Joshua RUHEGYERA NTEYIREHO wakoraga ku ngoro y’umukuru w’igihugu cya Uganda iri Merina Tumukunde, wakoreraga akazi k’ubucuruzi muri Kampala, bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo kuri uyu wa kane taliki ya 5 Nzeri 2019, ahagana mu ma saa tanu z’ijoro ubwo bari bageze ku kiraro cya Nambigirwa kiri ku muhanda Entebbe Expressway.
Umwe mu batangabuhamya wabonye uko byagenze Isma KIMERA, yavuze ko abagabo babili (2) bitambitse imodoka yari itwaye ba nyakwigendera maze shoferi afata amaferi arahagarara, bahita bakurayo imbunda zo mu bwoko bwa AK-47 (Karatchikov) babarasa urufaya barangije barazimira. Umuvugizi w’igipolisi cya Kampala Patrick Onyango yavuze ko iperereza ryatangiye ngo bamenye abishe aba bantu.
Amakuru agera ku ijisho ry’Abaryankuna aravuga ko uyu musore wishwe Joshua RUHEGYERA NTEYIREHO yari umwana wa murumuna wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni. Amakuru tutarabonera gihamya aravuga ko ari umwana w’uwo bakunda kwita Yotata MUSEVENI.Turacyashakisha isano nyayo, turamutse tuyimenye kuburyo budashidikanywaho twabamenyesha.
Ukurikije uko bivugwa n’uyu mutangabuhamya wabyiboneye n’amaso, Joshua na Kamikazi barashwe neza neza mu buryo bumwe n’ubwo Louis BAZIGA wari umukuru wa Diaspora Nyarwanda i Maputo muri Mozambique yarashwemo kuwa 26 z’ukwezi gushize.
Ubu buryo bwo kurasa abantu ubitambitse kandi bwibasiye abayobozi benshi b’u Burundi barimo Lt Col Adolf NSHIMIYIMANA warashwe roquet muwa mwaka wa 2015 . Harya ni bande bakoresha ubu buryo mu kugaba ibitero ku mudoka ziri mu muhanda zigenda?
Ubu bwicanyi bubaye nyuma y’igihe gito hari amakuru acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Uganda irimo gushakisha umwicanyi kabuhariwe w’umunyarwanda, winjiye muri icyo gihugu agenzwa no kwica bamwe mubanyacyubahiro ba Uganda (VIP).
CYUBAHIRO Amani
Ijisho ry’Abaryankuna.