ITANGAZO RYAMAGANA UBWICANYI BWAKOREWE UMUHUZABIKORWA WA FDU-INKINGI IMBERE MU GIHUGU.
Ubuyobozi bukuru bw’Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu/RANP- Abaryankuna, bushingiye ku ntego z’urwo rugaga zo kurandurana n’imizi inzigo yabaye karande mu Banyarwanda igatuma umunyarwanda akomeza kuba umwanzi w’Umunyarwanda, ikanateza umwiryane mu banyarwanda bigatuma Umunyarwanda yica mugenzi we ku mpamvu zitumvikana, bunashingiye kandi ku mahame n’amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira n’ubwisanzure bw’abantu, akanaha abantu bose uburenganzira n’ubwisanzure byo gutanga no kugaragaza ibitekerezo byabo cyane cyane no kugira uruhare mu miyoborere y’ibihugu byabo,
Ubwo buyobozi kandi bunashingiye ku nkuru mbi z’urudaca z’ubwicanyi bukomeza gukorerwa Abanyarwanda cyane cyane abagaragaza ibitekerezo byabo mu bya politiki y’u Rwanda mu buryo budahura n’ubw’ubutegetsi buriho mu Rwanda, bubabajwe bikomeye n’urupfu rw’agashinyaguro rw’Umuhuzabikorwa w’Ishyaka FDU-Inkingi Bwana DUSABUMUREMYI Sylidio, wishwe atewe ibyuma ku wa 23 Nzeri 2019, mu Rwanda mu karere ka Muhanga, kandi dufashe mu mugongo iryo Shyaka ndetse n’umuryango we.
- ● Twamaganye twivuye inyuma abakomeje guhemukira Abanyarwanda banatwara ubuzima bwabo umunsi ku munsi nkuko bimaze kuba akamenyero ko mu Rwanda no hanze yarwo humvikana inkuru z’Abanyarwanda bicwa, akenshi bazira ibitekerezo byabo bya politiki no kutabona ibintu nk’uko bamwe mu bategetsi bategeka u Rwanda babibona.
- ● Twamaganye akarengane, guterwa ubwoba no guhohoterwa bikorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR muri rusange hagamijwe gucecekesha umuntu wese ufite ibitekerezo binyuranye n’iby’abari ku butegetsi.
- ● Twamaganye urugomo no guhohotera Ishyaka FDU-Inkingi n’abarigize, dushimangira ko ari uburenganzira bwa buri wese kuba mu ishyaka yibonamo kabone nubwo ryaba ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.
- ● Turasaba ubutegetsi buriho mu Rwanda kubaha abantu n’ubuzima bw’Abanyarwanda by’umwihariko, uburenganzira n’ubwisanzure mu bitekerezo bya politiki bigamije kubaka igihugu no kubaha amategeko mpuzamahanga agenga uburenganzira bwa muntu.
- ● Turasaba amashyirahamwe, imitwe ya politiki n’imiryango yose bitavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda kudacibwa intege n’amabi ubu butegetsi bukorera Abanyarwanda ku karengane, ahubwo hagongerwa umurava n’imbaraga muri gahunda zizatuma ubu bugome Abanyarwanda bakorerwa n’uwakabarengeye burangira.
- ● Turasaba kandi ibihugu, imiryango mpuzamahanga n’abantu ku giti cyabo guha agaciro ubuzima bw’Abanyarwanda bukomeje guhitanwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda kandi hakagira igikorwa mu maguru mashya.
- ● Turasaba urubyiruko rw’u Rwanda by’umwihariko urw’Abaryankuna kwitegura gukoma imbere mu buryo bwa kiryankuna, abagizi ba nabi bakomeje kwica abanyarwanda uruhongohongo. Twese hamwe, ntawusigaye, nta kurobanura, nta nzigo cyangwa inzika, nta bujiji cyangwa ubwoba, twamagane ikibi, duharanire icyiza, twimure inzigo twimike igihango cy’Amahoro, twiyubakire Igihugu!
UBUNYAMABANGA BUKURU BWA RANP-ABARYANKUNA.