Imirwano ikomeye yahuje ingabo z’Abanyarwanda batavuga rumwe na Kagame n’ingabo z’u Rwanda RDF zifatanyije n’iza Congo (FARDC) ziyobowe na General Innocent GAHIZI ndetse na Mai Mai ya Gen Mwissa Shimary Guidon, impande zose zirahatakariza bikomeye.
Amakuru Itsinda ry’Abaryankuna “rishinzwe kuvuga amacumu” rikibakurikiranira aravuga Umwe mu bari bayoboye ingabo zirwanya ubutegetsi bwa Kagame Major MUDASIRU Habib Mussa, yatawe muri yombi n’ingabo za Congo zifatanyije n’iz’u Rwanda. Ku rundi ruhande Lt Col Pierre KARASIRA wa RDF nawe akaba ashobora kuba yatawe muri yombi n’ingabo za Gumino zirwanira mu Minembwe. Ibyo byose byabaye mu mirwano ikaze yashyamiranyije izo ngabo z’impara kwinshi imaze ibyumweru 2 ibica bigacika muri Kivu zombi.
Nyuma y’aho Kagame abashirije gushuka Etienne Tshisekedi ingabo z’u Rwanda RDF zambutse kubwinshi zigamije gukoma imbere ingabo ziri mu mitwe itandukanye ziyemeje gutabara u Rwanda nyuma y’aho Kagame aruhinduriye icuraburindi n’abagerageje kumusaba imishyikirano akayitera utwatsi.
Igitangaje Kagame yohereje ingabo ze, zadukira n’abaturage ba Congo bo mu bwoko bw’Abanyamurenge ariko bakaba bihagazeho bikomeye kuburyo bivugwa ko mu mirwano yahuje umutwe w’ingabo z’Abanyamurenge zitwa Gumino n’ingabo z’u Rwanda, RDF yahatakarije abasirikare benshi ndetse n’uwari uziyoboye Lt Col Karasira akaba yaratawe muri yombi.
Ijisho ry’Abaryankuna rishinzwe kuvuga amacumu ryarushijeho gukurikirana iby’iyi ntambara maze ribagerera ahirengeye hafi yahabereye iyo mirwano maze ribatohoreza amakuru y’imvaho. Ni nyuma y’aho hakwirakwijwe amakuru n’amafoto ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ingabo nyinshi z’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda zasize ubuzima ku rugamba. Izo ngabo ayo makuru adasobanura neza bamwe bavuga ko ari iza RNC ya Gen Kayumba Nyamwasa na P5, abandi bakavuga ko ari iza Gumino iharanira kurengera ubwoko bw’Abanyamurenge, ifite ibirindiro mu Minembwe naho abandi bakavuga ko harimo na FDLR . Icyo twababwira cyo ni uko ari ingabo z’abanyarwanda koko, ariko ntituramenya ku buryo budasubirwaho igice zirimo kuko bitoroshye kugera neza na neza mu gace k’imirwano.
Mu gukurikirana twasanze ibyavuzwe kuri izo mbuga nkoranyambaga harimo gukabya kwinshi. Ntagushidikanya byakwirakwijwe n’abakorera cyangwa abashyigikiye ubutegetsi bwa Kigali, baba babizi cyangwa batabizi. Icyakora koko kuba harabaye imirwano ikaze byo yabayeho . Imirwano yarushijeho gukara ubwo Major Mudasiru Habib Mussa n’abamucungira umutekano (Bodyguards) bagwaga mu gico cy’ingabo za Congo FARDC zari ziyobowe na Gen Gahizi. Maze abasigaye bakarya amavubi maze bakazigabaho ibitero bikaze bagamije kubohoza umuyobozi wazo. FARDC yihutiye kujyana Major Mudasiru i Goma. Abaturage bahunze ahabereye iyo mirwano, batubwiye ko nyuma y’iyo mirwano izo ngabo zongeye kwisuganya zikaba ziryamiye amajanja kandi zikiri nyinshi.
NI IKI KIHISHE INYUMA Y’AMAKURU N’AMAFOTO BY’ABAGUYE KURI URWO RUGAMBA YAKWIRAKWIJWE KU BWINSHI KU MBUGA NKORANYAMBAGA?
Nyuma yo kumva amakuru aturuka mu Itsinda ry’Abaryankuna rishinzwe kuvuga amacumu, ryagerageje kwegera hafi yahabereye iyo mirwano, rikaduha amakuru ya Mpuruy’aha, Ubwanditsi bwegereye bamwe mubazi amateka yaranze urugamba FPR-Inkotanyi yarwanye n’Ubutegetsi bwa Habyarimana kuva 1990 kugeza 1994 ifashe ubutegetsi badusobanurira byinshi!
Uwa mbere yagize ati “Kuba hari abagwa ku rugamba, si igitangaza. Ahubwo ni imbaraga kubasigaye.”
Uyu mu w ’inararibonye twabajije yatubwiye ko FPR yo yatakaje umuyobozi w’ikirenga Gen Maj Fred Gisa RWIGEMA, rugikubita. Agakurikirwa n’abandi bari abayobozi bakuru harimo KAYITARE bitaga “Intare batinya”, BAYINGANA, BUNYENYEZI, BITAMAZIRE bitaga ” Ngumba y’Ingwe”, Adam WASWA n’abandi benshi cyane. Abo ni ab’ingenzi, abasirikare bakuru bo ntiwabara.. Ariko ntibyabujije FPR gukomeza urugamba kandi ikaza no kurutsinda nyuma y’imyaka 4 gusa. Yakomeje avuga ati :
“ Abanyarwanda bariho icyo gihe (nabatari bariho babisoma mu mateka), baribuka ko mu matariki ya za 23 cyangwa 24 Ukwakira 1990, Ingabo z’u Rwanda zariho icyo gihe, zirukanye inkotanyi ku butaka bw’u Rwanda,zifata Kagitumba zikora ibirori bikomeye… ariko nabyo ntibyabujije kongera ko urugamba rwongera rukubura kandi zikarutsinda. Igihe cyose igituma abantu bafata intwaro kigihari, niyo wagira ute, abantu baratabara bagatabaruka, ariko hagahaguruka abandi bagatabara. Kwirirwa uharabika abaguye ku rugamba ibyo nibyo bugwari ahubwo!”.
Uwa Kabiri twabajije yagize ati “ Bariya baguye ku rugamba ni intwari. Iyo upfuye urwanira igihugu cyawe, uba ufite umudari w’icyubahiro: Uhora wibukwa”
Uyu n’undi twabajije nawe tutari buvuge amazina ye kubera impamvu ze bwite. Yatubwiye ko ntawigeze avuga ko ayo mafoto y’abo bantu bakwirakwije ko ntaho yabonye bari kuvuga ko ari abajura cyangwa se bariho bafata ku ngufu. Nawe yagize ati:
“ Bariya bantu byavuzwe ko ari abanyarwanda barwanya ubutegetsi bwa Kagame baguye mu mirwano yabahuje n’ingabo z’ibihugu bibiri. Bariya bantu bafite ‘Badge of Honor’ . ni intwari. Kwirirwa ubahererekanya kuri whatsapp na facebook cyangwa ubandikaho ibyo wishakiye, bigaragaza ko wifatanyije n’ubutegetsi bucura bufuni na buhoro abanyarwanda. Nta kindi bisobanuye!”
Uwa gatatu we yagize ati: “ Twese tuzi uwitwagwa ‘Major Bosco NYIRIGIRA’ ntiyirwagwa avuganira imfungwa za APR ?”
Umuntu wa gatatu twavugishije yahoze ari umudiplomate wa FPR-Inkotanyi mu gihe cy’intambara, tumubajije icyo avugwa kw’itabwa muri yombi rya zimwe mu ngabo z’abanyarwanda zitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame, zirwanira uburenganzira bwabo n’ubw’Abanyarwanda muri rusange, hakaba hari abafite impungenge z’uko ari igikuba kiba cyacitse ndetse ko bishora kugira abo bica integer, we yadusubije muri aya magambo:
“ Uwacika intege ni uwaba utazi icyo ashaka cyangwa atazi iby’intambara. Iriya ntambara twarwanye n’ubutegetsi bwa Habyarimana, ntakitarabayemo. Abantu barapfuye, bamwe baguye mu birunga, mu Kagera no ku rugamba mu mpande nyinshi zinyuranye z’igihugu. Abandi bafashwe mpiri. Twese tuzi Major Bosco Nyirigira, ni we wajyaga ashyikirana asaba guhererekanya imfungwa z’intambara. None se ukeka ko babaga batafashwe! Gufatwa si igitangaza. Impamvu ituma abantu begura intwaro iyo niyo iba ikomeye. Igihe idakemuwe, ibyo byose bihoraho! Bariya bo ni n’intwari. Abantu barwanye n’ingabo z’ibihugu bibiri!”
Ukurikije ibyavuzwe n’izi nzobere, n’ubwo tutazivuze amazina, ariko Kagame n’abamushyigikiye, bagomba kumva ko kwirukira kwa Tshisekedi ataribyo bizakemura ikibazo cy’abanyarwanda. Nawe yakagombwe kumenya ko icyatumye afata intwaro aricyo cyatumye abantu bakomeza umutsi kugeza batsinze! Ubu rero ibituma abanyarwanda bafata intwaro biruta inshuro nyinshi ibyatumye FPR izifata!
Aya makuru mwayateguriwe n’Itsinda rishinzwe kuvuga amacumu, rifatanyije n’Ubwanditsi.
Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira kuri email yacu: abaryankuna.info@gmail.com. Ushobora kandi no kudukurikira kuri Facebook: RANP-Abaryankuna, kuri Tweeter ni @abaryankuna naho kuri You Tube ni : Ku mugaragaro info.