Yanditswe na Nema Ange
Mu minsi ishize abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba bumvikanye batabaza Leta bavuga ko hari abantu batazwi baza bambaye nk’abaganga cyangwa bagatuma abamotari kuzenguruka mu ngo bakusanya inkari z’abagore batwite, bakazitwara ahantu hatazwi. Aba baturage bavugaga ko aba baza mu gitondo cya kare bagasaba abagore batwite kubaha inkari, kandi bakaza bafite urutonde bahawe n’amavuriro ya Leta, bakibaza uburyo Leta itabizi bikabayobera. Uturere twarakaga cyane ni utwa Ngoma, Bugesera na Kirehe.
Abaturage bo muri Ngoma bavugaga ko abagore batwite babanje gushukishwa ibikoresho birimo amacupa ya gaz yo gutekesha, ibikoresho byo mu gikoni, umuceri, ibishyimbo n’isukari ndetse n’ibikoresho by’isuku cyangwa amafaranga, abagore bamwe bakumvikana batabaza babaza impamvu bo batahawe ibyo bikoresho kandi bakomeje gutanga inkari zabo ku buntu. Icyo gihe inzego zose zararuciye zirarumira ariko inkari zo zikomeza gukusanywa, ndetse bihinduka business ku bamotari bishyurwa menshi muri icyo gikorwa.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11/11/2022, abagore bo mu Karere ka Rwamagana nabo bumvikanye bataka kuko bo batahawe nk’ibyahawe bagenzi babo bo mu Karere ka Ngoma, ko ahubwo bo bahabwa agasabune gato ngo kagura amafaranga y’u Rwanda 100 ndetse n’agashashi ka OMO kagura 200 FRW, bakabwirwa ko ari ibyo gusukura ibikoresho bikusanyirizwamo izo nkari z’abagore batwite.
Aba bagore babwiye Radio& TV 1 ko babangamiwe cyane n’icyo gikorwa, kuko umugore utwite akimana inkari ze bimugiraho ingaruka zo kwimwa service yo kwisuzumisha mbere yo kubyara izwi nka consultation prénatale cyangwa antenatal care mu zindi ndimi. Birumvikana ko umugore utasuzumwe atwite bishobora kumuviramo ingaruka nyinshi cyane zirimo n’urupfu rw’umubyeyi cyangwa umwana atwite.
Ubu bucuruzi bw’inkari z’abagore batwite bwavugishije benshi dore ko bumaze kugera mu Turere dutanu muri turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, ni ukuvuga Bugesera, Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Kirehe, hakaba hasigaye Uturere twa gatsibo na Nyagatare, bikanavugwa ko impamvu utwo Turere tutagezwemo ari uko ari Uturere tugize igice cy’Umutara gituwe ahanini n’imiryango y’abategetsi.
Umugore umwe wo mu Karere ka Rwamagana yabwiye TV1 ko inkari zabo zahindutse ibicuruzwa kandi ngo barinubira ko inkari zabo zijyanwa bakabaha isabuni ingana n’iy’ijana cyangwa OMO, agashashi kamwe.
Undi yagize ati: «Ujya kwa muganga bakagusaba numéro, bakazohereza ahantu utazi, wajya kubona ukabona baguteye mu rugo, bazanye ibikoresho uzajya ushyiramo inkari, ubundi bakajya baza kuzitwara basimbutse umunsi umwe, ni ukuvuga ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu». Yakomeje avuga ko bababjwe n’uko mu Karere ka Ngoma babahaye ibintu bigaragara birimo ibikoresho, ibiribwa n’amafaranga ariko bo bakaba babashukisha ubuhendabana bw’isabune.
Umunyamakuru yashatse kumenya icyo Akarere kabivugaho maze ahamagara Mayor wa Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, maze asubiza ko ari mu nama ari buze kumuhamagara, ikiganiro kirinda kirangira téléphone ye itarasubira ku murongo.
Inkuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga hibazwa icyo ubwo bucuruzi bw’inkari z’abagore batwite bugamije, aho zijyanwa ndetse n’icyo bazikoresha. Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14/11/2022, nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwemeye ko hari inkari z’abagore batwite zikusanywa n’abaganga, ariko buhakana buvuga ko iryo kusanya ntaho rihuriye n’ubucuruzi, ko ahubwo iki gikorwa kigamije ubushakashatsi ku muti uvura ubugumba. Ibi rero abantu batandukanye bahise babisamira hejuru bavuga ko iyo biba ubushakashatsi biba byaravuzwe ku maradiyo, abaturage batarageza aho bakora igisa n’imyagaragambyo, ndetse hagasobanurwa impamvu hatoranyijwe tumwe mu Turere tw’Iburasirazuba.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, bwifashishije urubuga rwa Twitter, bwagize buti:«Ni ubushakashatsi burimo gukorerwa ku nkari z’abagore batwite hashakwa umuti w’ubugumba, kandi bazitanga ku bushake bwabo nyuma yo kuganirizwa no kwemera gufasha muri ubwo bushakashatsi, nta kiguzi kirimo».
Akarere ka Rwamagana kakomeje kwandika ku rubuga rwa Twitter kati: «Ikigo Loveway Rwanda Co., Ltd. gifite uburenganzira cyahawe na MINISANTE, bwo gukora buriya bushakashatsi. Ni uburenganzira bwatanzwe ku wa 23 Gashyantare 2022. Uwabyemeye bamuha isabune yo gusukura ibikoresho yakoresheje, nta kiguzi batanga».
Ibi rero ni ikinyoma kuko mu Karere ka Ngoma hatanzwe ibikoresho, ibiribwa n’amafaranga. Ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubu bucuruzi bwagaragaye mu Karere ka Musanze, mu Majyaruguru, aho inkari z’abagore batwite zabaye imari komeye cyane, aho ijerekani ya litiro 20 yagurishwaga 15,000 FRW.
Iki kigo Loveway Rwanda Co., Ltd. cyashinzwe ku wa 23/11/2018, kikaba ishami rya Xiamen Origin Biotech Co., Ltd. Bivugwa ko ari ikigo gishamikiye kandi kuri Crystal Ventures ya FPR, gikora kandi kigacuruza imiti yo muri za pharmacie, imiti y’ubutabire (medicinal chemical) ndetse n’ikomoka ku bimera (botanical products), kikaba kibarizwa mu gace kahariwe inganda (Free Trade Zone), i Masoro mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, ndetse abayobozi bacyo bakaba bafite icyicaro ku biro bya FPR biri i Rusororo muri ako Karere.
Umuyobozi wa Loveway Rwanda Co., Ltd., Ryan Jin, aheruka kuvuga ko inkari barimo kwegeranya bazikuramo ikinyabutabire cya hCG kiri ku rwego rw’ibanze (crude) kikajyanwa hanze gukorwamo ibyo ku rwego rwisumbuye byitwa hCG API. Aho ngo havamo umusemburo unyuzwa mu nshinge, ugaterwa ababuze urubyaro.
Ibi rero nabyo ni ikindi kinyoma kuko iyo hagiye kuba ubushashakatsi hari ibigomba kubanza kubahirizwa (ethical considerations). Mbere na mbere uwitabira ubushakashatsi (participant) abanza gusinya urupapuro bw’uko yemeye kugira uruhare mu bushakashatsi ku bushake (consent form), amaze gusobanurirwa icyo ubushakashatsi bugamije.
Hagomba kandi kwizeza uzagira uruhare mu bushakashati ko azagirirwa ibanga ku mwirondoro we (participant’s identity not disclosed) kandi ibivuye mu bushakashatsi bikagirwa ibanga (confidentiality). Ikindi kitabwaho ni uko uwemeye kujya mu bushakashatsi aba ashobora kubwivanamo igihe cyose ashakiye, adatanze impamvu kandi ntibimugireho ingaruka izo ari zose (to withdraw from the research without giving a reason any time and not being affected in any way).
Mu gihe ibi byose bitubahirijwe, Chairman wa FPR mu Karere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, arabihunga, none kuri Twitter ngo ni ubushakashatsi??? Ubushakatsi se bwambura abaturage uburenganzira bwabo ni bushakashatsi nyabaki? FPR niyerure ibwire abaturage ko bahindutse imbeba zizajya zikorerwaho ubushakashatsi (cobayes), ubundi yirire imari yuzuze ama comptes yayo, ibindi ibireke kuko ikinyoma cyayo cyamaze gukubitirwa ahakubuye n’ahakoropye.
Nema Ange