ABATURAGE BAHANGAYIKISHIJWE N’AKARENGANE, ABAMBARI BA FPR BAHUGIYE MU BINDI

Yanditswe na Umurungi Jeanne Gentille

Mu bice bitandukanye by’igihugu abatari bake bakomeza kwijujutira akarengane bakorerwa n’abambari ba FPR, bakibaza igihe izuba rizarasira, umucyo ugatamuruka bikabayobere, bamwe bakagera n’aho babona ko Imana yabataye, ariko suko biba byagenze, kuko yo idatoranya ku butoni, kandi ntinegurizwe amazuru. Abatakibashije rero kwihanganira aka karengane baratobora bakavuga ariko bigasa nko kugosorera mu rucaca cyangwa gutokora ifuku, kuko usanga ahanini abarenganya abandi baba bakingiwe ikibaba n’ibifi binini byo muri FPR.

Mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Rwamagana mu Karere ka Rwamagana, banenze byimazeyo imyitwarire ya bamwe mu bakorera Urwego rushinzwe kunganira Akarere mu mutekano (DASSO), nyuma y’uko umwe mu bakorera uru rwego ashikuje umuzunguzayi agataro k’imbuto, akazimenagura. Ibi byabereye ahazwi nko kuri Arete (Arrêt-bus) mu mujyi wa Rwamagana, mu Murenge wa Kigabiro, aho umuzunguzayi witwa Uwingeneye Clémentine yagaragaye atoragura imbuto yameneshejwe n’Umu-DASSO. Uyu muzunguzayi yavugaga ko aho bahawe ngo bahacururize, harimo ikibazo cyatumye yiyemeza gusubira gucururiza ku muhanda. Ati “Kuzunguza ndabizi ko bitemewe ariko aho baduhaye ntihadukwiriye. Habamo ibyihebe, njye ndabahunga kereka mpawe nk’iseta mu isoko ariko nta bushobozi mfite.

Ababonye ibyabaye kuri uyu muzunguzayi ndetse n’ukorera DASSO, bavuga ko uyu muturage yasagariwe kuko n’ubwo yakoraga ibitemewe, ariko yagombaga gufatwa ahawe agaciro, ntamenerwe ibyo yari afite. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, na we avuga ko bidakwiye ko DASSO ahutaza umuturage, ahubwo ko akwiye kumugira inama, ariko ko nanone abaturage na bo bakwiye kutishora mu bitemewe. Yagize ati: “DASSO kuvuga ngo arababangamira ni uko baba bazi ko babikora bitemewe. Ntibyemewe kubera ko bahawe ibisima mu isoko nta n’umwe rero wemerewe gucururiza mu muhanda. Ni ukwigisha nanjye mba ndimo kubigisha. N’umuntu utatiriye icyemezo cyafashwe turamwigisha.” Yakomeje avuga ko bagiye gukurikirana iby’iki kibazo, ati: “Nta muntu ukwiye guhohotera umuturage, tugira slogan [intero] ivuga ko ‘umuturage ari ku isonga’.”

Aya magambo ya Gitifu rero yafashwe nko kwiyerurutsa kuko akarengane k’ubwoko bwose gakomeje gukorwa hirya hino nyamara ukibaza icyo abambari ba FPR baba baregerejwe abo bashinzwe bakora, ukagishaka ukakibura. Usanga aho kwita ku baturage ahubwo abategetsi bose kuva hejuru kugera hasi mu nzego z’ibanze bose bafite icyo bahuriyeho, bose bahuriye ku kurangaza abaturage kugira ngo babone uko bisahurira.

Urugero ruheruka ni umuhango wiswe iyo “Kwimika umutware w’Abakono”, wabereye mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, ku itariki ya 09/07/2023, witabirwa n’abategetsi batandukanye barimo Visi- Perezida wa Sena, Nyirasafari Espérance, uwaho ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, Visi-Meya na Gitifu b’Akarere ka Musanze, Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Musanze, Umwanditsi Mukuru w’Impapuro-mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Amajyaruguru, Abagitifu bane b’Imirenge, Aba-colonels bane, Bishop Rucyahana wabaye muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Abanyemari Muvunyi Paul, Kazoza Rushago Justin n’abandi. Uyu wa nyuma akaba ari nawe wimitswe ngo abe umutware w’Abakono.

Ku wa Kabiri, tariki ya 18/07/2023, FPR-Inkotanyi yamaganye uyu muhango, ariko iwamagana abenshi mu bawitabiriye barafashwe bafungirwa mu mabohero atazwi yitwa “safe houses”. Ku Cyumweru, tariki ya 23/07/2023, FPR yatumije inama nyunguranbitekerezo ngo yari iyo kwiga ku bibangamira ubumwe n’ubwiyunge, ariko iza guhinduka kunenga abitabiriye umuhango wo “kwimika umutware w’abakono”, maze Kazoza Justin n’abo bari kumwe basaba imbabazi Perezida n’ubwo atari yitabiriye iyi nama, ahubwo yayobowe na Uwimana Consolée, Visi-Perezida wa FPR, n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Gasamagera Wellars. Kazoza na bagenzi be bavuze ko icyo gikorwa cyabayemo ukudashishoza no kutareba kure, biyemeza kudazabisubira, n’ubwo byagaragaraga neza ko babihatiwe kugira no babashe gusohoka mu mabohero atazwi bari bazirikiwemo. Nyamara hari bamwe mu bategetsi, nka Nyirasafari Espérance, bitabiriye uyu muhango atari Abakono, ahubwo ari inshuti zabo gusa. Ibi na none ni ikimenyetsi cy’uko FPR ihorana icyoba kidasobanutse.

 Nyuma yo kuzenguruka basaba imbabazi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko atanyuzwe n’ibyo Visi Meya wa Musanze yavuze, ko atigeze asaba imbabazi mu magambo. Ati: “Numvise ijambo rya Visi Meya wa Musanze, ku bwanjye, ntabwo nanyuzwe. Akwiriye kubanza gusaba imbabazi. Noneho biriya asobanura bigasobanurwa n’uko yasabye imbabazi kuko aha tuhahuriye ku bumwe bwacu. Ntabwo wajya kuvuga amagambo ari aho gusa utabanje kujya ku kibazo nyir’izina.” Yari yavuze ko ari ikintu kibi cyambitswe umwambaro mwiza.

Visi Meya Rucyahana Mpuhwe Andrew, akaba n’umuhungu wa Bishop Rucyahana John, nawe wari witabiriye uyu muhango, yarongeye asubirana ijambo ati: “Mpagurutse bwa kabiri rwose nshaka kugira ngo nsabe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi imbabazi kandi izi mbabazi narazisabye, nzisaba Chairman w’umuryango, abayobozi atari rimwe atari kabiri. Ibyo twakoze ni amahano, ni amakosa. Twafashe umwanya wo kubitekerezaho. Imbabazi dusaba uyu munsi ni imbabazi dukura ku mutima, dusaba dushingiye ku ntege nke twagize.” Nyamara ibi ntibyamubujije kwirukanwa bukeye.

Bishop John Rucyahana, wabaye igihe kinini muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, akanaba umujyanama wa Perezida Kagame yavuze ko na we yitabiriye uyu muhango asanga byaratewe n’umurengwe. Ati: “Hari umurengwe mu myumvire no mu myitwarire […] dusabye imbabazi Perezida wa Repubulika ariko natwe dusabane imbabazi kandi turebe ngo ntabwo ari izi z’Abakono gusa hari byinshi bigomba gusabirwa imbabazi. Dusuzume tureke kureba Abakono gusa.” Ibi byari amatakirangoyi!

Mu izina rya Perezida Kagame, umwungirije muri FPR-Inkotanyi, Uwimana Consolée, yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda aribwo bwashyizwe imbere, bityo ko bidakwiriye ko abantu bakomeza kwibona mu moko uko yasobanurwa kose. Yavuze ko umutware w’Abakono akuweho. Ati: “Ntabwo rero nyuma y’amateka tuzi ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’amasomo twahawe, twakagombye kuba twemera ko iby’ubwoko n’ubwo twabyita bito nk’ibyo twabonye by’Abakono bikomeza kuba mu gihugu turebera.” Ibi rero ni ikindi kimenyetso cyerekanye ko FPR ititaye ku karengane abaturage bakorerwa. Kumva ko habaye inama yo gukuraho umutware w’Abakono hatabayeho iyo guhana DASSO wahohoteye umuturage ni akaga gakomeye. Umutware w’Abakono se abangamye nk’uko DASSO ihutaza abaturage?

Urundi rugero rwagaragaje ko abategetsi bose bafite ibindi bahugiyemo batitaye ku karengane k’abaturage, byagaragariye mu kiganiro n’abanyamakuru Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize. Abajijwe ku makuru ava mu baturage batuye ahacukurwa amabuye y’agaciro mu Mirenge ya Nyarusange, Muhanga, Kabacuzi, Rugendabari, Kibangu, Kiyumba na Mushishiro yo mu Karere ka Muhanga, ndetse no mu Mirenge ya Rukoma, Ngamba, Kayumbu na Kayenzi yo mu Karere ka Kamonyi, bahora bashinja abagitifu b’Imirenge badakemura ibibazo byabo, ahubwo bakaba barishoye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Guverineri Kayitesi yarabihakanye yivayo, ahubwo avuga ko mu bucukuzi hahora ibibazo kuko harimo amafaranga menshi, asaba ko uwaba azi Gitifu ubwivangamo kumugaragaza. Ibi ni ukwigiza nkana gukomeye!

Ibyo Guverineri Kayitesi yavugaga nawe arabizi ko atari ukuri kuko muri utu Turere tubiri, Muhanga na Kamonyi ndetse n’ahandi hakunze kuvugwa imfu z’abantu bagwirwa n’ibirombe, nyamara wabireba ugasanga harimo ukuboko kw’inzego zinyuranye, zirimo iza gisivili n’iza gisirikare. Urugero ruheruka ni abana b’abasore batandatu bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Huye, bagaheramo, ariko bikagaragara ko cyacukurwa n’abasirikare mu buryo butemewe n’amategeko, ariko bakingiwe ikibaba n’inzego zose, iz’ubutegetsi n’iz’umutekano. Bamwe muri abo bakunze gupfira mu birombe nta mafaranga y’impozamarira imiryango yabo ihabwa, kubera ko nta bwishingizi baba barahawe, bikitwa ko ari abanyogosi bayibaga. Ibi nabyo bikagaragaza ko abaturage bakomeza kuzira akarengane FPR yibereye mu bindi, aho kwita ku bibazo byabo.

Umurungi Jeanne Gentille