngingo itubahirizwa, bagashyirwaho agahato, ngo bajye mu makoperative acungwa n’abakozi bahembwa na Leta.

Kuri twe rero dusanga aya ari andi mayeri ya FPR kuko gukusanya imisanzu mu makoperative 41 byajyaga bigorana, none ubu imaze gushyiraho 5 bizayorohereza kunyunyuza abamotari basigare batakigira n’urwara rwo kwishima. Uku niko FPR ikora kuba yarabashije kwegurira abatwara abagenzi mu modoka muri kompanyi ziyishamikiyeho, ntiyakomeza kurebera agafaranga kose gacaracara muri aba bamotari, itagashinzemo ikiganza. Turasaba rero abamotari gukomeza kubyanga, bakazishyiriraho ibibanyuje badahatiwe na FPR.

Mu kwanzura rero twavuga ko FPR ikwiye kujya yicara ikibuka ikintu kimwe: umunyarwanda yaratesetse bihagije, ku buryo atakiri wa wundi wo mu 1995 na 1996 watakaga akarengane bakajugunya muri gereza ngo ni interahamwe. Uyu munsi Abanyarwanda barajijutse ndetse amategeko barusha abayashyizeho kuyamenya, nta buryo na bumwe bakomeza gukomeza kurenganywe no gukorera abandi nk’aho ari ubucakara.

FPR, WASHAVUJE BENSHI, UBACUZA UTWABO, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!!!

Remezo Rodriguez