Yanditswe nuwasabye kwitwa Umunyarwanda urambiwe
Mu gihe umwalimu mu Rwanda ahembwa ari munsi y’ibihumbi 50 000 Frw, umuntu yakwibaza abapolisi bo mu Rwanda bahembwa amafarangaa angahe, cyane cyane, ko bigaragara ko bahemberwa gukorera urugomo Abanyarwanda no kujya gucuruzwa mu mahanga.
Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda yo ku wa 18/01/2016 yatangaje Iteka rya Perezida No 001/2016 ryo ku wa 14/01/2016 rigena imishahara n’ibindi bigenerwa Abapolisi”. Iri Teka rya Perezida rivuga ko umushahara mbumbe ugenerwa umupolisi buri kwezi, ukubiyemo iby’ingenzi birimo umushahara fatizo, indemnités z’urugendo, inkunga ya Leta mu bwiteganyirize bw’umukozi, inkunga ya Leta yo kuvuza umukozi, indemnités z’icumbi, n’ibindi umupolisi ashobora kugenerwa nk’ishimwe n’ibindi.
Muri iri Teka biteye urujijo kuko iyo bavuze ngo “umupolisi agenerwa ishimwe n’ibindi”, bituma ufatiwe mu byaha bya ruswa yireguza ko indoke yahawe ari “ibindi” akesha akazi yakoze neza, bityo ntagire icyo aryozwa n’urukiko, ahubwo akimurirwa ahandi, kugeza igihe système izamurambirira, bakamujugunya hanze nk’imbwa. Iri teka kandi ntiragaragaza igihe umupolisi amara muri uyu murimo, ahubwo abona yinjiyemo akazongera kubona ajugunywe hanze nta kindi yatojwe uretse kwica. Ibi bituma abenshi bahinduka abajura ruharwa.
Imishahara y’Abapolisi igenwa hakurikijwe amapeti yabo ku buryo bukurikira:
Aba Suzofisiye (Sub-Officers) hagati y’ibihumbi 70 ni ibihumbi 200
- Umupolisi wo hasi udafite ipeti na rimwe witwa “Konsitebo” (Constable) agenerwa umushaha wa buri kwezi ungana n’amafaranga 70,799 FRW.
- Umupolisi ufite ipeti rya “Koporo” (Corporal) ahembwa ku kwezi amafaranga 83,829 FRW.
- Hejuru ye haza ipeti rya “Sagenti” (Sergeant) Urifite ahembwa 96,877 Frw buri kwezi.
- Umupolisi ufite ipeti rya “Siniya Sagenti” (Senior Sergeant) ahembwa buri kwezi amafaranga 164,045 FRW.
- Ipeti rya 5 mu gipolisi ni “Cifu Sagenti” (Chief Sergeant). Umupolisi ufite iri peti ahembwa buri kwezi amafaranga 213,130 FRW.
Aba bapolisi bato akenshi baba batararangije n’amashuri abanza, nyamara baratojwe kwica ku rwego rwo hejuru, ku buryo mu mwanya nk’uwo guhumbya baba boretse imbaga. Nta kindi batozwa uretse kwica kuko bamwe muri bo baba batazi no kwandika amazina yabo. Ikibabaje ni uko abo barasa cyangwa bakaniga nta n’umwe ubikurikiranwaho kuko akenshi baba bakingiwe ikibaba n’ibikomerezwa nabyo byatumwe na FPR cyangwa bamwe mu bagize agatsiko kayo.
Aba Ofisiye bato (Junior Officers)
- Umupolisi ufite ipeti rya “AIP” (Assistant Inspector of Police) ahembwa amafaranga 264, 399 FRW buri kwezi.
- Umupolisi uri ku ipeti rya “IP” (Inspector of Police) ahembwa buri kwezi amafaranga 323,804 FRW.
- Umupolisi ufite ipeti rya “CIP” (Chief Inspector of Police) ahembwa buri kwezi amafaranga 432,469 FRW.
Aba Ofisiye Bakuru (Senior Officers)
- Umupolisi ufite ipeti rya “SP” (Superintendant of Police) ahembwa buri kwezi amafaranga 559,406 FRW.
- Umupolisi ufite ipeti rya “SSP” (Senior Superintendant of Police) yambara ku ntugu zombi, ahembwa buri kwezi amafaranga 671,888 FRW.
- Umupolisi ufite ipeti rya “CSP” (Chief Superintendant of Police) ahembwa buri kwezi amafaranga 806,957 FRW.
- Umupolisi ufite ipeti rya “ACP” (Assistant Commissioner of Police) ahembwa buri kwezi amafaranga 1,104, 565 FRW.
- Umupolisi ufite ipeti rya “CP” (Commissioner of Police) ahembwa buri kwezi amafaranga 1,146,739 FRW. CP uzwi cyane mu Rwanda ni John Bosco Kabera kubera ko yigaragaje cyane mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19, n’umwana wiga kuvuga aramuzi!
- Umupolisi ufite ipeti rya “DCGP” (Deputy Commissioner General of Police) ahembwa buri kwezi amafaranga 1,329,839 FRW.
- Umupolisi ufite ipeti rya “CGP” (Commissioner General of Police) ahembwa buri kwezi amafaranga 1,735,800 FRW.
- Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, “IGP” (Inspector General of Police) hatitawe ku ipeti yari agezeho, agenewe umushahara wa buri kwezi ungana n’amafaranga 2, 395, 449 FRW. Umwungirije we ni “DIGP” (Deputy Inspector General of Police), agenerwa umushahara wa buri kwezi ungana n’amafaranga 2,177,430 FRW.
Uretse aya mamiliyoni n’amamiliyoni bahembwa kubera amapeti baba bahawe n’umwicanyi ruharwa, hari n’abandi bahemberwa services zitandukanye. Zizirimo na twa tuzi twa IGP Dan Munyuza!!!!
ABAPOLISI B’U RWANDA BAHEMBERWA IKI?
Ku urupapuro bivugwa ko Abapolisi bagomba kugira icyerekezo (vision), bakavuga ko Abanyarwanda bagomba kwizera umutekano, Polisi ibigezemo uruhare. Polisi y’u Rwanda na none igomba kwihatira kuzuza inshingano zayo zirimo gutanga services nziza, kugaragaza ibyo ikora, gukorera mu mucyo, kugenzura ko amategeko yubahirizwa no kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo.
Abapolisi kandi baba bagomba kubahiriza indangagaciro zabo zirimo ubutabera no kubaha uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ubunyamwuga, ubunyangamugayo, kubungabunga no gusigasira ituze muri rubanda.
Baba bagomba kandi kubaha ibirangantengo bya Polisi y’igihugu birimo services, umutekano, ubunyangamugayo, n’amahame y’imitangire ya services ashingiye ku muturage, kandi akubiyemo ibyo Abapolisi bagomba kubahiriza kugira ngo batange service nziza kandi inoze. Aya mahame akubiyemo kuzirikana abagenerwabikorwa, abaturage bakabazwa niba bishimira services bahabwa kandi abantu bose bakagira uburenganzira bungana imbere y’amategeko, bakubahwa kandi bakakirwa neza. Ntabwo muri kurota Ibyo ni byanditse ku urupapuro!
Nyamara se, hatabayeho kwirengagiza, ibi byose nibyo bakora? Ubu se wavuga ko Polisi y’Igihugu ifite ikihe cyerekezo, mu gihe igikorera mu kwaha kw’umwicanyi ruharwa, nyamara bakamwita “Afande”?
Wasobanura gute uburyo Polisi y’Igihugu ishinzwe kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo nyamara tugahora tubona inzego utamenya icyo zikora, zishimuta abantu abandi zikabica ku manywa y’ihangu, Polisi iraho irebera? Twabonye abakubitwa n’izindi nzego nka DASSO, Irondo, Inkeragutabara, Inzego z’Ubutegetsi, n’abandi nyamara Polisi ikaba iri aho ihagarikiye ayo marorerwa. Ubwo se Abapolisi bahemberwa iki?
Bahemberwa n’iki niba tubabona bajya gusenyera abantu muri Bannyahe n’ahandi hirya no hino mu gihugu nyamara ngo bashinzwe umutekano w’abantu n’ibintu byabo? Bazumva ryari ko guhohotera bitari mu nshingano zabo? Bazumva ryari ko gukurikira amabwiriza y’umwicanyi buhumyi, bitagutandukanya n’umwicanyi?
Niba umuntu “yiyahurira” mu maboko ya Polisi ntihagire ubibazwa, ese bahemberwa iki? Niba umuntu afatwa n’abantu batazwi bakamushyira mu modoka ya Leta, akagenda agiye, aba bapolisi bahemberwa iki? Aba bapolisi bahemberwa iki niba birirwa biruka inyuma y’ibisambo, abajura, abicanyi n’abandi bagizi nabi bikinze mu mutaka wa FPR, bakabarindira umutekano nyamara bo bari guhungubanya uw’abandi?
Iyi mishahara bahembwa irahanitse ku rwego umuntu atashobora kwiyumvisha. Niba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu ashobora guhemba abarimu ba primaire 60 buri kwezi, umwungirije agahembwa umushahara ungana n’uw’abarimu 20 ba secondaire, bananizwa n’iki kubacungira umutekano, kandi aba barimu barengaho bakishyura irondo ry’umwuga, umutekano, n’ibindi bipfuye amaso byose?
Bahemberwa iki niba umushahara wa Commissioner General of Polisi ku kwezi, ushobora guhemba abaganga 10 b’amaso, abagoronome b’Imirenge 8, ba Gitifu b’Utugari 18, ba Gitifu b’Imirenge 4 cyangwa ba Gitifu b’Uturere 2, abuzwa n’iki kubarindira umutekano? Niba uyu CGP ashobora guhemba ba Docteurs mu buganga 6, abura iki ngo abungabunge ibyabo ko ari zo nshingano ze? Ni agahinda kageretse ku kandi!!!
Mu gusoza rero twavuga ko aba bapolisi bahembwa imisoro y’abaturage ku busa kandi inshingano zabo zarabananiye, bakitabaza DASSO, Inkeragutabara, Irondo…Bakwiye kuvaho abaturage bakirindira umutekano kuko n’ubundi ntibabura kwishyura abawurinda. Ntacyo bimaze gukomeza kubaka urwego ruhembwa amafaranga angana atya, rugahindukira rukarasa abaturage. Ntacyo bimaze guhemba abantu bananiwe kugaragaza aho abahora baburirwa irengero baba bagiye. Bikwiye kwamaganwa na buri wese!!!
Birakwiye ko izi nzego zose zimenya ko zigambanira Abanyarwanda iyo zibanyunyuza imitsi maze zo aho kubaha ibyo bakeneye, zikabamarira ku icumu, ku mabwiriza y’umwicanyi ruharwa, Kagame na FPR ye! Nizihaguruke zibuke umuturage ku isonga, maze zimuhe umudendezo, nanashaka kugaragaza ibitagenda, zirimurindire umutekano, dore ko agatsiko ka FPR kaba kiteguye kuzikoresha mu gukubita agafuni uyinenga wese.
Mwa ba polisi mwe, muzunamura icumu ryali ?
Umunyarwanda urambiwe