Yanditswe na Nema Ange
Abanyarwanda bamaze kumenyera ko buri gihe iyo hari icyegeranyo cyakozwe n’imiryango mpuzamahanga, hari abagomba kwicwa kugira ngo abaturage berekwe ko mu Rwanda hari ikibazo cy’umutekano. Uru rujijo rukomeza gutwara abantu urusorongo ariko wabireba neza ugasanga ni umugambi wa FPR wo kujijisha abaturage kugira ngo bakomeze bumve ko kuba u Rwanda rutera RD Congo ari ku mpamvu z’umutekano wabo kandi byahe byo kajya, ikijyana ingabo za RDF muri iki gihugu gitandukanye n’impamvu z’umutekano.
Amateka na none yongeye kwisubiramo ubwo ibinyamakuru mpuzamahanga birimo AFP y’Abafaransa na Reuters y’Abongereza byemeza ko byabonye raporo ishinja u Rwanda, kandi ibi binyamakuru bikemeza ko yanamaze gushyikirizwa Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Umutekano ku Isi. Bivugwa ko iyi raporo itarasohoka ariko mu birego birimo, Abahanga (Experts) ba ONU bemeza ko bakusanyije ibimenyetso simusiga byerekana ko u Rwanda rwohereje abasilikare barwo muri M23, ruyiha n’intwaro, amasasu, n’imyenda ya gisirikare. Raporo igira iti: «Ni gutyo M23 yabashije kwigarurira ahantu hatandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko muri Teritwari ya Rutshuru kuva mu kwa 11 mu 2021 kugera mu kwa 7 k’uyu mwaka wa 2022». Isobanura ariko na none ko «u Rwanda rwaboneyeho no kugaba ibitero ku nyeshyamba z’Abanyarwanda za FDLR». Ibi byafashwe nko kugusha neza u Rwanda, ariko mu yandi magambo ni ukurushinja ko rwohereje ingabo muri Congo mu butyo bunyuranyije n’amategeko, ibyo rwo rudashaka kumva na rimwe, kandi ariko kuri.
Ibirego bya ONU biriyongera ku bindi by’ibihugu bitandukanye, nka Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ubwayo, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubufaransa, Ububiligi, Ubudage, Espagne n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, bitahwemye kwereka Perezida Kagame ko agomba kureka gufasha M23 mu buryo bwose.
Mu cyumweru gishize, Leta y’u Rwanda yongeye na none kwiyama abayishinja gutera inkunga no gufatanya na M23. Mu itangazo yashyize ahagaragara kuwa Gatatu, tariki ya 21/12/2022, Umuvugizi wayo avuga ko “u Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu, rufite uburenganzira bwo kurinda no kurengera ubusugire n’imbibi zarwo n’abaturage barwo.” Ati: «Ingamba rwafashe muri urwo rwego ntizikwiye kwitiranywa no gushyigikira umutwe uwo ari wo wose urwana muri Kongo».
Kuwa kane, tariki ya 22/12/2022, nibwo AFP yatangaje ko hari raporo y’impuguke za Loni ku bibazo by’umutekano wa RDC yabonye, yemeza ko u Rwanda rwafashije umutwe wa M23 mu ntambara imazemo iminsi n’igisirikare cya Congo, FARDC. Ni raporo yakunze kwibazwaho uburyo igera mu itangazamakuru ONU itarayisohora, dore ko no muri Nyakanga uyu mwaka imbanzirizanyandiko y’iyo raporo yagiye mu itangazamakuru igihe kitaragera. Gusa ababikurikiranira hafi bavuga ko iki Atari ikibazo, icyo ivuga nicyo kinini.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije kuri Twitter kuwa Gatanu, tariki ya 23/12/2022, yavuze ko gukomeza kwegeka ibibazo bya RDC ku Rwanda, nta muti bizatanga. Ati:
«Politiki yo gushinja u Rwanda nk’uburyo bwo kwihunza inshingano ku ntege nke za Guverinoma ya RDC, ingaruka zabyo ni akaga ku baturage bo ku mipaka ihuza ibihugu byombi». Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, nawe kuri uyu wa Kane, tariki ya 22/12/2022, yari yabwiye TV5 Monde ati: «Ingabo z’u Rwanda ntabwo zijya zirenga umupaka, ingabo z’u Rwanda zicungira umutekano ku butaka bwarwo. Ntabwo u Rwanda rukeneye kwambuka imipaka mu gihe nta masezerano rufitanye na Guverinoma ya Congo».
Mukuralinda yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda itagira icyo itangaza kuri ibyo birego mu gihe raporo itarajya hanze, ngo hagaragazwe ibimenyetso simusiga. Ariko nawe yari abizi neza ko arimo kwijijisha, ukuri arakuzi. Ntabwo ayobewe ko i Kigali birirwa bashyingura abana b’u Rwanda baguye muri Congo, mu ntambara za M23. Yagize ati: «Ni ngombwa gutegereza ko ibimenyetso simusiga byerekanwa kugira ngo Guverinoma ibashe kugira icyo ibivugaho kuko iyo raporo ni nayo irimo ko ingabo za Congo zikorana na FDLR. Niho batubwira inama zahuje FARDC n’imitwe yitwaje intwaro ahitwa Pinga, baduha amatariki. Ni ibintu byo kwitondera rero kuko izo mpuguke ziratubwira M23 na FDLR, nyamara mu itangazamakuru bahisemo kuvuga gusa M23».
Aha rero niho wibaza ukuntu Alain Mukuralinda avuga ko atarabona raporo ya ONU ariko akaba azi ibirimo, ndetse azi ko iyo raporo yavuze M23 na FDLR, mu itangazamakuru hakavugwa M23 gusa. Abasesenguye imvugo ye babona ko ibi byose ari ukugerageza kuyobya uburari kugira ngo Abanyarwanda bareke gukomeza kwibaza ku mpamvu abana babo bagiye gushirira mu ntambara bashowemo na Paul Kagame. Mukuralinda avuga ko ubwo buryo atari wo muti w’ikibazo ahubwo ari ugutuma kidakemuka. Ati: «Ntabwo kuba byavuzwe n’ibihugu bikomeye aribyo bibigira ukuri, mu gihe ibihugu byo mu karere by’umwihariko Perezida uyoboye kuri ubu Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko nta bimenyetso simusiga byerekana ko ari u Rwanda. Ni ukwitondera ibiri kuvugwa n’ibihugu bya kure aho kureba ku bivugwa n’abayobozi ba hafi». Aha rero yari ashatse kwerekana ko amasezerano yakoranywe na Evariste Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi, akaba anayoboye EAC muri iki gihe, aho agatsiko ka Kigali kamusabye kukavugira ku ruhando mpuzamahanga, nako kakarekura impunzi z’Abarundi zafashweho ingwate mu Rwanda. Ibi rero ntabwo bikuraho ko igihugu cya kure cyamenya amakuru kuko gifite uburyo, mu gihe icyo mu karere cyaba kikibereye mu “mandazi”, nk’uko abakiri bato babivuga mu Rwanda.
Ikibabaje kurushaho ni uko Leta y’u Rwanda ikomeje kwigabaho ibitero kugira ngo yerekane ko mu Rwanda hari ikibazo cy’umutekano. Nyuma y’igitero cyagabwe i Rubavu, mu Murenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Nengo, Umudugudu wa Nyabagore, ku wa 19 Ukwakira 2022, aho abantu bambaye bottes zisa bahateye bagatemagura abashinzwe umutekano, nk’uko tubikesha Radio&TV10, uyu munsi noneho hari hatahiwe Akarere ka Ruhango, aho na none abantu bambaye kwa kundi bateye abaturage bakabatemagura. Amakuru dukesha Hanga News, avuga ko ibi byabereye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinihira, Akagari ka Nyakogo, Umudugu wa Buhanda, aho mu ijoro rya Noheli kuri uyu wa 25/12/2022, abantu batazwi, bateye mu ngo z’abaturage, barabatemagura, abandi babakubita ama fer à béton, baratabaza ariko babura gitabaza, kuko umuturage wageragezaga gusohoka ngo atabare, yahitaga asubizwa mu rugo ku ngufu, nk’uko byagenze i Rubavu. Abakomerekejwe bose hamwe bari 10, ariko 6 nibo bari barembye cyane, kugeza ubu ntuharatangazwa niba hari abapfuye, ariko uko abaturage babitangaza ntibabura, kuko byavuzwe n’abaganga ko 3 bari bataye ubwenge, badashobora no kuvuga. Andi makuru dukesha Umuseke avuga ko hari abandi bantu 3 bo mu Kagari ka Rwinyana, mu Murenge wa Bweramana, muri aka Karere, basanzwe ku irondo n’aba bagizi ba nabi barabatemagura babasiga ari intere bose uko ari 13 bakaba bahise bajyanwa ku Bitaro bya Gitwe, ariko umwe aza gutaha, hasigara 12 barimo 3 batumva, ntibavuge.
Abasesenguzi benshi rero bemeje ko aya mahano ababaje kuko bitumvikana ukuntu abantu batema abandi mu Mirenge ibiri itandukanye, bakava aho bakigendera, mu gihugu cyuzuye abashinzwe umutekano. Abandi bo bakomezaga kwemeza ko bifitanye isano na raporo za ONU, kuko buri gihe iyo zasohotse, haba hagomba kuboneka ibitambo bipfa kugira ngo agatsiko ka FPR kereke abaturage ko badafite umutekano, akaba ari yo mpamvu, abana b’u Rwanda baba bagomba gushorwa mu ntambara zibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Nema Ange