Yanditswe na BUREGEYA Benjamin
Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hagenda humvikana abaturage barenganyijwe n’inzego z’ubutegetsi buriho, aho bamburwa ibyabo, bagakubitwa, bagafungirwa ubusa, abandi bakanyerezwa cyangwa bagafungirwa ubusa, ubundi bakaraswa ku manywa y’ihangu, hakomeje kugenda hagaragara aho abaturage barambiwe akarengane, maze bahagurukira kwirwanaho, udafite imbaraga zo guhangana agakoresha umunwa, abaturage bose bakabibona.
Bigenda bigaragara hirya no hino ko abaturage bahagurukiye kwirwanaho (autodéfense), aho umuturage uhohotewe abandi batagiceceka, ahubwo bahagurukira hamwe bakavuza induru, bagateza ubwega, maze abagizi ba nabi bagatinya bagahunga.
Ibyo badakoze ku mugaragaro bitwikira ijoro bakanyereza abo bakeka ko babangamiye umugambi mubisha wabo, ariko abaturage, babifashijwemo n’itangazamakuru ryiyemeje gutabariza rubanda, ntibahwema kwamaganira kure iyi migirire mibi igamije gutsikamira Abanyarwanda no kubapfuka umunwa ngo bareke kugaragaza akarengane bakorerwa n’ubutegetsi burangajwe imbere na FPR ya Kagame n’abambari b’ikibi.
Akarengane gakabije kamaze iminsi kagaragara cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, kiyongereye bikabije ubwo iyi Ntara yahabwaga umwicanyi ruharwa, witwa Emmanuel Gasana, uzwi ku izina rya Rurayi, ngo ajye kuyiyobora. Uyu mwicanyi ruharwa yakajije umurego nyuma yo gutsindwa mu Majepfo akanabifungirwa, igihe kitari gito azira ko atabashije kwica abo FPR itashakaga kwica bose.
Uyu mwicanyi Gasana Rurayi yabanje gukurira mu gisirikare cya FPR aho yatojwe kwica ku rwego rwo hejuru abo bamutumye bose. Urutonde rw’abo yishe ni rurerure cyane ariko aba vuba aha ni Gen. Dan Gapfizi wayoboraga Inkeragutabara n’Umupolisi Mukuru, Emmanuel Gashagaza wanizwe, bose bakoreraga mu Ntara y’Amajyepfo uyu Rurayi yari yaragabiwe kuyobora akiva muri Polisi y’Igihugu.
Nyuma yo kuva mu gisirikare ari mu rwego rwo hejuru muri DMI, yajyanywe kuyobora Polisi y’Igihugu, ayibera Inspector General, maze ahatira abari bayigize kwica buri uwo ari we wese wahingutsaga kuvuga ibitagenda. Uwahirahirahiga wese kuvuga yahitaga yicwa ku mabwiriza ya Gasana Emmanuel Rurayi.
Buriya rero, nyuma y’ibitero bya FLN mu Majyepfo n’Uburengerazuba bw’u Rwanda, umwicanyi mukuru Kagame yasanze nta wundi washirika ubwoba bwo kwica buri wese uzamuye ijwi mu Majyepfo, maze yoherezayo Emmanuel Gasana, ngo abe Guverineri, anabashe gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica abatavuga rumwe nawe. Mu busanzwe Intara y’Amajyepfo ifite icyicaro mu Karere ka Nyanza, ariko Guverineri Rurayi yanze gukorera muri ako Karere kuko yabonaga abo bashaka kwica atariho bari, maze yimurira ibiro mu Karere ka Nyamagabe, ahahoze hitwa ku Gikongoro, kuko abaturage baho bamenyereye ko igikubise cyose bicwa kuva FPR yafata ubutegetsi, uhereye i Kibeho ahaguye ibihumbi by’abantu badafite intwaro, Umuryango Mpuzamahanga urebera, bigahererera gusa mu buhamya bwatanzwe n’Ingabo z’amahanga zari muri MINUAR.
Birumvikana ko Gasana Emmanuel, akigirwa Guverineri w’Amajyepfo, yagombaga kwikiza abazangamira umugambi we w’ubwicanyi. Ku ikubitiro yishe Gen. Dan Gapfizi yicwa babeshyeye accident y’imodoka nk’uko uyu wishwe nawe yari yarishe Col. Adam Waswa amunize, nyamara bikitirirwa accident y’imodoka.
Yakurikijeho Hubert Gashagaza wari ukuriye Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, anahamaze igihe ku buryo yari yaramaze kumenya uko abaturage batekereza, ku buryo kumushora mu bwicanyi byari kugorana.
Nyamara Imana y’abatuye Amajyepfo yunamuye icumu, maze Guverineri yica umubare muto kuwo bamutumye bituma yirukanwa ku bu Guverineri ndetse afungirwa ku Mulindi aho yagiriye gukarishywa ngo akomeze ubwicanyi. Muri iyi Gereza bizwi neza ko hafungirwa abasirikare gusa baba bananiwe inshingano.
Nyuma rero yo kwihugura mu buryo budasanzwe bwo koreka imbaga, Gasana Emmanuel Rurayi yahise agirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, agezeyo ahita akuraho irondo ry’abaturage, kugira ngo abo bazajya bica mu ijoro hatazajya hagira ubaca iryera. Si ukwica yivayo kugeza na n’ubu atarunamura icumu.
Kuva Guverineri Gasana yagera mu Burasirazuba humvikanye imfu nyinshi cyane, bikavugwa ko abantu biyahuye, abandi bishwe n’abo bashakanye cyangwa baburiwe irengero. Nyuma byaje gukomera aho noneho yahaye abapolisi bose itegeko ryo kurasa bakica uwo babona afite ibitekerezo byo kubarwanya.
Mu by’ukuri ntabwo wareba umuntu ngo umenye ko atekereza kukurwanya, ahubwo iyo Rurayi yavugaga ushaka kubarwanya yabaga avuga umuturage wese ujijutse ku buryo yatinyuka kwamagana akarengane gakorerwa bagenzi be. Umuturage uzamuye ijwi wese ashaka kurwanya akarengane aba yakatiwe urwo gupfa.
Ubwicanyi bwakajije intera ubwo humvikanye abiciwe muri sitasiyo za polisi batwawe na RIB, abandi bakarasirwa ku gasozi, maze abaturage babona ko nibatirwanaho bazashirira ku isasu rya Gasana Rurayi.
Niko byaje kugenda kuri Ntabajyana Laurent wakubitiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rugarama akubiswe maze mu rwego rwo kujijisha hafungwa abantu 11 barimo abapolisi 2 n’abakozi ba RIB 2, ndetse n’abaturage 7 bari bafunganywe n’uyu wishwe, bazira kuba baratangaje urupfu rw’agashinyaguro mugenzi wabo yishwe. Yari aje akurikiye Nsekanabo Joël wiciwe muri kasho ya polisi i Rusizi, n’abandi benshi hirya no hino.
Ni nako byagenze igihe mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari k’Akanzu mu Murenge wa Nzige w’Akarere ka Rwamagana, muri iyi Ntara ubwo uwitwa Elissa Iradukunda, wahimbwaga Ndimbati, w’imyaka 19 gusa, yarashwe amasasu atatu mu gatuza, akayaraswa na Komanda wa Polisi, maze umurambo ukibwa ugatangwa hashize icyumweru.
Gusafaringa cyangwa kwirwaho kwa abaturage kwahise kugaragara kuko mu gihe cyo gushyingura Ndimati, abaturage barahagurutse barigaragambya, abicanyi bose batinya kuhagera, kuko abaturage bari bariye Karungu, barambiwe imfu za hato na hato zikomeje kubera mu Murenge wabo, dore ko hari hamaze kwicwa abantu barenga 6 mu gihe cy’ukwezi kumwe, kandi akaba atari mu Murenge wabo gusa. Byatumye abaturage birwanaho bavuga ko nta mugenzi wabo bazongera kwica ahubwo bazafata amabuye bagahangana. Abagore n’abakobwa nibo bari ku isonga.
Muri iyi Ntara ubwicanyi bwibasiye Uturere twose ariko bwibasira cyane Nyagatare, Gatsibo na Rwamagana. Aya makuru yageze ku baturage kugeza ubwo Uturere twose twagezweho, maze abaturage bafata umwanzuro ko nta wuzongera kwicirwa ubusa barebera, ahubwo bazajya bateza ubwega, bakamagana abicanyi.
Safari George ubwo yabonaga umushumba we asagariwe na DASSO, ku wa 25/08/2021, mu Kagari ka Musenyi, mu Murenge wa Karanagzi, Akarere ka Nyagatare, ubwo uyu Safari yiyahuye kuri DASSO maze baragundagurana, rubura gica, mu maso y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagari witwa Twahirwa Gabriel, ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Karangazi, Mutware Hercule, wumvikanaga avuga ngo “SAFARI NYUBAHA”.
Leta mu kwikura mu isoni yafunze Safari George, abaturage barakubita buzura kuri kasho ya Polisi i Karangazi, basaba ko Safari arekurwa, ariko Gitifu w’Akagari na DASSO bashatse guhohotera umushumba we bo birukanwa ku kazi igitaraganya, kuko batabashije guhisha amabi Leta ikorera abaturage. Mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nta yindi ntero uretse “SAFARI NYUBAHA” kugeza n’aho byandikwa ku myenda no ku nkweto, mu rwego rwo gushimira Safari George wanze akarengane akabigaragaza.
Mu kiganiro yahaye TV1, Minisitiri Gatabazi JMV, w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko agiye kuvugana n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba kugira ngo bamenye uko bakemura ikibazo. Ati “Nta mbaraga z’umurengera zikwiye kuba zikoreshwa. Kuri jyewe nanavuga y’uko niba umuturage aragira ahantu hatemewe, aho kugira ngo ugere aho urwana na we, washoboraga kumureka kandi hari uburyo mwakora ‘opération’ (umukwabu), mufatanyije n’izindi nzego, noneho umuturage warenze ku mategeko akaba yabihanirwa aho kugira ngo murinde mwajya kurwana.” Yakomeje agira ati “Jye numva umuturage adakwiye guhohoterwa, abayobozi bagomba kumenya ko bafatanyije hari uburyo bagombye gukemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yemeje ko mu bahagaritswe harimo Dasso wagaragaye mu mashusho ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi na we wayagaragayemo. Yagize ati “Bahagaritswe mu kazi nyuma yo gukoresha imbaraga z’umurengera. Gitifu w’Akagari ni we wahagaritswe hamwe na DASSO wagaragaye mu mashusho arwana na we bose bahagaritswe.”
Ntibiteye kabiri, amaradiyo hafi ya yose yo mu Rwanda, ibinyamakuru byo kuri internet ndetse n’imbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo ku wa 04/04/2021 habyutse humvikana inkuru y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze babiri barimo umusore w’imyaka 23 ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, gukubita no gukomeretsa ku bushake no kwigomeka ku buyobozi ndetse n’Umukuru w’Umudugudu w’Ikoni mu Karere ka Bugesera, ukurikiranyweho ubufatanyacyaha.
Aba bombi bafashwe mu bihe bitandukanye, ku wa 29 Kanama no ku wa 1 Nzeri 2021. Uyu musore watawe muri yombi akekwaho gukubita inkoni Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ubwo yari aciye mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umududugu w’Ikoni agasanga abantu benshi bari kunywera inzoga mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu w’aho. Ibi byabereye mu Karere ka Bugesera, ku itariki ya 29 Kanama 2021. Ese ubundi Mayor Mutabazi yashakaga iki mu rugo rw’umuturage?
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yagize ati “Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi kandi na bo bakubaha abayoborwa. Kirazira gukubita umuyobozi. RIB ntizihanganira umuntu wese uzishora mu bikorwa nk’ibyo byo gusagarira abayobozi. Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi bari mu nshingano zabo zo gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza atandukanye”.
Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko uyu musore aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, yahanishwa ingingo ya 234 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu.
Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, itegeko mu ngingo yaryo ya 121 riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw. Aramutse ahamijwe icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi yahanishwa ingingo ya 230 iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.
Umukuru w’Umudugudu w’Ikoni we ukekwaho ubufatanyacyaha, aramutse ahamijwe icyaha yahanishwa ingingo ya 84 ivuga ko umufatanyacyaha ahanwa nk’uwakoze icyaha. Ariko se ubufatanyacyaha buri he?
Mu ntara kandi yu Uburasirazuba, ku itariki ya 01 Kanama 2021, abasore babiri, Tuyishimire Samuel w’imyaka 25 na Kayitare Richard w’imyaka 18, bishwe n’inzego z’umutekano zibasanze aho bakoreraga mu ruganda rukora ibinyobwa rwitwa Dusangire Limited, mu Karere ka Bugesera Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Ngenda, Umudugudu wa Kamabare. Icyo gihe hahise hafungwa Uwamariya Béata, akaba nyir’uru ruganda aho ashinjwa kwica atabishaka aba basore. Nyamara uwabishe yabikoze ku manywa kandi abasanze aba basore muri tank (umuvure) bataramo inzoga basanzwe bakubiswe ndetse barashwe mu rukerera rwo ku wa 31/07/2021 kandi hari humvikanye amasasu abiri muri uru ruganda.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru MUHABURA uyu mugore yatawe muri yombi ku itariki ya 02/08/2021, akaba akurikiranyweho ibyaha bibiri aribyo icyaha cy’ubwicanyi ndetse no guhindura imiterere y’ahakorewe icyaha agamije kuzimanganya ibimenyetso.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yagize Ati: “Uwamariya Béata nyir’Uruganda nyuma yo kumenya ko abo basore 2 bapfuye baguye mu Tank bataramo inzoga, yategetse abakozi be gusibanganya ibimenyetso, ngo hagaragare ko baguye mu cyobo gitwara amazi”.
Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko Uwafashwe yari afungiye kuri RIB Sitation ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Itegeko rivuga ko icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake giteganywa n’Ingingo yi 111 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Gihanishwa Igifungo kitari hasi y’amezi 6 ariko kitarenze imyaka 2 n’amafaranga atari 500,000 FRW ariko atarenze 2,000,000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ibi rero abakozi baganiriye n’ikinyamakuru Ibisigo babiteye utwatsi, bemeza ko uyu nyir’uruganda yari amaze iminsi atagera aho rukorera kuko atuye i Kigali, kandi ko ubwo yahuruzwaga na RIB yahageze imirambo y’abishwe yamaze kujyanwa gupimwa muri Rwanda Forensic Laboratory, bakibaza ukuntu yategetse gusibanganya ibimenyetso mu gihe atigeze abona n’iyo mirambo. Akabi gasekwa nk’akeza!
Abaturage rero baje gukorerwa inama y’umutekano ku itariki ya 02/08/2021 maze umwe muri bo abajije iby’amasasu yarashwe mu ruganda, ahita acecekeshwa, ajyanwa gufungwa ashinjwa kugumura abaturage.
Nta kabuza rero ko Mayor Mutabazi, wumvikanye muri iyi nama yabereye mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Ngenda, avuga ko umuturage wumvise amasasu araswa mu ruganda, ngo ashobora kuba yarabirose, abaturage bakavuza induru, atashoboraga kuba abyibagiwe mu gihe kitageze ku kwezi kumwe gusa, akigabiza urugo rw’Umukuru w’Umudugudu, mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umududugu w’Ikoni, akajya kuvuga ko abantu benshi bahanyweraga inzoga, nk’aho hari icyaha bari bakoze.
Mu gusoza, nta tegeko na rimwe ribuza kunywera inzoga mu rugo rw’umuturage, mu gihe hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ababikurikiranira hafi bibaza icyo Mayor Mutabazi yari agiye gukora muri uru rugo, mu gihe abaturage bo muri ako gace bari bagifite agahinda ka Tuyishimire Samuel na Kayitare Richard, bishwe amarabira, bakicwa n’inzego za Leta, hagafungwa nyir’uruganda utanahaba. Byaba ari ugushinyagura?
Byanze bikunze uyu musore wafunzwe ndetse na Mudugudu basanze Béata Uwamariya muri gereza, mu rwego rwo gukomeza kujijisha abanyabugesera ngo bareke gutekereza kuri Samuel na Richard bishwe na FPR. Abasesenguzi rero bakaba basanga nta bundi bugome ahubwo ari ukwirwanaho kw’abaturage.
Abaryankuna barashishikariza abaturage kumenya kwirwanaho aho kwicwa nkimbwa wafungirwa kwirwanaho. Igihe niki!
FPR IKWIYE KUMENYA KO AKARENGANE KENSHI KABYARA IMPIRIMBANYI ZO KWIRWANAHO!
BUREGEYA Benjamin
Intara y’Uburasirazuba.