ABATANGABUHAMYA BAKOMEJE KWIVUGURUZA MU RUBANZA RWA Dr. VENANT RUTUNGA

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Werurwe 2023, umucamanza mu rugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka yakomeje urubanza Dr. Venant Rutunga aburanamo n’Ubushinjacyaha ibyaha bya jenoside, rwari rwasubukuwe ku wa Kabiri, tariki ya 21 Werurwe 2023, ahatangiye humvwa abatangabuhamya bashinja uregwa.

Uwabimburiye abandi ni uwitwa Edouard Burimwinyundo uvuga ko Dr. Rutunga yazanye abajandarume mu kigo yayoboraga bakica Abatutsi. Uyu yemeza ko yari umuzamu mu kigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi n’ubworozi cya ISAR-Rubona, na we yari ku rutonde rw’abatangabuhamya bashinja, ariko arivuguruza. Mu buhamya bwe asobanura ko Dr. Rutunga wayoboraga ISAR-Rubona yazanye abajandarume bakica Abatutsi bari bahahungiye. Ni ubuhamya yakunze kuvuga ko bukubiyemo ibyo yumvise, atahagazeho. Gusa mu byo yemerera Urukiko ko yahagazeho, avuga ko yabonye uwari umuyobozi we ajya mu Mujyi wa Butare kuhazana abajandarume bishe Abatutsi muri ISAR-Rubona. Yasobanuye ko yararaga izamu kuva saa cyenda z’igicamunsi (15h00) akageza saa moya n’igice zo mu gitondo (7h30) akabona gusimburwa n’abandi.

Aha rero niho yivuguruje kuko yavuze ko ibyahaberaga mu masaha ya ku manywa atashoboraga kubimenya kuko yabaga yatashye, ndetse ko ubuhamya bwe bukubiye ahanini mu byo yumvanye abandi atahagazeho. Burimwinyundo yavuze ko yabwiwe ko Dr. Rutunga yaremesheje inama ari kumwe n’abandi bayobozi b’ikigo yarariragamo. Yemeza ko iyo nama yari “iy’umutekano” ariko ikigambiriwe ari ukwica Abatutsi.

Abajijwe uburyo yamenye ko yari inama yo kwica Abatutsi kandi atarayitabiriye, atazi n’ibyayivugiwemo, Edouard Burimwinyundo yavuze ko yabyumvanye bagenzi be ubwo yari afungiye muri Gereza yo ku Karubanda; ngo buri gihe yumvaga abafungwa bavuga ko Dr. Rutunga yazanye abajandarume bishe Abatutsi muri ISAR-Rubona, abihindura indirimbo, ariko we ku giti cye atigeze abona uruhare uregwa yabigizemo.

Mu bundi buhamya bwe, Burimwinyundo yari yaravuze ko Dr. Rutunga yatanze ibikoresho byiganjemo imihoro bihabwa Abahutu n’Abatutsi ariko batazi ko ari ibizakoreshwa mu bwicanyi. Abajijwe niba azi ingano y’ibyo bikoresho, Burimwinyundo yavuze ko nabyo ari ibyo yabwiwe, ko batamubwiye umubare wabyo.

Uyu mutangabuhamya, yemeza ko Interahamwe zagabye igitero mu rugo rw’uregwa zizi ko na we yari umututsi, ariko ngo yabasobanuriye ko ari umuhutu, ndetse bafatanyije akazi, baramureka, ntibamwica. Burimwinyundo yavuze kandi ko bagenzi be bamubwiye ko abahambaga imirambo y’Abatutsi, Dr. Rutunga yababagiraga ikimasa akanabahemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na bitatu (13,000 FRW), ariko ngo nabyo yabyumvanye abandi kuko yakoraga izamu rya ninjoro, ngo yabaga yatashye. Ku mfu z’Abatutsi bakoranaga na Dr. Rutunga mu kigo cya ISAR-Rubona, umutangabuhamya yahakanye uruhare rw’uwo ashinja. Hari inyandiko-mvugo yakoreshejwe mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ariko umutangabuhamya, Burimwinyundo, yageze imbere y’umucamanza arayihakana, avuga ko yayisinye, ku gahato, atazi ibyanditsemo. Abajijwe uwamushyizeho agahato, avuga ko atamwibuka kuko   abamubazaga bose babaga basa, kandi batambaye impuzankano ngo atari kumenya amazina yabo.

Abajijwe uruhare rw’uwo ashinja mu iyicwa ry’Abatutsi, Burimwinyundo yavuze ko uruhare rwe rwabaga ku manywa kandi we yakoraga ijoro yabaga yatashye, gusa agakomeza gusubiramo ko yabonye Dr. Rutunga azanye abajandarume mu modoka, kandi ari bo bishe Abatutsi, ibindi akabyumvana abandi, bityo ngo nta gihamya abifitiye. Iyi ndirimbo yo kuzana abajandarume yayisubiragamo kugeza aho arambiraniye.

Ibi rero bikomeje kuba agashobero kuko usanga amakinamico akomeza gukinirwa mu nkiko amaze gufata indi ntera, kuko n’utarize amategeko, bimworohera kubona amakosa akorerwa muri izi manza, ariko ahanini ubona ko biterwa n’abatanga amabwiriza bivugwa ko aturutse i Bukuru, akaba ari yo ashingirwaho mu byemezo.

Uretse Burimwinyundo watangiye ubuhamya bwe mu ruhame, ku wa Kabiri, abandi batangabuhamya bahise bashyirwa mu muhezo. Byateye umucamanza gutegeka abakurikiranaga urubanza gusohoka mu cyumba cy’Urukiko, avuga ko ari mu mugambi wo kurindira umutekano abasabye gutangira ubuhamya bwabo mu muhezo. Umucamanza yasobanuye ko ibyuma bihindura amajwi y’abatangabuhamya byagize ikibazo. Ibi rero byatumye iburanisha ryo ku wa Kabiri, ku wa Gatatu no ku wa Kane ryarakomereje mu muhezo, humvwa abashinja Dr. Rutunga, tukazabibagezaho igihe urubanza ruzaba rusomwa, kuko nta bundi buryo bwo kumenya ibihavugirwa, gusa icyo abatangabuhamya bamushinja bahuriyeho ni uko bose bagiye bivuguruza, bakavuga ko batari basanzwe bamuzi, kandi ibyo bamushinja ni ibyo babwiwe, si ibyo bahagazeho.

Dr. Venant Rutunga uburana n’Ubushinjacyaha ibyaha bya jenoside bivugwa ko yakoze igihe yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya ISAR-Rubona mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye, mu Majyepfo y’u Rwanda. Mu mwaka wa 2012 ni bwo igihugu cy’Ubuholandi cyamwohereje kuburanira aho bikekwa ko yakoreye ibyaha. Ibyaha byose aregwa arabihakana n’ababimushinja ntibabihagazeho.

Iyi rero ni ya kinamico ikomeje kuba mu manza zibera mu nkiko za FPR, tukazakomeza kuzibakurikiranira, mu rwego rwo gukubitira ikinyoma ahakubuye n’ahakoropye. Dutegerezanyije igishyika icyemezo kizafatwa n’uyu mucamanza, aho azaba ashingiye ku kwivuguruza kw’abatangabuhamya, bashinja uregwa bashingiye ku byo babwiwe, bo batahagazeho ubwabo, abandi bakavuga ko batari basanzwe bazi ushinjwa, abandi bakavuga ko ibyo bashinje muri RIB, bahatiwe kubisinya, bakabisinya batazi ibikubiye muri ubwo buhamya, ari nayo mpamvu bagera mu rukiko bakabihakana. Muri make iyi kinamico ikabije guteguranwa ubucucu bwinshi.

Nyamara ku rundi ruhande, mu gihe abacamanza barimo gukinira ikinamico mu manza bavuga ko bashyira mu bikorwa amategeko, abashingamategeko nabo bakomeje gukina indi kinamico yo kwigiza nkana, nk’aho batazi ibibera mu Rwanda, cyangwa bayobewe ko amategeko batora adakora, ahubwo hakurikizwa amabwiriza.

Umwe mu bazi kwijijisha no guhindaguranya imvugo, Senateri Uwizeyimana Evode, yavuze hari imikorere ikwiriye kuvugururwa mu rwego rw’ubutabera aho hari imanza usanga zimara igihe kirekire zitaraburanishwa kandi mu by’ukuri zagakwiye kuba zararangiye. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Werurwe 2023, ubwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ku isuzuma rya raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi bya 2021/22 na gahunda ya 2022/23.

Ni raporo yagaragaje ko kuva mu 2017, umubare w’imanza ziri mu nkiko zitaracibwa wakomeje kugenda wiyongera ku kigero cyo hejuru. Nko mu mwaka w’ubucamanza wa 2017/18, mu nkiko harimo imanza 57,234. Ni mu gihe mu mwaka wakurikiyeho wa 2018/19 zari imanza 75,419 naho mu 2019/20 zigera kuri 75,118. Iyi raporo kandi igaragaza ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2020/21 mu nkiko zose zo mu Rwanda harimo imanza 78,859 mu gihe mu mwaka ushize wa 2021/22, mu nkiko hose harimo imanza 84,243. Muri izo manza zose haba harimo izahamagajwe, izabaye ibirarane ndetse n’izasubitswe.

Nk’umwaka ushize wa 2021/22, imanza zahamagajwe zari 83,642, naho izasubitswe zari 22,784 mu gihe izabaye ibirarane zo zari 22,560. Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena yagaragaje ko hashyizweho ingamba zitandukanye hagamijwe kugabanya imanza zinjira mu nkiko no kwihutisha iburanisha ariko ikibazo cy’ubwiyongere bw’imanza mu nkiko kiracyakomeje kugaragara.

Perezida wa Komisiyo, Dushimimana Lambert ati: «Imanza zinjira mu nkiko zikomeza kwiyongera by’umwihariko imanza nshinjabyaha n’igipimo cy’imanza zisubikwa mu gihe cyo kuburanisha kiri hejuru kandi kigenda cyiyongera.» Yakomeje agira ati: «Inzego zibishinzwe zikwiye kurushaho gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage bafitanye ibibazo kwitabira kubikemura mu bwumvikane biyambaza uburyo bwashyizweho bwo gukemura ibibazo bitabaye ngombwa kwiyambaza inkiko

Ubu se tuvuge ko Senateri Dushimimana ari ikimanuka cyaje ejo hashize ku buryo atazi ibibera mu Rwanda?

Senateri Uwizeyimana yavuze ko ubwo hakorwaga amavugurura mu rwego rw’ubutabera, hasabwe ko hagati y’Urukiko Rukuru n’Urukiko rw’Ikirenga haboneka urundi rwunganira ari na bwo hashyizweho Urukiko rw’Ubujurire. Nyamara ngo ntibyabujije ko imanza zikomeza kuba nyinshi ndetse zikarushaho gutinda kuburanishwa ku buryo ubu urubanza mu Rukiko Rukuru ruramara amezi 33 rutaraburanishwa.

Yakomeje agira ati: «Dufite abantu bajya muri gereza, bakamara igihe kirenga igihano bahabwa baramutse bahamwe n’icyaha, bagahabwa igihano gikuru cya nyuma. Ni ukuvuga ngo umuntu wagombaga kuzahabwa imyaka itatu, akamara imyaka ine, urukiko rutaramuhamagara, iyo ahamagawe ahabwa imyaka itanu». Ibi kandi yabivuga abizi kuko nibyo bikorwa hirya no hino.

Mu kwiyerurutsa kwinshi, Senateri Uwizeyimana yasabye ko habaho igenzura rikomeye kuko bishoboka ko ari yo mpamvu hari raporo zimaze iminsi zigaragaza ko mu magereza yo mu Rwanda hari ubucucike bukabije. Ati: «Ufashe umuntu akajya muri gereza, nyuma y’imyaka itatu ukavuga ngo nta bimenyetso wari ufite. Niba se ntabyo wari ufite wamufatiye iki? Ibi biruzuye mu magereza yose, ariko ntabwo bihesha isura nziza igihugu cyacu. Ntabwo abantu bakomeza gukora gutya

Yavuze ko Komisiyo ya Politiki muri Sena ari na yo ifite ibijyanye n’iyubahirizwa ry’amahame remezo mu nshingano igomba gukora icukumbura igatanga inama z’ibikwiye gukorwa. Senateri Uwizeyimana yakomeje avuga ko hari ibyaha usanga umuntu ajya muri gereza kuko yibye inkoko cyangwa indobo.

Ati: «Hari ibyaha usanga umuntu ngo yagiye muri gereza ngo yibye inkoko, yibye indobo. Ibi bintu by’indobo, by’inkoko n’ibitoki n’ibigori ni ibiki? Abantu baba bakoze ibyaha nk’ibi bakwiye guhanwa hifashishijwe itegeko ririho rigena imirimo nsimburagifungo, bakareka kongera ubucucike mu magereza». Gusa na none yirengagiza ko hari abafungwa n’iyo ndobo batayibye, ukumva ngo bafungiwe gusoma igitabo cyangwa kuvuga ibyo Leta idashaka kumva, ngo bangishije abaturage ubutegetsi nk’aho hari itegeko na rimwe rihari ryo gukunda ubutegetsi mu gihe bwo bubakanda umusubizo.

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier yagaragaje ko urwego rw’Abunzi rukwiye gufasha mu gukemura ibibazo by’amakimbirane bitabaye ngombwa ko bijya mu nkiko kandi ko bakoresheje ububasha bahawe bashobora gutanga umusanzu mu kugabanya ubwinshi bw’imanza ziba ziri mu nkiko.

Uyu nawe yavugaga ibi yirengagije ko uru rwego rw’Abunzi rukorera ku mabwiriza ya Gitifu w’Akagari ku rwego rw’ibanze n’uw’Umurenge mu bujurire, ku buryo uwo aba badashaka ko atsinda, cyangwa bashaka kumukenesha, bategeka ko atsindwa, ibye bigatezwa cyamunara, agafungwa cyangwa akangara.

Aya makinamico yombi, ryaba iribera mu nkiko cyangwa iribera mu bashinzwe gushyiraho amategeko, amaze kurambirana, hakaba nta muturage w’u Rwanda ugishoboye kubyihanganira. Birababaje kandi biteye agahinda iyo amagereza hirya no hino yarengeje ubushobozi bw’abo ashobora gucumbikira, Abasenateri bagakwiye kuba bareberera abaturage, bakajya kwirirwa bavuga ubusa ngo uwibye inkoko n’indobo ntagafungwe, ahubwo ajye akora imirimo nsimburagifungo? Abarengana se bo bazira iki?

Niba umuntu afunzwe imyaka ine hakazabura ibimenyetso, uretse amabwiriza ya munyumvishirize aba yatanzwe, ikindi kibazo wagishakira he? Ukumva umuntu waminuje nka Dr. Kalinda François Xavier avuga ko ikibazo kizakemurwa n’Abunzi batize cyangwa bize amashuri abanza gusa? Babwiye se abatanga amabwiriza yo gufungira abantu ubusa bakabireka, cyangwa bagashyiraho amategeko atuma abacamanza bisanzura, bagafata ibyemezo mu bwigenge, badahawe ayo mabwiriza n’inkandagirabitabo zizi kwica gusa?

Remezo Rodriguez