ABATEGETSI BO MU RWANDA BAHA AKAHE GACIRO ISHURI N’IMYIGIRE Y’ABANA B’U RWANDA?





Yanditswe na Nema Ange

Umwanditsi w’umufaransa witwa Victor Hugo yavuze ko “ishuri ryose rifunguwe, ni gereza imwe iba ifunzwe” (Chaque école qu’on ouvre, c’est une prison qu’on ferme). Bigaragara ko ku butegetsi bwa FPR Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yagihe ihura no guhuzagurika bikomeye, byaranzwe no guhindaguranya amezi yo gutangira, aho byavuye mu kwezi kwa cyenda, bishirwa mu kwa mbere k’umwaka, ariko muri iyi minsi ya vuba byongera kugarurwa mu kwa cyenda, kuko byasakurishije abanyamadini benshi.

Uku guhuzagurika kandi byagiye bigaragazwa no guhindaguranya integanyanyigisho n’indimi zigwamo aho kwiga byavuye mu gifaransa bijya mu cyongereza huti huti, nyamara baba abarimu cyangwa abanyeshuri nta wufite ubushobozi n’ubumenyi buhagije muri urwo rurimi, ahubwo bigakorwa utamenya impamvu za politiki zibiri inyuma. Ibi byagize ingaruka ku myigire n’imyigishirize, bituma harangiza kwiga amadebe menshi.

Iri jambo “idebe” ryagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta usinzwe Umuco, Bamporiki Edouard, ubwo yagaragaraga ku mbuga nkoranyambaga, asobanura ko iyo umugabo yahaga inka undi mugabo, uwagabanye yahinduka umugaragu we, ariko umugabo yayihabwa n’umugore, agahinduka “idebe” rye. Minisitiri rero yaciye bugufi yemera ko ubwo ahawe inka n’umugore, ahindutse “idebe” rye.

Nta mugayo asanzwe ari “idebe” kuko n’imyigire ye ikemangwa. None se ni gute umuntu wafungiwe kwiba iwabo mu Ityazo ari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri 2000, yongeye kugaragara mu ishuri amaze kuba umudepite, kandi nabwo akagaragara yiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), ngo ariga amategeko, atagaragaza aho yarangirije amashuri yisumbuye?

Aha rero niho ugera ugatangara ubonye umuntu wabonaga acukura imisarane, nyuma y’imyaka mikeya ukamubona avuga ko afite Masters mu mategeko yavanye muri Kaminuza yemewe na Leta. Abenshi bakabona agaciro gake gahabwa amashuri n’aba bategetsi utamenya aho FPR iba yabavanye, ikabatura aho ngo baje gukorera Abanyarwanda ari ukubeshya.

Niba Minisitiri ushinzwe Umuco yemeye ko ari “idebe” kuko yahawe inka n’umugore, ubwo ya madebe asohoka mu mashuri muri za Nine-Years_Basic-Education na Twelve-Years-Basic-Education azitwa iki?

Ese kugaragaza Minisitiri yatamirije umugara, akishinja kuba “idebe”, bizakirwa bite n’abana b’Abanyarwanda bamufataho urugero? Aha rero niho abasesenguzi bahera bibaza ngo abana bavuka bashishikarizwa ishuri bate? Ese bigira muri conditions zibakundisha ishuri? Ni iki mu by’ukuri abana bajya gushaka ku ishuri, bagihabwa na nde? Aho amashuri aba bategetsi baba barize si yo atuma birata ko bujuje za miliyari?

Niba buri muntu yiga agamije kuzaba iki n’iki, umwarimu we aba afite iki cyo gutanga? Aho ntiwasanga umwanya duta ku mashuri ari imfabusa, mu gihe tuba duhabwa uburezi n’uburere n’abantu bahora bijujuta ko Leta ibafashe nabi? Abanyarwanda bavuga ko “umwana apfa mu iterura”. Ese mu mashuri y’inshuki n’amashuri abanza, abana bahabwa iki gituma bazakunda gukomeza kwiga? Leta se yo irabyumva?

Mu gihe nta wushidikanya ko gusoma no kwandika ari intango ya byose, dukwiye kwibuka ko abana bakagombye kugira imico myiza n’imyifatire batorezwa ku ishuri nko kubyuka kare, kubahiriza igihe no gukorera kuri gahunda. Uruhare rw’ababyeyi rukaba kumenyera abana ibyo bakeneye mu kwiga. Ikigaragara rero ni uko ababyeyi benshi bafite ihungabana ryo gushaka kwigisha abana amashuri nabo batize, hakiyongeraho Leta yuzuyemo abavuga rikijyana bize nabi cyangwa ntibanige, ku buryo agaciro baha amashuri Abanyarwanda bigamo. Bayaha akaye mu gihe abana babo baba bajyanwe kwiga mu mahanga.

Ikindi kibi ni uko uba usanga abana bafite imiryango ituye mu nkengero za Kigali nka za Ruyenzi, Muyumbu, Nyamata, Kabuga, Shyorongi n’ahandi, bahatirwa kubyuka igicuku bajya kwiga mu mujyi wa Kigali. Nyamara hafi yabo baba bahasize amashuri, banenze kutagira ibikoresho n’abarimu bahagije.

 Ese kuki abana bajya kwiga iyo bigwa kandi hari uburyo bwo kuzamurira agaciro amashuri ari aho batuye. Hibazwa kandi impamvu abana biga mu mashuri ya Leta bakoresha igihe gito ku ishuri kurusha mu yigenga.

Dufashe nk’urugero umwana wiga amashuri abanza muri Kigali Parents School, ishuri ryigenga, agera ku ishuri saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, akava saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, mu gihe umwana wiga kuri Ecole Primaire de Ruyenzi, ishuri rya Leta, ahagera sa moya n’igice za mu gitondo, agataha saa sita hakaza abandi. Bivuze ko umwana wiga mu ishuri ryigenga amara igihe ku ishuri kikubye inshuro ebyiri abiga mu ya Leta.

Ese niba Leta yirirwa yirata ko yubatse imiturirwa mu Mujyi wa Kigali, kuki itashishikariza Ababyeyi ba Bugesera cyangwa Kamonyi kwiyubakira amashuri aho guhora barushya abana babajyana kwiga i Kigali? Ese kuki Leta itabonamo ikibazo kuba abana bo muri Butaro na Kidaho muri Burera bakaza kwiga mu Mujyi wa Musanze? Ubu se abana bigaga muri Uganda no mu Burundi babayeho bate mu gihe imipaka igifunze.

FPR na Leta y’agatsiko babonyemo amashuri ubucuruzi buhambaye, usanga abambari bayo bashoramo amafaranga bagujije mu mabanki, bagashaka kuyagaruza mu mwaka umwe. Nta nyungu n’imwe Leta yabona mu kubaka amashuri meza ku Ruyenzi, Muyumbu na Nyamata n’ahandi mu Nkengero za Kigali, mu gihe ubucuruzi bukorerwa mu mashuri yigenga ya Kigali bwaba bukomwe mu nkokora ku buryo bukomeye.

Haracyari Uturere twegereye Kigali dufatwa nka “Districts-Dortoirs” turimo Kamonyi, Rulindo, Rwamagana n’ahandi aho usanga abahatuye birirwa i Kigali bakagera mu Turere twabo bagiye kuryama. Kuki se Leta idashishikariza ababyeyi kwishyira hamwe bakiyubakira amashuri aho batuye? Ubu FPR ntibona ko amafaranga atangwa mu mashuri yo mu mahanga ari igihombo gikomeye ku mutungo w’u Rwanda uhatikirira?

Prof. Isaïe Nzeyimana, mu gitabo cye “Critique d’une Ecole rendue publique”, yasobanuye neza ko Leta yagize kwiga itegeko kandi mbere byari ubutore, maze yerekana ko n’ibyigishwa ntaho biba bihuriye na gahunda za Leta. Aha rero niho uhera wibaza icyo aya mashuri amaze kikakuyobera. Kuki tutisanisha n’aho turi, mu gihe Abanyarwanda bavuze neza ko “inyamaswa idasa n’aho iba, izindi ziyirya”. Niba Leta ishyira imbaraga zose muri Kaminuza y’u Rwanda ifite “Facultés” zitarenga 10, ariko ukabona Catholic University of Rwanda (CUR) isaba uruhushya rwo gutangiza “Facultés” zirenga 25, Leta irutanga igamije iki kitari ubucuruzi?

Ese abana bajya gucuruzwa muri ubu buryo baba basobanuriwe impamvu yabyo?

Dusoza iyi nkuru rero twavuga ko aya mashuri atigisha kubaho cyangwa gukora, ahubwo usanga nta shuri na rimwe ryigisha hagamijwe gutanga ubumenyi bufatika, buzatuma abanyeshuri bazasohoka bashobora kwibeshaho. Iyo uberebye neza usanga amashuri abiri ari mu Murenge umwe wa Remera, dufashe urugero nka GS Kangondo ntacyo ipfana na Green Hills Academy. Nta sano iri hagati ya Riviera na GS Kabuga nyamara yombi ari amashuri ari mu Murenge wa Rusororo muri Gasabo. Ese kuki amashuri adahabwa inguzanyo ku nyungu nke, bityo nayo akagabanya ibiciro byo kwiga? Uku guhanika inyungu mu mabanki ya FPR nibyo bizana ubusumbane mu burezi, kandi ubusumbane nta handi bwageza igihugu uretse mu mwobo.

Leta yarangiza igategura itorero ry’abanyeshuri biga mu mahanga i Gabiro, abize mu Rwanda bakajyanwa i Nkumba, nyamara bose bazahurira ku isoko ry’umurimo rimwe. Ese aho sibyo bituma za ruswa zica ibiti n’amabuye. Ubu burezi bwahindutse ubucuruzi burimo burubaka sociétés ebyiri zidafite aho zihuriye, kandi bizatugora kuzihuza, kabone ko abazambya ubu burezi bazaba batagihari, abana babo barabaye ab’ahandi.

Nema Ange