ABICANYI BA KAGAME BABA BASHAKA KUMUTSINDA MURI AMBASADE Y’U RWANDA MURI KENYA?

“Sinshobora kwizera umutekano wanjye muri Ambasade y’u Rwanda! Sinshobora gukora iryo kosa ry’ubwiyahuzi! Ninde utazi inkuru ya Jamal Khashoggi wo muri Arabiya Sawudite  waburiye muri ambasade y’igihugu cye muri Turikiya…” Germain Kamwala Mola.

 Umunyakenya G. Kamwala Mola aherutse gusabwa kujya muri Ambasade y’u Rwanda iri i Nairobi muri Kenya, yoherezayo umwunganizi we mu mategeko Ambasade iramwanga ngo irishakira nyir’ubwite! Kamwala Mola nawe usanzwe uzi imikorere y’ubutegetsi bwa Kagame yaranze abereka ko yabatahuye ko bashaka kumwica! Yagize ati: “ Barashaka ko njya muri Ambasade yabo kugira ngo bampereyo amarozi cyangwa se bananyicireyo…ibyo ni iki! Ubundi Bank na Ambasade bihurira he?…”

Umunyakenya Germain Kamwala Mola, nyuma y’aho ashyikiririje ikirego cye Urukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu, arega Leta ya Kagame kuba yaramukoreye iyicarubozo nyuma yo kumufungira ibyaha bihimbano, ikarenga ikamusanga no muri gereza ya Nyanza aho yari afungiye abicanyi bayo bakamushimutiramo bakamujyana mu ishyamba rya Nyungwe kongera kumukorera ibya mfura mbi, n’aho arangirije igifungo cye agasanga amafaranga ye yari kuri konte asaga 57,000 by’amadorali y’Amerika nayo yarabikujwe n’umuntu atazi, aho abitangarije yatangiye guterwa ubwoba ku materefone n’abakora mu iperereza no mu gipolisi by’u Rwanda, kugeza ubwo banyuze kuri Bank yaburiyemo amafaranga ye Access Bank, ikamusaba kujya kuri Ambasade y’u Rwanda i Nairobi, yakoherezayo umwunganira mu mategeko bakamwanga ngo barashaka nyir’ubwite! 

Mbere y’uko afatwa agafungwa Germain Kamwala Mola, yari umuyobozi wa Kompanyi (company) yitwa “ Afrika Real Deals”  yatangiye gukorera mu Rwanda guhera muwa 2013, aho yari umuhuza hagati y’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB (Rwanda Edication Board) na Kaminuza zinyuranye zo mu gihugu cy’Ubwongereza  yari abereye nk’umuranga (Agent) afasha abanyeshuri bo mu Rwanda kubona amashuri muri icyo gihugu. Abambari ba Kagame bashatse kumwambura iryo soko maze bamuteza uwitwa Honoré IYAKAREMYE bariho bapiganira amasoko, bamushyiraho idosiye yo guhimba inyandiko, bamunaga  muri gereza!

Kamwala Mola yahaye ikiganiro Ijisho na Televiziyo by’Abaryankuna maze atubwira ku buryo burambuye akarengane yakorewe n’ubutegetsi bwa Kagame kugeza n’aho bumwambuye amafaranga ye, ibyangombwa bye n’ibindi bikoresho bye, ubu noneho akaba anakeka ko bashaka kumwica, kuko yohereza Umwunganizi we mu mategeko ntibamwakire ngo barashaka Kamwala nyirizina!

Kamwala Mola yabwiye Televiziyo y’Abaryankuna ko yakorewe iyica rubuzo bakanamwambura Passport ye kandi ari umutungo bwite wa Guverinoma ya Kenya. Yatubwiye ko ubwo yaburaga iminsi mike ngo asohoke, yandikiye Access Bank, ashaka kumenya uko conti ye ihagaze, ibaruwa ayinyuza k’ubuyobozi bwa RCS (Urwego rw’amagereza mu Rwanda), rurayisinya ayiha umwunganizi we ayijyana kuri Access Bank, ntibagira igisubizo bamuha kuri iyo baruwa.

 “Aho nasohokeye narebye kuri email aho najyaga mbona raporo kuri conti yanjye nsanga nta mafaranga ariho! Nari nsanzwe mbona raporo y’uko konti yanjye ihagaze ariko  inkozi z’ibibi z’Abanyarwanda zimeze nka shitani zikora muri Access Bank, zirimo gukoza isoni Access Bank  zarayifunze! … Maze kubona ko nta kintu kiriho nagiye kuri Access Bank ndababwira nti narimfunze! Nafashwe kuwa 04 Nzeri 2015 mfungurwa kuwa 14 Kanama 2019 haciyeho imyaka 4, muri iyo myaka 4, amafaranga nasize kuri konti nasanze nta yariho…!  nabonanye n’umuyobozi wayo yari umugore ndamuvugisha nawe arareba arasuzuma asanga nawe ntayo ariho arambwira ati ‘uko bigaragara ubwo wari muri gereza hari uwabikuje amafaranga yawe! Ariko simuzi!’…Mutekereze namwe ku bihumbi 57,000$ nasanze hasigayeho amadorari 25!

Ndamubwira nti sawa, ngaho mpa Bank Statement (Urwandiko rwerekana uko amafaranga yasohotse kuri konti) aranga! Arambwira ngo ninandike ibaruwa ndusaba! Ndwandikira aho imbere ye arangije anansinyiraho ntwara fotokopi basigarana urw’umwimerere!”

Bwana Kamwara Mola yakomeje abwira Televisiyo y’Abaryankuna uburyo yamaze amezi ane ategereje igisubizo araheba. Haje kuza uwitwa Emmanuel  Ntihemuka n’undi witwa Olivier Gakuba bakora muri Bank Access bamubwira ko bagiye kumufasha arategereza bandikiranye inshuro nyinshi kuri email ariko byose ari ukumurerega! Nyuma baje kumwandikira kuri email ngo azajye muri Bank y’u Rwanda muri Kenya maze yandike ibaruwa bamuterereho kashe maze ngo ayohereze! Bwana Kamwala Mola, yibaza igihe ibaruwa nkiyo yandikiye imbere y’umuyobozi w’iyo banki yaba yaratereye agaciro bikamuyobera!

Email Kamwala Mola yandikiwe n’Umwe mu bayobozi ba Access Bank amusaba kongera kujya gusobanura ikibazo cye ku kicara cy’iyo Bank.
Email Kamwala Mola yasubije Umuyobozi wa Access Bank amumenyesha ko atari mu Rwanda, amusaba gukurikirana ikibazo cye amafaranga ye agasubizwa kuri Konti ye!

Bwana Kamwala Mola yagize ati: “ Mwese nshuti zanjye aho mwaba muri hose ku isi  muzi Abanyarwanda, muzi Guverinoma ya Kagame! Muzi ukuntu ari ubutegetsi bucabiranya, ubutegetsi bw’ikibi bushingiye ku binyoma, ku guhimbahimba no kuguhakana ukuri. Ubutegetsi bwazobereye mu kwica bukanica ntano gusaba imbabazi! Umwaka ushize numvise Kagame yigamba ko yiciye Sendashonga hano muri Kenya Kandi ko atabyicuza ko atabisabira imbabazi! Ni ubwa mbere numvise ku isi umuperezida yigamba ko yishe umuntu kandi ko atabisabira imbabazi, isi yose imwumva igakomeza ikarebera… None bakambwira ngo ninjye muri ambasade y’u Rwanda! Mbese ubwo naba nizeye umutekano wanjye aho muri iyo ambasade! Hoya! Sinshobora kwizera umutekano wanjye muri Ambasade y’u Rwanda! Sinshobora gukora iryo kosa ry’ubwiyahuzi! Ninde utazi inkuru ya Jamal Khashoggi wo muri Arabia Saudite  waburiye muri ambasade y’igihugu cye muri Turikiya…”

Email y’umuyobozi wa Access Bank yasabaga Kamwala Mola kujya kuri Ambasade y’u Rwanda, gukorerayo ibyo yakoreye imbere y’umuyobozi w’iyo bank(Kwandika ibaruwa isaba Statement)!

Kamwala Mola yakomeje abwira Abaryankuna Tv, uburyo abona Access Bank yarisanzwe ari bank isobanutse ariko ikaba igiye gutakaza igihagararo cyayo mu ruhando rw’amahanga kubera gukorana n’ubutegetsi butekereza kwiba no kwica gusa! Yabivuze muri aya magambo:

“Ubutegetsi bwa Kagame ni ubutegetsi kirimbuzi bwitekerereza gusa ibyo gusahura amabuye yo muri Congo, ntibitaye ku iterambere cyangwa ibyo guhanga imirimo, icyabo gusa ni ugufata umuntu bakamuroha muri gereza, barangiza bakigaruria ibye byose…”

Kamwara yabwiye Abaryankuna TV ko abantu ba Kagame bamushimuse, bakamukubita bakamutunga imbunda, bakamubwira ko bagiye kumwica kandi ko ntahazaza asigaje. Akaba atibaza aho Bank yigenga ihurira na Ambasade niba atari ukugira ngo ageyo nagerayo bamuhe uburozi cyangwa ngo banamwice rwose ako kanya! Yavuze ko azi Abanyarwanda abazi ko atari abantu babi, ariko ko ubutegetsi bwa Kagame bwo ari ubutegetsi bw’inkozi z’ibibi bumeze nk’ubwa Shitani!

Kamwala Mola, yarangije yibaza ukuntu Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Jonson n’abandi banyacyubahiro bahuriye mu muryango w’ibihugu byahoze bikoronezwa n’Ubwongereza wa Commonwealth bashobora kwirengagiza amabi akorwa n’ubutegetsi bwa Kagame maze bakazajya gukorera inama y’uwo muryango i Kigali mu Rwanda. Kubwe ngo icyo ni igisebo gikomeye kuri uwo muryango!

“Ndasaba Leta y’Ubwongereza niba koko bumva ari abanyakuri ntibakagombye kujyana inama ya Commonwealth mu Rwanda, kuko uyu muryango ni umuryango w’abantu basirimutse mugihe ubutegetsi bw’u Rwanda ari ubutegetsi bw’abanyamusozi! …Ni abaturage bangahe b’Abatutsi bataba mu Rwanda, ni abaturage bangahe b’Abahutu bataba mu Rwanda kubera Kagame? Iyo akubwiye ngo ica ntiwice, araguhindukirana akakwica…Ubwongereza bwakagombye gufata icyemezo gikwiye bukareka gushyigikira Kagame mu buryo butaziguye! Bafite maneko zihagije ibyo akora byose barabizi. Ni abicanyi, uriya si umuntu wo kuba kubutegetsi. Nanjye ubwanjye ndi umugabo wo kubihamya, bari banyishe…”

Kamwala Mola arangiza asaba uwo wese wumva ko hari icyo yamufasha nibura kugaruza amafaranga ye ko yabikora, ikindi kandi agasaba ko ubu butumwa bwakwira hose bukagera ku bayobozi ba Access Bank kurwego rw’isi no kubayobozi ba Commonwealth, bakaba bakicyebuka!

Bwana Kamwala Mola ngo ntazahishira amabi Leta ya Kagame yamukoreye, kugeza ubwo isi izamwumvira! Abanyarwanda mwe muri he?

Kamwala Mola yararahiye arirenga ko atazigera aceceka ijwi rye ritarumvwa n’umuryango mpuzamahanga! None mbibarize niba umunyamahanga ahemukirwa agafata icyemezo nk’iki, twe Kagame n’agatsiko ke bakaba bagiye kutumaraho imiryango n’ibyacu, ubu Abanyarwanda nta soni dufite? Muhaguruke mwikebuke turandure ikibi mu gihugu cyacu! Ubwoba ni indwara mbi nimutayitsinda azabamarira ku icumu uruhongohongo!

Kubumva ururimi rw’Icyongereza, inkuru irambuye murayisanga ku muyoboro wa Televiziyo y’Abaryankuna.

Cassien Ntamuhanga.