ABANYARWANDA BAKENEYE AMARASO MASHYA NYUMA YA 2024: KAGAME TANGIRA UZINGE UTWANGUSHYE.

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Mu bihugu byateye imbere muri demokarasi bimaze kuba umuco ko abaperezida bahererekanya ubutegetsi mu mahoro. Uyu muco wo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro ushingira ku ihame ry’uko nta muntu kamara ubaho, buri wese agira ibyo ashoboye n’ibyo adashoboye. Nyamara ibi mu Rwanda biracyari inzozi zidasohora.

Abanyarwanda banyotewe kubona Kagame azinga utwangushye akareka bakamukorera mu ngata kugira ngo ibyamunaniye bikorwe n’abandi.

Gahunda nyinshi zirimo iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza, kubungabunga ibidukikije n’izindi ni gahunda isi yose ipimira ku ba perezida. Gusa ibi bipimo byose byanyujijwemo Kagame maze ntiyapima n’ibaba. Birakwiye rero ko rero Abanyarwanda batangira gutekereza ku mpinduka, bakitegura isimburana ku butegetsi mu mahoro, hatagombye kuba nk’ibyabaye muri Sri Lanka.

Iyi mpinduka igamije gushaka amaraso mashya mu mitegekere y’u Rwanda niyo yaduhagurukije nk’Abaryankuna maze tubegeranyiriza impamvu 6 zigaragaza ko hakenewe amaraso mu butegetsi bwa Kigali bwamunzwe na ruswa, ikimenyane n’icyenewabo, munyangire, igitugu n’andi mabi utarondora.

Mu kwanzika iki kiganiro, twatangirira ku mvugo zihurirwaho n’abasesenguzi benshi bemeza ko mu Rwanda nta demokarasi ihari kuko nta n’amatora ahaba, ahubwo haba ikinamico, abaturage bakajya mu matora ariko ikizayavamo kizwi. Bakavuga ko ibyo gutora “Yes” cyangwa “No”, “Icyatsi kibisi” cyangwa “Ikijuju” byagakwiye kuba byararangiranye na Repubulika ya mbere, ariko byarimakajwe bihabwa intebe ku buryo FPR- Inkotanyi yazanye gahunda yo gutora “Yego” cyangwa “Oya” nyamara “Oya” itarimo. Ayo se ni amatora?

Ubusesenguzi bwakozwe n’Abaryankuna bakorera mu Mujyi wa Kigali, bwagaragaye ko hashize iminsi itari myinshi mu Rwanda hatangiye inkubiri yo gutegura amatora y’Umukuru w’Igihugu muri 2024. Bamwe batangiye kuvuga ko baziyamamaza, ariko ku rundi ruhande Perezida Kagame yerekana ko agifite inyota y’ubutegetsi, ndetse atiteguye kurekura. Mu magambo ye bwite yavuze ko agishaka ubutegetsi no kugeza mu myaka 20 iri imbere.

Impaka zo gutekereza ku wayobora Abanyarwanda nyuma ya 2024 zikomeje kuba urudaca. Gusa zaje kwiyongera cyane nyuma y’aho Perezida Kagame avugiye ko yiteguye kongera kwiyamamaza no mu myaka 20 iri mbere. Ese uyu mugabo w’imyaka 65 arumva na nyuma y’uko azaba agize imyaka 85 azaba agikeneye gukomeza kuyoboza Abanyarwanda inkoni y’icyuma, akagumya kubakandamiza nk’uko yabikoze muri iyi myaka 28 ishize? Afite icyizere se ko Abanyarwanda bazabyemera? Ni ikihe gishya se azazana kirenze icyo yazanye na mbere hose cyahoza Abanyarwanda yahekuye, abo yagize imfubyi n’abo yagize abapfakazi?

Musana Jean Luc, washinze Ishyaka rya Rubanda cyangwa People’s Party, ritarandikwa mu Rwanda, afite uko abibona. Uyu munyapolitiki, aganira na PAX TV& IREME NEWS, yagize ati: « Ubutumwa Perezida Kagame yatanze bugaragaza ko agifite inyota y’ubutegetsi. Yakuriye inzira ku murima bamwe bikoreraga ibiseke bajya kumusaba ko yongera kwiyamamaza, abereka ko nawe abikeneye, ndetse no mu myaka 20 iri imbere». Agasanga iyi ari imibare ipfuye cyane mu buryo bwose.

Iyo urebye icyo Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryatowe mu 2003, rigahindagurwa na Kagame muri 2015, hagamijwe gusa guhindura mandats za Perezida wa Repubulika, riteganya kuri izo mandats zitarenga ebyiri, nyamara usanga Kagame, niba atirengagiza, akeka ko Abanyarwanda bose batazi gusoma, nyamara siko kuri kw’ibintu. Abanyarwanda barajijutse ndetse bazi icyo amategeko abagenera.

Ingingo ya 101 y’iri tegeko iteganya ko «Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu (5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe». Ibi bivuze iki rero muri interpretation y’Itegeko ?

Bivuze ko Kagame wabaye Vice-Président mu 1994, agatorwa mu 2000 ngo abe Perezida w’Inzibacyuho, agatorwa muri mandat ye ya mbere mu 2003 n’iya 2 muri 2010, yagombaga kuva ku butegetsi mu 2017. Ariko siko byagenze kuko, hamwe n’abambari be, baricaye bahimbahimba ibinyoma ko Abanyarwanda bakimushaka, maze mu 2015, Itegeko Nshinga riratobangwa, yiha indi mandat ya gatatu itabarwa, igomba kurangira mu 2024, hakabona gukurikizwa Itegeko Nshinga rishya, mu ngingo yaryo ya 101.

Bivuze ko nyuma ya 2024 azaba yemerewe gusa mandat y’imyaka itanu, iva mu 2024 ikageza mu 2029, ivugururwa inshuro imwe ni ukuvuga kuva mu 2029 kugeza mu 2034, bikaba birangiye. None nyir’imibare mike Kagame arumva iyo myaka 20 avuga azaba akiyamamaza izava he ? Cyangwa arateganya kongera guhindura Itegeko Nshinga, rikemeza ko azaba Président ubuziraherezo, kugira ngo atazatakaza immunité akabazwa ubwicanyi yakoreye mu Rwanda, muri RD Congo n’ahandi ? Byaba ari agahinda bigenze bityo !!!

Ku ruhande rwa Musana Jean Luc abona ko hakwiye kubaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, ariko twe nk’Abaryankuna tubona bidahagije kuko n’ubundi u Rwanda ruyobowe n’agatsiko ka FPR kubatse système yo gukandamiza Abanyarwanda. Kagame agiye cyangwa akaba yarapfuye, nk’uko bamwe babyemeza, ntacyo byahindura na kimwe, n’ubundi haza undi noneho akaza ari mubi kumurusha. Icyo dukeneye ni Impinduramatwara Gacanzigo, iha buri munyarwanda kwihitiramo umuyobozi umubereye.

Dusanga niba FPR ifite ibyo yasezeranyije Abanyarwanda bikarangira bibaye icyuka, igihe kigeze ngo haze undi ayikorere mu ngata, ashyire mu bikorwa ibyayinaniye, akosore ibyo yangije. Bitari ibyo tuzakomeza kwizengurukaho dutaka ubukene nyamara FPR irimo kuzuza ama comptes yayo, Abanyarwanda bagakomeza gutindahara, abagakwiye kuba bivana mu bukene ikabashora mu businzi muri za Gisimenti n’ahandi.

Niba Kagame yumva ko Abanyarwanda bakeneye kurangazwa n’aba gladiateurs bo mu gihe cya Empire Romain aribeshya. Agatsiko kazarangaza abantu kifashishije Igisupusupu nibucya haze Yaka Mwana, narambirana haze Nyiransengimana Valentine uzwi nka Vava Juru, ashime Imana ko yagarukiye mu wa 3 w’amashuri abanza, ubundi aririmbe « Dore imvubu, dore imbogo, dore impala » n’ibindi bipfuye amaso byose bigamije kurangaza Abanyarwanda. FPR se yumva Abanyarwanda bazarangara kugeza ryari?

Mu busesenguzi twakoze twasanze hari abantu bashobora kuyobora neza ibihugu byabo nyamara imiryango yabo yabananiye. Gutekereza ko ari ikindi FPR yakorera Abanyarwanda cyayinaniye mu myaka 28 ishize kwaba ari ukwibeshya. Ibi rero nibyo bituma Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko bakeneye amaraso mashya nyuma ya 2024, bityo Kagame akazinga utwangushye akabisa abandi bagashyira mu bikorwa ibyamunaniye. Nta yandi merekezo Abanyarwanda bagiramo amahirwe uretse kubona FPR ihirima.

Nk’Abaryankuna, tubona ko igihugu ari ikintu kinini cyane ku buryo kukiyobora bitandukanye no kuyobora private company. Ntabwo iki gihugu ari umutungo bwite wa Kagame, Abanyarwanda bakeneye ko ajya ku ruhande hakaza amaraso mashya, kandi aya maraso akaba afitiye umugambi mwiza Abanyarwanda. Gukomeza kugundira ubutegetsi ngo ejo atavaho akayoboka inkiko nta njyana bifite, nta n’uwabyemera !!!

U Rwanda rushaka gutera imbere kandi mu gihe cya vuba gishoboka rukeneye amaraso mashya kugira ngo wa muvuduko FPR yatangiranye ukaza kurangirira mu bwicanyi no gushora Abanyarwanda mu macakubiri urangire hatangire ubuzima bushyashya bw’u Rwanda, burangwa n’ituze, ukuri n’amahoro. Ntabwo muri iki kiganiro tugiye kurondora imishinga ya baringa FPR yabeshye Abanyarwanda nko gucukura Gaz Méthane mu kiyaga cya Kivu, kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, Green cities, n’indi mishinga yose yagiye ibeshywa Abanyarwanda ariko bikarangira bakamye ikimasa, ahubwo turerekana uburyo Abanyarwanda banyotewe no kubana mu mahoro, bazira akarengane no gukandamizwa. Byaba bimaze iki se Kagame asize iyo système ?

Iyo urebye uburyo systèmes z’ibihugu zisenyuka, usanga nta kindi zizira uretse kuba hagaragaye intege nke mu bintu bitandatu (6) birimo: (1) Kuba Leta itabasha guhaza abaturage bayo mu byo bakeneye; (2) Kuba nta burezi igihugu gifite, abana batiga cyangwa ababyeyi bagahora bijujutira ireme ry’uburezi rya ntaryo; (3) Kuba Leta idashobora kuzahura ubukungu, abantu bose bataka inzara, ubushomeri ari bwinshi, imirimo yarabuze; (4) Kuba inzego z’ubuzima zijegajega, abaturage batakibasha kwivuza, nta miti, nta mavuriro, nta baganga bahagije, (5) Kuba nta butabera buri mu gihugu, abantu bose babona ko akarengane kahawe intebe, ntacyo umuntu yakora ngo abashe guhabwa ibyo yemererwa n’amategeko, nta burenganzira ndetse nta n’uwarega uwo aregera; (6) Kuba nta miyoborere iri mu gihugu, abaturage batibona mu buyobozi batazi n’uwabushyizeho, kutakirwa no kudahabwa services ku gihe n’uko bikwiye.

Ibi rero ni ibintu bitandatu muri byinshi twashingiraho tukemeza ko byananiye FPR, bityo Abanyarwanda bakaba bakeneye amaraso mashya, batagishaka kubeshywa na FPR yababoshye imyaka 28 yose nyamara ikabeshya ko yababohoye. Ni gute wavuga ko wabohoye umuntu nyamara waramwambuye uburenganzira ku isambu ye? Utinyutse kubivuga nka Barafinda ashinjwa ko yasaze agahabwa uburoze kugeza apfuye!!!

Mu kwanzura twavuga ko nta kindi gikwiye Abanyarwanda uretse kubona amaraso mashya afite icyo azahindura, haba mu bukungu, mu mibereho myiza, mu miyoborere myiza cyangwa mu kurengera ibidukikije. Niba Kagame akomeje kurisha ko yubatse urwego rw’umutekano, hakwiye gutekerezwa ubundi buryo Abanyarwanda babaho, bafite ishema ryo kwitwa Abanyarwanda, badatewe ipfunwe n’amabi FPR yagaragarije isi yose. Abanyarwanda bakeneye amaraso mashya ngo abakize igitutu, abahe ubwisanzure, haveho gufungirwa ubusa no kwicwa bya hato na hato, nyamara nta kindi abicwa bazira uretse ibitekerezo byabo. Biragoye gutekereza iterambere rirambye (sustainable development) mu gihe abaturage baburaye!!