Yanditswe na Uwamwezi Cecile
Inkuru dukesha Rwandanews24 yo ku Cyumweru, tariki ya 22/05/2022, yahawe umutwe ugira uti: «Rubavu: Ubwo hasenywaga inzu y’Umuturage, habaye igisa n’imyigaragambyo», yavugaga ko mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21/05/2022, mu murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba, habaye igisa n’imyigaragambyo, ubwo basenyaga inzu y’umuturage, mu gihe yerekanaga ibyangombwa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ahamya ko umuturage yasenyewe nyuma yo kugirwa inama ntiyumvire ubuyobozi, atera utwatsi ibyo guterwa amabuye n’abaturage, ariko yemeza ko abaturage bashatse kurwanya ubuyobozi.
Abaturanyi b’uyu musaza witwa Mvuyekure Jean Damascène bavuga ko atari ubwa mbere asenyewe n’ubuyobozi kuko bwa mbere yari yasenyewe umwaka ushize kubera kubaka adafite ibyangombwa, ndetse agirwa inama yo kubisaba, abihabwa n’Umurenge, ariko Ubuyobozi bw’Akagari bukomeza kumwirukaho ngo abuhe ruswa, bukanamukangisha kongera kumusenyera kandi noneho afite ibyangombwa.
Akagari kakomeje kumwirukaho karamubura kugeza ubwo SEDO (Social and Economic Development Officer ) w’Akagari afashe umugore we n’umukobwa we arabafunga kugira ngo umusaza aboneke, aho abonekeye barabafungura, bakomeza kubaka buhoro buhoro, uko babiboneye ubushobozi.
Ubuyobozi bw’Akagari buvuga ko yasabye icyangombwa cyo kubaka mu 2021, kubera impamvu batazi atangira kubaka mu 2022. Umusaza we akisobanura avuga ko icyangombwa yahawe gifite igihe cy’imyaka 2, ashobora no kuzageza muri 2023 acyubaka, bitewe n’uko agenda abona amikoro, kandi ni uburenganzira bwe.
Murenzi Augustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero byabereyemo, yahamirije Radio&TV 10 aya makuru ko umuturage yasenyewe kuko yubatse bitemewe n’amategeko, akagirwa inama ngo ashake icyangombwa kimwemerera kubaka, ariko yamara kukibona akubakisha ibikoresho bitajyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi. Gitifu wa Rugerero yagize ati: « Mvuyekure Akarere karamwishyuye kuri ubwo butaka ashaka kubakamo, aza kubakamo inzu yitwikiriye ijoro».
Murenzi akomeza avuga ko Umurenge wa Rugerero uri mu gishushanyo mbonera cy’umujyi ku buryo nta muntu wemerewe kubaka adafite ibyangombwa byo kubaka kuko bitangwa n’Akarere, mu gihe umuturage yujuje ibisabwa, kuko iyo asenyewe acibwa amande kandi akahahombera amafaranga menshi.
Ubuyobozi bwakomeje kwinyuramo mu mvugo eshatu zidahura:
- Akagari kati: «Yahawe icyangombwa cyo kubaka muri 2021, nta mpamvu yo kubaka muri 2022 »
- Umurenge uti: «Aho yubatse yahishyuwe n’Akarere»;
- Hanyuma Umurenge na none uti: «Yubakishije ibikoresho bitajyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi».
Ubu se mu by’ukuri uretse akarengane, ikindi wavuga kihishe inyuma y’uku gusenyerwa ni ikihe? Ese kuki barindiriye ko inzu yuzura, yubatse ijoro rimwe inzu arara ayitashye? Mbere yo kumusenyera se kuki batabanje gutesha agaciro icyangombwa yahawe?
Ibi byose rero nibyo byatumye, mu gihe cyo gusenya uyu musaza Mvuyekure afatanyije n’umukobwa we barahise batabaza abaturage, baraza barakomera, abari baje gusenya barangajwe imbere na SEDO w’Akagari, abaturage babatera amabuye, babamurura kuri iyo inzu, ariko bidatinze hagaruka Gitifu Murenzi Augustin ari kumwe n’abapolisi benshi bafite imbunda, nabwo abaturage bavuza induru, abapolisi bararasa, abaturage bariruka, ku bw’amahirwe ntihagira upfa, ariko benshi bakomeretswa no kugwa mu mabuye.
N’ubwo aba baturage basobanukiwe agaciro ko kurwanya akarengane bashyize hamwe, ariko n’ubundi ntibyatanze umusaruro munini kuko inzu yasenywe, ibyari birimo birangirika, ndetse umukobwa wa Mvuyekure arafungwa, ashinjwa kuyobora imyigaragambyo. Ukibaza rero uburyo agakobwa k’imyaka 20 kayobora imyigaragambyo bikakuyobera.
Ikindi giteye urujijo ni uko abaturage babwiye Radio&TV 10 ko SEDO w’Akagari amaze gukongeza umuriro yahise aburirwa irengero kuko mu baje gusenya atagarutsemo, bagasanga rero nta kindi yihishaga uretse kwanga ko abaturage babwira Gitifu w’Umurenge uburyo yabazengereje, kuko n’iyo waba ufite ibyangombwa bingana bite, iyo wubatse ntacyo umuhaye aragusenyera, kandi ahengera inzu wamaze kuyitaha akabona kugusenyera, kugira ngo ibikoresho byawe byangirikiremo aguhombye. Aka rero kakaba ari ko karengane abatuye aka Kagari bari batagishoboye kwihanganira. Nyuma yo gusenyera ku maherere uyu musaza, abaturanyi be bafashe urugendo berekeza i Rubavu ku Karere kugira ngo bibwirire akarengane kabo Mayor, ariko ntibabashije kubigeraho kuko bageze kuri kaburimbo basanga abapolisi n’abasirikare benshi babateze, barabatatanya, babashinja ko bashatse kugukora igisa n’imyigaragambyo, batabisabiye uburenganzira.
Uwamwezi Cecile